No comments yet

WAMENYA UTE KO UMUNTU ARI UMUROZI CYANGWA AKORANA N’IMYUKA MIBI?

Abarozi bari mu byiciro binyuranye. Hari abafite umwuka w’uburozi/ubugome batifuriza umuntu ineza na gatoya. Bashobora kuba ababyeyi be, abavandimwe n’abandi batari kure ye. Akenshi abarozi nk’aba ntibakunda kuba abo mudafitanye isano y’amaraso. Bimwe mu bibaranga: Nta cyiza bakwifuriza kandi ntibaguhisha. Bagerageza kukurwanya mu buryo bw’umwijima ariko Imana ikakunambaho, bagahitamo kukubabaza mu buryo bwose bushoboka.

Iyo hari icyo Imana izagukoresha mu bihe bizaza, nubwo waba ukiri muto cyane abarozi bahita babimenya. Bagatangira kukurwanya ukiri muto cyane. Bakakwita amazina nteshagaciro kugirango ahari nawe bizakurakaze, ukurane umutima wo kwihimura bityo abadayimoni babone inzira zo kwitambika umugambi w’Imana igufiteho.Bene aba, ntibaharanira kukwica ahubwo bazitira ibyo ukora byose bafunga imigisha yawe mu buryo bushoboka. Icyo ukoze cyose kikanga. Kuko baba bakoresheje umwuka w’inyatsi.

– Abandi bakoresha imbaraga z’Umwijima niba ari uwo muri famille yawe ugakizwa, uzamubwirwa nuko, akwanga urunuka, niba ariwe wakwishyuriraga amashuri, azayahagarika, niba ariwe wishyuriraga famille yawe icumbi, kugirango yongere kugira icyo abamarira azabasaba kubanza bakwirukana. Kuko niba yarakize ukirukana imyuka mibi akoresha usenga, ahita aba umukene agatindahara, kuko imbaraga z’umwijima uba wazikandagiye.Muri rusange abarozi cyangwa abafite umudayimoni w’uburozi muri bo, ubabwirwa nuko bahiga bukware abanyamasengesho. Hari ubwo babashakira ibyaha bakabafunga, ndetse bakabona n’abagabo b’ibibigoryi bo kubashinja ibyaha( mwibuke Naboti na Sitefano muri Bibiliya). Niyo mpamvu rero burya usanga abanyamasengesho basenga by’ukuri bahora mu ntambara kuko imbaraga z’umwijima baba bazijegeza. Hari abakoresha imbaraga z’umwijima ngo babone abakiriya, ngo bagire icyubahiro, babone imyanya ikomeye ya politiki, ngo bagire abantu benshi mu idini amafaranga y’amaturo n’icyacumi agwire n’ibindi.

Abo bose ni abarozi nuko babikora mu buryo bunyuranye shebuja ni umwe. Yaba uwica abantu akabarya, yaba ubateza umwuka w’inyatsi akabakenesha, yaba ubaburabuza mu buryo bwose, bose bakorera Satani. Hari amadini yigisha amategeko y’Imana barambara bakaberwa iyo bagiye gusenga, baziririza byinshi rwose, bararirimba abantu bagafashwa, ariko hari ikintu bakora gitera kwibaza aho bajyana abantu: barwanya bivuye inyuma abantu basenga biyirije ubusa, bakarwanya bivuye inyuma Umwuka w’Imana, bakarwanya abahanuzi b’Imana( siniyibagije ko iyi minsi abahanurabinyoma bagwiriye,ariko abakorera Imana ntibashize mw’isi). Ku buryo babita abapfumu, ibyo byose wabyitegereza uburyo barwanya abarwanya Satani bakoresheje intwaro yo gusenga, ukibaza iki kibazo: Umwanzi w’umwanzi wa Satani ari ku ruhande rwande?

