No comments yet

UBUHAMYA BUGENEWE CYANE IGITSINAGORE, ABAKUNDA IBITANGAZA, ABAKOMEREKEJWE N’ABIYITA ABAKRISTO BAHURIRA NABO MU NSENGERO NDETSE N’ABIYITA ABAKOZI B’IMANA.

MURARUSHAHO GUSOBANUKIRWA N’UKO BAMWE MUBO MUBONA BAGENDA NDETSE BASHOBORA NO KU INSHUTI ZANYU ATARI ABANTU BUNTU GUSA, HABAMO N’AMADAYIMONI YAMBAYE UMUBILI. IGISHIMISHIJENUKO YESU YITEGUYE KUTUGIRIRA NEZA AKADUKIZA, IGIHE CYOSE TUMUSHANYE UMWETE TUTARYARYA. NYIRAMATWI YUMVA ABWIRWA BIKE, IBINDI AKIYUMVIRA.

Ndabsuhuje benedata nan a bashiki bacu dusangiye gucungurwa muri Kristo Yesu. Ubu buhamya bwa mushiki wacu mbumaranye igihe nubwo atari kinini cyane, nifuje kububasangiza kugirango niba hari uri mu rugamba rusa cyangwa kimwe n’uru abonemo igisubizo.

Nahagurutse mugihugu cyanjye njya mugihugu cy’amahanga ngiye gushakirayo ubuzima.

Cyakora nahagurutse Imana impaye amakuruu ko nzahura nabarozi benshi, nkagira n’ikigeragezo cy’abagabo (ndacyari umukobwa). Yongeraho ko bizansaba gusenga cyane kurusha uko nasengaga.

Bidatinze mukwezi kwa 10/2019 nari namaze kugera muri icyo gihugu cy’amahanga, nshyikira muri famille imwe y’abantu tuziranye baratwakira.

Mubantu baje kutwakira baziranye niyo famille naje kumenyaniramo n’abasore 2.

Twagumye tuganira, uko basuye iyo famille nanjye bakahansanga mu minsi icyenda namaze aho twari tumaze kumera nkabaziranye by’igihe kirekire, cyane ko bari abo mugihugu cy’iwacu, tuvuga ururimi rumwe, bambwiraga amakuru y’icyo gihugu njemo nuko business zikorwa nibindi bigiye bitandukanye.

Aho nimukiye muri iyo famille ba basore bamfashije gushaka aho gukorera, ntangira business y’ubucuruzi gutyo, ariko uko iminsi yagendaga ishira umwe muri ba basore yarushagaho kunyereka ko anyitayeho, akamfasha kurangura, akantembereza aho barangurira, akanyigisha uko barangura, bateka tugasangira, naba natetse nkamuhamgara nawe akaza tugasangira; mugihe gito kitagera no Ku kwezi kumwe twari tumaze kuba inshuti rwose.

Nyuma y’ukwezi kumwe nimutse, nshaka navuga ko ari nyuma y’ukwezi tumenyanye, yarampagaye ambwira ko naza tugasangira ibyo kurya bya saa sita, nuko ndakinga njyayo turarya, turanywa( gusa inshuro zose twasangiye nagize ikibazo cya  constipation, kwituma ibikomeye bikanga burundu,nkanywa amazi, nkarya imboga reka da! Byakiraga ari uko nsenze, bikongera bikagaruka kuko nagumaga nsangira nawe. Nabimenye nyuma maze kumenya uwo ariwe)

Mugihe twari twicaye tuganira akora mu mufuka akuramo impeta, ayishyira murutoki rwanjye, arangije arambwira ati ndifuza ko wambera umugore tugafatanya ubuzima bwanjye bwose, kuko njyewe narangije kugukunda; nawe wambwira icyo utekereza.

Naratunguwe cyane, kuko nubwo twari tumaze kuba inshuti, ntabyo kubana natekerezaga, nta n’iby’urukundo nari nagatekereje, ikindi ukwezi kumwe, kwari guke cyane kuri njye , mugihugu cy’amahanga, na business nibwo nari ngitangira ntazi niba izagenda neza, cyane ko n’ururimi nari ntararumenya neza.

