No comments yet

UKO IBY’ABAZIMA BITABAZWA ABAPFUYE NI NAKO ABAPFUYE BATAGIRA ICYO BAMARIRA ABAZIMA!

Ndabaramukije mu izina rya Yesu umucunguzi wacu Yesu Kristo. Mbifurije ibihe byiza bisatira isoza umwaka. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11, iteka ahantu hatandukanye mu bihugu binyuranye, amadini anyuranye bafite umuco wo kwiyambaza abatakiriho. Nashatse kubisanisha n’Ijambo ry’Imana ngira ibibazo byinshi n’undi wese yagira nubwo ahari atabitindaho akabyihorera.

Kuvuga ku bapfuye, nahise nibuka ibya Nyamutunzi na Razaro.  Mwibuka neza uko byashoje nyamutunzi yifuza ko Aburahamu yakohereza uwajya kuburira abavandimwe be basigaye ku isi ngo bihane batazajya kubabazwa nk’uko yababazwaga.  

Luka 16:29. Aburahamu aramubwira ati: “bafite Mose n’abahanuzi babumvire’ 30. Nawe ati” “oya sogukuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.’ 31. Aramubwira ati ‘nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ “

Mu bigaragara nta gakiza duteze ku bapfuye, reka hepfo turirimbane indirimbo itwereka ko Abera bakiri mu Isi bafatanya (natwe) Abakiriho, akomeza avuga ati (MANA) nanjye umpe kuba nkabo mbasange mu Ijuru.

Ubwo Yesu yazaga mu isi, ntiyaziye abapfuye ahubwo yaje asanga abakiriho, kugirango uzamwizera abone ubugingo buhoraho.

REKA TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 198 NDIRIMBO ZO GUSHIMISHA IMANA.

  1. Umwami wacu Yesu niwe niwe tangiriro

Ry’Itorero yaremye mu mazi n’Ijambo

Yazanywe mu isi yacu no kudukiza ibyaha

Ngo tube Itorero rye yaguze amaraso.

  • Itorero ni rimwe mu moko Atari amwe

Umwami waryo ni umwe riramusangira

Ifunguro ni rimwe ritunga abaryo bose

Rishima izina rimwe ni iry’Umucunguzi

  • Yewe kintu cyazanye ibice muri ryo,

Kikarisuzuguza abataririmo! NYAMARA ABERA BARYO

BAHORA BARI MASO, BABWIRA UMWAMI IBYARYO

NGO AZE ARIRENGERE.

  • Mu byago biritera rijya riruhurwa

No gutega amahoro mu bihe bizaza

Ryifuza kuzabona ibyiza byo mu Ijuru

Niriva ku rugamba Rinesheje rwose.

  • Kandi rikiri mu isi rijya rifitanye ubumwe

Na Data Imana yacu n’abe bo mu Ijuru

ABO BAKIRI MU ISI BAFATANYAGA NATWE

NANJYE UMPE KUBA NKA BO, MBASANGE MU IJURU.

Dusome zaburi ya 16:3. ABERA BO MU ISI, NIBO MPFURA NISHIMIRA BONYINE.

Niba Imana yishimira abera bo mu Isi, ni abakirimo umwuka w’abazima, bakibasha kuyinezeza mu mirimo yabo, bakiri mu isi bakayihesha icyubahiro, bakamurikira iyi si icuze umwijima.

Umunsi nabashije gusobanukirwa n’amagambo Pawulo yavuze mu 2Abakorinto 6:9. Dutekerezwa ko turi abatamenyekana nyamara turi ibirangirire, dusa n’abagiye gupfa nyamara turi bazima, dusa n’abahanwa ariko ntitwicwa 10. Dusa n’abababara ariko twishima iteka, dusa N’ABAKENE NYAMARA DUTUNGISHIJE BENSHI,…..

Uwo munsi nari ntangiye kuvugaho, mu mwaka wa 2000 twarimo dusenga nibwo Imana yatubwiye ko tubeshejweho n’amasengesho ya bakeya cyane basenga! Ariko ahanini iyo witegereje abantu benshi basenga bagaragara nk’abakene yewe no mu bigaragara, nyamara akaba aribo batungishije isi.

Nk’uko twabonye ko abera bo mu isi bonyine aribo mpfura Imana yishimira, akaba ari nabo batungishije isi, nta kintu ugihumeka akeneye ku bapfuye rwose.

Tugere ikirenge mu cya Kristo kuko niwe cyitegererezo nyakuri dufite, hari abitwa abatagatifu, nyamara burya dushobora kwibeshya cyane kuko Yesu yaduhaye urugero rw’abazavuga kuri wa munsi ngo twahanuraga mu izina ryawe, ndetse n’ibindi mwibuka mwasanga muri Matayo 7:22 ugakomeza.

Icyacu tugishake none, uko tuzabaho nyuma yo gupfa tubitegura tugihumeka. Mugire ibihe byiza. Mbere y’uko uku kwezi gushira, Uwiteka abitwemereye tuzabagezaho gukora kw’Imana. Muzabona ubuhamya bw’umuntu wapfuye agahambwa neza akaza kuva mu mva, kugirango abe ikimenyetso cyo kubaha Imana kuko yari yarayivuyeho, nayo imubwira ko izamuha isomo! Mushonje muhishiwe.

Post a comment