No comments yet

UKO YESU YANKURIKIRANYE MU NDEGE MVUYE MU MUTAMBAGIRO MUTAGATIFU I MAKKA (Igice cya gatatu)

Twongere dusubire aho twatangiriye Zaburi 102:12. . Iminsi yanjye ihwanye n’igicucu kirehutse, Kandi numye nk’ubwatsi13. Ariko wowe Uwiteka, uzicara ku ntebe y’ubwami iteka, Urwibutso rwawe ruzahoraho ibihe byose.Nkuko nababwiye mbere muri rya shyamba mugenzi wanjye yarishwe muhamba n’umucanga buhoro buhoro uko nshoboye maze ndisigaramo njyenyine. Ukwezi kwa mbere, ukwa kabili, ukwa gatatu, ukwa kane , ukwa gatanu,ukwezi kwa gatandatu, ubuzima muri iryo shyamba bwari bugoye. Nta biryo byari bihari, nta myambaro yo guhinduranya nari mfite, nacunganaga gusa nuko bamara gusenga isengershoo rya nijoro, nkinjira mu mujyi ngashakisha icyo kurya ngubwo ubuzima nabagamo.

Amezi umunani yose yari ay’ubuzima bukomeye cyane.Bwari ubuima bw’ibigerageza, kugeza umunsi umukozi w’Imana ntazibagirwa witwa Petero, yahawe amafaranga na mama, burya hari benshi babona abantu barakijijwe ariko ntibamenye aho bakijijwe bavuye. Hari abavuye aho babonaga byose nta kibaruhuje. Akaba ari Yesu gusa wabagiriye neza akabaha agakiza. Bagahura n’ibibazo nyuma atari uko iwabo mu miryango yabo nta gisubizo gihari. Biba bahari! Urukundo rwa Yesu gusa akaba arirwo rubatera guca bugufi. Uwo mupasiteri ndamwibuka n’ubu ni inshuti yanjye. Mama yamuhaye amafaranga ngo azanyice. Nuko afata uburozi abushyira mu Jus/Juice/umutobe. Akibimpa nahise nywa ariko ku bw’amahirwe sinabimize. Nahise mbyumva mu kanwa ndabicira niho amenyo yanjye yahise ainduka umukara, ariko muri ibyo byose nakomeje gushima no kwizera Imana.

Kuko no mu bibazo nabamo, hari umunsi izaza ikabinkuramo(Imana). Ubwo abantu bo muri Croix Rouge bari mu mujyi w’iwacu harimo uwitwaga Dr.Njoroge. uwo Dr. Njoroge Imana yampuje nawe turakomezanya ni nawe wampagarariye nk’umubyeyi nakoze ubukwe. Uwo niwe wamfashije cyane. Yakoze imibare uburyo bamfasha gusohoka muri Somalia. Ubwo baricaye hamwe n’abandi banyakenya baza kwibuka ko bakakristo badashobora guhambwa mu gihugu cy’abaislamu iyo bapfuye. Ubwo ikintu yakoze nka Dr. yagiye kuri Hopital arababwira ngo hari mugenzi wacu w’umunyakenya wapfuye, asaba urupapuro rubemerera kumutwara akajya guhambwa iwabo muri Kenya. Ubwo bakoze isanduku banshyiramo barafunga.

Ubwo twabaga tugeze kuri bariyeri nkinjira uri cercueil/isanduku bakarira, bakababaza ikibariza bati mugenzi wacu yapfuye tugiye kumushyingura, abaislamu ntibajya bareba uwapfuye. Nta nubwo bigeze bagira amatsiko yo kureba turenga bariyeri zose twavaga uri imwe tugiye kugera ku yindi nkajyamo, twayirenga nkasohokamo. Ngubwo ubuzima bwo kuva muri Somalia uko bwagenze. Imana yaramfashije umujyi wa mbere ugeeraho uvuye Garisa (hasanzwe hatuwe n’ubwoko bw’abasomali b’abasilamu) uwo mujyi wa mbere ugeraho witwa MWINGI. Ubwo tuhageze bambwira ko tugeze ahataekanye nta kibazo kindi gisigaye, bankura muri sanduku bayiha uwacuruzaga amasanduku y’abapfuye maze abaha amashilingi ibihimbi bibili barayampa nyatangiraho ubuzima nsigara aho, barakomeza. Ubwo ahantu bansize sinari mpazi, mfata imodoka mva Mwingi ingeza Thika, mpageze mamo ubwo nararaga aho mbonye hose. Ubwo naje kuhava ninjira Nairobi, mpahurira n’ibibazo byinshi cyane. Ubwo umunsi naje kubona Bus yanditseho Bungoma, numvise umutima wanjye umbwira kwinjira muri iyo bus nanjye ninjiramo.

