No comments yet

UMUYISILAM MBERE YO KURYA ABANZA GUHAMAGARA AMAJYINI BAGASANGIRA.

Ubushize nabaganirije uburyo nagerageje kumenya niba Imana abakristo basenga ariyo abaislam basenga nkuko nari narabyize mu ishuli n’uburyo naje kubona ko ataribyo.

Ku mukristo nk’isezerano dufite, twasezeranyijwe UMWUKA WERA, ko azatuyobora mu kuri kose akatwigisha Yesu asezeranya intumwa ze umusimbura( umufasha) yababwiye ko azabana nabo (ndetse natwe) kandi akababamo (abaturamo). Ii sezerano ry’Umwuka Wera ryangiriye umumaro muri aba bantu, kuko nabashaga kumenya ibyo bantekerezaho cyane cyane iyo bagiraga ikibi bangambiriraho nakimenyaga kitaraba. Ibi nabyo birashoboka ko nzabiha akanya kabyo, tugarukeku bijyanye n’amajyini.

Kubera ko Imana yakoresha uburyo bwose menya mu by’ukuriiby’iri dini, rimwe ari muri Ramadhan,twicaye hamwe n’uwigaga Korowani, yarayiyibutsaga kubera ko yari amaze igihe atabyitaho ashaka umusheikh wo kumwigisha anamusobanurira neza. Atuganiriza yegeze ku Ijambo buri musilamu wese aheraho avug amasengesho ye ryitwa BISMILLAH, ubundi ni Ijambo ritangira muri Korowani ariko rishobora kuba rifite byinshi rihatse nk’uko yabisobanuriwe.

Mu idini ya islamu habamo abo bakunze kwita abamenyi b’idini, abasheikh baba barabyize rwose pe, abangaba nibo baba bazi amabanga menshi y’ibyo bemera ariko abatarabyize hari byinshi baba batazi rwose pe, kandi babana nabyo mu buzima bwa buri munsi. Uyu mu kwiga yasobanuriwe ko mbere yo kurya uba ugomba kuvuga ngo “BISMILLAH”. Bikaba ari uguhamagara amajyini y’amasilamu akaza mugasangira. Bemera ko hari amajyini y’amasilamu ndetse banavuga ko haba amajyini y’amakirisitu. Aha bivuze ko iyo uvuze Bismilllah, uba winjije imyuka ikoresha abaislamu muri wowe. Abaislamu kandi harimo abarongora amajini, hari ahantu hamwe mu gihugu cya Somalia hari umwe muri bo utunze umugore w’ijyini ndetse yabyaranye naryo. Tukiganira n’uwo watubwiraga ko Bismilllah mbere yo kurya uba uhamagaye amajyini bakomeje kuganira bagera ku wundi muntu nawe wari ufite umugore w’ijyini mushobora kubona muri iyi link: https://www.somalinet.com/forums/viewtopic.php?t=344573) ndetse n’abana b’amajyini utarakundaga abantu ko bamusura cyane ngo kuko ayo majyini ye atakundaga ko hagera abandi. Ariko uwamusuraga hari ubwo yabonaga ibintu byiterura bikijyana mu mwanya wabyo ariko atabasha kubona ikibiteruye. Byabaga bitwawe n’ayo majyini. Ntararangiza ku kijyanye n’imyuka itaboneka, rimwe nganira n’undi twabanaga icyo gihe narimombabaza uburyo hari abasheikh bakora nk’abapasiteri b’abakristo, ariko mu buryo bwa gikirisito bo, bakaba bariho umugayo kuko ibyo bakora ari ubusahuzi budahura n’Ijambo ry’Imana. Aha nashakaga kuvuga nka bamwe babwira abantu ngobabazaniye amazi avuye muri Israel bakabaca amafaranga ngo hari ibyo arabakiza, abandi ngo bazanye igitaka cyo muri Israel bubaka urukuta kuhagera niukubanza kwishyura mu by’ukuri akaba ari ubutekamutwe bwo kwishakira indamu budafite icyo bihuriraho Bibiliya. Ku basheik natanzeho urugero ni umwe wirwaga akinisha ikinamico cyane cyane igitsinagore abasukaho amazi ngo arabakuraho amajyini. Babaga bayakungahayeho byo kuko naritegereje nsanga amajyini yarafataga igitsinagore gusa kuko nta mugabo n’umwe nigeze mbona yafashe n’ayo mujyini. Byakundaga kubafatira cyane mu mashuri abakobwa gusa ugasanga aribo akunda.

Mubyo twaganiriye kuri ngingo nategaga amatwi icyo nirindaga ni ukuba nazana ikintu twatindaho kikazana impaka kuko impaka zishobora kuzamura uburakari kandi iyo barakaye umuti baguca umutwe nta mikino. Twageze aho ubwo umwalimu umwe wa Korowani mu mashuri y’abana batoya bakunze kwita madarsa ambwira ko ubwo bigaga iby’idini umusheikh wabigishaga yababwiye ko we ubwe, yasangiye na Shitani. Twabifashe nk’ibisanzwe turakomeza ariko njye bishimangira ibyo Imana yari yarampishuriye ko mu by’ukuri islamu ari idini itava ku Mana Rurema yaremye isi n’Ijuru. Kuburyo ubu noneho mfitiye igisubizo umuislamu twakundaga kuganira inbox witwa Bizimana Ibrahim, yigeze kumbaza niba mbona islam Atari idini iva ku Mana sinahise musubiza nabaye nifashe kuko nari ntaragwiza ibimenyetso nahagararaho nemye ngo mbyemeze. Kuri ubu rero nemera ntashidikanya ko islamu Atari idini iva ku Mana, Abakristo basenga ahubwo ni ahandi rwose.

Reka mbe ndekeye aha, ubutaha nzababwira ku bikorwa by’urukundo nanjye nshima abaislamu bakunze kugaragara bakora.

Mugire umunsi mwiza.

Post a comment