No comments yet

UKO AMASHITANI YAGIYE ABYARANA N’ABANTU URUBYARO RWAYO RUKAGWIRA MW’ISI KANDI RUKABA RUKIRIHO (Igice cya mbere) yanditswe bwa mbere tariki 08/02/2017

Ushobora kwibaza impamvu muri Bibiliya harimo urukurikirane rw’ibisekuruza by’abantu. Hari aho uzasanga bavuga urubyaro rwa Satani kubera ko abantu bakunze kumva ko ibya Bibiliya ari imigani igoye kumva no gusobanukirwa ibyo ishushanya, akenshi siko biri ahubwo uko ikintu kivuzwe niko kiba kiri mu buzima busanzwe. Yesu yavuze ko hari abana b’Imana ndetse n’abana ba Satani. Uko niko kuri kw’ibintu. Ikikwereka ko Imana yita ku rubyaro cyangwa se uruhererekane rw’igisekuru cy’abantu, nuko muri Bibiliya isezerano rya Kera uzasangamo igitabo cyanditsemo igisekuruza cy’abantu. Kuburyo utitonze ushobora kubyitiranya na bya bitabo bibamo urutonde rw’abafabuguzi b’ibigo by’Itumanaho na numero zabo za telephone!

1 Ngoma1:1-42.Umaze gusoma ibi bisekuru uribaza se uti ko mbona ari igisekuruza kimwe cy’abantu Imana ni inyamoko? Kubera iki Imana yemeye ko bibaho gutya?

2Timoteyo 3: 16. Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.

Gutyo rero ibyo ubona byose muri bibiliya bibereyeho kwigisha.

Matayo 1:1-17.Aha ni mw’isezerano rishya naho harimo igisekuruza cy’abantu. Ibi byerekana ko Imana yita ku gisekuruza cyane, kuirango tuze kubona neza aho Yesu Kristo yavukiye. Bitewe n’igisekuru wavutsemo bishobora kwerekana icyo uzaba cyo cyangwa se icyo uricyo. Ababasha kwibuka ibisekuruza byabo babyiyibutsa cyangwa bakabaza abakuru, hanyuma ukaba wakwibaza uti maze kumenya igisekuruza cyane, njyewe nzaba iki? Aha urita kucyo abasekuruza bawe baricyo. Hari aho uzasanga bavuga urugero : Dawidi ategeka I Yerusalem, nyina we yitwaga kanaka… uzasome neza Bibiliya uzabibonamo. Umuntu kanaka yakoze iki n’iki nyina yari kanaka. Kuki Imana ishaka ko tumenya uwabyaye umwami/ cyangwa se umutegetsi? Bivuze ko numara kumenya uwabyaye umwami uzamenya ingeso z’umwana.

Hambere aha mperutse kubona amakuru mu kinyamakuru, umusore wabenze umugore barasezeranye mu mategeko hasigaye gusa kubana. Bitewe nuko yasuye kwa Sebukwe sebukwe adahari, igihe aziye akamubwira nabi atitaye ku mukwe uri ahongaho. Ubukwe bwahise buhagararira aho, kuko ingeso z’uwo nyirabukwe ni nazo zari ingeso z’uzamubera umugore. Abantu babonye yisubiye agahagirika ubukwe, niho bahise bamwegera bamubwira uburyo n’ubundi yari yarirahuriyeho umuriro ko n’uwo yari yarabengutswe kamere afite ari nyina neza!Yesu yavuze ko hari abana ba Satani n’abana b’Imana. Kubera ko amadini menshi abigisha ko mwese mwaremewe kuzajya mw’Ijuru, benshi bakaguma muri uwo mufururo, aha nahisemo ko ducukumbura tukamenya urubyaro cyangwa se abakomoka kuri Satani abaribo, kugirango buri wese niturangiza azamenye uruhande aherereyemo. Byose ndabibutsako Atari ibitekerezo byanjye, ahubwo ni ukuri kw’Ijambo ry’Imana namwe mubasha kwisomera ko mufite amaso abona. Ubwo muri rusange turaza kubona igihugu cyacu kizengerejwe n’urubyaro ruhe? Ubu tugiye kureba ibyo abahanga bita DNA utarabyize yihangane ashake uwo abaza icyo bivuze, ariko tugiye kureba DNA ya gishitani cyangwa se amaraso/imbuto ya gishitani mu bantu. Itangiriro 6:1-4Aha ngaha urabona ko muri iyo myaka hariho abantu banini kandi barebere. Na nyuma yahoo kandi bakomeje kubaho. Hari aho aba bantu uza gusanga babita IBIHANDA, mu rwongerea babita GIANT cyangwa se GEANT mu rufaransa. Muri Bibiliya mu cyongereza handitse ko bakomeje kubaho na nyuma.Ibihanda rero ni urubyaro rw’abana b’Imana(abamalayika) byabyaranye n’abagore b’abantu batuye kw’isi. Kubera ko byari ibintu bidasanzwe havutse abantu banini cyane kandi barebare. Tubona ko muri iyo minsi abo bantu bariho kandi bagakomeza kubaho. Abantu biga Theology banuranye iyo ubabajije uti: “ Aba bana b’Imana b’Imana babengutse abakobwa b’abantu bakaza kubyarana nabo ibihanda, ni abahe?” hari abagusubiza ngo ni urubyaro rwa Seti.Namwe muzababaze mwumve ibyo bazabasubiza. Twahereye ku gisekuruza uherueye kuri Adamu kugirangirango utaza kugira ikigusoba. Bivugwa ko uhereye ku rubyaro rwa Seti aribo batangiye kubyara abana bubaha Imana nkuko tubibona muri Bibiliya. Ubwo rero ababyawe na Kayini kuko yari yarabaye igicamuke amaze kwica Abeli akazereramw’isi, yari umunyabyaha. Muzabaze abiga n’abigisha Theology muzasanga igisubizo babahaye kitari kure yo kuvugo ko abo bana b’Imana bavugwa muri Bibiliya ari urwo rubyaro rwa Seti. Hanyuma bakakubwira ko abo bakobwa babyaranye nabo ari urubyaro rwa Kayini. Numubaza ikibazo cya kabili uti, noneho turemeranya ko umunyabyaha n’abana be ari abanyabyaha duhereye ku muvumo wakurikiranye Kayini) noneho Seti ko yari umukiranutsi kandi bigaragara ko abana be nabo bubahaga imana. Ubundi uzamubaze uti ‘ noneho umukiranutsi abyaranye n’umunyabyaha havuka IGIHANDA?

