No comments yet

UKO YESU YANKURIKIRANYE MU NDEGE MVUYE MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU I MAKKA (igice cya nyuma)

.Abantu benshi barangajwe n’iyi si biyibagije umunsi bazahura n’Imana umuremyi wabo amaso ku maso. Ese abantu koko bibuka ko umunsi umwe amazina yacu azahamagrwa aho buri wese azahagarara imbere y’Imana wenyine nta mugore nta bana uzahagarara wenyine buri wese azimenyera ibye. Ibitekerezo byacu bikwiye kwerekera kuri wa munsi tutazaba tugikanzwe n’inzara n’imiruho yo muri iyi si ahubwo tuzaba duhimbaza Imana gusa. Ibyo gupfa ntacyo bivuze na gatoya, wapfa nka Aburahamu cyangwa wapfa nka Lazaro nta kibazo icyangombwa ni iherezo ryawe.

Nitegereje uburyo Sogokuru yari Immam yapfuye ari imam kandi twamuhambye nka Imam. Yibye ubutunzi bwinshi ari nabwo data yasigaranye. Ariko umunsi yapfuyeho, yambitswe umwenda w’umweru bamurenzaho umucanga byose arabisiga. Yahambwe wenyine nta nka nta n’ikintu kindi cyahambanywe nawe. Umunsi nanjye nzapfa nkashyirwa mu isanduku, bakantwara ku rimbi roho yanjye yo izaba irihe icyo gihe? Nk’abakristo dukwiye gutekereza icyo kintu igihe cyose. Tugomba guhora dutekereza umurimo Imana yaduhaye gukora muri iyi si. Ntihakagire ikidutandukanya n’urukundo rw’Imana. Mureke dufunge amaso yacu twirengagize iby’isi tubone Yesu wenyine.

Laifrontia School y’ I Garisa hari umwana uhiga ise niwe ushinzwe ivugabutumwa muri Somalia, bamushyize mu ngunguru buzuzamo Petroli, abaislam nibo bishyuye ibyo byose bamushyiramo baramutwika uwo mwana we yabirebeshaga amaso ye. Umunsi nabajije uwo mwana we, nti papa wawe yarakureze, ni gihe ki wabonye ko so, yari umuntu w’agaciro kuri wowe? Yaransubije ati: “umunsi papa yari anjyanye ku ishuli, afatwa n’abategetsi ba Somalia, baramutwara arahindukira arambwira ati ‘Yusufu! Uru nirwo rupfu nawe nifuza ko uzapfa” Ubwo uwo mubyeyi we baramufashe bamushyira mu ngunguru yuzuye essence baramutwika bamuhora Imana, umuhungu we abirebesha amaso.

Icyo kintu cyamugumye ku mutima kandi nawe yiteguye kuba yapfa atyo apfiriye ubutumwa bwiza. Ko nta munsi numwe azihakana Yesu, ko azagendana na Yesu ubuzima bwe bwose. Kugeza uyu munsi sindamubona yiyanduza, none ni kuki mwebwe bakristo muri mu bihugu by’amahoro batababuza gusenga uko mubyumva ariko mukaba mutabasha guhamya Yesu mu mirimo yanyu? Nababwiye hariya tujya dusengera muri Somalia, abagore ubakatira agapapuro ko muri Bibiliya ukakamuha kagashyira mu gishura Bambara, akajya mu musarane akagasomeramo kose yakarangiza agasengera mu musarane, akazana umwete yamaze kugafata mu mutwe akakagarura ukamuha akandi gutyo gutyo, nguko uko basoma Bibiliya muri Somalia.

None wowe urarana Bibiliya ariko no kuyisoma ntujya uyisoma. Abandi basengera mu musarani ariko wowe bagusaba kujya gusenga ku rusengero ukabyanga, warangiza ngo turajya mu Ijuru, singuhakanya! Ariko wibuke ko Ijuru ritwaranirwa bisaba kwitanga cyane. Niboneye n’amaso umuntu iwacu wari ufite umugore utwite twasenganaga, afata icyuma amukupfumura inda umwana agwa agwa hafi, ngo umukafiri ntiyamubyarira umwana, amukata amabere yombi nyamara uwo mugore ntiyigeze yihakana Yesu. Ubwisanzure mufite bwose ariko iwacu gusenga bisaba ko umwe aba asenga undi ari kuraba hirya no hino ko ntawe ubumva. Hagira umuntu utambuka akaba aratubwiye tugategereza ko batambuka bamara kugenda tugakomeza gusenga.

