No comments yet

UMUVUMO AFRIKA IFITE UKURURWA N’ABANYAFURIKA UBWABO, TUBAZE BIBILIYA!

Iyo usomye Bibiliya mu Gitabo cy’Imigani ubona ibintu byinshi cyane by’ubwenge. Ku buryo uwagikurikiza cyonyine ijambo ku rindi yahirwa mu byo akora byose!Igice cya 13 cyose, uhasanga byinshi kandi byiza bishobora kukwereka uwo uriwe n’ibigutegereje.

Umurongo wa 22. Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be, kandi ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.Umwandu cyangwa se umurage umukiranutsi asigira abuzukuru be, aha twigeze kuvuga ku bisekuru bishatse kuvuga ko umuntu mwiza asiga ibyiza ku bamukomokaho. Hari imiryango y’abantu baba bazwi mu nsisiro ndetse no mu mirenge, wavuga ngo uyu ni uwo kwa kanaka buri wese akaba azi imyitwarire ye gusa ukimara kuvuga umubyeyi. Hari ibibazo abantu bivurugutamo basigiwe n’abakurambere babo nk’umurage. Hari abatanze igisekuru cyose mu bapfumu, hambere abantu bakijya kwa nyabingi cyane.

Mujya mubona abantu bafata icyo kunywa cyose akabanza gusuka hasi gakeya niba ari akayoga cyangwa amazi yo kunywa, akavuga ngo abanje abakuru. Ntimugatekereze ko aba akina , ni uko nguko igisekuru cyose kiba cyarinjijwe muri urwo ruhererekane rw’imihango ibangamo amadayimoni. Kuburyo rero iyo hagize ubamo agakizwa usanga bose bamuviraho inda imwe bakamwanga. Ngo asebeje umuryango n’ibindi. Nuko aba atatiye igihango cy’abakurambere akanywana na Kristo Umwami wo gukiranuka.Biratangaje cyane rero, kubona Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahala, ariyo igwiyemo abakristu benshi, ndetse hari ibihugu ugeramo ukaba wasanga ari 95% nyamara ibyo bihugu bivuga ko byubaha Imana, ugendeye ku mubare w’abafite amazina y’uko ari abakristu nyamara bakaba baraheze mu bucakara bwo gusabiriza. Nguwo umurage abasekuru basize! Ntibakiranukaga, n’ab’uyu munsi ntibakiranuka niyo mpamvu kugirango igihugu kibeho gihora gitegereje inkunga iva mu Burayi. Mugihe amadini adashoboye gukemura iki kibazo, mu by’ukuri Imana bavuga yaba ari iyihe? Imana yo guheza abantu mu bukene ko Atari iyo mw’Ijuru kuko Dusoma neza ko Isi n’ibiyirimo byose yabihariye umuntu?

Birakomeza…

Post a comment