No comments yet

UKO AMASHITANI YAGIYE ABYARANA N’ABANTU URUBYARO RWAYO RUKAGWIRA MW’ISI KANDI RUKABA RUKIRIHO.(Igice cya kabili-byatambutse bwa mbere tariki 9-02-2017

Mw’isezerano rya kera nta hantu wabona umuntu witwa Umwana w’Imana. Nta bana b’Imana b’abantu bariho. Abitwa abana b’Imana mu isezerano rya Kera rero, ni abamalayika b’Imana. Ben Elohim mu giheburayo bivuze abana b’Imana. Ubona ahandi rero handitse ngo abana b’Imana barateranaga Satani nawe agaterana nabo. Ushobora kugirango yenda ni abera/abatagatifu bateranaga mu rusengero maze Satani nawe akabazamo. Abana b’Imana biraboneka rero ko bidasobanura abantu mu isezerano rya kera. Ushobora gusoma :

Yobu 1:6. Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye nabo. Mw’isezerano Rishya ho, nyuma yo gucungurwa umuntu wamaze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza we, yamuhaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana. Bivuze ko mbere y’uko Yesu aza mw’isi nta kindi gihe umuntu yari yarigeze aba cyangwa se ngo yitwe umwana w’Imana. Abana b’Imana bo mw’Isezerano rya Kera ni abamalayika bigometse baza kuryamana n’abakobwa b’abana b’abantu kw’isi. Bambaye imibili y’abantu nkuko mu bubasha abamalayika bafite bihindura icyo bashaka cyose. Abamalayika reroni ni banini cyane si bato nk’abantu, bamaze kuryamana n’abakobwa b’abantu, babyaramo abantu banini cyane baje kwitwa ibihanda( Giants/Geant) bene abo igice kimwe cyabaga aria bantu, ariko umutima ari uwa gishitani. Uko bigaragara muri kamere kamere y’amashitani harimo kamere yo kurarikira abagore b’abantu. niyo mpamvu muzabona hari amadini abagabobarongora abagore benshiiiiii, biva kuri iyo kamere ya gishitani yo kurarikira abagore b’abantu itajya irangira bigatuma batunyurwa n’umwe. Mujye mukunda gushishoza ku byanditswe bigenda byuzuzanya.Ubwo nyuma y’urwo rubyaro rw’abantu n’amashitani, bavutsemo abantu banduye bafite umutima wa gishitani bazana ingso mbi nyinshi mw’isi.

Niyo wagira ute ntibishoboka ko amashitani akizwa ngo yubahe Imana kuko yamaze gucibwaho iteka. Ntibyakunda kuko bafite kamere ya se Satani nubwo nyina ari umuntu. Bafite ubwenge bwinshi cyane, ndetse n’ubugome bukabije. Kubera ko bitashoboka ko ayo mashitani yubaha Imana ahubwo ko ibyayo ari ugukomeza kugomesha abantu, Imana yahisemo kuyarimbuza umwuzure ngo iyamareho. Ushobora kubaza uti inyamanswa zo Imana yazihoye iki? Nubwo utahita ubyumva vuba ayo mashitani yabyaranye n’ibikoko byose inyamanswa amafi yo mu Nyanja niyo mpamvu ushobora kubona ifi igice kimwe ari umuntu(umutwe) ikindi gice akaba ari ifi. Ibyo bita sirene( madame Samaki). Hari ababyumva bakagirango ni imigani y’abakecuru ariko bibaho rwose. Abaturiye inyanja bo ni ibinu bisanzwe bajya babibona kenshi. Ninaho rero, Imanayahose igabanya imyaka y’abantu. bararambaga bakamara iyaka Magana cyenda, ikinyagihumbi cyose! Kugirango bishireho, Imana igabanya imyaka yokuramba kw’abantu. ahari impamvu umuntu yakwibaza kubera ko buriya Satani nawe abasha kumenya ibizabaho, yabonye ko Yesu ashobora kuzavuka anyuze mu bantu. Satani nawe akagambirira kuza mu bantu kare ngo bose abatuye kw’isi azabakongeze Yesu azabure aho avukira, kuko abantu bose bazaba igice kimwe ari umuntu ikindi ariSatani( mu mitekerereze n’imikorere). Ubwo urumvako Yesu iyo avukira mu bana babyawe muri ubwo buryo bw’amashitani yivanze n’abantu yari kuvuka afite igice kimwe cy’amashitani. Ntibyakunze rerokuko Imana yahise iyarimbuza umwuzure. Ibi isomo tuza gukuramo ni ukuza kureba, uwo mwashakanye, uwakubyaye, umusekuruza wawe, n’isano bifitanye n’ibibazo byawe bya buri munsi. Ushobora gusanga, yaba uwo muvukana, abakubyaye, abategetsi b’igihugu, abanyabwenge, bashobora kugira aho bahurira by’amasano n’amashitani yambaye imibili uhereye ku bikorwa byabo. Biratwerekeza kugufata ingamba z’igikwiye gukorwa, twamaze gushishoza no gutekereza neza ubwenge bumeze neza nta gihunga, nta no kudagadwa.