Gusa uwo munsi ntacyo namushubije nasubiye mukazi, nkomeje kwibaza bikanyobera.

Igihe kimwe naje gusenga, ndabisengera rwose ngo nsobanukirwe, ariko ntihagira icyo menya.

Hashije nk’icy’umweru nza kurota mpagaze mwihuriro ry’imihanda igera kuri 4 nambaye ubusa uko navutse, nta kenda na gato nambaye, njye sinabonaga ko nambaye ubusa, abanyuragaho nibo babonaga nambaye ubusa; nzakubona umugiraneza, ampa umwambaro muto nkinga mugituza, ampa nundi nambara hepfo mpisha isoni z’ubwambure ariko ahandi hasigara hambaye ubusa. Nuko ndakanguka.

 Ntababeshye izo nzozi zanteye ubwoba bukomeye cyane, mfata ibihe, nsaba nubufasha bw’amasengesho.

Wa musore rero nyuma yo kumpa ya mpeta twakomeje kubana bisanzwe, ariko uko namubonaga nahita nkubita agatima kuri za nzozi!

Yaje rero kumbaza icyo ntekereza kubyo kubana nawe, mubwira ko hakiri kare nkeneye nk’imyaka 2, nkabona kumuha umwanzuro, ansaba ko twasezerana mu mategeko muri ambassade mugihe yaba ategereje ko tubana murugo rumwe, nabyo ndamuhakanira, mubwira ko yategereza icyo gihe byibura.

Uko igihe cyagendaga ntiyacikaga intege, yaje kunsaba ko twajya dusomana, tugakora calesse, ariko ntituryamane nk’umugore numugabo ko Wenda byamufasha, kuko iyo twabaga turi kumwe iteka nabonaga ko hari ukuntu atorohewe….

Ibyo nabyo namubwiye ko ntabikora kuko nkijijwe, cyakora yaje kunsaba ko basi najya muhobera, ibyo byo numvishe ntakibazo binteye byo ndabimwemerera.

Umunsi wakurikiye yaje kundeba, arambwira ati: ngwino ungwemo ndagukumbuye, ndahaguruka ndamuhobera naramuhobeye nibagirwa ko ndi gucuruza, numva mfashwe nikintu cy’ibitotsi, imbaraga zose numva zinshizemo, aho nakoreraga hari intebe yo kwicaraho ndende ayicaraho, mushyiraho umutwe, ndambya hepfo, guhera ako kanya ndasinzira, abakiriya binjiraga, baraguraga, aho nakangukiye yampaye ayo yacuruje yicaye aho, namusinziriyeho, byashoboka ko hari nayo atamampaye.

 Yaje kunkangura arambwira ati reka ngende kuko iyo turi kumwe mera nabi kandi nta n’impuhwe ujya ungirira wagira ngo uri inyamaswa ntabumuntu ugira.(uwo munsi yakuyemo imyanya y’ibanga anyereke uko yabaye, yari aziko Wenda hari icyo byampinduraho nkamwifuza, ariko ntacyo byampinduyeho, hubwo byanteye ubwoba nkibaza impamvu iyo turi kumwe aba ameze atyo,  niba ari urukundo cyangwa niba ari indaya… Hari n’umushuti nabajije mu rwenya arambwira ati bene uwo bisobanura ko ariko kazi).

Narabyutse ndakomeza ndacuruza nawe aragenda.

Gusa nyuma yuko bigenze gutyo, akenge gake karagarutse nibaza kubyambayeho numva ntibisanzwe, nigira inama yo kumugendera kure kuko natangiye kubona ko byanze bikunze nazisanga mubyaha cyangwa mubyago, naza nzozi zongera kungarukamo numva ko byanze bikunze ngomba kumwirinda.

Uko natekerezaga ibyo Niko nawe yagiye gushaka uburozi, kugira mukunde kungufu, kuburyo icyo azajya ansaba cyose nzajya ngishyira mubikorwa.

