No comments yet

UKO YESU YANKURIKIRANYE MU NDEGE MVUYE MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU I MAKKA (igice cya kabili)………

.Ubwo nahise nsubira mu rugo, ariko burya Imana yari itarandeka nagiye kubona mbona ikintu kimeze nk’umusaraba kinyishushanyije mu maso. Nkora uko nshoboye kose ngo nkivaneho biranga, nkakuba mu maso ngo biveho biba ibyo ubusa, mpitamo kunywa imiti isinziriza ngo mbone ibitotsi. Ubwo narengeje igipimo cy’imiti nywa myinshi ngo mbashe gusinzira neza, ubwo mama anyitegereje yibwira ko nashizemo umwuka. Yigira inama yo kunsubiza Kisimayo. Ubuzima bwatangiye kunkomerera, nkahora mbona umuriro waka. Ahantu hose nkabwira mama nti ndabona umuriro waka. Rimwe nicaye ku gitanda mbona abantu babili bahingutse mu kirere, badakoza ibirenge hasi.

Umwe yari yambaye imyambaro isa n’iyanjye, uwa kabili yambaye imyambaro isa n’iya wa mwana wambwiye ko Yesu ankunda. Nabonaga mu biganza byabo hose havamo amazi.Uwari njyewe uko yakarabaga niko yarushagaho gusa nabo aho gucya, naho wa mukobwa akarushaho kuba mwiza cyane. Ndavuga dore wa munyagwa yongeye kunkurikirana. Ubwo ahita ambwira ati “Ustaad, Adam Hajj aya mazi ntabasha kukumaraho umwanda. Amaraso ya Yesu yonyine niyo abasha kukweza.” Nahise nshiduka, nahise mbwira mama ibimbayeho. Nawe atazuyaje ambwira ko umuti, ari ukunjyana I Makka muri Hija.

Ugomba kujya I Maddina kumva y’umuhanuzi Muhamad, ukajya I Makka ukahazenguruka, ubwo baranjyanye I Makka ndazengurukaaaaa, mujya mubyumva uko bigenda. Tunywa amazi ya ZamZam ngo imyaku yose igende, tujya Madina turariraaaaa, turangije mbwira mama nti noneho ndumva ngize agahenge buhoro. Reka nzurire Emirates rero, ndi mu ndege ibitotsi biramfata. Mu gacu gatoya, nahise ndota mbona inyoni ebyli ziguruka , ubwo mbona njye ndi inyoni imwe, na wa mukobwa akaba inyoni ya kabili. Ndibaza nti iyi shitani ivuye hehe? Numva ko nsubiye ku kanjye nta kundi. Sinzi uburyo nabaye inyoni byari mu nzozi, ubwo turaguruka tujya hejuru imbaraga zitangira kunshirana. Ntangira kumanuka hasi, kandi hasi nahabonaga umuriro. Nkoresha uko nshooye kose ngo noye kumanuka, ariko biba iby’ubusa. Ntakambira wa mukobwa ngo antabare. Ubwo aransubiza ati “Adam Hajj, ntacyo nagufasha ariko hari umuntu umwe gusa wabasha kugufasha” ubwo amababa yanjye abili aba avuyeho! Mbona mpagaze ntanyenganyega mu kirere. Maze numva Ijwi rimbwira riti ‘iyo uza kuba umuntu wanjye, mba ngutabaye, none kuko uteri uwanjye irwarize’ akimara kuvuga atyo nahise manuka no mu muriro, mvuza induru nti muntabare, muntabare!

