
Nitwa umuvugabutumwabwiza Rodofho Acevedo Hernandez.
Nasarajwe no guhererekanya ubu butumwa bwiza ndetse n’uyu munsi turakomeza nubwo habaho imbogamizi z’abadashaka ko butambuka.Tubereyeho kubwira isi Yesu Kirisito ,kubw’ibyo ngiye kubagezaho ubuhamya bwagize impinduka igaragara kuri njye ndetse no ku bugingo bw’abantu bantu batari bake.Reka turebe mu Ibyahishuwe 1:14. Umutwe we n’umusatsi we byeraga nk’ubwoya bw’intama bwera cyangwa nka shelegi, n’amaso ye yasaga n’ibirimi by’umuriro, 15 ibirenge bye bisa n’umuringa w’umuteke utunganijwe n’umuriro wo mu ruganda, n’ijwi rye ryari rimeze nk’iry’amazi menshi asuma.
Kubera ko ntashakaga kuguma mu buryo bw’ubwumwuka nari ndimo, nifungiranye mu rusengero(muri Repubulika ya Dominikani) mu minsi umunani.Iyo minsi munani narasengaga niyirije ubusa,nari nifungirange ndikumwe n’Imana yanjye twenyine.
Ntaratangira iyo minsi umunani,Imana yambwiriye mu iyerekwa Yesu arambwira ati : “Rodolpho igihe kirageze nkakwiyegereza”,maze mpabwa umwambaro wera wanditseho “kwera/gukiranukira Yehova”.Nyuma y’iryo yerekwa,hari umumisiyonelikazi wasohotse mu rusengero arambwira ati: “Rodolpho narose Imana ikubwira kuba uhagaritse inshingano zo mumurimo wayo(icyo gihe narimo mbwiriza ubutumwa bwiza);ngiye kukwereka ibintu bikomeye ndetse bizatangaza amahanga menshi yo mu isi.”Maze mbigenza ntyo kubw’ishyaka nibwo nasengaga ya minsi munani.
NAHUYE N’INZITIZI
Maze iminsi ine nsenga niyirije ubusa,nasengeraga ku ruhimbi,muri ako kanya ngiye kubona mbona abadayimoni babili baraje aho ndi nababonaga nk’uko ushobora kuba urebana n’umuntu imbonankubone.Maze barambwira abati “Rodolfo ntituribukwemerere kurenga mu mbago zacu”;maze bahita bazimira bwangu.Nagize ubwoba kuko kubonesha amaso y’umubiri ibiremwa by’umwuka birakanganye!Abo badayimoni bari barebare kandi bahumuragaho umwotsi nk’abavuye mu mumuriro.Bari boherejwe kumbwira ko ntaza kurenga mu mbago zabo.
Ariko abadayimoni bo bagira imipaka hari aho badashobora kugera. Nyamara Yesu yabatsindiye ku musaraba I Kaluvariyo. Icyubahiro kibe icy’Imana Haleluya!
Iminsi irindwi ishize nihereranye n’Imana yanjye narayibwiye nti: “Mana sinshobora kurenza aha umubiri wanjye urananiwe cyane,nta ntege ngifite,Mana umbabarire kuko ntashobora kurangiza iyi gahunda,mpa imbaraga”.Nkivuga ntyo nahise numva umuntu inyuma yanjye aza ansanga amvugira mu gutwi ati: “Rodolfo,ntureka gukomeza tutarakwereka ibyo ugomba kubona”.
Numvise ngize akanyabugabo,nsubizwamo imbaraga ndakomeza,kumunsi ukurikiyeho hari ku cyumweru .Numvaga naniwe buhoro mu gitondo, nimugoroba turi mumurimo haje ubutumwa bukomeye bwatanzwe n’umuvugabutumwabwiza witwa Ruben Bells. Birangiye ndamutsa bene data na bashiki banjye bari aho(abizera). Maze ntangira kumva umwuka ugenda umvamo, bigera aho ntabashaga guhumeka. Benedata bo mu itorero baranzenguruka abatangira gusenga. Muri ako kanya numva bisa nkaho hari umuntu urimo arantera inshinge nyinshi munzara z’intoki. Ubukonje bwatewe n’izo nshinge bwankwiriye mumubiri hose maze umwuka urahera n’umutima urahagarara.Ubwo nitura hasi bene data batangira kumpungiza, bari nka cumi na babili. Nahise mbona ubugingo bwanjye butandukanye n’umubili nisanga hanze yawo, nabonaga umubili wanjye urambaraye hasi. Ntawashoboraga gusobanukirwa ibimbayeho muri abari aho bose. Umwe muri bashiki bacu wari umuforomokazi ababwira ko nshobora kuba nari mfite indwara y’umutima. Nifuzaga gusubira inyuma ngo mbasange ndetse nsubire mu mubili wanjye ariko sinabibashije.
