No comments yet

UKO FARAWO YASOGONGEYE UBUDACURURA NIKO ABAGEZE IKIRENGE MU CYE BAZAFATANYA URUGENDO RUDASUBIRA INYUMA.

KUVA 14:21. Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Uwiteka ahuhisha umuyaga mwinshi uvuye iburasirazuba ijoro ryose, usubiza inyanja inyuma amazi uyagabanyamo kabiri, maze hagati y’aho yari ari hahinduka ubutaka bwumutse. 22. Abisirayeli bajya mu nyanja hagati baca nko ku butaka, amazi ababera nk’inkike iburyo n’ibumoso.23. Abanyegiputa barabakurikira, amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, bijya mu nyanja hagati bibakurikiye.24. Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba. 25. Akura inziga ku magare yabo, bituma akururika aruhije cyane. Abanyegiputa baravugana bati “Duhunge Abisirayeli kuko Uwiteka abarengera, akarwanya Abanyegiputa.” 26. Uwiteka abwira Mose ati “Rambura ukuboko hejuru y’inyanja, amazi asubireyo ajye ku Banyegiputa, no ku magare yabo no ku bahetswe n’amafarashi babo.” 27. Mose arambura ukuboko hejuru y’inyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo Abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira Abanyegiputa hagati mu nyanja.28. Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi, no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo.

Ndabaramukije mwese mu izina rya Yesu Kristo. Izi ni inkuru za Farawo uko yakurikiye abisiraheli agambiriye kubarimbura akarohamana n’ingabo ze zose. Nubwo zitamutengushye akajyana nazo, hari abagera ikirenge mucye mu gushinga amajosi bakirata imbaraga zabo.

Reka dufate urugero rw’agatekerezo rutoya. Umwami umwe witwa Maso Kubona yari afite inshuti magara ituye musozi wariho urwuri. Umwami yifuza kuwuha inkongi ngo ubwo imvura izaba iguye iguye hamere ubwatsi ubushyo bwe burishe neza. Uwo mwami akaba Rwenderanyi udatuza. Mu gihe yiteguraga kujya gutwika wa musozi wose atitaye kubandi bawutuye uretse inshuti ye magara yashatse kurokora, igihe itaramugeraho nibwo yumvise inkuru imukura umutima ko igice kinini cyane cy’ingabo yari amaranye igihe yizera ko zimwumvira icyo avuze cyose, uwo munsi siko byagenze.  Yatangajwe no kumva umuvuzi w’amacumu ye, amubwiye ati erega nyagasani bagezeyo binywana n’abaho kandi ntugire icyo ubategerezaho ahubwo uriyimbire!

Zaburi 146:3. Ntimukiringire abakomeye, Cyangwa umwana w’umuntu wese, Utabonerwamo agakiza. 4. Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, Uwo munsi imigambi ye igashira.

Ese yaba imigambi ya Farawo, yaba imigambi ya rwenderanyi yagezweho? Iisubizo ni oya.

Obadiya 1:6. Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe! 7. Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugeza ku rubibi, abuzuraga nawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga baguteze umutego, ariko ntiwabimenya.” 8. Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musozi wa Esawu?

Ibyahishuwe 3:22. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

Weekend nziza! Mbifurije gutangira ukwezi gutaha kwa munani muhagaze neza mubyo kwizera, kuko abiringiye abana b’abantu bazisanga mu gihombo.

Post a comment