Azabura icyo agusubiza nta kabuza, n’igisubizo azaguha ntikizakunyura! Urugero rusanzwe, umuislam ubyaranye n’umukristo ntibabyara igihanda, kuko ubundi abaislam baba bifiteo amajini, ahubwo havuka umwana usanzwe nk’abandi bose. Azaba afite abadayomini muriwe ariko ari umwana udatandukanye n’abandi iyo umwitegereje. Niyo mpamvu nuhabwa igisobanuro gutyo, kizaba gishingiye ku musenyi nta rufatiro. Hari abandi bazakubwira ko abo bana b’Imana n’abakobwa b’ababantu ari iyobera ritagatifu abantu badashobora gushyikira. Ahangaha niho hari ibanga ryo kurandura neza ibyihishe n’amayobera bahora baririmba, kuko burya hari ikintu kitabasha kugenda ariko uvuze ngo mw’izina rya Yesu. Ahubwo bisaba kurimbuka uhereye mu gisekuru. None mwaba mwibaza impamvu hari abavuga ngo twebwe rwose iyi ndwara niyo mu muryango wacu niyo iduhitane twese ikaturangiza. Urugero nka Diyabete, Asima, namwe muzi izindi ndwara bita iz’uruhererekane rw’imiryango.

Bivuze ko wavutse usanga hari ibyo abasekuruza bawe babayemo by’urukururano byabaye umurongo utarangira, byakozwe na Satani ngo buhoro buhoro bazigarurire isi yose binyuze mu maraso y’abantu, mu miryango n’ibisekuruza byabo. Mbere na nyuma gato yuko Yesu avuka, abantu b’Imana bandikaga ubuhanuzi ku mpu. Nko mu gihe cya Yeremiya n’abandi. Kugeza Yesu amaze kujya mw’Ijuru abantu bakusanyije inyandiko zose basomeraga mu masinagogi z’ibyab’ahanuzi. Ubwo umwami Kositantino w’I Roma yari amaze kuba umukristu, ibyo bari barahishe byose barabizana kubera akarengane k’abantu b’Imana, bazanye ibitabo byinshi hari ibyari bihishwe bitabonekeye igihe ngo nabyo bishyirwe muri Bibiliya icyo gihe, ariko biza kuboneka nyuma. Hari ibyo bazanye bidafite aho bihuriye n’Ijamo ry’Imana kuko ubundi Ijambo ry’Imana usanga rivuga ibintu bisa ahantu hatandukanye. Bityo hari ibitaremewe bigashyirwa ku ruhande.