IKUZIMU
Mu gacu gato nabonye bisa nk’aho urumuri rukuweho ntangira kuzamuka hejuru cyane ku muvuduko ntagereranywa. Ubwo hari umuntu nyamara waje kumpagarika kugeza ubwo natangiye kumva ubushyuhe burenze urugero. Maze mbona amarembo abili afite impumuro mbi.Yari amarembo y’ikuzimu kandi ateye ubwoba. Ubwo nari hafi kwinjira muri ayo marembo, inzoka ndende, ifite umutwe utwikiriwe n’imishubi(amahwa) ,n’umubiri wayo ukwiragiyeho inzembe aho kuba amagaragamba iragenda yinjira mu buroko. Nkimara kwinjira muri ayo marembo nabonaga amaso y’uburyo bwose ari mu rukuta anyitegereza.Yari ahenengejwe mu rukuta.Mpita mbona amaso abili asohoka murukuta ubwo yari umudayimoni ufite icyapa mu gituza cye handitseho ngo “ NINJYE GUHORA”.
URUBANZA RW’ABAKORA NABI UMURIMO W’IMANA
Muri ako kanya abadayimoni benshi batangira kuva muri rwa rukuta,umudayimoni witwa GUHORA arangurura n’ijwi rirenga ati:”Mwami Belzebuli,dufite umwe muri ba bandi waduteye,twe bo mu bwami bw’umwijima.”
Bibiliya iravuga iti: “Icyajyaga kubabera cyiza ,iyaba batajyaga kumenya inzira yo gukiranuka biruta ko basubira inyuma bamaze kuyimenya, bakareka itegeko ryera bahawe.” 2Petero 2:21.
Itorero ryamenye Kirisito rigomba gukomera rihamye, kandi bakamenya ko Yesu ari Icyizere cy’agakiza n’ubugingo bwabo nkiri aho wa mudayimoni witwa Guhora aransanga arambwira ati : “Rodolfo ngaho nyirukana nkuko wajyaga ubigenza ku isi” ubwo yavugaga ibyo yungikanya niko yangiriraga nabi kandi ambabaza cyane. Ubwo mbona abadayimoni baje kunyivuriraho ubuhanda!
IGIHANO CY’ABAHOZE ARI ABAPASITERI, ABAVUGABUTUMWA, ABIGISHA IJAMBO RY’iMANA BADAKIRANUKA KIRUSHA IBINDI BYOSE KUBA KIBI.
Komera ushikamye mu murimo w’Imana iki ni igihe cyo gukora ibyo gukiranuka, igihe cyo gukinisha iby’Imana cyararangiye.Tugomba gukomera kandi tugatsinda imbaraga z’umwanzi Satani mu izina rya Yesu niwe wenyine Rumuri. Ubwo umudayimoni umwe arahuruduka antera icumu rimpinguranya mu mutima. Numvuse ububabare ntababonera ikigereranyo. Numvaga kandi bisa n’aho hagwaga imvura y’umuriro mu kuzimu. Numva inyama zitangiye kumva ku magufa maze inyo zitangira kumenagura amagufa yanjye ziyinjiramo.
Bibiliya iravuga iti : “Aho urunyo rw’aho rudapfa kandi umuriro ntuzime;Mariko 9:48 nanone kandi muri Yesaya 14:11 hagira hati : “Icyubahiro cyawe n’amajwi y’inanga zawe bimanuwe ikuzimu,usasiwe inyo urazoroswa.”
Ni ukuri ikuzimu habaho kandi Yesu ndetse n’Iserano rya Kera rirabivuga. Maze ubwo mbona abadayimoni bazana ingofero ariko itandukanye n’izo tubona ku isi. Dayimoni witwa Guhora antwara ankurura akanwa arambwira ati: “Rodolfo ndashaka ko unyirukana!Imbaraga zawe ziri he?Amavuta yawe arihe? Icyubahiro wagiraga cyagiye he? UButumwa nshaka gutambutsa aha ni uko rimwe iyo dukora umurimo w’Imana ,twibwirako impano, n’imbaraga bitubashisha ari ibyacu kugiti cyacu.
Bibiliya iravuga iti: “icyubahiro ni icy’Imana kandi izagihorana iteka ryose. Ni kubw’iyi mpamvu aba badayimoni birukanywe n’Ijuru kuko Imana yashakaga kwerekana icyubahiro cyayo. Kubw’ibi rero hari abibeshya ko kuba basengera abantu bagakira, bakirukana abadayimoni, bituruka ku mbaraga zabo! Ndagira ngo nkubwire ko ibyo Imana yaguhaye ari impano ikomoka mu Ijuru. Ni umugambi n’imbabazi z’Imana yo kubohora imbohe no gukiza ubugingo.