Ni igihe tugomba kugarukira Imana muri iyi minsi tukisubiraho. Kugeza uyu munsi sindabona ahantu na hamwe nabwira abantu ubuhamya bwanjye bw’imyaka icumi yose n’ibyo nabayemo. Reka ngerageze mushobora nibura kumenya ibyo mutari musanzwe muzi mutarumva na rimwe. Icyo nshaka ni ukubamenyesha ibiriho, nimumara gusobanukirwa muraba kandi mwibakitse kandi Imana izaduahana umugisha uko ni ukuri. Dusome:Kuva 2: 5. Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y’uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana.6. Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.”7. Mushiki we abaza umukobwa wa Farawo ati “Sinajya se kukuzanira umurera wo mu Baheburayokazi ngo amukurerere?”8. Umukobwa wa Farawo aramusubiza ati “Nuko genda umunzanire.” Umukobwa aragenda, ahamagara nyina w’uwo mwana.9. Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera.10. Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”Nshaka ko tuganira igice cy’ubuhamya nahaye umutwe ugira uti: “NIWITANGA UBWAWE, UZAGARURWA” Cyangwa niwiha Imana izakugororera.

Murabona ko bitangaje uburyo nyina wa Mose yamutaye akaza kumugarurirwa ngo amwonse. Ndabamenyesha ko ikintu cy’Imana cyose aho kiva kigaera kitabasha kuzimira. Iyo ufata ubutunzi bwawe ukabuha Imana burakugarukira. Nkanjye maze imyaka icumi amafaranga yanjye akenshi ashirira mu kuyafashisha abasomalia. Icyo nabonye nuko uko ntanze ninako nongera kubona anadi. Ubu maze imyaka 2 ntabasha kugurira mama umwambaro!

Uko mfashe imyambaro nshiriye abasomalia, mpura na mama akambwira ko yabonye umwamabaro mushya! Icyo nakuyemo nk’isomo nuko icyo uahye Imana(guha umukene uba uhaye Imana) urabigarurirwa upfa gusa kuba ubikoranye umutima w’ubugwaneza. Nuha Imana muri ubwo uburyo amafaranga yawe azakugarukira ndetse ageretseho n’umugisha. Ndagirango mbamenyeshe ko hariho ubutunzi budafite umugisha: hari amafaranga adaha amahoro beneyo; maze imyaka isaga cumi n’itanu ndabizi neza. Aho kugirango haze umugisha hakaza intambara mahoro akabura burundu. Ka mbahe ubuhamya ku buzima bwanjye: Umusaza witwa Hajj Muhamad yashakanye na Halima, bamaze imyaka myinshi batarabona umwana. Papa ntiyigeze ambwira umubare w’iyo myaka ariko yambwiye ko bategereje igihe. Mama yaje kumbwira ko data yarahiyeko atazigera ashaka undi mugore igihe cyose mama atarabyara. Ko namara kubyara azaba abonye uburenganzira bwo gushaka abandi bagore ashaka.

Agira igihe ajya Hijja I Makka, aho abantu batwara amasengesho n’ibyifuzo byabo, ubwo ahageze abwira Allah Subuhanahu Watarah imana ye, ati numpa umwana nzamuguha abe uwawe agukorera ntazigera akandagira mu mashuli y’abazungu. Ntazigera avuga indimi z’abazungu, ntazigera yanduzwa n’abazungu. Kugeza ubu iwacu bizera kandi bemera ko abazungu banduza abantu. Hashize umwaka ndavuka. Ubwo ndonka maze imyaka umunani afata igikapu anshyiriramo ibintu turagenda ntazi iyo njya, antwara kwa mwalimu wanjye wa mbere yitwaga Abdu Omar Mansuur. Ansigayo ararahira abwira mwalimu ati : ‘Inyama ni izawe, amagufa ni ayanjye naho roho ni iy’Imana, napfa uzanzanire amagufa nyahambe, ariko inyama ukubite zishireho n’insinga” buri mubyeyi yaguraga insinga z’amashanyarzi zo gukubitisha umwana we igihe yabaga yiga korowani. Sinibuka umubare w’izo papa yaguze kubera njye.

Ubwo niko buri mubyeyi yabigenzaga, akishyura amafanga ubundi akagenda.Nguko uko natangiye ubuzima niri mutoya. Wabyukaga saa kumi n’imwe uti “Allah akbar, allah akbar,….” Mu gatondo kare uri umwana mutoya kuri icyo kigero ukaraba amazi akonje, warangiza ibyo ugaha Korowani yawe mwalimu. Ugasubiramo akurikirana ngo arebe ko wabifashe mu mutwe. Aho akubwiye hose niho waheraga. Urugero dufate nka Bibiliya, niba avuze igitabo cya Yohani ako kanya ugahita utangira uti:’ Mbere na mbere hariho Jambo……” nabyo ni uko byo ni muri Korowani ni icyarabu uti : “Bismilahi Rahmani Rahiim……Yasiin (igitabo kimwe cyo muri Korowani)” ubundi ukakimanukura cyose. Ubwo iyo warangizaga nibwo yagusubizaga Korowani yawe ukabona kugenda ukanywa igikoma. Iyo byabaga bikunaniye hariho ibihano by’amoko atatu:Makaam Ibrahim: ni ahantu bavugaga ko Ibrahimu yicaye hanyuma bahashyira akantu ko gushyiraho korowani kameze nk’ameza. Ubwo bahashyiraha umugozi bakakumanikaho, bahambiraga amaboko ukanagana ariko ibirenge ntibikore kubutaka. Igihe umanitse korowani yawe iba iri ku meza hasi urebera mu kirere, kugirango uzahave ni uko umuhamagara uti Mwalimu!!! Nabifashe mu mutwe. Kubifata mu mutwe niba bizagufata iminsi itatu ntacyo bimubwiye. Ubwo nibwo buzima twarerewemo. Kukugira igikange bakakwigisha idini bakubwira ko nta yindi nzira itari Islam. Kuva mfite imyaka umunani kugeza ngize imyaka 24 ubwo nakijijwe nari ntarasiba cyangw ankererwe isengesho na rimwe rya kiislamu. Kuva mu rukerera, Saa sita, saa cyanda, nimugoroba, na nijoro.