Nkuko nabibateguje uwiyumvamo wese kuba umugenzi ujya mw’Ijuru uyu mwaka twiyemeje kurandurana n’imizi imbaraga z’Umwijima n’uburyo bunyuranye zikoreramo zishushanya mu bantu bamabaye umubili nyamara mu mikorera n’ubwenge ari abadayimoni. Iki ni igihe cyiza Imana igomba kugira ibyo ikorera hagati mu bantu bayo yahaye isi ngo bayitegeke. Ak’abarozi n’abadayimoni kagomba gushoboka.

UBURYO ABANYAMADINI MBONA BAHEMUKIYE ABAKRISTO BAKABAHISHA BYINSHI.

Igitabo cya Heneoki gishyira Satani ku karubanda neza n’imikorere ye yose. Nticyabashije guhsyirwa muri BIbiliya ariko abayisirayeli baracyizi bari bagitunze mu bitabo byabo by’abahanuzi. Kivuga ibintu uko bimeze neza si nk’ibyahishuwe umuntu asoma agatinda kubyumva ahubwo igisekeje ibyahishuriwe Yohana hafi ya byose bibarizwa mu Gitabo cya Henoki. Ahari nibaza ko Mtagatifu Constantino w’I Roma yabonye ko icyo gitabo niabagishyira muri Bibiliya batazatera umutaru bayobya abatuye isi kuko bazahita bagaragara. Ariko abakristo ba Kera b’aba Orthodox biganje muri Ethiopia bari batunze ibyo bitabo kuva kera. Mwibuka ko abetiopia bajyaga gusenga I Yerusalemu, Mwibuka Philipo mu byakozwenintumwa. Ariko igice gisigaye cy’abakristo, ntabyo kigeze kimenya kubijyanye n’ibyo bitabo. Keretse abiga mu mashuri ya Bibiliya/ Theology niba batabura kubyiga maze nabo bakicecekera.Reka nkibarangire rero, ubu Imana yakoresheje inzira zise ngo hatazagira ugira icyo yitwaza avuga ko atamenye. Ugiyekuri Internet ubasha kubona icyo Gitabo cya Henoki, ndetse ubasha nokugitunga muri Mobile phone yawe ugishakiye muri play Store ukandikamo the book of Henock. Naje gutangazwa n’uburyo abapadiri n’ubwo batabyigisha mu Kirirziya burya bavuga ko nta Mwuzure wabayeho niko babyigisha. Nabyigishijwe mu ishuri risanzwe ndets eukuntu numvaga nkunda iby’Imana byarashobokaga ko naba na Padiri kuko ishuri nizemo byarashobokaga cyane, ababishatse ubu uwanyuma hashize imyaka ibili ahawe ubupadiri mubo twiganye.