Uburozi bwe bwarakoze ariko kubundi buryo! Icyo yansabaga gukora naragikoraga ariko kubw’amahirwe siwe nagikoreraga, andi mahirwe uwo nabikoreraga ntitwari mugihugu kimwe!

Akenshi buri vendredi sinzi ahantu yabanza kujya yarangiza akabona kuza kunsura,  iyo vendredi yaraje ansaba ko muhobera ndanga,  muhereza ikiganza gusa, agira umujinya aragenda, ariko bigeze nijoro, hari umuntu umwe dusengana nahamagaye ndamubwira, nti ndumva ngukumbuye cyane kuburyo nkubonye naguhobera, nagusoma.

Indi vendredi agarutse muhereza ikiganza, bigeze nijoro ndongera mpamagara wa musore dusengana nti mba numva nagusoma,mba numva nshaka ko turyamana ndumva nkonje ndifuza ko ntarara njyenyine, nandi magambo menshi ateye isoni, byageze aho nkuramo imyenda yose, muhamagara video call, namwigaragarije nkuko umuntu wigishwa umubiri w’umuntu biba bimeze, ndangije  mubwira ko  nshaka, dusomana, ko turyamana,….

Iyo tutavuganaga ntago nasinziraga, ibiganiro namagambo navugaga namwe bita ibishegu cyangwa y’urukozasoni ntumbaze aho nari nabikuye!

Murumva ko rero ibyo nari bukorane nawa musore wundi nararaga mbikora nijoro, kuri telephone.

Iyo uwo musore dusengana aba atuye hafi sinzi icyo byari gucura!

Gusa nyuma yo gukuramo imyenda yose ngakora video call, iryo joro nsinziriye, nagize inzozi mbona ikiganza gikora munda yanjye ibyara, icyo ikiganza gisohoramo ( ikintu kimeze nkuko ikinyabwoya kiba giteye, ariko aho kuba ubwoba kumubiri wacyo, zari inshinge zino zo kwa muganga, uwo muntu nyuma yo kukinkuramo, arakimpereza mukiganza), nuko ndakanguka nsanga narotaga.

Nabyutse meze nkumuntu wabazwe munda kuko nko kwihagarika sinabashaga kwihangana zahitaga ziza direct, icyo rero cyari ikimetso ko atari inzozi ahubwo ko Imana yankoreye operation muri      izo nzozi. ( najyaga mumihango nkababara, nkava amaraso menshi, hakagera naho haza inyama, nari narivurije muba gynecologue bose bazwi, bakambwira ko ntakibazo, bakampa utunini tugabanya ububabare cyangwa bakantera udushinge. No kukazi aho nakoraga bari babizi ko nafata iminsi itatu yo kuguma murugo).

Guhera uwo munsi byabaye ibisanzwe, Imana inkiza gutyo, ikindi nuko ibyambayeho nubwo bimeze gutyo byamviriyemo gukira iyo ndwara ntari nziko mbitse mu mubili

 wanjye!

Gusa na none uwo muntu naje kumusaba imbabazi kubw’ibyo byambayeho, arangije arambabarira.

Nyuma rero naje kuganira nuwo muntu twasengana mubwira ibyo uko bampaye impeta, angira inama ati uzayite wasanga …

Nafashe yampeta ngiye kuyita numva ijwi rimbwira ngo n’amaherena nyate, n’amashene yo mwijosi nyate, n’impeta z’imirimbo zose nari mfite mbite ( nubwo nari nkijijwe kandi Imana inganiriza ariko nari nkibyambara, kandi ntarubanza bincira).  Uko nabibwiwe niryo jwi niko nabigenje.

 Nahishiriwe ko mu mashenete twambara n’amaherena hahishemo imbaraga z’umwijima.

Naje no kumenya ko umuntu ashobora kuba asenga, yubaha Imana ariko yasenga ntasubizwe cyangwa ugasanga satani amugabaho ibitero bitabarika kubera amahereni cyangwa impeta, cyangwa chainette yambaye.