Ubishaka utabishaka twakubitwaga insinga z’amashanyarazi tukiri batoya. Unanirwa gatoya ukaba urakubiswe. Reka rero bizagere mu gihe cy’amarushanwa y’amadarasa( amashuli ya korowani) Madrasat-ul-Kamal, Madrasat-ul-fatah, n’andi menshi, hanyuma bagatumira abayeyi bakaza kureba. Ubwo bakagira uwo bahitamo guhagararira ishuli ryabo kuririmba neza ibyo yafashe mu mutwe muri Korowani. Nyamara kugeza ubu nta hantu wasanga hari amarushanwa y’abana b’abakristo barushanwa kumenya Ijambo ry’Imana. Uwafata amatorero noneho agahamagara abantu hakabaho irushanwa ryo kureba abazi neza Bibiliya, hashobora kuboneka ahabura n’uhahagararira. Niko kurerera abana mu nzira y’Imana kanid bagakura batarayivamo. Biragoye kubona umwana w’umuislamu wananiranye iwabo. Numubona nibura uzasanga afite izina rimwe rya kiislamu gusa. Ariko nubona afite amazina atatu ya kisilamu, bivuze koi rye, irya se, n’irya sekuru yose ari amayisilamu, uwo mwana ntashobora kuba kagarara mu rugo iwabo.

Hari ikintu ku bakristu gisekeje cyane: uragenda ushaka akazi ku muislamu, akakubaza ati uri umukristu, cyangwa uri umuislam, ugahita uvuga ati reka ndashaka kwibera umusilamu ahubwo! Kugirango atabura akazi! Akaba atojwe Shahada akemera allah na Muhamedi. Ubwo bagahita bamubwira ko kuva uwo munsi izina rye ari Muhamad! Cyangwa se irindi ry’abarabu. Uwo muby’ukuri si umusilamu kuko yabaye we kubera maronko.

Njye sinigeze mbona umusilamu wabaye umukristo kubera amafaranga cyangwa akazi. Urugero rwa hafi uri umukristo ukabenguka umukobwa w’umusilamukazi, ningombwa ko uba umusilamu kugirango umubone. Ariko umukobwa w’umukristu ushakana n’umusilamu niwe uba umusilamukazi! Ati ntacyo bimbwiye icyo nishakira n’umugabo. Ati nzamusengera akizwe! Nonese uzamusengera ikuzimu akujyanye? Ejo mugahura yambaye nk’ininja amaso yatukuye kubera amajini yose yamwirunzemo. Ibyiza ni ukuvuka uri umusilamu, aho kuba umuislamu nyuma kuko amajini akwinjiramo abyigana.

Ukareba umugore w’umusilamukazi yakureba ugashaka kwiruka kubera amaso ye. Njye mbahanga amaso kuko mbisobanukiwe. Ariko rero amakosa ni ayacu abakristu kuko tutigeze turere abana bacu mu nzira z’Imana. Ubukristo twabugize ubw’igiciro gitoya cyane. Muhamad ntawe yamaneye amaraso amucungura ariko idini ye yayigize iy’igiciro cyinsi, nyamara Yesu waducunguye akadupfira ibye twabihaye aggaciro gakeya hafi ya ntako. Kugeza uyu munsi sindabona igisubizo.

Sindabona umukobwa w’umukristo ubwira umusilamu ati niba unshaka ugomba kubanza gukizwa, ukabatizwa, ukuzura Umwuka Wera ibindi bikazaza nyuma. Uwo munsi niho nzamenya ko abakobwa bacu baha agaciro amaraso yamennye ku musaraba. Hari ubwo twabaga tuvuye mu musigiti, wabona umukobwa uti uriya nta mezi ane byantwara kuba namugejeje mu rugo, kandi niko akenshi bigenda, muzabona ko abakobwa bahoze ari abakristo bagashaka abasilamu bakunda guhita batandukana, kubera ko bigize ab’igiciro cyo hasi cyane, kandi uwigize agatebo ayora ivu koko!Ndakubwiza ukuli umusomali nabona uri uw’agaciro gakeya, nta munsi azakubaha! Twabuze icyubahiro kuko natwe ubwacu tutiyubaha ngo Imana itwubahishe.

