No comments yet

UGUHUMANA GUKABIJE GUTERWA N’ABADAYIMONI KU BINTU BYOSE.

Yohana 10:10. Umujura ntazanwa n’ikindi keretse kwiba no kwica no kurimbura, ariko jyeweho nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo, ndetse ngo zibone bwinshi.

Umwami yarajyanye anzengurutsa kureba ibikorerwa mu isi y’abazima, mbona uburyo abadayimoni bahumanije isi yose ndetse bakaba bakomeje gutwara abantu nk’abacakara b’ibyaha.
Abantu benshi ntibashaka kumva uburyo abadayimoni bahumanije isi ku gipimo cyo ku rwego rwo hejuru. Ariko ku bakristo nyakuri banyotewe kumva ibihishwe amaso no kubisobanukirwa kugirano barwanye kandi birinde Satani mu buryo basobanukiwe neza.

Abandi batekereza ko ari ugutera abantu ubwoba nyamara byose biva ku rukundo ruhebuje Imana ikunda abantu. Ibi bintu biriho kubabyemera no kubatabyemera, ni byiza gusobanukirwa gusa aho kugirango ugwe mu bujiji unabupfiremo nyuma uheruke kurimbuka uzize sinamenye. Nk’uko Ibyanditswe byanjye bivuga ngo “ Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge.”
Hoseya 4:6. “Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y’Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe.

IMIRIMO Y’ABADAYIMONI:

2 Abakorinto 4:4. ari bo batizera, abo imana y’iki gihe yahumiye imitima, kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo, ari we shusho y’Imana utabatambikira.
Haratubwira ko Satani ariwe utegeka iyi si, akaba ariwe ufite ubayoboye akabagiraho Ijambo.

Yesu yanyeretse ko abantu benshi musanga ku byapa byamamaza ibintu, Atari abantu basanzwe ahubwo ari abadayimoni bambaye umubiri w’Umuntu. Anyereka uburyo baba bari kuri ibyo byapa byamamaza bareba hasi bagasandaza umuvumo aho hantu hose. Yambwiye ko banyanyagiza abadayimoni bo kwambara ubusa/ kutikwiza, kunywa itabi,ubusambanyi,ubwicanyi n’ibindi ku buryo hari ahantu runaka haba hazwi ko byanze bikunze habera impanuka. Iyo ihabereye ntibigire uwo bitangaza kuko babimenyereye. Satani akoresha kandi ubundi buryo bunyuranye kugera ku migambi yiwe. Neretswe kandi ko uretse no kugirango abo badayimoni bo ku byapa bagenzure agace ibyo byapa biherereyemo, hari imyambaro baba bambaye kubera intego bashaka kugeraho.kumwe abantu babona imyambarire yabo bakayivugaho uburyo bayikunze,ama make up yabo, igikurikiraho ni ukuyigana bakambara imeze nkayo. Ku bagabo bakunda gushyiraho inyogosho z’imisatsi ku buryo bunyuranye, ama chennettes bambara mu ijosi,uburyo aba anagana bagakoresha uburyo bwose bigaragara nk’aho ari ibintu byiza byo kwambarwa. Bakoresha ibyapa byamamaza kandi kugirango bamurike imyambarire y’ab’isi.

Yesu yambwiye kandi ko abakobwa batsindira amarushanwa yo kumurika imideri mu bihugu hafi ya bose, aba ari abadayimoni bambaye umuri nk’abantu basanzwe. Bakunda kandi kuba mu myanya ikomeye yo hejuru mu buyobozi mu nzego zose bityo kuganza abantu n’ibitekerezo byabo bikaborohera kubera ububasha baba babafiteho.

Yesu yanyeretse kandi inyogosho n’imisatsi igezweho,iyo misatsi bakoresha akaba ari kremano/artificial. Neretswe kandi ko abagore bo kubyapa bamamaza imisatsi Atari abantu basanzwe ahubwo ari abadayimoni baba bafite ishusho y’abantu. Uko baba bari kuri ibyo byapa byamamaza ninako banyanyagiza imyuka mibi yinjira mu bantu bayitegereza ikabibakundisha ibereka uburyo ari byiza, nyuma uugsanga bahise batangira gukora nkabyo. Iyi si yamaze guhumana bikabije akaba ari nayo mpamvu Yesu agiye kugaruka vuba gutwara Itorero rye. Yesu yanyetse abagore batangiye kubyigana babikora nka Angels,Ebony cyangwa se mu bundi buryo bwabo. Ni abadayimoni mu ishusho y’abantu nyamara abantu bagakeka ko ari ibigezweho by’imideri mishya. Bakoresha byose byo mu misatsi kugirango babamarire ikuzimu. Yesu yakomeje ambwira ko abo badayimoni bakomeza basanga abagore bakabigisha ibyo kwambara cyangwa se gukoresha make up/maquillages. Ibyo kandi binaboneka mu maguriro,ntimugahemuzwe nabyo mwishimire uko Imana yabarmye musa. Kuva ubu mumenye ko ari abadayimoni. Si benewanyu b’ababantu nimureke kubiruka inyuma mubigana ibibi byabo.