NDI UMWAMI W’ABAMI,UMUKURU W’ABAKURU
Ubwo barimo banshyira mu isanduka,numvise umuyaga numva n’icyo kintu kitura hasi,wa mudayimoni Guhora n’abari kumwe nawe bakwira imishwaro. Bari bandyamishije hasi bambabaza ikintu ntazibagirwa na rimwe ,Ohh!Imana ihabwe icyubahiro!Nabonye Umuntu ukikijwe n’umucyo Haleluya!Oh! Icyubahiro nicy’Imana iteka ryose.
Nabonye ishusho y’umuntu iri mumucyo mwinshi….Haleluya!Mbona inkovu ku birenge by’uwo muntu,nzamuye umutwe ngo ndebe neza mbona ari umuntu utangaje cyane,yari yambaye umukandara mu rukenyerero rwe wanditseho ngo “NDI UMWAMI W’ABAMI,UMUKURU W’ABAKURU”Yari afite ikamba rinini cyane rya zahabu. Andamburiraho ukuboko arambwira ati “Rodolfo ndi Yesu kandi ngiye kukwereka ibintu byinshi mu kuzimu,mu ijuru ndetse n’uko itorero ku isi rihagaze none.” Amfata ukuboko maze aravuga ati “Reka tugende Rodolfo”.
UBUSAMBANYI
Mbona afunguye akazu karimo umugore.Arambwira ati “ngiye kukwereka igihano Satani ahanisha abakora ubusambanyi ku isi. Iyo bapfuye baza hano ngaho reba,Rodolfo”.Muri ako kazu nabonagamo umugore wari wicaye asutamye, mbona ya nzoka nari nabonye kare .Ya nzoka iraza yinjira muri ka kazu wa mugore yari arimo maze imwinjira mu gitsina,wibuke ko nakubwiyeko yanzoka uruhu rwayo rwariho inzembe, Atari amagaragamba asanzwe. Uko inzoka yamwinjiragamo ninako yangizaga ibice bye by’imbere. Maze isohokera mu kanwa. Umudayimoni ushinzwe ubusambanyi ku isi yitwa METRESA cyangwa MARTHA cyangwa MUTAGANZWA. Abanyagaturika benshi bafite uyu “mutagatifu”nk’umugore ufite umubiri wazinze nk’inzoka uyu mudayimoni niwe ubabaza abasambanyi mu kuzimu. Maze Yesu arambwira ngo tuhave tugende dusiga uwo mugore ataka avuza induru nk’uri kubabazwa cyane. “Muntabare!” Niko yavugaga.Yesu arambwira ati: “Rodolfo urubanza rurabategereje , none rero Rodolfo ngiye kukwereka aho Satani ababariza abagore bakuramo inda ku isi!”
GUKURAMO INDA
Muri ako kanya mbona umugore wicaye agiye kubyara,mpita mbona umudayimoni uteye ubwoba ufite intoki n’ibirenge bimeze nk’ifarasi,uburanga bwe bwari ubw’inyamanswa afite icyuma gishinzwe gutobora mu ntoki ze. Icyo cyuma cyo gutobora(nyiramutobozi) cyari cyuzuyeho inyo. Izo nyo zari nini cyane kandi zari zifite amenyo atyaye cyane kandi umubiri wazo wariho amahwa.Wa mudayimoni afata ya nyiramutobozi ayinjiza mu myanya y’ibanga yawa mugore maze hashize akanya wa mugore agaragara asa nk’aho atwite,wa mudayimoni atangira kumukooba amubwira ko agomba kubyarira ikuzimu kuko yanze kubyara akiri ku isi. Maze dayimoni aramubwira ati : “Singiza ,singiza Satani kuko aha ni mu bwami bwawe”.Mbajije Yesu impamvu ububabare bukabije kuri wa mugore maze aransubiza ati: “ Rodolfo ,urubanza rwariciriwe kuri uyu mugore!” Bibiliya ivuga neza ko nta bicanyi bazinjira mu ijuru.
Abagalatiya 5:19-20 “Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke,20. No gusenga ibishushanyo , no kuroga no kwangana no gutongana,n’ishyari n’umujinya n’amahane no kwitandukanya,no kwirema ibice.”