UBwa mbere nagizengo Padiri yibeshye muri note.avuga ko nta mwuzure wok u bwa Nowa wabayeho. Mu nyuma y’umwaka umwe mbyigishijwe gutyo numva undi nawe atwigishije nkabyo namubwiye ko ntabyumva neza ngo abinyumvishe. Aravuga ngo ( auteur Sacre/ abanditse bibiliya) bagiragango abantu batinye gukora ibyaha babe abantu beza gusa. Ariko icyaruhijeho kuntera amakenga n’ukuntu udashobora kumva babyigisha mu Kiriziya. Nari narakuz nkunda kumva Misa, nkurikirana utuntu n’utundi numa bitashorira aho. Nitegereje ibyanditswe muri Bibiliya ku kimenyetso cy’Umukororombya, nkabona rwose abapadiri barambeshye. Aho mboneye icyo gitabo cya Henoki rero, usangamo uburyo byose byagenze, Uburyo Imana yatumye Malayika kuza kubwira Nowa kubaza inkuge, n’uburyo abamalayika baje kuryamana n’abakobwa b’abantu akaba aricyo cyatumye Imana ihita ibashyira ikuzimu naho akaba ari ku isi. Ariko hakaba hataboneshwa amaso nk’uko byanditse ko ingobyi ya Eden Imana yayirindishije abakerubi bafite inkota yaka umuriro. Iki gitabo usangamo ibyaha birimbuje abantu bo mu Madini, bamwe bavuga ngo za maquillage, kwihindura uruhu, kudefiriza si icyaha, kwambara ibikomo, amaherena byose usanga muri icyo gitabo ko ari ayo mashitani yabyigishije abantu. Ndetse no gucura intwaro, aba bantu bahiseo kuyobya abantu babigambiriye kuburyo ubuna neza ko badafite itandukaniro rinini n’urubyaro rwa Satani.Bagira bata bakandika udutabo tw’amibukiro, amabonekerwa, ubuzima bw’abatagatifu bananijwe n’iki kwandika no gushyira hagaragara ibyo bitabo bibitse ubwenge butanga ubugingo? Usibye ibyo nagiye numvana ababihishuriwe n’Imana ariko bury anta gishya munsi y’Izuba nkuko tudahwema kubisoma mu Umubwiriza 1:9 Ibi bihanda mw’isezerano rya Kera byagiraga amazina amwe n’amwe azwi nka ABANAKI, ABAZAMUZUMI, ABARAFA

Kubara 13:22. Barazamuka banyura Negebu, bagera I Heburoni, ABANAKI na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.Ahimani na Sheshayi na Talumayi aba ni abana ba Anaki niyo mpamvu bitwa abanaki.

Kubara 13:28. Ariko abantu bagituyemo ni abanyamaboko, kandi imidugudu yabo igoteshejwe inkike z’amabuye, kandi ni minini cyane, Kandi twabonyemo ABANAKI.

Aya ni amakuru yatangwaga n’abatasi bari boherejwe gutata I Kanani, bahasanze abagabo banini cyane kandi imidugudu yubakishije amabuye nayo manini cyane. Niyo mpamvu ushobora kubona mu bintu nyaburanga bya kera cyane, hari ahantu ushobora kubona mabuye rimwe ripima amatoni menshi agerekeranye, ukibaza ikintu cyayagerekeranyije ukakibura, kuko muri minsi nta mashini ziterura ibiremereye zabagaho, byakorwaga rero n’amaboko y’ibyo bihanda. Ushobora kwibwira ko abajyanye na Karebu gutata bari ku ruhande rw’umwanzi ngo baze guca intege abandi. Oya! Ibyo bavuze byari ukuri barahagararaga bakibona nk’inzige ( akantu gato katangana nibura n’umushwi w’inkokoimbere yabo). Ikosa bakoze rero ni uko batanze amakuru y’ukuri mu ngabo bagatuma bakangarana. Niyo mpamvu bury anta kuri abasirikare bavugisha iyo bavuga ibyerekeye intambara, niyo baba babamaze hagasigara uwo kuvuga amacumu gusa, araza akavuga ko umwanzi bamuzahaje kugirango abaza koherezwayo batajyana ubwoba. Ibaze kubona umuntu umwe angina na bus nini yatwara abantu nk’ijana na mirongo itanu cyangwa Magana abili. Bari bateye ubwoba.

Kubara 13:33. Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, nabo bakabona tumeze nkazo.Mu zindi ndimi abantu barebare bavugwa aha bavuga AMAGEANT/GIANTS, ibihanda. Uburyo aba bantu bibonaga ubundi inzige ni isenene/ ijeri, utwo dusimba duto cyane. Nawe gereranya ubwo budasa buri hagati yabo bombi. Abo bantu rero kamere yabo ntaho yagiye n’uyu munsi baracyariho ndetse benshi. Barakomeye kuri iyi si ni ibihangage. Mushobora kuba mubana nabo mukorana, ari nshuti muhuriye ku bucuruzi.

Itangiriro 14:5. Mu mwaka wa cumi n’ine, Kederulawomeri n’Abami bari kumwe nawe baraza, baneshereza ABARAFA muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n’abasuzi I Hamu, baneshereza n’Abemi I Shavekiriyatayimu.