AMAZINA

Mubona maduka manini ndetse n’ama produits yabo, ibintu byinshi kuri iyi si byagiye bihabwa amazina bwite y’abadayimoni ndetse n’inyubako!

“Abantu bamenyereye ayo mazina kandi bayakoresheje imyaka n’imyak’ icyo bari bataramenya ni uko ayo mazina ari ay’abadayimoni”. Yakomeje ambwira ati ndetse n’amwe mu mazina y’amavuta bisiga (lotions), amazina y’inkweto, ndetse n’amwe mu mazina y’abantu ni amazina y’abadayimoni.( Ntuvuge ko dukwiye kureka kwisiga amavuta, kutambara inkweto, oya! Ntunyumve nabi). Icyo Yesu yashatse ko tumenya ni ubutubuke bw’ibihumanya dukoraho. Yesu yambwiye ko amazina abantu bafite ubu harimo ay’abadayimoni kuko abadayimoni bamaze igihe kinini cyane mu isi. Niba wumva izina ufite riguteye ikibazo, uzasnge Imana irikureho umudayimoni urishamikiyeho biabye aribyo. Kandi ubaze icyo wakora niba Umwuka Wera aguhishuriye ko izina ryawe ryaba ari ary’umudayimoni.

Nyuma Yesu amfungura amaso maze mbona ibintu ntari narigeze kubona mbere hose. Ibyo nabonye byaranshegeshe maze ndabaza nti ibi ni ibiki? Mwami wanjye singikeneye kuba kuri iyi si, ntwara ntuyinsubizeho. Nari nihebye ntangira kurira. 
Nabonye n’umwuka ubwawo wuzuye abadayimoni. Umwuka wose udukikije wariwuziye abadayimonin’imyuka mibi. Nitgereje hejuru mpabona abadayimoni b’abarwanyi bambaye nk’abasirikare. Bari bafite amacumu kandi bakomezaga bayatera ku isi menshi cyane.nabona iyo umuntu yabaga ari umukristo w’umukiranutsi by’ukuri, iyo bamurasagaho umwambi warazaga ntumukoreho ahubwo ugakomeza kuzerera.abandi bo bakomezaga kubarasaho no kubakoresha ibyaha binyuranye.

Maze Yesu arambaza ati: “noneho wasobanukiwe impamvu ntashobora kwihanganira kurekera Itorero ryanjye muri iyi si yanduye itya?”
Bwira abana banjye bitegure.

IBIRORI BIKOMEYE


Yesu maze yongera kunjyana ahandi hantu, uko nabibonaga, byari ibirori abantu babyinaga baseka mu majwi aranguruye. Bari mu byiciro by’imyaka inyuranye kuva ku bana kugera kugera ku basaza, mu moko yose atuye isi. Nkibona ibyo nibazaga umunsi mukuru witabiriwe cyane nk’uwo n’abatuye isi bose bahagarariwe mu byiciro byose, nabonaga ari Yubile idasanzwe.
Yesu arambaza ati: “ urabona abo bantu?” si abantu ahubwo ni abadayimoni mu ishusho y’abantu. Maze ndabaza nti: “Ngo iki???” aransubiza ati: “aba bantu ni benshi cyane.uko ubabona aho bateraniye. Bateraniye aha bizihiza uburyo babashije kuyobya abantu bakayobora mu kuzimu!

Nahabonye aba Bishop, aba Reverends,aba musiciens,abakinnyi b’ama films, abayisilamu,abahindu, n’abandi. Nahabonye kandi Papa Francis, Perezida Obama, Michelle Obama n’abana babo, ndetse n’abandi baperezida n’abandi bantu bakomeye ku rwego rw’isi. Abadayimoni bo ku rwego rwo hejuru bose bari bafite inkongoro/ calices zuzuyemo amaraso bari bishimye banezerewe ku nsinzi bagezeho. Kuri iyi hatuye abantu ariko hariho n’abandi bayiriho ari abadayimoni mu ishusho y’abantu. Abadayimoni bo ku rweo rwo hejuru bari mu myanya y’icyubahiro mugihe abo ku rwego ruciriritse bari hasi ariho babyinira bishimye. Ibyo birori byabo kurinuye nabonaga nabigereranya n’uburyo ibihugu byo hambere byabyinaga insinzi byishimiye uko bimaze gutsina intambara. Nabona basa n’abishimiye ko batsinze intambara. Ubaze Imana uwo waba ukorana nawe.

IBYAMAMARE.