Umunyamasengesho, wuzura Umwuka Wera agasengera mu kuri no mwuka ni umwanzi wa Satani kuko arimbagura imbaraga z’Umwujima. None umunyedini urwanya umunyamasengesho no kuzura Umwuka w’Imana we mubona ko nta tandukaniro rye ni umurozi?Uyu munyendini arwanya umuntu usenga yiyirije ubusa( Matayo 17:21. Ariko bene uwo ntavanwamo n’ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.”Umuntu ubona arwanya abanyamasengesho yo kwiyiriza ubusa, kuko ariyo ahangamura abadayimoni, ntazigere na rimwe akubeshya cyangwa ngo umwibeshyeho ko ari umugenzi ujya mw’Ijuru. Ikibimutera nuko uba ushobora kuvumbura uwo ariwe mu by’ukuri, akava mu ruhu yambaye akagaragara kuko burya iyi si turiho abo mubona bayigenda siko bose ari abantu yuzuyeho abadayimoni benshi nyamara twita abantu. Niba Yesu yaravuze ko tugomba gusenga ubudasiba, ni uko yari asobanukiwe ikizatuma tunesha. Umwanzi w’umunyamasengesho rero, ni inshuti ya Satani akaba umwanzi w’Imana.

Harya wowe, ibyo wumvise aho kugeza none , uri mu ruhande rw’Imana? Cyangwa uri mu ruhande rwa Satani. Nicyo wahisemo neza neza? Mwibuke ko ntawe ucyeza abami babili, nta kuvangavanga iby’Imana n’ibya Satani. Mu minsi iza ya vuba, muzumirwa mubonye uburyo ibyo mwita amatorero menshi ari amasinagogi ya Satani, kuko banga kubabwira ukuri kw’Ijambo ry’Imana bazi bagahitamo kubayobya kuko ari abana bo kurimbuka babyiyemeje. Kandi yenda akaba ariyo nshingano yabo kw’isi yo kurimbura benshi bashoboka. Musenga niho honyine mubasha guhabwa imbaraga, mugatahura ibyo amaso ya muntu atabereka.

Imana utayegereye ngo uyibaze izagukura hehe?Ugira ikibazo ukirukira ku bakozi ba Satani ahanini birwa babeshya abantu ibitangaza, gusa kubera ubujiji no kutamenya Ijambo ry’Imana bakabacuza ubutunzi bwanyu mugasigara imbokoboko. Nugira ikibazo utabaze Imana mwe kwiruka inyuma y’abantu.

Yesaya 2:22. Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?

Yeremiya 33:3. ‘Ntabaza ndagutabara, nkwereke ibikomeye biruhije utamenya.

’Mu gusenga wiyirije ubusa niho honyine ubasha kumenyera ubwiru bw’Imana, ufite umutima ukiranuka.Ubwo uragenda ukamara ukwezi utarasenga n’umunsi umwe wo kwihererana n’Imana, uti nanjye ndi mu Kristo ndajya mw’Ijuru! Ugakubita ukwezi, abili, umwaka ukarangira utazi kwiyiriza ubusa ngo usenge usengere ubugingo bwawe, usengere umurimo w’Imana ngo nawe utegereje Ijuru!

Ijuru ni iry’abarikoreye kandi banditse mu gitabo cy’ubugingo. Gusenga ni nko kuganira n’Imana, bivuze abadasenga ntaho ibazi. Kuko ikorana n’abayivugisha nibo ifite mu gitabo cyayo kandi izi numero zabo. Nkuko dutunze numero za Telefone isengesho rya buri muntu naryo rigira ringtone yihariye imbere y’Imana. Uzavuga uti mu idini yacu nta gahunda yo gusenga twiyirije ubusa ibaho, iyo dini y’abadasoma Bibiliya ngo bamenye uko Kristo yabwiye abamukurikiye kwitwara bagomba kubigenza izakumarira iki?

Ko ntawe Imana izabaza idini ,azabazwa imirimo ykjoze nuko yagendeye mw’Ijambo ry’Imana?Mugire ibihe byiza bibegereza Imana nyirubugingo.

Post a comment