Gutegeka Kwa Kabili 2:20. (Icyo gihugu nacyo ni icy’Abarafa kuko Abarafa baturagamo kera, ariko Abamoni babita ABAZAMUZUMI.21. Bwari ubwoko bukomeye bw’abantu benshi barebare nk’uko Abanaki bameze, ariko Uwiteka yarabarimbuye imbere y’Abamoni barabazungura, batura ahabo.Intego ya Satani kwari ukuzuza aba bantu-shitani mu isi nyuma isi ikazigarurirwa n’amashitani gusa. Aho uzabona muri BIBILIYA handitse IBIHANDA(intwari za Kera), ABANAKI, ABAZAMUZUMI, ABARAFA ni abongabo bavutse ku mashitani n’abantu baba bavugwa. Reka tubarebe neza duhereye ruhande hatazagira utwihishamo! Goliyati yari umwe mu ba ZAMUZUMI! Yari aite abavandimwe bameze kimwe nawe. Burya Bibiliya ihishemo ibintu byinshi bitangaje!

Gutegeka Kwa Kabili 3:11. Kuko Ogi umwami w’I Bashani ariwe wenyine wari ukiriho mu bari basigaye b’ABARAFA. Igitanda cye cyari icy’icyuma ntikikiri I Raba y’ABAMONI? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda, ubugali bwacyo bwari mikono ine nk’uko umukono w’umuntu ureshya.Kubara mikono bihwanye nuko umuntu ukuze yarambura amaboko ye noneho uburebure bwayo bikaba ari mikono imwe. Twabara nka metero imwe n’icige cyangwa metero ebyili. Tubaze mikono imwe nka metero ebyili, uburebure bw’igitanda cye bwari metero cumi n’umunani. Ubugali bwacyo bukaba metero umunani. Uwo muntu yarutaga kure inzovu nk’eshatu cyagwa eshanu uzifatanyije! Ngaho namwi mwiyumvire ubwo burebure. Nta nzu ifite metero makumyabili z’uburebure itari igorofa. Kwibaza iznubabagamo nazo ni ibitangaza. GOLIYATI YARI AFITE BENENYINA.

2Samweli 21: 20 . bukeye kandi habaho intabara I Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki shanu ziriho indegeya ku maboko yombi, byose byari makumyabili na bine, kanid nawe yabyawe na cya gihanda.Uburyo abisirayeli bagiraga ubwoba bageze imbere yabo ku rugaba ushobora kugirango nta ntwari zababagamo, bari abanyabwoba gusa kugeza ku mwami wabo. Ibaze umuntu w’intwari mu bisirayeli ntiyashobora nibura guhagarara ngo ageremunsi y’amavi y’abo babisha babo. Babaga ari bagufi cyane kuburyo byibura kimuribase gusa yahita anogoka adateye umugeri. Ni nk’uko umuntu yakandagira imbeba hasi! Igitangaje ariko nuko Dawidi wabonekaga n’akantu gato gato cyane, yaba mu muryango avukamo ndetse n’imbere ya Goliyati akamuhanguza ibuye. Dusoma ko ibuye yamuteye ryahise rimucengeramo bigereranywa nuko watera umusumari mu giti gitoshye nk’ipapayi ugahita ucengera wose. Aha icyo dukwiye kwigamo ni uko uwasizwe n’Imana urugamba rwe Atari ukurwana n’utuntu dusuzuguritse ahubwo ni uwo guhangura ibyiriye hejuru kurwanya izina ry’Uwiteka Imana.

1Ngoma 20:5. Bukeye hongera kuba intambara y’Abafilisitiya. Eluhani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goloiyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda.6. Bukeye hongera kubaho intambara I Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n’amano byose ari makumyabili na bine, kukuboko hagiye habaho esheshatu, no kukirenge atandatu, kandi nawe yabyawe na cya gihanda. Ukomeje hepfo ugasoma, ubona ko ibyo bihanda byagiraga intoki n’amano by’uturegeya. Kandi ubona ko byagiye byicwa byose na benenyina ba Dawidi. Niyo mpamvu ubona ibyo bisekuru byagiye bishira buhoro buhoro ariko n’uyu munsi ukabona havutse umuntu ufite uturegeya, ku mano no kuntoki kandi muri rusange ibyo ntibisanzwe.

Post a comment