Abanyanijeriya bakina filime

Yesu yanyeretse uburyo ibyamamare byinshi ari abadayimoni bambaye ishusho y’abantu. Aha simvuze ko ari ibyamamare byose! Aba abari abakinnyi b’amafilime, abaririmbyi rurangiranwa,n’abandi bavuga rikijyana ku rwego rw’isi. Yesu yanyetse Satani yandika film maze abadayimoni bakayikina bambaye ishusho y’abantu ndetse bagafatanya n’abantu basanzwe nya bantu. Abo ntibabereye kukumara irungu ahubwo ni abo kukujyana mu muriro. Maze arambwira ati : “ Reba biriya!” maze mbona abadayimoni bari ku mirongo. Hari umu actor wo muri Koreya, Series,Telemundo, films zo muri Nigeria,ndetse na serie igezweho yo kuri TV yitwa Empire. Babikorera kuba icyitegererezo ku isi no kugirango abandi bajye babakopera iby’isi. Yesu yanyeretse kandi uko abadayimoni uko baza ku isi, baza bambaye imyambarire mibi , hanyuma abadashaka kwambara nk’abo bagatera imyuka mibi mu bandi hanyuma bakajya babona nka bisazi.
Iyo iyo migambi yabo, bazanywe no gukoresha abantu ibyaha. 

Yesu yanyeretse umukobwa wari wambaye nkabo cyane,yari yiyogosheje anasiga amarangi mu mutwe. Yari afite n’amaherena menshi ku matwi ye, ndetse n’ama tattoo. Yarebanaga abandi bantu agasuzuguro. Yesu ambwira ko ari umudayimoni ko ashaka kwigisha abantu kwambara nkawe. Nyuama naje kubona abakobwa benshi bakra ibyaha byinshi bashakisha uburyo basa n’uwo mudayimoni cyangwa se ngo bagere ku rwego rwe mbona ibyo bishimishije Satani uko nabyitegerezaga.

Ntukagire uwo wigana,kuko hari ubwo uzigana Dayimoni. Yesu yanyeretse kandi ko abadayimoni baza bihinduye imiserebanya,n’imibu baje kureba uko dusenga. Bashaka kumenya ibyo usengera kugirango babone aho bahera bagaba ibitero. Ariko Yesu yambwiye ko tutagomba gutinya. Ko abigira impumyi ntibibashe kubona ndetse akabiziba amatwi ntibibashe nokumva!

Yambwiye ko abadayimoni bihindura mu ishusho y’umuntu ashobora no kuba umukozi wo mu rugo, cyangwa ukora isuku yo mu bwiherero.bashobora kwigira umusazi, cyangwa akaza mu ishusho y’imbwa. Bashobora kuza ari umusaza cyane, cyangwa akaza ari umwana muto. Babana natwe ndetse bakabyarana n’abantu bisanzwe. Bafite ababyeyi bazwi nkatwe twese. Ntibyoroshye kubamenya, keretse gusa uhishuriwe n’Imana niwe ubasha kubavumbura. Ibisobanuro birambuye nzabibagezaho vuba muri Post YITWA “ABADAYIMONI MU ISHUSHO Y’UMUNTU N’UBURYO BIBILIYA IBIVUGA NEZA”
Ubu nibwo buryo bashobora gushuka abantu besnhi bakabajyana mu irimbukiro. Bari mu byiciro byose by’ubuzima. Umuti ni ugusenga ubudasiba kandi dukiranuka.

INTAMBARA KU BUGINGO BW’UMUNTU UMWE!


Ubwo mbona ikivunge cy’abadayimoni.Yesu yanyeretse umukristo kwa muganga arwaye, ariko yari yarasubiye inyuma. Yari arembye mbona ari hafi gupfa. Ubwo ubugingo bwe bwari hafi gutandukana n’umubili, abadayimoni barwanye inkundura ngo bamenya ko uwo muntu apfuye neza hanyuma bahite bamutwara. Maze Yesu arambwira ati: “habaho intambara ndende ku bugingo bw;umuntu umwe gusa” nababajwe n’ukuntu ibihumbi byinshi by’abadayimoni byarwanaga gusa hejuru y’ubugingo bw’umuntu umwe.Ibi byanyeretse uburyo baba bafite ubwoba iyo hagize ubacitse ntajye mu kuzimu. 
Ngaho ibaze uburyo baza ku isi bagakora ibi byose, bagakora amafilimi ukagirango ni ukukumara irungu, bakazana iyo myambarire yabo ngo igezweho. Yja umenya ko abadayimoni babikora nk’ibiryoheye amaso,nyamara baba barangije kuguta mu mutego.ni uburozi busizeho isukari. Ubu burozi bufite ingeruka z’Iteka ryose. Saba kubatizwa mu Mwuka Wera.ibi ni ibintu birho biri kuba n’aho hari uwabyemera undi akabihakana nta kibibuza kubaho.Imana iradukunda ntishaka ko abana bayo nyakuri bagwa mu mutego kubera kutamenya. Kumenywa kuruta kwibera mu bujiji.

RINDA UBUGINGO BWAWE BW’IGICIRO KININI CYANE NTUBURANGAREHO

Post a comment