Maze Kubita rero nyiri kumpa iyo impeta yahise abimenya, bwakeye aza kuyinyaka, mubwira ko iyo umuntu atanze impano idasubizwa.  Gusa yatangajwe nuko mumbaraga zose yakoresheje byarangiye ntakivuyemo. Yiyemeza kunyica noneho.

Hashize ukundi kwezi twiteguraga noheri yo mu y’umwaka wa 2019, bigeze mu matariki 18/12/2019, nari ndimo ncuruza, nkora muri étagère, yo hagati, ngiye guhereza umuclient ibyo yari ansabye, mbona inzoka nini y’umukara yizinze, yazamuye umutwe irihafi kumfata ikiganza, mpita ntekereza  nti reka njye hanze nzane ibuye nyiterekeho ipfe.

 Ijwi rirambwira ngo ninyica ndasara!

 Mbwira umuclients wari uje kugura nti dore inzoka, nawe yarayibonye, ahamagara abantu bose ngo bayice ako kanya iba irabuze! Nta mwobo wari muri iyo nzu, ntiyari kuri étagère hejuru ngo mvuge ko yavuye kwibati, ntiyari hasi ngo mvuve ko yavuhe hanze Wenda!

 Abantu bose bayibonye bambwiye ko atari inzoka ahubwo ari umuntu dushobora kuba dufitanye ikibazo cyangwa umfitiye ishyari ushaka kunyica.

Kuko aho nakoreraga ninaho nararaga, nararaga ncanye itara kubera ubwoba, akantu kakoma nti yanzoka!

Kuva icyo gihe nongereye ibihe byo gusenga kuruta uko nageragezaga kubikora( mbere sinari nzi kwisengana njyenyine, kenshi nasengeraga mu ma group, cyangwa hamwe nabakozi b’Imana, aha rero byansabye ko niga gusenga njyenyine) nsaba ninkunga y’amasengesho.

Nyuma y’iminsi nk’ibiri, wa musore( umurozi), yaje aho, arambaza ati kuki wabonye inzoka ntumbwire? Ndamubwira nti yahise ibura, kandi abantu bari bahuruye ari benshi, nta numwe wabashije kuyica, nawe ntayo wari kubona, nuko aragenda aranyihorera.

Cyakora yabonye ko nari naramaze kumenya uwariwe, yampamagara simwitabe, ya vendredi yazaga,nkajya nkingaho yaza akambura.

Anteza abana bato, naba nakinze nsenga bagahondagura urugi, ntakingura bagatera amabuye hejuru y’inzu, cyangwa bakaza bakarira… Kugeza igihe bimbangamira nkakingura!

Wakwibaza uti ese wabwiwe Niki ko ari we?

Umunsi umwe abo bana baraje bakora ibyo maze kuvuga hejuru, abantu bose barabirukana baranga, we araza, arababwira ati birahagije, bahita bagenda buri wese ajya iwabo( bigaragara ko ariwe wari wabatumye).

Ninabwo naje guhishurirwa ko hari abana bato bakorera satani, ukamubona murugo ari umwana usanzwe ariko ari umukozi w’ikuzimu. ( bimwe mubyo nahishuriwe, harimo uko gutera amabuye , no kwiba frws nabaga nacuruje mubicuku by’ijoro nsinziriye! Gusuzugura ababyeyi bagata umutwe, kuzerera…)

Babyeyi bazasoma ubu buhamya, mujye musengera abana cyane mubatureho amaraso ya Christo.

Uwo munsi yaraje arambwira ngo sinari nziko burya ufite amaso! Ndamubaza nti ese ushaka kuvuga iki? Arambwira ati burya urareba.

Kuva uwo munsi ambwira gutyo, nibwo yavuye mubuzima bwanjye. Ntiyagarutse ukundi.

Nababwiye ko rero hamwe banyakiriye nahamenyaniye n’abasore babili.