Abo twari twicaranye mu ndege ya Emerates bumvise nsakuza, uwo twari twicaranye ankomaho ndakanguka. Nti Alhamdulilah, burya narotaga! Ubwo mbitekerereza uwo twari twicaranye, nawe arambwira ati ‘Allah ntiyakiriye ubusabe bwawe, bivuze ko ugomba kuzagaruka umwaka utaha. Bigaragara ko wakoze ibyaha byinshi cyane.’ Ndasubiza nti nibyo rwose nakoze ibyaha byinshi. Amajini nagurirshije, ingo z’abantu nashenye, nti ibyo byose narabikoze turemeranya ko nakoze ibyaha byinshi pe! Ubwo nemeye ko ngomba kuzasubira I Makka ndetse iyaba byanshobokeraga ngo niturireyo mpabe ndi umuziranenge ibyaha byose bimvuyeho. Ubwo ngeze muri Kenya baranyakira neza cyane, ubwo icyo gihe nta ndege yagwaga direct muri Somalia. Ubwo duhita tujya Kismayo. Bankorera ibirori byo kunyishimira, nazanye amazi ya Zamazam ariko mu mutima wanjye, nzi neza ko ibyaha byanjye nkiri nabyo ntacyavuyeho. Ubwo naragiye nicara ku Nyanja y’abahinde I Kismayo, nitegerezaga uko ubwato butambuka( icyo gihe bari bataratangira gushimuta amato, iwacu ni ahongaho bashimutaga amato, ababikora bose ndabazi duhuye nshobora kuvuga nti uyu ni umushimusi, uyu siwe ni ab’iwacu). Ubwo nkicaye aho, nabonye umuhengeri mwinshi habonekamo umurabyo ako kanya, muri uwo murabyo haturukamo ijwi ryavugaga riti: “Adam Hajj, wamaze kumenya ukuri, ihitiremo!”. Ikintu cyose cyambagaho nahitaga mbwira mama kuko nari umwana wa mama! Ahita ambwira ko bagomba guhamagara aba Immam bose( Immam muri islam twamugereranya na padiri cyangwa pasteur) ubwo baraje baratangira ‘allahu ya, allahu ya, allahu ya,….” Ubwo nari ndimo hagati banzengurutse. Bamwe banjugunyaho umuceri, abandi ibigori, abandi umucanga, kugirango amashitani amvemo. Njye ntacyo byari bimbwiye icyo bari kuntera cyose icyangombwa nuko amashitani amvamo. Ubwo baragiye nanjye njya mu rugo, nyuma yaho, nyuma y’isengesho nari naraguze (Tasbih ndende cyane/ tasbihi ni ishapule y’abaislam) ubwo nirwaga nyivuga kuko nta hantu na hamwe nari nkijya abantu bose bari baziko nataye umutwe namaze gusara neza.

Nabaga ntekereza Imana nyisaba ngo ingirire neza iyo shitani ingendere kure. Ubwo narimo mvuga ngo ‘stafulullah, stafulullah’ n’ishapure yanjye, nubuye amaso imbere yanjye mpabona umuntu wicaye ku ntebe ntabashaga kubona mu maso kubera kurabagirana kwe. Ubwo nditegereza nawe arandeba arambwira ati ‘Adam hajj, ndagukunda’ yabimbiye mu cyarabu. Numvise mu ijwi rye asa n’aho yatembaga amarira kuko ryari iry’agahinda mbese nkaho yambwiye ati ndagukunda ariko wowe ukampiga. Ubwo namubaza nti ‘uri inde?’ nawe aransubiza ati ‘ndi Imana yawe! Uhakana, Isa(Yesu) mwene Mariya’ ubwo nahise nzinga ibyanjye kuko numvaga bikomeza kunkurikirana.Tariki 6 ukwezi kwa kabili 1998 urebe neza kuri calendar uyu munsi hari kuwa gatanu. Ubwo nambaye ikanzu yanjye mfata igikapu nuzuzamo amafaranga nari mfite kuri compte yose, mfata imodoka nuzuzamo essence, ndavuga nti aho ishira ngeze ndaguma aho. Ubwo nagiye mu musigiti nsengesha Salat Juma’a (isengesho nyamukuru ryo ku wa gatanu) ndangije ndababwira nti bakundwa, guhera uyu munsi, sinzongera kuba Immam ukundi. Ntangiye urugendo rwo gukurikira Isa mwene Mariya( Yesu Krsito).

