No comments yet

UKO YESU YANKURIKIRANYE MU NDEGE MVUYE MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU I MAKKA (igice cya mbere)

Abakirisitu b’iki gihe bakunda Imana ku mu nwa, ariko ntibatinya Imana.Reka dusome Zaburi 102:12. Iminsi yanjye ihwanye n’igicucu kirehutse, Kandi numye nk’ubwatsi13. Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y’ubwami iteka, Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose.Nifuza kuganira namwe ku kintu cyitwa URUKUNDO RWIBABAZA. Urukundo rutabasha kwibabaza burya ruba rutaruzura. Mu buhamya ngiye kuguha bumaze imyaka irenga icumi na… icyo nifuzza ko ukuramo ni uburyo URUKUNDO nyarwo RWIBABAZA.

Mu minsi yacu abantu benshi bikundira urukundo rugaba/rutanga, urukundo rw’imigisha. Kuva wamenyana na kanaka nta kintu na kimwe cy’ikibazo murahura nacyo ngo kigerageze urukundo rwanyu. Nshaka kubabwira ko habaho urukundo rwemera kwibabaza kubera undi muntu. Ndabasabira ko Imana yabaha urukundo rwibabariza abandi. Urukundo rushobora kwemera kubabazwa kubera Yesu Kristo, kuko ibigeragezo Yesu yemera ko bitugeraho biri mu rukundo rwe. Aba ashaka kureba igipimo cy’urukundo tumukunda. Icyo Imana ishaka nuko tuba gutyo, si ugukunda Imana gusa ahubwo no gukunda abantu bose, abo mu miryango yacu n’inshuti ndets en’abo tutaziranye. Ubwo niteguraga kurangiz amaashuri yanjye, I Beirut( mu gihugu cya Liban/lebanon muri Islamic University, nari mfite umugambi wo kuhaguma nkahakorera akazi.

Nari nagize amahirwe yo kugira inshuti zimfasha kubona akazi, ubwo niteguraga kugatangira rero, umubyeyi wanjye yandika ibaruwa igira iti: “Adam Hajj, ni byiza ko ugaruka ugakorera igihugu cyawe” ubwo mfata ibyanjye nsubira muri Somalia kuhakorera. Nakoze akazi nk’umucuruzi, nkora nk’umunyamategeko y’idini, nkora nka Immam, benshi bazi ibya kiislam basobanukiwe akazi abantu nk’abo bakora. Kuyobora abantu mu nzira z’Imana icyo kiri mu mutima wanjye kugeza uyu munsi. Nkunda kuyobora abantu mu nzira aya Yesu. Umwaka wa 1996, intamabara yarakze cyane iwacu, bituma papa anyohereza I Mombasa muri Kenya. Ampa amafaranga nubaka umusigiti, n’ishuri ryigisha Korowani. Madrasa Al TAQUA al islamiya ryari ishuli ryo kwigisha abantu kugendera mu nzira aya Allah, nari nifitiye umusigiti munini niyubakiye njye ubwanjye. Nawo witwa Masjid Taqwa Islamia. Ubwo natangiye gukorera Mombasa, kuko nari impunzi, ntegereje ko iwacu muri Somalia hazagaruka amahoro ngasubira gukorerayo. Aho I Mombasa niho nahuriye n’umwana mutoya ambwira inkuru za Yesu Kristo. Rimwe ntawe imodoka hanze y’ibiro byanjye, uwo mwana yarampagaritse aramwbira ati “ Ustaad(mwalimu) Yesu Kristo aragukunda!”Nanjye ndamusubiza nti ariko abana b’iki gihe nta burere mugira! Utaragira icyo ubwira umuntu ntubanza no kumusuhuza? Umwana azana ukuboko kunsuhuza ndakugafata mpita nkuvuna aragenda. Bukeye aragaruka yari apfutse ukuboko kubera ko namuvunnye. Arongera ati “Ustaad! Mfite ubutumwa bumwe n’ubwejo,Yesu Kristo aragukunda!” ubwo namukuruye ukuboko ndangije mfungirana ukuboko kwe mu muryango w’imodoka. Ndamubwira nti genda uhamagare ababyeyi babwe mbakureho uruhu nk’ubaga ihene. Uwo mwana yaragiye ntiyagaruka. Nubwo atagarutse guhera ubwo, iyo nabaga ndya Mayirungi/Mira( ibyatsi by’ibiyobyabwenge bikunze kuribwa n’abaislamu, nko muri Kenya biribwa cyane n’abasomali, bikunda kuboneka muri Ethiopia, Kenya, na Yemen muri Aziya.) ya magambo ngo Yesu aragukunda yakomeje kunkurikirana. Bakunzi benedata icyo nabinye Yesu ntajya aruha iyo ashaka umuntu. Aragushaka kubera urukundo rwe. Azagushakisha kuko akwitayeho, azagushakisha kuko Satani ashaka kukwangiza, azagushakisha kuko ari inshuti nziza, ni umubyeyi mwiza muri byose. Abantu bose bashobora kukubaza ariko Yesu ntajya akubabaza ni umuntu mwiza cyane. Undi munsi mu cyumba cyanjye mbyutse nahasanze umusaraba. Nasenze Sarat subah( isenegesho rya mugitondo) mu rugo, ubwo ngiye gusohoka nibwo nakubitanye n’umusaraba. Sindamenya uwaba yarazanye uwo musaraba mu nzu yanjye. Nararakaye cyane numva nakwica abakristo ntekereza ko baba bawinjirije ahantu ntabona.