Abakuramo inda cyangwa bakica abana bamaze kuvuka bakumva kubikora ari nko kwica inyamanswa, nyamara baba bica ikiremwa muntu gifite ubugingo n’umubiri.Wa mudayimoni akomeza kumukoba amubwira gusingiza Satani ko ari mu bwami bwe. Za nyo zitangira gusohoka mu nda ye zangiza bikomeye mu bice by’umubiri we w’imbere,maze zigasohokana ibice by’inyama ze zibifite mu kanwa kazo.Byagaraga umubabaro yarimo utagira igipimo. Maze Yesu arambwira ati “tuve aha.”
IBITERO BYA SATANI KU BANA NO KUMURYANGO
Ubwo tujya ahantu hasaga no mu kabari hijimye,ntangira kubona abana benshi mu kuzimu. Mbaza Yesu ni kuki hari abana benshi mu kuzimu?Maze ansubiza ko Atari abana,kandi ko ubwami bw’ijuru bugenewe abana,bagomba kuvuka bwa kabili maze bakaragwa ubwami bw’Ijuru. Maze ndabaza nti: “Nyagasani,ariko aba bana ibyabo noneho ni ibiki bari aha?”Arongera ansubiriramo ati “Rodolfo bariya si abana” ahubwo ambwira gutega amatwi nkumva amabwiriza Satani yarimo abaha. Bahindukiye nsanga Atari abana. Ahubwo bari abadayimoni bakinaga umukino witwa NINTENDO. Natangiye kubona amaporogaramu y’imikino ya satani mu biganza byabo. Ubwo Yesu yabategekaga guhindukira nabonye bafite amashusho mabi cyane,umuntu atakwifuza kureba.Maze Satani abaha amabwiriza agira ati: “ bana banjye ,mujye kwiba, kwica no gusenya.” Yari mukuri kuko Ijambo ry’Imana muri Yohana 10:10 hagira hati : “Umujura ntazanwa n’ikindi uretse,kwiba no kwica no kurimbura,ariko njyewe nazanywe no kugira ngo zibone ubugingo,ndetse zibone bwinshi”
Mu kanya gato aba badayimoni bato binjira mu isi ,maze Yesu ambwira ko ariyo mpamvu abana barimo bariyahura,kandi nanone inzobere muby’ubuzima bwo mumutwe ntibarabasha kumenya icyaba gitera umwana gufata umugambi wo kwivutsa ubuzima. Mu mezi make nyuma umwana w’imyaka cumi n’ibili yishe umubyeyi we amuteye icyuma muri USA undi mwana muto nawe arimanika,undi mwana w’imyaka irindwi yishe nyina,murumuna we nawe ubwe akoresheje masotera yari abonye aho iwabo.Undi mwana w’umuhungu yihanuye mu igorofa ya kabili ahanuka hasi akuba ijosi. Aba bana babanzaga kwandika amabaruwa ahuriza ku kintu kimwe kigira kiti ubuzima ntacyo bumaze burutwa n’ibindi byose bibaho.
Ibi biterwa n’uko abadayimoni babinjiramo bakabatwara ubumuntu bwabo ubundi bakabagenga ,kugeza babateye kwiyanga no kwiyahura.Babyeyi mwitonde neza mumenye ibyo abana banyu baba bareba ku mateleviziyo ndetse na internet,hamwe yemwe n’ibyo baba bumva ku maradiyo.Abadayimoni binjirira muri televiziyo, Radio,ndetse n’indi myidagadura ya Satani.Icyubahiro kibe icy’Imana Haleluya ku bw’Impuguro zayo. Aha ngaha nanone Yesu arambwira ati “ingo nyinshizirasenyuka kubera abana. Ababyeyi bagapfa abana bakumva igisubizo ariko batandukana. Nyamara umwana siwe uba yazanye ikibazo ahubwo n’uko Satani aba yabagabyeho ibitero kandi akaba arwanya cyane ubumwe hagati y’abashakanye ndetse n’ubw’umuryango”.
Hamagara Yesu,hamagara itorero rigusengere kugirango ubohoke ndetse utsinde ibitero by’umwanzi Satani.Maze arambwira ati” Ubungubu |Rodolfo ni igihe cyo kuva aha”
GUSENGA IBIGIRWAMANA
Tumaze kuva aho hantu,maze mbona umugore wazabiranyijwe n’umuriro,uwo mugore yarimo ataka cyane abwira ikigirwamana cy’abagaturika bita umutima mutagatifu agira ati : “ gupfa,gupfa,gupfa,nabonaga uwo mugore afite mu kiganza ishusho y”’umutima mutagatifu wa Yezu.”nkuko biri mu mihango ya Kiriziya gaturika.Maze mbaza Yesu nti: “ uyu mugore ni inde?”Maze arambwira ati Rodolfo,uyu ni nyogokuru wawe”.Bibiliya ivuga ko abasenga ibishushanyo batazinjira mu bwami bw;Ijuru.