Ubwo yangejeje aho mu mujyi wa Bungoma, nkihagera ntaho nari mfite ho kujya nakomeje kuzerera, nta kazi nagiraga nkora, umwenda wari umwe wa wundi nyine. Ikanzu y’umweru, ipantalo y’umweru imbere n’inkweto za Comeka (Sandal). Ubwo mbona umusaza wambaye T-shirt numva umutima umbwiye kumuvugisha ndamuvugisha ubwo yari afite ishuri rya Bibiliya. Arantwara ahamaza umwaka wose muri uwo mujyi. Ubwo ndangije kwiga umwaka Wose Bibiliya, niho nashyizwe mu itorero aho kwimenyereza ni naho naje kubona umugeni mu minsi yakurikiyeho. Ubwo nahakoze nk’amezi ane, hanyuma haza umuntu aramwbira ati: “zinga utwawe maze usubire muri Somalia, niho naguhamagariye kubwiriza abasomalia ubutumwa bwiza” bwari ubutumwa buvuye ku Mana. Ubwo nanjye ndubaha nkora uko mbwiwe. Nakorewe iirori byo kunsezeraho n’itorero maze nsubira Somalia.

Ikintu nabonye muri uwo mujyi, birogoye kubisobanura; umunsi wa mbere mpagarutse, nta bamisiyoneri bahaga, nta n’undi umwe wese wahabaga uvuga Yesu. Nahamaze imyaka ndwi yose. Kwari ukugenda utegereje gusa kumenya aho Imana ikuyoboye ukajyayo. Muri iyo minsi nyuma y’imyaka umunani cyangwa icyenda, urukiko rwa Kiislamu rwatangiye gukomera. Prezida w’icyo gihe Sharif Sheikh Ahmed niwe wari ukuriye abazamuye urukiko rwa Kiislamu. Avuga ko Somalia yose igomba kugendera ku mahame y’idini ya Kislamu. Nakoze akazi gakomeye kugirango bitinjira muri Kenya. Hari aba bazi umunyakenya witwa Professor Haile, waciwe ukuguru,niwe wamfashije uburyo nkwiye gutangira umurimo w’Imana, uburyo namenya abakristo abo aribo, n’abatari abakristo abo aribo. Ubwo twatangiye kujya dusenga mu mujyi wa Mogadishu, umusaza umwe, nanjye, nagiye kumubwiriza ubutumwa bwiza nsanga nawe yaramaze gukizwa, ubwo twishyira hamwe tukajya tugendagenda, ubwo twakoreraga mu ibanga uburyo ntawabashaga kumenya ko abakristo hari aho bahurira.

Umumama umwe arakizwa, n’undi musore tugera ku bantu batandatu. Buri ku cyumweru twarateranaga, kugeza uyu munsi abakristo muri Somalia bafite ukuntu basuhuzanya bakoresheje ikimenyetso cy’isamake, ni uburyo baziranyeho ku buryo uteri we utamenya ibyaribyo. Umunsi umwe mu mujyi wa Mogadishu, twari mu materaniro. Nari mfite udufaranga dukeya, mbwira abo twari kumwe nti reka njye kugura umugati, ngaruke. Ubwo nagiye ku iduka kugura umugati n’amata makeya, kugirango niturangiza materaniro dore ko twari no mu nzu y’ibyatsi, nyuma tuze gusangira utwo Imana iduhane umugisha, naho ubwo, abayobozi b’uwo mujyi bamaze kumenya ko aho hantu turi kuhasengera. Wowe usoma iyi nyandiko ndagirango nkubwire ko abantu babi kuri iyi si ari abakristu atari abaislamu. Umukristo aziko hari ahantu abantu basengera ajya kubibwira bagenzi be.

Mu myaka icumi namaze nkorana n’abakristo n’aba bishops siko bose ari abo kwizerwa. Abenshi ni abo kugenderwa kure. Hari abashaka kukuriraho gusa. Ubwo umuntu umwe yaragiye abwira abategetsi ati: “urabona iriya nzu? Abasomali baza kuhasengera” ubwo koko baraje koko basanga tuhasengera.” Imana ishimwe ko ntari ndimo ubwo bazaga. Baraje bayitwika yose bayigose kuburyo bose bahiriyemo ntawarokotse. Ubwo njye nari ngiye kugura umugati n’amata.