Ntekereza no kuba nakwizirikaho igisasu ngapfana nabo ari benshi. Ariko kubera ko yari inzu papa yaguze, ndasohoka mbwira abakozi ngo basukure inzu, nibarangiza basomere iduwa mu nzu, amashitani yose y’umusaraba avemo. Nakomeje gusenga, ariko nsenga nkomeza kwibutsa Imana (Ihidna Seradhal mustaqim/nyobora mu nzira iboneye). Papa yari yaranyigishije ko igihe cyose mbyutse ngomba kubanza ayo masengesho. Ikindi gihe ndangije Sarat al isha (isengesho rya nijoro), nta mugore nagiraga, papa yari ayaramaze kunyubakira inzu ashaka kunzanira abagore batatu. Iwacu twemerewe gushaka abagore kugeza kuri bane. Hari uwo nari naraturukanye muri Libani ari umukobwa w’inshuti yanjye. Mama nawe yari afite uwo ashaka kumpa,papa nawe yashakaga ko nshaka mu miryango y’abacuruzi bagenzi be kugirango ubucuruzi bukomere bose bari batatu. Ubwo nicaye ntekereza uburyo nzajya mbakurikiranya, mpera kuri uwo twavanye muri Liban mvuga ko ariwe uzaba umugore mukuru,azaba mu nzu nini, abandi nabo ntekereza uko bazabaho mvuga nti ku wa mbere nzajya ndarana n’uyu, ku wa gatatu uyu, gutyo gutyo, nkibereye muri ibyo bitekerezo byanjye, mbona urukuta rurasadutse. Ibi byabayeho atari mu ndoto nari maso.

Ku nshuro ya mbere, numvise hari ikintu kidasanzwe gihindutse mu cyumba cyanjye. Nta kintu nabonaga ahubwo ntangira kumva intambwe z’umuntu ugenda ntamubona. Ubwo ako kanya Korowani yari kumeza ihita igwa hasi. Ubwo natangiye kuvuga amaduwa nirukana amshitani mu buryo bwa kiislamu. Uwo muntu ntiyigeze amvugisha nibwo nateruye Korowani hasi aho yari yahanutse ndayivungura mu gitabo cyitwa Maryam /19:33. Amahoro yari kuri njye ku munsi navukiyeho, azanambaho no ku munsi nzapfiraho, ndetse no ku Munsi -w’Imperuka- ubwo nzazuka nkongera nkaba muzima.

Ubwo nkimara kumenya ko ari yesu numvise ibyanjye birangiye. Nahamagaye mama nti banguka cyane. Ubwo mama yahise aza Mombasa yihuta cyane, arambaza ati “mwana wanjye ni iki umpamagariye, habaye iki?” nanjye ndamusubiza nti yesu Kirisitu yakomeje kunkurikirana. Aramwbira ati “narakubwiye ariko ko Mombasa atari heza nka Kisimayo. Kismayo abantu bazi iby’amajini n’amashitani ni bakeya cyane. Ariko aha Mombasa barahari benshi, abakoherereza uwo Yesu ni bariya bagenzi bawe mufatanya kugurisha iby’amajini. Bakoherereza yesu ngo bagute mu gihombo”. Ndavuga nti ibyanjye birarangiye!Niko kubwira mama nti ntushobora kuva aha, turarana mu nzu imwe, kugeza igihe nzakirira.

Uyu Yesu nagaruka asange turi kumwe, kuko nziko unkunda dufatanye kurwana nawe twembi. Banjyanye kwa Sheikh umwe witwa Ngudi aho I Mombasa, anyambura imyenda amenaho amazi abwira mama ati: “uyu nta majini yamwoherereza yesu, ahubwo urazi iwanyu hariya Kismayo, hari umusore umwe wajyanye n’umuhungu wawe muri Yemen bakoze ikizamini cyo gukomeza muri Libani we aratsindwa. Uwo niwe umwoherereza Yesu! Ubwo nafunze ibyanjye njya Kismayo nsanga arimo agurisha Mira/mayirunge. Muhagarika mu mujyi hagati, nari nitwaje ba datawacu, ba marume, benewacu bose ntawari wasigaye ndetse n’abatoya bose, bari bitwaje umucanga n’amabuye buriwe se icyo ashoboye. Bati uyu niwe woherereza umuvandimwe wacu Yesu. Tuhageze, ndamubwira nti: ‘wowe wabonye nkurusha gukoresha amajini none utangiye kunyoherereza yesu uriya ntazi, ndakugira impumyi wowe na Yesu wawe.’ Uwo musore aravuga ati ‘bavandimwe uwo Yesu muvuga njye sinzi n’uwo ariwe! Ndamubwira nti ‘wowe waramunyoherereje niko abasheikhs bambwiye’(abapfumu barakubeshya ukarakarira umuntu kanid nta kintu na kimwe azi kubya kuzengereje!) Musiga aho yakubiswe yabaye intere ndababwira nti mumukubite niwe woherereza abantu Yesu. Kugeza uyu munsi abamubonye baravuga nggo uriya yoherereza abantu Yesu. Ikibabaje nuko kugeza none atamenya uwo Yesu uwo ariwe bamwitirira!

Post a comment