Ibyahishuwe 21:8 “Ariko abanyabwoba n’abatizera n’abakora ibizira n’abicanyi,n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo,n’abanyabinyoma bose,umugabane wabo uzaba mu Nyanja yaka umuriro n’amazuku ariyo rupfu rwa kabili.”
Abagalatiya 5: 20 “. No gusenga ibishushanyo , no kuroga no kwangana no gutongana,n’ishyari n’umujinya n’amahane no kwitandukanya,no kwirema ibice.”
Abefeso 5:5 “ kuko ibi mubizi neza ko nta muntu nta musambanyi ,cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira,ariwe usenga ibigirwamana ,ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana.”
Maze anyereka ubuzima bwa nyogokuru ubwo yari akiri ku isi,mbona yarasengaga ibigirwamana.Ndavuga nti “Nyagasani mubabarire!” Maze Yesu arambwira ati : “Rodolfo,ntacyo namumarira yaciriweho iteka!”Maze arambwira ati “ubungubu ngiye kukwereka ibizatuma ugeragezwa ku isi,benshi ntibazemera ibyo ngiye kukwereka ariko,humura nzaba ndi kumwe nawe”.
CELIA CRUZ (UMWAMIKAZI WA SALSA) MU IRIMBUKIRO.

Ubwo tubona umugore wapfumuwe kuva mu birenge bye kugera mumavi n’icyuma,kandi ubwo ninako uwo mugore yaribwo ahanwa n’abadayimoni.

Nitegereje nsanga uwo mugore ari Celia Cruz!Maze Yesu anyereka Video ye aho yarimo akora ibya gishitani muri Hollywood n’amaraso mbona akora ibintu byinshi akorera Satani. Maze Yesu arambwira ati “ Yakoreraga Satani ,yasengaga ibigirwamana. Yakora ubupfumu yifashishije amaraso. Kugira ngo indirimbo ze zikundwe cyane, ndetse kimwe n’abo bakoreraga mu itsinda rimwe ry’abanyamuzika.”Maze Yesu anyumvisha indirimbo ye imwe yitwa “YEMAYA” ikaba indirimbo y’ikimenyabose mu bihugu by’abavuga igisipanyoro.Ubwo yaririmbaga iyo ndirimbo yakomezaga gusubiramo ririya jambo YEMAYA risobanura ngo : “ mwami Satani ngwino unyiyoborere!” Maze Yesu arambwira ati: Celia Cruz yamaze gucirwaho iteka.”
UMUYOBOZI MUKURU WASHINZE ABAHAMYA BA YEHOVA MU KUZIMU.

Maze dukomeza kugenda Yesu anyereka umugabo w’umuzungu,wari uteze amaboko. Icyari gitangaje kuri uyu mugabo ni uko yari afite inkota ityaye mu kanwa ke ihinguranyije igasohokera mu mutwe we. Amaguru ye yari azirikishije iminyururu umugongo we wari wuzuyeho inzembe kuburyo uko yashoboraga kwinyegenyeza gatoya zagombaga kumukeba. Mbonye uyu mugabo uburyo yari mu kaga nsaba Yesu kumufasha ngira nti “Nyagasani mubabarire reba uburyo amerewe nabi n’umubabaro arimo”. Maze Yesu arambaza ati uyu mugabo uramuzi? Ndasubiza nti oya. Nabonye uburyo inzembe zirimo zimukatagura zigahingiranya amagufa zikongera zigasohoka mu mubiri we.Yaratabazaga n’umubabaro mwinshi. Maze Yesu arambwira ati “uyu yamaze gucirwaho iteka. Reka nze nkubwire uwo ariwe.” Kubera ibyo nabonaga,Yesu arambwira ati: “uzagenda umujyi ku wundi, kubera ko ibi bizagukururira guhigwa n’ibigeragezo byinshi ariko humura nzaba ndi kumwe nawe.”Akomeza agira ati: “Rodolfo,uyu mugabo ni Charles T. Russell” Ndongera ndabaza nti inde? Arambwira ati : “uyu mugabo niwe washinze abahamya ba Yehova.”Ndatakamba nti “Nyagasani mukize” “Oya Rodolfo”Maze Yesu uko yanyeganyezaga ukuboko nabonaga ubugingo bwa benshi cyane bugwa mu kuzimu. Bagwaga babanje umutwe,se,amaguru se,inda se mbese mu buryo bunyuranye.