Igihe ubwacu tuzaba twiyubashye ninacyo gihe tuzaba twubashye Imana. Ntuzubaha Imana kandi nawe utiyubashye. Hambere hashize nk’imyaka 17 cyangwa cumi n’umunani gutyo, mama yari arwaye. Hanyuma papa arambwira ngo noze imodoka, ariko yasize urufunguzo. Ubwo ndibwira nti ka nyitware kuko mpora mbona uko papa abigenza. Ndayatsa ninjira mu muhanda nkagenda mfata feri nkuko nabibonaga, iwacu aho nari ndi haramanuka cyane, ubwo nkigera mu muhanda hagati biranyobera mbura icyo gukora mfata feri y’ikirenge n’iy’ukuboko imodoka ihagararaaho traffic police iba iraje.

Uwo mupolisi araza ankubita urushyi, ansohora mu modoka, ayinjiramo anshyira inyuma, hanyuma antwara kuri station ya polisi, ankuramo inkweto anshyira mu kasho. Aho niho nabonye ko abapolisi ba Somalia ari babi. Ubwo aho buri wese mu bafunzwe yari afite amakosa ye, ubwo barambwira ngo wowe wa mwana we, ugomba kubanza guhamagara ababyeyi bawe, ubundi ukabona gukorerwa dosiye bahari. Ubwo ntibari bazi data nanjye sinari nababwiye. Bampa telephone ndahamara nti “papa! Natwaye imodoka yawe! Ati wayitwaye? Nti yego. Ati ni byiza wakoze. Papa ni umuntu ukunda abantu bikururira ibibazo nk’uko. Sinzi impamvu atarasnhimira kuva nakizwa kuko ni ibibazo byinshi ninjiyemo.

Natakaje amafaranga yanjye yose kubera agakiza ndetse n’ubuzima bidasigaye. Ubwo yambajije aho ndi mubwira ko ndi kuri station ya polisi, nta yindi modoka yari afite uretse iyo gusa. Ubwo akihagera umupolisi yahasanze yahise amuterera amasuluti! Ati Hajj Muhamad ikibazo kikuzanye aha ni iki? Ati hari umwana wanjye ufungiye aha, yahise asanga ushinzwe aho hafungirwa amubwira ati hari umwana ufungiye aha, ati nibyo arahari, ati ntitwamufatiye mu makosa se? Ati nibyo ariko se ntabwo wari uziko ari umwana wa Hajj Muhamad? ubwo uwo mupolisi yahise aza yiruka aho mfungiye ansohora ankubita ambuza kurira ati kuki utari watubwiye ko uri umwana wa Hajj Muhamad? Yankuyemo anyirukana Papa yari umuntu utoroshye na gato, kandi nanjye sinari noroshye ni agakiza kanyoroheje! Ubwo papa ansubiza mu modoka ati ngaho yisubize aho wayikuye! Ndamusubiza nti sinabishobora! Arambwira ngaho itonde urebe ubyitegereze neza. Burya abantu benshi bari mu magereza kubera abarizni bazo bataramenya so! Umunsi bazamenya ko uri uwa Yesu bazagusohora bakiwirukansa baguha utwawe twose.Umunsi umwe nari mu ivugabutumwa I Garisa. Twagendaga nijoro tukagaruka nijoro. Burya iyo Imana yaguhaye umwuka wo gushira amanga biba byiza. Nuko rero bigeze nijoro abasilikali babili baraza. Ubwo bambaza ibyangombwa, ntabyo nagiraga. Bambaza icyo nkora ndavuga nkora akazi ahantu , bati ahantu he se? Nti muri ambassade imwe . bansubirishamo bati wowe ukora muri mbassade nti yego. Bati turagufunga. Bagiye kunyambika amaapingu, ndababwira nti mube muretse mvugane n’abandindira umutekano! Bararebana! Barambaza bati wowe ufite abakurindira umutekano? Nti umuntu ukorera ambassade wese ningombwa ko agira abamucungira umutekano ariko ni ibisanzwe!

