No comments yet

WOWE UTUYE AHO SATANI YICIRA ABANTU, IMANA YAHAGUSHYIRIYE KUBAROKORA

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 10-07-2020

Kuva 1:15. Hariho ababyaza b’Abaheburayokazi umwe yitwa Shifura, undi yitwa Puwa. Umwami wa Egiputa arababwira ati

16. “Nimubyaza Abaheburayokazi mukabona bicaye ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye mumuhotora, ariko naba umukobwa abeho.” 17. Maze abo babyaza bubaha Imana, ntibakora ibyo bategetswe n’umwami wa Egiputa, ahubwo bareka abahungu babaho. 18. Umwami wa Egiputa ahamagaza abo babyaza, arababaza ati “Ni iki cyatumye mukora mutyo, mukareka abahungu bakabaho?” 19. Ababyaza basubiza Farawo bati “Ni uko Abaheburayokazi batamera nk’Abanyegiputakazi, kuko ari abanyambaraga, bakabyara umubyaza atarabageraho.”

Yosuwa 2:2. Umwami w’i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu.3. Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”4. Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,5. nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n’ingoga murabafata.”6. Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije.

Ndabaramukije mu izina rya Yesu Kristo, uyu munsi dusomye inkuru mpamo ku bantu b’Imana ubwo babaga baciriwe ibico ngo ubugingo bwabo burimburwe. Mu basoma iyi nyandiko byashoboka ko hari abo Imana yakuye inkota ku josi mu bihe bari bugarijwe. Aha ndashaka ko twumva uruhare rw’umuntu wubaha Imana aho yaba ari hose. Aba babyaza nta mpamvu nimwe batanze ngo bice aba bana b’abaheburayo, ahubwo bahimbye impamvu yo kubakiza. Uyu Rahabu wari Malaya niwe warokoye itsinda ryari ririmo Karebu na Yesu ubwo bajyaga gutata I Yeriko.

Iyo ukomeje ugasoma hepfo usanga ingororano bahawe kubwo gukora neza. Hari uburyo bwinshi bw’akarengane abantu babayemo mu isi, harimo ubugome, ivanguramoko, ibice mu madini, irondakarere ibi ngibi nk’umunyarwanda abisobanukiwe cyane. Birashoboka ko hari n’ahandi biri kuko umwuka uyoboye isi ni umwe. Ahaganje uyu mwuka mubi w’urwango niho twita aho Satani yicira abantu. Aba twatanzeho ingero bari abanyabubasha mu gihe cy’abo, bwo kwica cyangwa gukiza. No mu basoma iyi nyandiko byashoboka ko hari abari mu ntebe zibaha ububasha bwo kwica cyangwa gukiza. Icyo Imana idukeneyeho mu gihe cyacu ni ukuba icyitegererezo cy’imirimo myiza. Ingororano y’abatubaha Imana, ni ukuzimata, ibyo bakora byose birangirana nabo kuko nta mbuto nzima baba bareze.

Imana ibasha gukiza abayo mu buryo bwose, iyo Rahabu adakiza bariya batasi, Imana ifite ubushobozi bwo kuba yakora nk’ibyo yakoze I Sodomu akabahuma amaso bagasohoka mu murwa, ubwo rero bagarutse izina Rahabu ryari kuzima burundu.

Ni byinshi bihiga ubugingo bw’abantu cyane cyane abubaha Imana. Burya kumenya uwubaha rimwe na rimwe ntibyoroshye, mwibuka ko Eliya yibwiraga ko mu gihe cye ariwe wenyine usigaye, ariko Imana ikamubwira ko yifitiye abandi ibihumbi birindwi bitarapfumira Bayali! Aha bivuze ko rero ikigomba kudushishikaza ni ugukiranuka mu byo dukora byose, kuko tuzi ko ingororana ku bakiranutsi ari nyinshi cyane.

Kuva none mucyo twirinde muri byose abatuye aho Satani afite intebe ntibumve ko uwo gukiza abaharenganira azava ahandi ahubwo ni wowe ubwawe wo kubarengera nawe ukazagororerwa icyubahiro no kudapfa. Ese ninde nkwiye kurokora? Mu nzira turimo duhura na benshi ubona ko ibyabo birangiye, ese ntacyo wababwira kibasha kubaha ihumure ryo kubaho none n’ubudasaza? Nabyo biri mubyo twakirisha abantu. Dukomeze dutekereze neza ibitwugarije twe kurebera ibimazeho abandi mu gihe Imana yaduhaye ibyicaro byo gukiza bene abo.

Mugire umunsi mwiza.

Post a comment