Akomeza ambwira ati “kubera uyu wavumwe , buriya ni ubugingo bwa benshi burimo burajya ikuzimu kubera we.Uyu mugabo yigishije ko Imana ari iy’urukundo gusa. Bibiliya ivuga ko Imana ari umuriro utwika,uyu mugabo Charles T. Russell yavanye ijambo ikuzimu muri Bibiliya Akuramo kandi nanone amagambo Sheol na abadoni.Yahakanye kandi ubumana bwa Yesu Kristo ndetse n’Umwuka Wera yandika gusa ijambo Yehova muri BIbiliya. Akuramo Yesu n’Umwuka Wera.Kubera uyu wavumwe rero aba bantu bose bararimbuka.” Ibyahishuwe 22:18-19 hagira hati: “Kandi nihagira ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi ,Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo, no ku wa rwa rurembo rwera byanditswe muri iki gitabo.”
Maze Yesu arambwira ati: “uyu naramuvumye.”Yewe muhamya wa Yehova umenye ibi ngibi singambiriye kukwibasira muburyo ubwo ari bwo bwose.Va muri ibyo urimo uze kuri Yesu bwangu.Sinkwanga kandi sinaga n’idini yawe gusa ikiri ukuri warayobye.Za kuri Yesu kuko agutegeye amaboko. Charles T. Russell ari mu irimbukiro kuko yihimbiye ibinyoma akabyigisha!!!Ntukomeza gukurikira ibinyoma bye.Tumaze kuva aha hantu, ya miryango ya gereza yarafunzwe maze haka umuriro,maze wa mugabo Charles T. Russell atangira kuvuza indura atuka Yesu yungikanya. Maze Yesu arambwira ati “uyu yamaze gucirwaho iteka.” Maze Yesu arambwira ati: “ Rodolfo noneho ubu ngiye kukwereka uburoko bwirabura bw’ikuzimu. Aha niho Satani ababariza ahantu byo kurwego rwo hejuru”. Ndavuga nti: “oya Nyagasani , namaze kubona ibiteye ubwoba byaho,ndakwinginze nkura aha hantu”. Maze Yesu aransubiza ati: “Rodolfo ubwo utabyemeye simbikwereka, ngiye kukujyana mu ijuru noneho.”
IJURU
Twagenderaga ku muvuduko munini cyane maze turahagera.Abamarayika babili barampagarika ku marembo abili meza cyane.Bari abanyamaboko. Abo bamalayika babili barambwira bati : “Niyo myambaro y’abanyabyaha ntiwakwinjira mu bwami bw’Imana”.Bampa indi myambaro yari yanditseho “KWERA/GUKIRANUKA”
UBUTUMWA BW’UKURI
Ba pasiteri, bamisiyoneri , bavugabutumwa ndabasabye munyumve. Imana ntiyabahamagariye kwigisha umukiro,gutunga no gutunganirwa cyangwa ubuhanuzi bugusha aho gusa.Imana yabahamagariye kwigisha kumaramaza ,kwezwa,kuko hatabayeho gukiranuka no kwezwa ntawe uzabona Imana. Mwamamaze ijambo kwezwa gukizwa no kumaramaza. Maze ba bamalayika barandeka ndinjira kandi Yesu nawe yari andindiriye arambwira ati: “Rodolfo,mwana wanjye uhawe ikaze mu bwami bw’Imana yawe.” Ubwo twangiraga kugenda nabonaga imihanda yaho ari zahabu y’umwimerere mbona umugezi w’ibirahure, yari amazi muby’ukuri.Kandi nabonaga diyama ari umutako wo ku mihanda yaho, ikintu abantu bamaranira bakicanira hano ku isi!” Maze Yesu amfata ukuboko arambwira ati: “ubu ngiye kukwereka urusengero”rwari rwiza cyane.Nabonye ibikombe bya zahabu,n’ibindi bikoresho bya zahabu numvise kandi indirimbo nziza ni abana baririmbaga.Yesu yambwiye ko abo bana ari babandi baba barajugunywe hano ku isi ariko mu Ijuru bahafite ubugingo.Icyubahiro ni icy’Imana Haleluya.Twakomeje kugenda mu ijuru nza kubona amakanzu meza cyane ariho imitako ya zahabu n’amakamba ku mpera yayo maze Yesu ambwira ko ari Itorero rye,ko rigomba kweza no gukiranuka iteka ryose.Ko ayo ari amakamba y’ubugingo Kristo agiye guha itorero rye. Dusohotse aho nahabonye umurongo muremure w’abantu benshi cyane,nabonaga bambaye ibyera.Nabonye abamalayika babili banini cyane,b’ibigangango kandi uko nabitegereje mu maso hagaragaraga urukundo,guca bugufi nako.Umwe mu bamalayika arambwira ati: “uhawe ikaze mu bwami bw’Imana yawe”.Maze undi nawe akoma amashyi nabonaga abantu benshi bishimiye kuhaba mperaho menya impamvu intumwa Pawulo yavuze ati: Menye neza ko imibabaro yo mu isi tutayigereranya n’ubwiza bwo mu ijuru buturindiriye.