Ubwo narebye ibumoso ndasenga mu ndimi z’Umwuka batabasha kumva n’iburyo gutyo, ubwo nasabaga Imana ko yanyoherereza ubutabazi bwo mu Ijuru. Ubwo abo basirikare bavugana mu gisomali bati uyu ni umusazi w’icyaduka! Ubwo barandeka ndikomereza! Ubwo bagizengo ni umusazi utamenyerewe muri uwo mujyi. Nkomereje aho nari ngejeje iby’amashuri, tugeze mu wa munani, ubwo twari twaramaze gufata korowani yose mu mutwe, ubwenge bwacu bwarahinduwe, bwose bwarasimbuwe na Korowani. Si uko twari tubikunze ahubwo ni inkoni twakubitwaga zabiduteye. Kugeza icyo gihe nari ntarabona papa ukundi, uretse igihe bampaye ibyumweru bibili gusa, ndetse abandi bagandaga bahapfira bikarangira nyine nta rubanza. Hari ababaga baraturutse Uganda, Tanzania bashakisha ubwenge kuko ubwenge ubushakira ahantu hose bubasha kuboneka. Wakumva aho bigisha ibirenze gato ibyo uzi ugahita ujyayo.

Uwanyigishishije ise niwe wari warazanye Islamu muri East Africa yose. Salif Muhamad yaranyigishije, imyaka itanu, uwo ni umwuzukuruza wo mu gisekuru cy’intumwa Muhamadi. Aba baratwigishije ndetse navuga kudushoramo imali kuko turi muri Libani batubwiraga ko ibyo batwigishije byose tugomba kubiheraho tukigarurira isi yose. Twari muri Abuja decralation ya 2010. Iyo yavugaga ko twagombaga guhidnura Afurika yose kuba abaislamu. Ariko ndashima Imana ko yatangiye kuduhindura ari twebwe umwe ku wundi. Kandi ibyo ntibizagerwaho ko Afurika yigarurirwa n’abaislamu mu izina rya Yesu.

Hari abantu babona abapasiteri ariko ntibamenye abo aribo, ubwo bateguraga ivugurura mu itegeko nshinga rya Kenya, ryakurikiwe na referendum hari harimo urukiko rwa Kiislam. Abantu benshi ntibari basobanukiwe urukiko rwa Kisilamu urwo arirwo, ninjye wahagurutse njya muri presidence kubisobanurira president Kibaki. Njye nari narize kurusha abashakaga kurushyiraho, habayeho impaka ndabatsinda biba ngombwa ko njya kubisobanura neza. Nababwiye uburyo nibiguma mu itegeko nshinga ari bibi. Mbabwira ibyiza n’ibibi byarwo. Ibyo nababwiraga nari narabyize, burya hari ubwo Imana ikoresha abazi ubwenge bwabo buri hejuru cyane ikabavisha bugufi ngo bayikorere.

Ubwo nari ngize imyaka cumi nine, banjyanye muri Yemeni mu mujyi witwa Aden kwigira Diplome. Yari njye mutoya cyane uhari. Icyo gihe nagiye nta mubyeyi, yabaga ari mwalimu, ugutwara akagusigira mwalimu wundi. Aho nta mubyeyi wabijyagamo kuko babaga baraguhaye allah. Icyo nahakoraga ni ukwiga idini gusa. Imyaka itatu. Uhasanga abasaza ba cyera cyane, bamwe bazi idini bakakwigisha bakakubwira amagambo yose. Ahoniho nahuriye na Falaq ( ni ubuhanga bwo kumenya gukoresha amajini). Mpamaze umwaka umwe banyeretse umusaza umwe ubu yarapfuye uburyo yakoreshaga amajini, niho nahishukiwe ko hari ibintu byinshi bikoreka nubwo amaso yacu asanzwe atabibona. Ibyo nakubwira nuko hejur yacu hari ibintu biba bihakorerwa, yaba mu buryo bw’Imana cyangwa se mu buryo bwa Satani.

Mbere yuko utangira Falaq ubanza igisibo cy’iminsi makumyabili numwe. Iyi minsi yose ntacyo uba urya, usibye meditation(kwicara hasi ugatekereza) gusa nta kintu kindi uba ukora. Iyo minsi 21 ishize niho bakwinjiza muri iyo si yabo ya Falaqa. Aha niho baguha twa tujini duto duto ugatangira kudukoresha. Utwo gukinisha gusa, umuntu yagukosereza ukamwoherereza utujini two gukorora agakorora umunsi wose kubera utwo tujini. Hari uburwayi buza gutyo. Nka Diyabete docteur abanza kukubaz aniba hari umubyeyi wawe wayirwaye cyangwa undi wo mu muryango wawe wayirwaye, kuko izi atari indwara ahubwo ni ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ubwo twarigaga bakatubwira ngo tujye munsi y’igiti iki n’iki tukitoza kumva amajwi y’amajini.

Nyuma yo kumenya amajwi y’amajini utangira kwiga ururimi rwayo. Ukamenya uko uzajya ukorana nayo, hanyuma agatangira kugukunda. Ubwo ukaba wemewe muri yo, ubwo ndangije ahongaho muri Falaqa, nagiye Beirut muri Liban. Muri Liban aho niba ushaka kuba umurozi wo kurwego rwo hejuru niho ujya. Mureke ibya Nijeria ibya Libani byo banabyamamaza kuri Televiziyo. Aho umuntu agufata ikiganza akaugusomera ubuzima bwawe bwose ntagire ikintu na kimwe yibeshya. Wibuke ko wowe uryamye udashaka kwiga Ijambo ry’Imana ariko ku rundi ruhande hari abarara amajoro batanarya biga ibyo gukorera Satani. Muri Libani nta majini abayo uburozi nibwo baminujemo.

