No comments yet

UTEGEREZA UTE GUHIRWA UKORA IBYO IMANA ITAGUHAMAGARIYE?

TUZIRIKANE GUHAMAGARWA KWACU

       TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 23 MU GAKIZA

1.Umurima w’ Iman’ ureze,

N’ igi he cyo kuwusarura

Mwa basaruzi muze vuba,

Gusarur’ ibisarurwa bye

Gusubiramo

Yes’ ubu turakwinginga:

Woherez’ abakozi bawe

Baterany’ ibyo bisarurwa,

Babigushyikirize Mwami

2.Ubazindure kare cyane,

Kand’ abandi mu gica-munsi

No mu gihe cy’ umugoroba,

Yes’ ubahamagare bose

3.Urahamagawe Mukristo,

Genda vuba udakererwa

Kandi wubur’ amaso yawe,

Kuk’ Umwami Yes’ aza vuba

4.Muze mwese duhaguruke,

Dukorer’ uwaducunguye

Hasigaye umwanya muto,

Akaza kutugororera

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo. Tugiye guganira ku muhamagaro cyangwa kuvugana n’Imana igira ibyo igusaba gukora. Turarebera hamwe abantu batatu LOTI, YOSEFU, ABURAHAMU.

  1. Loti

Itangiriro 19: 15. Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.” 16. Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu. 17. Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.” 18. Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze. 19. Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. 20. Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?” 21. Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze

22. Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari.

Aha tubona neza uburyo Loti atigeze ashaka kwemera icyo Imana imusabye ahubwo we yihitiramo, nyamara yirengagije ko nta kintu na kimwe Imana yajyaga gukora Loti n’abo bari bari kumwe bataragera aho bagombaga kurindirwa.

Iyo usomye imirongo yo hepfo bigera aho umugore we yaje gusubiza amaso inyuma kandi bari babibujijwe, ahinduka inkingi y’umuntu na magingo aya. Bisa cyane n’uko umuntu ahamagarwa aho kugendera mu mabwiriza Imana yamuhaye ahubwo akabwiriza Imana icyo igomba kumuresha!

2.Yosefu

Matayo 1:18. Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera.

19. Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa.

20. Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera.

21. Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”

Matayo 2:13. Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”

14. Na we aherako arabyuka ajyana umwana na nyina nijoro, ajya muri Egiputa,

15. agumayo ageza ubwo Herode amaze gutanga, ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo “Nahamagaye umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.”

Uyu Yosefu, we akimara kugambirira mu mutima we kubenga Mariya, Imana yaramusanze ntawe yamutumyeho ahita amenya Ijwi ryayo kuko yari umukiranutsi, burya abakiranutsi bonyine nibo babasha kumenya cyangwa kugira itumanaho/ikiganiro ku buryo butaziguye n’Imana. Igitangaje ahangaha Yosefu ntiyigeze abaza Imana ahubwo we yakiriye ubutumwa bwose uko bumeze, ntiyigeze ahanagyikisha nuko ashobora kuzamarayo imyaka atazi ingano kandi wenda yari yifitiye indi mishanga yateganyaga gukorera aho iwabo yabwirijwe kuva.

  • Aburahamu

Itangiriro 12:1. Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu,usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.

2. Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha.

3. Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”

4. Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse.

5. Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye.

7. Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye

8. Avayo ajya ku musozi w’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw’iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw’iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka.

Aburahamu ni umuntu wumviye Imana  muri byose, yabaye umuntu ugira ukwizera gukomeye, agira kubona umwana ashaje, Imana imusaba kumutangaho igitambo arabyemera ntacyo abajije ikigaragara nuko nawe ubwe Atari azi ikiza gukurikiraho.

Benedata, tubwirizwa rwose kubaha Imana tukayumvira, tumaze kubona ingero z’abagendanye n’Imana bakemera gukora ibyo yababwiye byose nk’uko yabahagurukije. Imana ntihemuka, ntibasha guhaana abayumviye kandi koko ntibasha kurimburana abakiranutsi n’abakiranirwa. Twavuga benshi dufiteho nk’ingero muri Bibiliya bumviye n’abatarumviye Imana, nyamara ntaho tubona na hamwe uwumviye Imana ko yarangije nabi.

Muri iyi minsi ya none, dufite abantu yaba njywe cyangwa akaba nawe, Imana ituma gukora ikintu iki n’iki, ariko ntibabyiteho. Hari abatinya kubera umurimo ibahaye ko urimo amakuba, nyamara nta na rimwe Imana igutuma itarakurinda. Mwibuke neza ko abanyabwoba batagira umugabane mu Ijuru.

Nsoza mbifurije kureba uburyo tujyana n’ibyo Imana itwifuzaho tutahagaze mu mihamagaro y’abandi. Hagarara mu buryo Imana yaguhamagayemo kuko Itorero rirusheho kugwiza imbaraga nubwo Nyiraryo ari Kristo kandi afite imbaraga zirangiza byose.

Imana ibane namwe.

Post a comment