Maze Yesu anjyana ahantu nabonye ameza atagira iherezo.Yari ameza ya zahabu. Igitambaro kiyatwikiriye cyari zahabu, ibikombe, amakanya, ibyuma byo kuri yo byose byari zahabu ndetse n’intebe.Nabonye amakamba manini n’andi mato maze Yesu ambwira ko ayo makamba manini ari ay’abakozi be ubwo bazaba baje mu bukwe bw’umwana w’intama. Aravuga ati: “kubera ko ubukwe bw’umwana w’Intama busohoye ndaza vuba gutwara Itorero ryanjye.Babwire ko nje gutwara itorero ryanjye.”
Maze ndamubaza nti aya makamba mato ni aya bande? “Ayo makamba ni ay’abantu baba mu itorero biyeza ariko nta kindi kintu bakora kubw’ ubwami bw’ijuru. Ati ndagusaba ntiwifuze ikamba rito ahubwo haranira irinini korera Uwiteka utizigamye kugirango azakugororere ikamba ry’ubugingo.”Icyantangaje ni uko buri ntebe yari ifite izina ryanditseho inyuma nta wundi muntu ushobora kuyicayaraho Atari iye.
UKO ITORERO RIMEZE MURI IYI MINSI
“ Rodolfo ubu ngiye kukwereka uko itorero rihagaze uyu mwanya” Nabonye ifi ntoya ihimbaza Yesu kuko Bibiliya ivuga ko Ibihumeka byose bisingize Imana.Maze anyereka isi nagombaga kugarukaho kuvuga ibyo nabonye byose. Ikuzimu uhageze ahita yibuka ibyo yakoraga byose ku isi,ntibaba bifuza ko bene wabo bazarimbuka nkabo. Kugira ngo umubabaro wabo utiyongeranya. Ariko ugeza mu Ijuru imitekerereze ye ihita ihinduka nk’iyo abo mu ijuru nta kwibuka ibyahise.Imana ishimwe kubw’ibyo nta Petro,nta Yohani,nta Mariya nta Eliya nta Sitefano bibuka ibyo bakoze bakiri ku isi. Nyuma yo kuva kuri iyi si ntibazi ibiyiberaho. Ndetse na Petero ntazi ko Kiriziya Gaturika imwiyambaza cyangwa se n’abandi bera batabarutse. Kandi Bililiya ivuga iti: “Nta rindi zina munsi y’ijuru twabasha gukirizwamo”.Ritari irya Yesu Kristo Umwana w”Imana ishoborabyose. Kandi Mariya yaravuze mu bukwe bw’I Kana y’I Galileya ati: “ icyo ababwira cyose mugikore.” None Vatican yabaye igicumbi cy’abasennga Satani ,bahishahisha ibyaha by’abasaseridoti baryamana n’ababikira, kandi henshi ku isi abapadiri bararegwa gusambanya abana ndetse no muri Repubulika ya Dominikani. Kandi abagaturika bakomeje kwizera ibyo binyoma.
Yesu yatangiye kurira ubwo yari ageze aho kunyereka uko Itorero rihagaze uyu munsi.Ubwo nabonye umupasiteri afite igikapu kinini cyuzuyemo amafaranga.Maze arambwira ati: “ Bariya ni abapasiteri bakijijwe n’amaturo kuko barimo barigisha ibinyoma abantu banjye bakabayobya.” Ndababwira mwe ba Pasiteri mwigishe Yesu nubwo nta ndamu mwaronka ariko mukure ikizinga ku Itorero.Ubwo mbona ya mafaranga yari yuzuye igikapu arazimiye.Mbaza Yesu aransubiza ati: “Uko ubonye aya mafaranga azimiye nabo niko bazazimirana na antikiristo.Ariko ndacyafite abantu batarandura iyi ndeso.

Mbona ukuntu muri iyi minsi abapasiteri,abavugabutumwa,abamisiyoneli babaye abaherwe.Nyamara abakiristo bayobora bishwe n’umukeno,ntibagira ho bikinga bishwe n’inzara nyamara abapasiteri bo bishwe n’umurengwe,ntacyo babasha kubafasha!Bamwe mu bapasiteri ni amamiliyoneri abandi ni abamiliyarideri baragenda mu mamodoka ahenze cyane.Umusamariya mwiza ari he?Nuko mbiona abapasiteri benshi bigisha ku ruhimbi,nyuma mbona umwe muri bo nyuma yo kwigisha ava mu rugo iwe aho yari assize umugore we ajya kwirebera indi nshoreke ye babanaga ku ruhande!Kandi yari umwe mu bo muri iryo torero rye.Nabonye umuvugabutumwa vuye mu itorero rye ,nyuma y’amazu make agenda ajya gushaka indaya.Akaba ari umwe nawe muri bamwe bahoze bigisha mu rusengero! Oh Mana tubabarire.