Uwo wambere amaze kugenda haje umwe wa kabili.

Uwo musore wakabili yaje kwimukira mugipangu cyaho nakoreraga ari naho nabaga, araza tukajya tuganira, agahahira iwanjye ariko kuko nari nkomeje kongera amasengesho, nijoro rimwe ndyamye Imana iza kunsura ngira inzozi.

Muri izo nzozi nisanze muri labolatoire nka zimwe zo kwa muganga, nabonaga harimo ibitanda byinshi biriho abantu b’abagabo, ndetse n’abasore, nzakubonamo umuntu umwe nari nzi wapfuye muri iyo labo, ndangije mbona na wa musore nababwiye wa kabili mbona aryamye kuri kimwe mubitanda byari aho mbona umuganga afashe imyanya y’ibanga (sex), y’uwo muntu nzi wapfuye araza ayitera kuri wa musore, numva ijwi rimbwira ngo icyo ni igikoresho cyakorewe ubusambanyi.

Mbona asohotse muri labo yihuta, aza anyirukankana ashaka kungirira nabi, ndiruka mpingukira Ku muhanda mfata moto irantwara ndamusiga, nuko ndakanguka. Nasabye Imana ikimenyetso cyerekana ko koko ari igikoresho cy’ubusambanyi atari umuntu, nubwa mbere nari numvise ikintu nk’icyo.

Twakomeje kubana ariko we nari muzi muburyo bw’umwuka.

Nawe twabaye inshuti zisanzwe nk’umuturanyi ndetse numuntu tuvuga ururimi rumwe cyangwa tuva hamwe.

Yaje kunganiriza kuntu yakuze ari impfubyi, ubuzima yakuriyemo, nuko abayeho.

Uko twagendaga tuganira niko nagendaga muganiriza amagambo yo muri bibiliya.

Arambwira ati unyemereye tugakundana nakizwa, tukabana, tukubaka ubuzima hamwe. Mubwira ko bitashoboka ngifite igihe kinini namutinza.

Kuko yanywaga inzoga, afata igihe arazireka, agaragaza impinduka pe, atangira no kujya ajya gusenga, akajya ambwira ati urabibona ko nahindutse,kandi nkwemereye guhinduka kurushaho. Ndamubwira nti nakubwiye ko bitashoboka, hubwo nakubera nka mushiki wawe.

Arambwira ati kuba mushiki wanjye ntacyo byamarira rwose ndagukunda, we yaranariraga amarira agatakara pe ngo anyereke ko rwose ankunda kandi ny’uma y’ubwo ubuzima bubi bw’ubupfubyi, tubanye yabwibagirwa kandi agahindura imyumvire.

Yanyuzagamo turimo nko gutera urwenya akavuga ati umuntu ndwara tuba mugipangu kimwe nta nansure!

Ndamubwira nti sinjya nsura abatipe bibana, tukabigira urwenya ariko nkabibona ko bitamushimishije.

Amezi 6 agerageza ibishoboka byose abona ntacyo njye mpindura mu mubano kdi bimutwara frws menshi, nk’inzu yabagamo yari ihenze, yarasigaye ashakisha uko yakwambara imyenda myiza kdi nayo ihenze, akanyuzamo agafata nimodoka akayitemberamo, akayiraza mugipangu, ….

Yanyuzagamo arambwira ati hejuru yibyo nkora byose, nta n’intambwe nimwe ugaragaza… Ndabona ibyiza ari ukuza guterura nijoro cyangwa hari we ngakoresha imiti batera ikagusinziriza ukisanga twararanye.

Nanjye nkarushaho gusenga nkabiseka nkurwenya, ariko nziko ibyo avuga akomeje.