Mushobora kuba mwarabyumvise kuri BCC icyo gihe umukristo umwe yaraje tumuganirira ibyacu byose ari umunyamakuru abishyira kuri BBC. Ubwo yishakiraga kugurisha amakuru aza nk’uje usenga kanid agenzwa na tubili. Abo benedata bose babatwikiyemo. Umujyi wa Mogadishu numvise umbanye mutoya. Ubwo nahise nsubira iwacu aho mama avuka hitwa Kismayo. Ubwo ntangira ivugabutumwa ahongaho mu mujyi w’iwacu. Nkakubitwa nkajyanwa mu bitaro ariko Imana ikamfasha. Ubwo navaga mu bitaro ngasubira kuvuga ubutumwa bwiza. Icyiza cyariho nuko bari abo mu bwoko bwanjye nta mugambo wo kunyica bari bafite. Barampondaguraga kugeza nguye hasi. Hari ubwo bansigaga aho, ubundi bakanjyana ku bitaro bakigendera. Namara gukira nkongera nkasubira mu ivugabutumwa. Burya rero, ubutumwa bwiza si ikintu cyo guhagarika! Nubwo batakumva ntukite ku banttu jya ureba kuri Yesu gusa. Abantu sibo baguhaye gakiza ahubwo I Yesu yakaguhaye. Ubwo twatangiye kujya tureba abamaze gukizwa tukabashyira ahantu ho kubarerera mu by’Imana. Twubaka umurimo mu ibanga kuko ntiwamenyaga uwo kwizerwa n’uwo utakwizera. Umwaka wa 2005 ukwezi kwa munani batwitse ikintu cyose twari dufite.

Ariko twe twakomeje kubaho,nubwo ibintu byakomera nzakomeza gukorera Imana. Noboneye abantu benshi bicwa,ariko njye nafashe umwanzuro wo guhagarara mu Mana gusa. Umunsi umuyobozi wa Kismayo yari marume, yaramwbiye ati “Adam Hajj uramutse upfuye ntituzaguhamba” maze ndamubaza nti arinjye namwe uzahomba ninde? Ko njye nzaba napfuye roho yagiye ku Mana uyu mubili ukaba uasigara unuka, nakomeje guhagarara kigabo, Imana imbashishije. Ndagushishikariza kugirango nuubwo waca mu bikomeye bimeze bite, ntukareke Yesu. Uko byagenda kose jya wihangana.Umunsi umwe nari kumwe n’umushumba mu mihanda ya Nairobi, data yarongoye undi mugore muri Kenya, kubera intambara yaje muri Kenya, ku nshuro ya mbere mushiki wanjye nari naramusize ari ku ibere.

Ubwo we yaranyibukaga kuko yari azi ko Ndi Nairobi nawe akaba ari Nairobi yatemberanaga ifoto yanjye. Ubwo twe twitemberera nta cyo twitayeho kindi, umukobwa munini aba arahamagaye ati: ‘Adam Hajj!” ubwo mapagaze mbona ntamuzi. Ngirango ni umwe mu bakristo bagenzi banjye basanzwe. Niko kumbaza ati uzi uwo ndiwe? Mubwira ko ntamuzi, nawe ambwira ko ari mushiki wanjye. Ngibyo ibyo nanyuzemo kubera gukurikira Yesu Kristo. Ndakomeza kubashishikariza kutagira ikintu mwemerera kubatandukanya na Yesu. Wowe jya uhagarara kigabo. Kugeza ngarutse Nairobi nabwo ntibyari ibintu byoroshye, uwo mwene so ubona niwe ukugambanira, niwe ukubabaza, niwe ugutera guhangayika,….ariko njye naravuze nti ikiba kizabeho, ariko roho yanjye ihore yera.

Igihe cyose uri imbere y’Imana umutima wawe ntukabe ugucira urubanza urwo arirwo rwose. Ntimagaterwe ubwoba n’iby’isi kuko turabisiga tukagenda. Yaba amafaranga turayasiga. Niba hari abantu bafite amafaranga menshi ni abaislamu, uriya uhamagara mu musigiti amafaranga ahembwa ni menshi ntaho ahuriye nayo pasteri ahembwa. Ntitwazanywe mu Gakiza no gushaka imigsiha no guhirwa ahubwo twazanywemo no gushaka Ijuru. Ibaze umunsi tuzarebana amaso ku mason a Yesu waducunguye. Igihe tuzaba tutakireba Yesu mu buryo bw’Umwuka gusa. Nubwo ntakaza ibyo mu isi byose; ababyeyi abavandimwe, ubutunzi ariko Yesu agasigara mu bugingo bwanjye. Sinzigera nsezeranya umuntu ko naza muri Yesu azahita abona imigisha gahirwa, ahubwo azandikwa mu gitabo cy’Umwana w’Intama ko abaye Umwana w’Imana. Ubwo n’ikuzimu bahita bandika ko abadayimoni bose bagomba kuguhigira kutakubura bakakwica. Ariko wowe jya uhagarara kigabo. Si biriya byo mugitabo cy’abaheburayo gusa ngenderaho, ahubwo nabyiboneye n’amaso yanjye aho abantu bicwa kubera Kristo. Kandi hari n’abiteguye gupfa kubwo guhamya kwabo. Hari abamaze kwerekza amaso yabo mu Ijuru niyo mpamvu Dawidi yavuze ngo gutabarwa kwanjye kwava hehe? Ku Witeka niho guturuka Imana yaremye isi n’Ijuru. Biracyaza………………………………

Post a comment