Nyuama y’ibyo Yesu anyereka itsinda ry’urubyiruko, nyuma yo kuva mu rusengero,bajya hantu mu ijima kuko batekerezaga ko Imana itababona maze batangira kwikinisha no gukora ubusambanyi n’imibiri yabo ubwabo.Ubwo nyuma y’ibyo bakajya murusengero bakajya mumurimo bisanzwe.
Maze Yesu anyereka urubyiniro n’Itorero maze arambwira ati “witegereze neza urebe”. Nitegereje mbona neza Itorero ntaho ritandukaniye no mu rubyiniro rw’abisi.
Bakoresha umuziki w’injyana zimwe,Umuziki w’ab’isi winjiye mu itorero!Ab’isi bagomba guhindukirira Kristo ariko siko bimeze ubu.Turimo turavanga iby’isi tubizana mu itorero ry’Imana!Ndagira ngo mbabwire ibi:Ntitwahimbaza Imana ngo tunayiramye mu njyana ya reggae ,muya bachaton cyangwa Rock. Ndetse hari indirimbo z’abakristo zirirmbirwa Imana ndetse zikanakoreshwa n’abisi bakoresheje amagambo adatandukanye cyane.Ntibavuga mo ijambo IMANA ahubwo bivugira gusa URUKUNDO.
Nabonye kandi injyana ya rap ndetse niya Pereo kandi ibyo rwose ntibyemewe.Bibiliya ivuga itya: Abakolosayi 3:15 “Nuko rero mwa batunganyijwe mwese mwe,uko mungana mwese namwe abe ariko muhuza uwo mutima,kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose,Imana izakibahishurira nacyo.18.Hariho benshi bagenda ukundi abo nababwiye kenshi nanone ndababwira ndira ko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo”. Yohana 4:23-24 Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basenga basengera Data mu Mwuka no mu kuri,kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga. 24. Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.” Rock ni injyana ya gishitani kandi yahimbiwe mu kuzimu, nyabuna babwirizabutumwa namwe ba pasiteri nimwamagane izo njyana za gishitani mu Itorero mukure izo njyana z’ibivume mu Itorero!!!
Maze Yesu anyereka abacuranzi babaye ba Nyamujyiryanino bamara kuva mu Itorero bakajya kugirana amasezerano yo gukorana indirimbo n’ab’isi,bakajya kuririmba mu ma restaurant n’ahandi mu birori bitandukanye,barangiza bakajya mu rusengero kuramya Imana!Reka nkubwire ko izo ndirimbo zitanezeza Imana ntizishima rwose.Ngomba kukubwiza ukuri.Ibiva ku Mana birera kandi bigomba kurekerwa Imana yonyine.Kandi ibyo abo banyamuziki bakora uyu munsi baragenda bakaririmba,mu rusengero ubundi ntiwongere kubaca iryera kuko babikora bikinira nk’abafitanye amasezerano y’igihe runaka n’Imana cyo kuyikorera.Ntibaba bakeneye kuguma aho kugeza amateraniro ahumuje,bataha kare.Maze Ubwo Yesu arambwira ati: “Itorero nk’iryo nta n’umutaru rizarenga rigana mu bwami bw’Ijuru”
ABERA BAKE BASIGAYE BAKIRANUKA
Maze Yesu anyereka itsinda ry’abantu ibihumbi n’ibihumbi birinze bakomeza kwiyeza.Nabonye urugero rw’umukobwa abaza undi ati: “uyu munsi wabonye icyo kurya? Mfite irobe ry’umutsima mu rugo”.Nabonye undi atwaye inkweto azishyiriye utaragiraga na rumwe. Nabonye abandi bihanganishaga abandi babaga bari mu bigeragezo. Bamwe bamenya ibibazo bya bene se bakabigira ibyabo, bagafashanya hagati yabo batagize undi muntu wo kuruhande bitareba babibwira. Ariko muri iyi minsi mu itorero harimo kunegurana kuko batazi gufata indimi zabo ngo bicecekere be kuvuga iby’abandi.
Ihane uyu munsi, Yesu ashaka kuguha agakiza, araguha kandi impano yo kwihana.
Icyubahiro ni icy’Imana.
Muhimbaze kandi mushime muramya Umwami w’abami! Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.
Umuvugabutumwabwiza Rodolfo Acevedo Hornandez
Ukomoka muri mu gihugu cya Repubulika ya Dominikani