Hari itandukaniro ry’amajini n’uburozi,uburozi biza abantu barogana bagapfa cyangwa bakagira umuntu ikitagira umumaro. Muri Libani bakoreshe ubwo burozi, mbere yo gushaka umugore batwara amazina yanyu mwembi, hanyuma bakamenya uzatanga undi gupfa, niba muzabyara cyangwa mutazabyara byose bakabikubwira. Ubwo ni aho nagarukiye. Kubera ko umunsi umwe twarebye kuri televiziyo abisirayeli barimo bakubita abanyapalestina, kubera ko abarimu bacu bari abo mu mutwe wa Hamasi, byarababaje badushyirira ayo mashusho turayareba baratubwira ngo nimurebe uko abaislamu bicwa na Israel n’Amerika namwe muri gukinda aha.

Iryo jambo sinzaryibagirwa na rimwe. Ubwo buekeye president yavuze ijambo ryatubabaje ubwo iby’amajini nahise mbirambika hasi no kuroga, mpaguruka mu itsinda ryiyemeje kujya kwica abisilayeli n’abanyamerika. Ubwo nahise niyandikisha kujya kwiyahura, twariyandikishaga kujya muri Palestine kwiturikirizaho ibisasu umuntu agapfana n’abisirayeli, ubwo babaga bageze kuri numero yawe akaba ari wowe ugenda, ubwo ab’imbere yawe bose babaga barapfuye barashize. Barakubwiraga ngo wowe urajya kuri Hotel iyi n’iyi, hari abakuzanira ibisasu babikwambike nurangiza ujye ku yindi Hoteli iriho abazungu witurikirizeho maze mupfane.

Njye nasengaga allah mubwira ngo anyohereze ahantu hari abanyamerika, abisirayeli sinabashakaga ubwenge bwanjye bwambwiraga abanyamerika gusa. Numvaga najya ahari benshi nka 200 nibura ubundi nkabanza kubakubita narangiza nkituritsa tugapfana ubundi nkitwa intwali ya Islamu. Amahirwe yanjye inumero yanjye itaragera, papa arampamagara. Uko byagenze nabibagejejeho mu ntangiriro mu gice cya mbere. Ibyo mubona nko muri filme nibyo twakoraga umukuru w’abatalibani yari inshuti yanjye dusezeranaho, duhana adresse ngo dukomeze kujya tuvugana.

Gusa nyuma nawe Yesu yaje kumuha agakiza! Ubwo nibwo njye nahise ngaruka muri Somalia, naje ndi umukangurambaga, ninjye wabayoboraga hose dutangira kubaka imisigiti ahantu henshi. Burya itandukaniro ry’abaislamu n’abakristo ni ukwitanga. Umwe ashobora guhaguruka mu musigiti ati ‘Takbir Allahu Akbaru” ati murabona ko abantu batuye aha naha bashaka kuba abaislamu, dushaka kububakira umusigiti, ugasanga umwe ati natanga miliyoni izi undi ati izi, gutyo gutyo. Ntimwibuka ko abantu bo mu gihe cy’intumwa bagurishaga ibyabo bakabizana bakabikoreshreza Imana? Bene uwo mugisha warangiranye n’icyo gihe ahubwo bakurikiranywe n’ibya Anania na Safira, bagira ibyo bita iby’Imana ibindi bakabihisha.

Uzareba mu musigi ntawe ubazwa icyacumi.Muzitegereze abaislam icyo batekereje gukora cyose bakigeraho kuko bahuza, urugero hari abagabo babili bafashe amafaranga yabo bashing bank I Garisa bavuga ko nta mpamvi ifaranga ry’umuislam rijya mu ma company y’abakafiri. (mu Rwanda ngirango murabibona ko hari abakristo bagerageje kwigana ibyo bikabananira, byabayeho muri Zion Temple, ndetse na Adepr byavuzwemo) byarabananiye kubera ko ibyabo birangirira mu magambo gusa nta gikorwa. Hari abakristo b’abanyamafaranga menshi pe, ariko ntacyo bigeze bamarira abakristo bagenzi babo, kuba kutagira umutima nk’uwari muri Kristo. Iwacu abaislamu ntibaterwa ikibazo n’iby’icyacumi kuko bitabaho, umucuruzi aragenda akazana imam akamwereka igictabo yandikamo ibyo acuruza byose hanyuma akamubwira ati bara nurangiza umbwre ayo allah ambaza. Mbabaze ni mukristo wuhe ushobora guhamagara abakuru b’itorero rye ngo baze babare ibyo yacuruje n’ibyo yungutse ubundi bamubwire ayo agomba gutanga nk’icyacumi?