Icyo yakoze rero umunsi umwe, yagize gutya abaga ihene arampamagara ati uze nguhe inyama nabaze, ngira ngo nurwenya, ndungurutse mbona ari kimwe n’undi muntu bafite ibyuma muntoki, namaraso mubiganza bakebagura, ngaruka niruka nsubira Ku kazi, arambaza ati kusubiyeyo ntaguhaye, ndamubwira nti sinjya ndya ikintu nabonye babaga, arambwira ati nitwotsa ama brochette tukuzanire, umwuka aba yampishuriye ko Ku ihene hari inyama bagaburira umuntu, akaba nk’ihene… bavuga ko ntakariso yambara, ( akaba bamuroze ubusambanyi  bakoresheje izo nyama).

Naramuhakaniye.

Niyo mahirwe yonyine yarasigaranye yo kuryamana nanjye bimworoheye. Umujinya waramwishe, aragenda arangura inzoga z’ubwoko bwose, inyama murabyumva nazo zari zihari, bakora Ku muziki.

Iryo joro bigeze ko mu saa cyenda zijoro twumva ibirahure ngo po, ubwo ngo numwe mubasore b’inshuti ze wari wamenyeko mu bakobwa bararanye nawe  harimo nuwe bakundana. Bakinguye umuryango hasohokamo abakobwa 6 yari yararanye, abaturanyi bose barasohoka, bahamagara nyiri amazu, bamubwira ko ababuza gusinzira,nibindi byinshi bamureze, mugitondo bamutegeka kwimuka…

Nguko uko nakize umusore wa2. Na cya kimenyetso nasabye Imana ndakibona, menya ko bitari  inzozi gusa; ahubwo kwari ko kuri.

(Kurarana abakobwa 6, ari umusore umwe bigaragaza ko koko yari igikoresho cy’ubusambanyi atari umuntu).

Uko rero nagendaga menyera niko nagiraga abakiliya batandukanye.

SATANI ABAFITE ABADAYIMONI BAMBAYE ISHUSHO Y’ABANTU BAMUKORERA BENSHI BITWAZA BIBILIYA NDETSE BAKABWIRIZA ABANTU BAFITE BIBILIYA.

Naje kumenyana nundi muntu we yari uwo muri Namibia, yari umukozi w’Imana ufite urusengero ashumbye kandi yari mwene wa muntu ugenda ubwiriza Ku muhanda, mu masoko, muri za gare ahategerwa imodoka, n’ahandi hatandukanye,

 kandi yahoraga Ku musozi, Yasengera cyane Ku misozi itandukanye cyangwa agatwara yo abantu agiye kubasengera cyangwa se bagaha gahunda yo guhirayo bagasengana.

Aza kwinjira aho nakoreraga, arandondora, kuva mama papa batarabana, ambwira uko navutse, ambwira abavandimwe nibihugu babamo, ambwira nibyo ntari nzi ariko mfiteho nkamakuru make, numva ndatangaye.

Arangije ampa ubuhamya bw’ukuntu yagize uburwayi bwo mu mavi ariko nyuma Imana  ikamukiza. Numva nejejwe no kubona umuntu w’Imana.

Uko iminsi yagendaga ishira yarushagaho kuba umukiliya w’imena, aza no kumbwira ko ankunda,    ko namubwira inkwano zose yankwa akazitanga ariko tukabana. 

Gusa nari nsigaye ntinya umuntu mubwira ko ankunda!

Hashize iminsi mike ndyamye nza kurota, Imana iransura mu nzozi, ingarurira wamugabo irangije irambwira ngo ni umudayimoni wambaye ishusho y’abantu.

Byanteye ubwoba nubwa mbere nari numvishe ibintu nk’ibyo, nabonaga ari umuntu usanzwe, urya akanywa, umeze nkatwe twese! Gusa yari afite impano yo yararebaga ntakintu atamenyaga ku muntu gihari! Akagendana bibiliya yera nkuko abavugabutumwa babigenza! ( Imana imaze kubimpishurira byatumye nza no gutekereza ukuntu ndi iwacu nakundaga gusengera mubutayu, nabakozi b’Imana bagiye bansengera, ndatekereza nti wasanga harimo na bene aba).

Kuko uretse kuba Imana yabihishura gusa, nta kindi kimenyetso cyerekana ko atari umuntu, afite aho atuye, afite abavandimwe, arahaha nkuko duhaha, adya nkibyo turya.

