No comments yet

WABA WITEGUYE KWIRENGERA INGARUKA Z’IBYO WIHAMAGARIYE USENGA?

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 06-12-2019.

WABA WITEGUYE KWIRENGERA  INGARUKA Z’IBYO WIHAMAGARIYE USENGA?

Turirimbane,

Indirimbo ya 62 mu AGAKIZA

1

Mu gihe cyo gusenga, amase ngesho yacu

Agera kure cyane, atambuka n’ inyenyeri

Umutima w’ umuntu

ujy’ imbere y’ Imana,

Ugakomang’ urugi, Ushaka kureb’ Imana

2

Nta mahoro yuzuye twabona mur’ iyi si,

Kwa Data ni ho gusa hasenderey’ amahoro

Umutim’ uzatuza, N’ umucy’ uzaba mwinshi,

Niba dukurikiye inzira y’ amasengesho

3

Ndetse n’ umwana muto uzi guseng’ Imana,

Nta bw’ azagir’ ubwoba, azafashwa no gusenga

Kandi ntitwibagirwe yukw aho tujya hose,

Yuko gusenga kwacu kugera ku Mana Data!

Gusenga ni byiza cyane ndetse bikingura Ijuru. Ariko iyo dusenga dukwiye kwitegura tukita cyane ku magambo tuvuga dusaba Imana.

Gusengana umubabaro cyangwa agahinda bishobora gutera umuntu gusaba ibitamufitiye umumaro, Ariko kuko uba wafashe umwanya wawe ukajya kwinginga Imana nayo ntiyirengagiza uwo mwanya kandi ariyo igira iti musabe muzahabwa mukomange muzakingurirwa.

Akanwa k’umukirantsi kararema bikabaho, iyo asenganye kwizera. Niyo mpamvu hari ubwo abantu benshi bagerwaho n’ingaruka z’amasengesho basenganye umubabaro zikabaremerera bagasigara bisiganuza kakahava. Nyamara burya hari ubwo uvuga wibwira ko wiganirira, inshuro zirenze imwe iyo usubiramo ikintu kimwe uba warangije kukigira nk’indahiro bityo kiba cyamaze guhama imbere y’Imana, kikandikwa mu gitabo cy’Urwibutso. Bityo niba ari icyo waboshye ntikibasha kuborwa nubwo wakora iki.

Matayo 18:18. “Ndababwira ukuri yuko ibyo muzahambira mu isi bizaba bihambiriwe mu ijuru, kandi ibyo muzahambura mu isi bizaba bihambuwe mu ijuru.

 Keretse Imana yonyine ariyo ikugiriye impuhwe kuko nta sengesho wasenga ngo kiveho, kuko Imana atariyo gukinisha uko wishakiye ujyana iburyo n’ibumoso. Abafite amahirwe gusa ni abavuga ibintu batarakizwa, iyo bamaze gukizwa byose biribagirana imbere y’Imana bigatangira kuri zero.

Ndatanga urugero rw’ibyo nahagazeho: umubyeyi umwe yacumbikiye umuntu nyuma aza kugambana n’undi bamuha uburozi amurogera umwana w’imfura ararwara bitinze arapfa. Byamuteye agahinda n’intimba mu mutima, ntiyagira uwo abyegekaho ngo amukekere ubusa  kuko ntiyigeze amenya ibyo aribyo. Umubabaro umubanye mwinshi ntawe yawuturaga wundi usibye Imana. Yafashe ibihe byo gusenga, atarya atanywa. Asaba Imana ko uwamurogeye umwana agapfa nawe , imwicira umwana w’imfura. Uko babuhererekanyije abagoore babili bose bapfushije abana b’abahungu b’imfura bari bafite. Bose bishwe n’imodoka mu bihe bikurikiranye.

Amaze kubona ibyo isengesho rye yasenganye umubabaro rikoze, yongeye gusenga asaba imbabazi. Ariko ntacyo yari kugarura Imana yari yamaze kumuhorera nk’uko yabikoze. Kandi ubusanzwe guhora ni ukw’Uwiteka.

2Abami 1:10. Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

Hari ubundi buryo abantu bajya biyaturiraho amagambo akabahama bagasigara bashakisha Imana kandi ari bob amaze gufunga ibyabo.

Ka ntange urugero: Hari bwo usanga umukobwa yaragize indirimbo ivuga ngo sinzashaka umugabo. Nyamara iyo igihe kigeze akibagirwa ya magambo we yivugiye agatangira kuburanya Imana. Isengesho wasenga ryose ni nk’imvura igwa ku rutare. Aha n’aho hari umukobwa yivugiye ko atazashaka umugabo, nyuma aza kumushaka kuburyo byatunguye benshi, yari umuvugabutumwa bwiza, Satani yaje kumutegera mu magambo yavugiye imbere y’abantu b’Imana, akimara gukora ubukwe yahise amwica. Kuko Satani icyo akora ntiyatuma hari icyo ubona kuko ni umurezi wacu. Aha ndavuga wa mukobwa uba yarakijijwe azi Imana we icyo avuze kiba nk’ihame imbere y’Imana kandi Imana irakiranuka. Ntibasha kwivuguruza rero.

Ubwo niba hari uwo uzi wakunze kubivuga kenshi umwiitegereze uzasanga akiri wawundi, kandi nubwo yakubaka ntirwamara kabili, kuko impamvu zo kutubaka urugo ntaho zagiye we yamaze kurursenya rutarabaho.

Zaburi 33:6. Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru, Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.

Reka turebe uburyo Eliya nanone yavuze bikabaho nyose ni uko Imana yari ituye muri we

Eliya hagaritse imvura imara igihe itagwa akoresheje amagambo, kanid ntaho tubona ko yabanje gusenga yarategetse bibaho. Kubera akanwa ke gusa kabasha kurema ikintu, ndetse Ijambo ry’Imana ritwibutsa ko yari umuntu nkatwe.

Umubwiriza 5:1. Ntukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mu ijuru nawe ukaba uri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make

Niyo mpamvu abantu banyuranye bahura n’ingaruka z’ibyo bihamagariye bikabayobera nyamara ari umusaruro w’amagambo bavuga, cyangwa ibyo basengeye, dukwiye kwirinda cyane, mu gihe uganira na bene so Imana iba iri hagati yanyu, kuko igitabo cy’urwibutso kibumburwa bakandika ibyo muganira. Niba hari ibyo wibohesha ntakizabikuraho. Niyo mpamvu tugomba kwitonda cyanda tugasaba Umwuka Wera akabana natwe ngo tutagira ubwenge buke budutera guhuka no kwibohesha indahiro

Mugire umunsi mwiza .

Post a comment