No comments yet

UBWO AGAHWA KARI KU WUNDI GAHANDURIKA, DUHERE KUKATURIHO.

Ndabasuhuje benedata, dusangiye gucungurwa n’amaraso ya Yesu Kristo. Maze iminsi ntekereza uburyo abantu usanga baba bashaka ko bagenzi babo bagirirwa nabi kubera impamvu zinyuranye, nyamara icyo babasabira guhanirwa bagikora nabo, ndetse ahari abasabira abandi guhanwa bakaba aribo banyabyaha bakabije kurenze abasabirwa guhanwa. Aho umujura, asaba ko abandi bajura nkawe bahanwa, hari uwigeze kwibaza ikibazo nanjye mperaho nibaza, ati: “kubera iki umuntu aba aziko abaho ari umujura yiba amazu y’abandi, ariko we yajya kuva mu rugo rwe agasiga akinze ndetse akomeje cyane! Kuki atumva ko uko yiba abandi nawe bimugezeho byamubabaza?”

Dusome: 2Samweli 12:1. Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene. 2. Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane. 3. Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k’intama yari yaguze akakarera, kagakurana n’abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk’umukobwa we. 4. Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w’intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”5. Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati “NDAHIYE UWITEKA UHORAHO, UMUNTU WAKOZE BENE IBYO AKWIRIYE GUPFA. 6. Kandi azarihe umwana w’intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.” 7. Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli 8. nguha inzu ya shobuja, nguha n’abagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli n’uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi. 9. Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya w’Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota y’Abamoni.

DUSOME KANDI: YOHANA 8:3. Abanditsi n’Abafarisayo bamuzanira umugore bafashe asambana, bamuta hagati. 4. Baramubwira bati “Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana,5. kandi Mose mu mategeko yadutegetse kwicisha amabuye abakoze batyo. None wowe uravuga ngo iki?”6. Ibyo babivugiye kumugerageza ngo babone uburyo bamurega. Ariko Yesu arunama yandikisha urutoki hasi. 7. Bakomeje kumubaza arunamuka arababwira ati “MURI MWE UDAFITE ICYAHA, ABE ARI WE UBANZA KUMUTERA IBUYE.” 8.
Yongera kunama yandika hasi. 9. Na bo ngo babibone batyo ibyaha byabo birabarega, basohoka urusorongo uhereye ku basaza ukageza ku uheruka, hasigara Yesu wenyine na wa mugore wari uhagaze hagati.

Aho dusomye mbere hatweretse uburyo Dawidi yahimbye amayeli yo gusisibiranya icyaha yakoze nyamara Uriya ntiyabimworohereza nubwo nta makuru yari abifiteho! Umuhanuzi w’Imana amugezeho, yahise acira urubanza rwo gupfa abakora nkawe. Ibi biba kenshi muri iyi si, aho muzasanga umwicanyi ahiga abandi bicanyi, umujura acungana n’abandi ngo batamwiba, umugabo uca inyuma umugore we, ahoza ijisho ku mugore we ngo nawe ataba amuca inyuma ndetse no kubagore bikaba bityo.

Twakomeje dusoma uburyo abafarisayo bagiye kugerageresha Yesu umugore bari bafashe asambana, nyamara mu kubasubiza neza nta numwe utarisanzemo icyaha! Bagiye badasezeranyeho.

Aka kanya, uyu munsi wa none tuributswa kudacira abandi urubanza kuko twigenzuye twasanga tubarengeje gucumura. Mbere yo kuvuga kanaka, ngiye mbanza nkatekereza ibyanjye, najya mpita mfunga umuntu nkasaba Imana imbabazi nkasengera na mugenzi wanjye uwo, nagize icyo mbonaho aho kumucira urubanza ahari yenda ntanamumenyesheje ikosa namubonyeho.

Nubwo abantu twihutira gushyirana mu kato, burya Imana ni inyambabazi. Natekereje kuri uriya mugore wafashwe asambana, nibaza uwaba intangarugero mu bantu b’abantu umugore yamutaye akajya gusambana n’abagabo benshi ubundi akagaruka uburyo yabyitwaramo. Ese aje gusaba imbabazi yazihabwa akazongera kwitwa umugore w’uwo mugabo? Aha ntawe nasaba ngo asubize ahubwo umuntu abyumva iyo ahuye nabyo, akamenya uko abyitwaramo, cyakora habaye hari uwo byabayeho mu basoma iyi nyandiko yatubwira uko yabyifashemo.

Imana niyo yonyine igaragaza uburyo ihorana impuhwe ku bantu bayo, kabone nubwo baba barasayishije birenze hariya.

Yeremiya 3:1. “Baravuga bati ‘Umugabo nasenda umugore we, yamara gutana na we akendwa n’undi mugabo, mbese yakongera gusubirana na we? Igihugu cyakorwamo bene ibyo ntikiba cyandujwe rwose?’ ARIKO WEHO WASAMBANYE N’ABAKUNZI BAWE BENSHI, NYAMARA JYEWEHO UZANGARUKIRE”. Ni ko Uwiteka avuga.

Imana ni umutunzi w’imbabazi nyinshi. Uruhande rwose naba mpagazeho, uko ibyantanyije nayo byaba bingana, igihe ngihumeka ndacyafite amahirwe yo kuyigarukira nyamara icyo nzi ni uko none haba ahanjye nyamara iby’ejo simbizi kandi sinkwiye no kubyirata uwo ninjye, wowe bite?

Mugire umunsi mwiza.

Post a comment