Iyo umupasiteri anyuze imbere y’iduka umukristo ayobora acururiza ahita avuga ati araje!! Abakristo tuvuga ko dukunda Imana ninde ushobora guhamara abayobozi be ati sinshaka kurya icyacumi cy’Imana hamagara abakora imibare baze bayabare mbahereze iby’Imana? Papa yajyaga afata imam akamuha iduka ryose akicaramo n’abandi bakora imibare gusa, byarangira abakamenya ayo agomba kubaha, nayo asigarana ye. Nanjye ubwanjye kubera ubwo bumenyi nigiye mu ishuli nagiye nkodeshwa kenshi, ndetse n’ubu ndacyakodeshwa nkabafasha kubara bakamenya ayo baha idini nayo basigarana. Ushaka ko Imana imwibuka aba agomba kwiyibagirwa we ubwe, ahubwo agashyira Imana imbere ya byose. Ubwo natangiraga ivugabutumwa muri Somaliya, Imana yaramwbiye iti “ Adam Hajj! Niba ushaka ko nkwibuka, iyibagirwe.” Ndi iwacu nakoreye idini cyane, n’igihe byageze tukaba impunzi muri Kenya twubatse imisigiti yacu bwite, ndetse n’amashuli ya Korowani kandi byose kugeza uyu munsi biracyahari. Ariko umukristo nubwo yaba abaye impunzi mu gihugu cye hagati atagisohotsemo, ibyo gusenga biba bitagishoboka. Niba warabaye IDP umwaka umwecyangwa iminsi mike, njye nabaye (impunzi) kubera Yesu, imyaka cumi n’umwe yose. Kandi nkomeje gutumbira Imana. Mwibuka ko nababwiye uuryo umwana muto cyane yaje kumbwira inkuru za Yesu nkamuvuna ukuboko, ibyo byonnyine kubibwira umuislam ni icyaha gikomeye cyane. Ndababwiza ukuri ko ku musilamu kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu, tubifata nk’icyaha gikomeye. Namwe rero bakristo hari ibyo mudakwiye gutegera amatwi! Ntimukwiye gutega amatwi abantu babazanira amazimwe n’amatiku. Uko utagomba kumva ibibonetse byose burya ni nako utamba kwakira ibyo ubonye byose, burya na telephone siko ari ngombwa kwitaba igihe cyose uko uhamagawe, urugero ukaba uri mu masengesho usenga ukumva umuntu araguhamagaye ugahita wirukira kwitaba, rimwe na rimwe icyari amasengesho kigahinduka ibindi bitari byiza. Mbere twajyaga gusenga twabaga dufite telephone zo mu nzu, twarasengaga dutuje umutima nta biturangaza.

Uyu munsi iyo abantu basenga, iminwa iba ibwira Imana, ariko amatwi n’amaso biri kuri telephone. Sinigeze mbona umuntu afite telephone mu mufuka mu musigiti, birabujijwe ariko ubundi wasenga ute na telephone mu ntoki? Keretse gusa niba hari abazihisha ariko ntibyemewe. Ahubwo uyisiga aho usiga inkweto zawe. Umujura azaturuka hehe? Urajya kwiba mu musigiti? Wahafatirwa n’amajini ukumirwa. Cyangwa bo ubwabo bakwifatiye bagukosora. Rimwe papa yigeze kunkubita kandi ndi mukuru. Isaha yo gusenga yageze ndi ku iduka bahamagara mu musigiti wanjye nijye wasenegeshaga abandi. Noneho isaha yo gusenga igeze haza ikamyo yashakaga gupakira iicuruzwa byisnhi kandi yajyaga kure, ndavuga nti ka manze mbahe ibintu maze mbone njye mu musigiti. Ubwo papa yarebye hirya no hino mu musigiti ntiyambonamo, ahita asohoka aza ku iduka ngo ahagere asanga ndi kubara amafaranga, aramabza ati Adam Hajj, urakora iki aha? Ndamusubiza anti, aba bantu bazanye amafaranga menshi kandi ndabona ntayasiga, reka mbanze mbahe ibintu mbone njye mu musigiti. Yahise amwbira ati, isaha yo gusenga niba igeze nta mafaranga y’umuntu uwo ariwe wese n’uko yaba angina kose nkeneye. Ati ibi byose mfite ninde wabimpaye si Imana, none igihe cyo kuyisenga mwe mwibereye mu byanyu? Yarankubise inkoni iravunika, nirukira mu musigiti, ahita asubiza amafaranga uwari umaze kugura , ategekea abakozi gupakurura ibyo bari bamaze gupakira byose, aranabakubita nabo.