Ubwo indangururamajwi zagera iwacu mu rugo, na papa aba yaritaye mu gutwi. Ubwo mu musigiti hahise habamo akaduruvayo bantera amabuye, bazana inkoni ubwo naje kubasohokamo, ngo ngere ku muryango wo hanze, nakubitanye na papa afite tasbih ye, arambaza ati : “Adam hajj, ibyo numvise ni ibiki?” musubiza ko ibyo yumvise ariko bimeze nta kundi. Simenye ko inyuma yari afite masotera(pistolet) ansubirishamo ngo mbwira neza. Iyo abahitamo abakinnyi ba Kenya biruka aba ahongaho, yari kuntoranyamo!!!Nari nzi uburyo uwo musaza yicaga abantu. Nahise niruka ninjira ishyamba, ubwo nta myambaro, nta mafaranga, imodoka nayisize, umuryango wasigaye, ubwo ninjye gusa mu ishyamba. Ubwo isaha y’sengesho rya nyuma ya saa sita, inkuru yari yasakaye Kismayo hose. Abantu bose guhera iyo saha, bafashe ibiti, inkoni, n’ibyo bashoboye byose, baririmba ngo Takbir Allah akbar, takbir allah akbaru, bashakisha hose ngo banyice. Ubwo nabonye ko ubuzima bwanjye burangiye. Ariko mu mutima wanjye ndibwira nti niyo napfa ngomba gupfa kigabo. Ndapfa nkikomeje izina rya Yesu. Kandi icyo gihe sinari n’uwo Yesu uwo ariwe! Ubwo nari mu ishyamba sinari nzi gusenga, ntawabinyigishije, ntaBibiliya yo gusoma, ngerageza uburyo bwose, nti ubwo abaislamu berekera aha basenga, ka njye nerekere hariya. Nkavuga nti “ Allah akbar, Isa bin Maryam, Isa bin Maryam! Nakomezaga kuvuga ntyo ntaruhuka.

Ubwo byabaga bwije nkarara hejuru y’amabuye njye mwene Hajj Muhamed! Mu gitondo nta cyo kurya, kandi inda yanjye yaramenyereye ibiryo. Hari uwavuga ngo ariko mwafungaga iminsi 30! Ninde wakubwiye ko abaislamu bafunga iminsi mirongo itatu? Siko biri icyo bakora ni ukubusanya icyari amanywa kikaba Ijoro n’icyari ijoro kiba amanywa. Barara barya ijoro ryose bugacya. Inzara yarankubise hashize iminsi ine nigira inama yo kujya njya gushakisha aho baba bajugunye ibyasigaye barya nijoro. Ubwo nararaga ntembera nshaka icyo kurya, byagera mu rukerera batangira guhamagara ngo Allah akbar akbar, ngasubira mu ishyamba. Kera kabaye, umusore wakoraga muri Croix Rouge, abo bakoranaga bamubwira inkuru za Yesu. Arakizwa aza kumenya ko nahungiye mu ishyamba ansangayo.

Ubwo twari aho twembi ntawe uzi gusenga, icyo twakoraga ni ukuganira Ijuru gusa. Ubwo nkavuga ngo aho mu Ijuru sinzi uko nzabigenza ngezeyo, nawe ati mu Ijuru si kure ibi bicu nibyo bidutangira ntitubashe kubabona. Twarahumurizanyaga. Nkavuga ngo ningera mu Ijuru nzashaka igiti cyiza gifite igicucucucu cyiza nicare munsi yacyo. Umunsi umwe tuganira, numva nshatse kwihagarika( kujya ku musarani). Murabizi ko mu ishyamba nta musarani uhaba. Ni ukugenda hirya gatoya ukihengeka iyo. Nkitirimuka, ubwo abo mu muryango we bari bamaze kumenya aho aherereye. Baba barahageze baramufata. Baramuboha, baramubwira ngo urareka uwo Yesu, cyangwa ntumureka? Arabasubiza ati simureka. Bamutera amabuye amabuye amaraso amushiramo, barigendera bakimara kugenda njyakureba uko bigenze, mugezeho nsanga amaraso atemba nk’umugezi. Arambwira ati ; “Adam Hajj, ntitwaganiraga iby’Ijuru? Njye ndagiye kandi nawe ntuzariburemo.” Maze arapfa. Nashatse icyo nakora, kuko iwacu ubutaka ni umucanga ni hafi y’inyanja. Umunsi wose nashakishije akantu nayoresha umucanga nkagenda musukaho inshuti yanjye nakundaga n’umuttima wanjye wose. Ubwo ndamwitegereza maze ndavuga nti; “niba kujya mu ijuru bagenda gutya, nanjye icyampa nkarijyamo” naramuririye nubu nkimuririra nicyo urukundo rusobanuye. Urukundo ni ugupfa kubera Yesu.Gupfira muri Yesu Biruta byose kuko ntacyo ubuzima bumaze iyo udafite Kristo.Biracyaza………………..

Post a comment