Nko mw’ishuri padiri yatubwiye ko hari n’igitabo cy’ibyahishuwe bya Thomas ibyo byose birahari i Roma,ariko ntibabishyimo kuko basangaga hari aho bibusanya n’ibindi cyane. Ariko hari ikindi gitabo cy’ingenzi udashobora kumva bavugaho, kandi rwose icyo gitabo ubwo buhanuzi Bibiliya ibuvugaho, niho usanga uburyo isi yaremye bisonutse neza ndetse birenze mw’Itangiriro, niho ubona uburyo abamalayika bitwaga abana b’Imana baryamanye n’abakobwa b’abantu kandi cyari ikizira, bigatuma bahita bacibwa. Nakazirikirwa mw’isi ahantu hatabonwa n’amaso ariko kuri iyi si. Nabashije kubonamo uburyo ikuzimu havuga ari kw’isi, uburyo Paradizo( aho abantu bapfuye baruhukira nkuko tubisoma mu mugani wa Nyamutunzi na Lazaro, haregeranye ariko ahkaba harimo umworera uhatandukanya, ntawava hamwe ngo ajya ahandi.)Mu kwandika Bibiliya rero ikintu bitagaho ahanini ni:

– Ese ibingibi Yesu ari kw’isi yigeze abivugaho? Urugero ubwo Yesu yageragezwaga na Satani yaramubwiye ngo : Izakoherereza abamalayika bakuramire ngo udakubita ibirenge ku ibuye. Na Yesu asubiza Satani ngo biranditswe ngo ntukagerageze Uwiteka Imana yawe. Ubwo rero aho byanditswe ni mw’isezerano rya Kera. Ubwo bagashaka aho byanditse babibona bakabyandika kuko Yesu yabishimangiye. Urundi rugero ibyakozwe n’intumwa ubwo Petero yavugaga ati ‘ibi byahanuwe n’umuhanuzi Yoweli ko mu minsi y’Imperuka abasore bazerekwa n’abakobwa bagahanura ndetse n’abakambwe bakarota’. Ubwo bakazana igitabo cya Yoweli bakareba ko koko ibyo byanditswemo.

Hari ibindi bintu bajyaga basangamo bihabanye n’Ijambo ry’Imana rwose pe. Niyo mpamvu usanga Bibiliya Ntagatifu ifite ibitabo bitari muri Bibiliya Yera, urugero nka Tobi, Abamakabe, abagaturika bo babonye babikoresha babirekeraho, si uko ari ibyo bihimbiye byahozeho, ariko impamvu babifite nuko babonye ibyanditswemo aribyo bizakomeza imyemerere y’ubugaturika. Muri ubwo buryo bwo kwegeranya ibitabo bigize Bibiliya rero, niyo mpamu hari ibyo usoma uganga hari ibiburamo. Si uko bidahari ahubwo nuko ibyo bitabo byanditswemo bitashyizwe muri Bibiliya dufite uyu munsi. Kubera impamvu izi n’izi.Yuda 1:14. Henoki uwa Karindwi kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,15. kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriweho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’Imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana,n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse”.Uyu Henoki aravuga Henoki, biravugwa ubuhanuzi bwe, kandi Yuda yanditse ko ari uwa karindwi uvuye kuri Adamu. Reka rero tubanze turebe ko, koko uhereye kuri Adamu Henoki ari uwa karindwi.Itangiriro 5:1-11.Ubaze neza usanga ari byo rwose. Ikibazo wibaza ubwo buhanuzi bwa Henoki buri hehe? Ushobora gusanga ibitabo Bibiliya ivuga ariko tutagira. Aha niho ibanga ry’urubyaro ruri kw’isi dutuyeho rishingiye.

Byashoboka ko iki Gitabo banze kugishyira ahagaragara kuko aricyo kigaragaza neza Satani n’imikorere yose! Bityo kikaba cyari kubangamira inyungu zabo mw’isi. Uko ubutegetsi cyangwa aashyirahamwe yahimbwe na Shitani, uburyo ibintu byambarwa ku mubili bita imirimbo bikundwa n’abagore cyane byose byakozwe na Shitani. Nyamara ababwirizabutumwa baba mu nsengero sinakwemeza 100% ngo mvuge ko batazi iki gitabo niba amashuri ya Theology atakivugaho akakibahisha byari byiza byo ko afunga imiryango bagataha, kuko ni ukubikira umwanzi Satani ibanga. Ibi bitabo batashyize muri Bibiliya babyise apocrypha cyangwa se Deuterocanon. Abakristo bamwe barabyemera abandi ntibabyemere. Niyo mpamvu ivugabutuwa rifit ibibazo muri iyi si kubera ukuri kuzuye kutazwi, keretse gusa ababihishurirwa n’Umwuka Wera, Yesu yavuze ko ariwe uzatwigisha ukuri kose,kuko yari azi neza ko hari ibizahishwa! Ariko rero, nta gihys munsi y’izuba. Umubwiriza 1:9. Iyo tuba tuzi ibyo byose dusobanukiwe abantu tubana nabo, hari benshi tutakiriwe turirira ngo banze kumva ubutumwa bwiza. Amashitani nubwo wayabwiriza ute, ntacyo byafata. Mu gice gikurikira turaza kureba uko ako kandare kagwiriye mu bantu batuye iyi isi, bikab bitacyoroshye kumenya umuntu muzima n’amashitani. Birayaza…………..

Post a comment