Nyiri modoka washaka ibintu aratangara! Amuha amadolari ye ati hari amaduka mensi jya kugura ahandi. Ubwo nagiye gutakira mama kuko yari we nshuti yanjye ya hafi, muwbira ko papa antesheje agaciro amabaza uko bigenze, ndamubwira nti namufashaga kugurisha araza arankubitira imbere y’abakozi bose njyewe imam w’umusigiti koko! Mama nawe aramwbira ati wacuruzaga mu isaha yo gusenga nti yego, nawe akuramo urukweto ararunkubita arambwira ati isaha yo gusenga siyo yo gucuruza utazatuzanira umwaku mu bintu, niba ushaka ibyo kuzanamo umwaku uzashinge iduka ryawe. Ariko umukristo ufite iduka, ku cyumweru yicara areba ku isaha yibaza igihe pasiteri arangiriza amateraniro ngo ajye gufugura iduka rye! Nta mwanya na muto baharira Imana. Abantu ntibashobora kwitangira Imana, urugero bwira abantu baze mu masengesho yo kwiyiriza ubusa, nta mucuruzi uzabona uru ku rwego rwo kuba yafunga iduka akajya muri ayo masenegsho. Ariko ugire utya utegure ubukwe hanyuma umushyire muri komite y’inama y’ubwo bukwe, azafunga iduka rye rwose kandi ntazabura muri gahunda zose z’ubwo bukwe! Nubabwira kuza mu by’Imana nta mwanya babasha kubona bibereye mu bihimbaza imibili yabo gusa.

Nabwiye umugore wanjye nti twubahane, kanid koko turakundana ndamukunda cyane. Ariko naramubwiye nti, mu by’Imana igihe nzabona utakibishaka ugenda usyeta ibirenge nzagusiga nikomereze kuko nyuma y’ubu buzima nta by’umugore cyangwa umugabo bizibukwa ukundi. Ni buri muntu n’ubugingo bwe gusa. Nitegera mu rugo bbyose tuzabifatanya uko bikwiye, ariko nituje gusenga, isengere nanjye nisengere nshakane Imana umwete wose nawe ubigenze utyo ku giti cyawe ntawe uzagirayo undi, buri wese yigererayo. Ntuzigera uhamagarwa ngo kanaka n’umuryango wawe muze hano mugororerwe mwakoze neza gutya na gutya! Oya! Ibyo ntibizabaho buri wese azahabwa akabuye kanditsweho izina rye rishya ritigeze kumenywa n’umuntu uwo ari wese kuva isi yaremwa. Abarabu babivuga neza ko uwo munsi umuntu azaba ahunga umugore we ati ni wowe utumye ndimbuka! Abana bazahunga ababyeyi ko batabatoje inzira nziza.

Bazaba babwirana ngo ni wowe utaramwbiye ubutumwa bwiza, undi sinakubwiye ngo undeke ngende ukanga! Ariko none ugifite igihe cyawe, gikoreshe neza kuko ntuzabona uwo witwaza Imana iri hejuru ya byose izabikwereka byose uko bikurikirana.Yesu yabwiye abigishwa be ko imirimo yabo igomba kuruta ubwiza iby’abafarisayo. Ni byo kimwe rero ko twebwe abakristo imirimo yacu iba myiza kuruta abandi bose tukababera umucyo nkuko tubisabwa n’Ijambo ry’Imana. Njye mpangana nabo, iyo basenga inshuro eshanu ku munsi njye nkuba kabili ngasenga inshuro icumi. Iyo bagiye gufunga iminsi mirongo itatu, mbanza gufunga iminsi icumi mbere yabo, igifungo cyatangira nanjye nkafunga iminsi mirongo itatu, barangiza nkongera indi minsi icumi nyuma yabo.

Sinakwemera ko bagira icyo bandusha. Igihe cyose bavuga allah akbar mu rukerera nanjye ngomba guhamagara Yesu. Niba ari ku manywa ndabizi ko batarenza iminota 15 njye ndasenga iminota mirongo itatu. Buri munsi ugomba kuba imbere yabo nta kuba inyuma. Hari abantu basenga amasengesho y’ubwoba gusa agasengera ibiryo kubera ko atinya ko birimo uburozi,agasengera urugendo kubera gutinya impanuka, nyamara burya tugomba guhorana na Yesu aho wicaye hose ukumva ko uri kumwe na Yesu, ibintu byose ukirinda ikintu cyamubabaza kikagutandukanya nawe. Nta kizamubuza kukurinda kuko wowe icyo gihe uzaba umeze nk’imboni y’ijisho ry’Imana. Benedata bakundwa mushakane Imana ubwenge bwanyu bwose igihe ikiboneka, byaruta kuba mu nzu y’ibyatsi ukazajya mu Ijuru aho kuba mu magorofa ukazarimbuka. Byaruta kubaho nabi ukazataha ijuru aho kubaho winezeza mu isi ukazaheruka umuriro. Narangiza mbabwira ko Ijuru ari ahantu dukwiye kumera gupfira kurijyamo. Itange uko ushoboye ariko uzatahe Ijuru.

iherezo.

Post a comment