Ikindi cyantangaje cyane nuburyo, areba umuntu ibintu bye byose akabimenya hatabuzeho na kimwe!

Aha nabwira abakunzi b’ubutayu, cyangwa b’ubuhanuzi n’abahanuzi nti dusabe Imana itubere maso kandi idukore Ku maso. (ibyera byose si Amata)

Twaje gukomeza tuganira ambwira ko business yanjye ashobora kuyisengera ikaguka birenze, cyane ko nari ntaramara nameze 5, ndamubaza nti ese ubigenza ute? Arambwira ngo asengera amazi umuntu akayatera, ikibi cyose kikava aho ukorera, ntahazagire nikindi kibi kihinjira.

Ndangije ndamubwira nti amaraso ya Christo arampagije, nuko nakomeza gusenga no gusaba inkunga y’amasengesho.

Amaze kubona ko namumenye, igitondo kimwe yaraje ansaba ko muvunjira,( ngeranyije kwari nko nko kumuvunjira inoti y’igihumbi nkamuha iza 500 ebyiri), narabikoze ndamuvunjira arangije afata inoti imwe ayishyira hasi munsi y’ikirenge cy’iburyo indi ayishyira munsi y’ikirenge cy’ibumoso, arangije afata ya mafrws ayashyira mu mufuka, aragenda ntiyongeye kugaruka.

Ubwo hafi aho hari umuturanyi nawe duturuka mugihugu kimwe nawe yaracuruzaga, iduka ryanjye n’irye byari biteganye, mugitondo yazaga kumpa mwaramutse, nanjye nkanyaruka nkamubaza uko yaramutse ,niryo duka twari twegeranye niho navunjishaga yari umurokore wo muri adepr aho nanjye najyaga gusengera nubwo ntahasengeye kenshi; ikigeretse kuri ibyo ntiyasibaga amasengesho yo kwiyiriza yabaga buri wa gatatu.

Uko business yanjye yakuraga wabona afitemo nk’ishyari ariko ntabigaragaze cyane no kubera ibyo byose nabagamo sinabonaga umwanya wo kwita kubindi bintu.

Nakomeje gusenga ariko nzakugira ikibazo cy’uko nari nsigaye mboza imikati, amacapati, amandazi, amagi, ngahora ibihombo byayo kandi ntahagarika kubicuruza.

Imana yaje kumpishurura ikintu kuri uwo muturanyi, iyo yazaga kundamutsa yahagararaga mu muryango hagati agasa nkuwivugisha gake kuburyo ntumva ibyo avuga, ubundi ikintu cyose akozeho muri bimwenavuze hejuru bwacyaga nkijugunya.

Ntangazwa cyane nuko ari umuntu wo munzu y’Imana, udasiba amasengesho yo kwiyiriza na rimwe!

Noneho igitondo kimwe nkangutse, naje gusanga igikeri kinini cyane hafi yaho narambirizaga ndyamye, ndangije ngikubuza umweyo ngita hanze, umuntu w’umunyamahanga wakibone yarambajije ngo uyu umuntu yaraye iwawe? Kubona byamutangaje, ariko nanjye ibyo avuze nanjye nsigara mbyibazaho.

Nzakubiganiriza abo dusengana, barambwira ngo nikiza njye nkica.

Guhera ubwo najyaga kubona buri joro nkabona igikeri kiraje, nkagikuburana kigeza ngashaka ikibuye kinini kakigereka hejuru, nkakandagira kuri ryabuye kigapfa(Niko nabyicaga), gusa iyo ntakibonaga kandi kinjiye mu nzu, nararyamaga nkabura umwuka, kandi amaraso akagenda asa nkagabanuka mu mubili nkabura imbaraga, Ku manywa gucuruza bikananira, ngakinga nkaryama.

Byatumye ntera intebe hafi y’umuryango ikije nkacyica. Bavuye Ku kohereza ibikeri binini, bakajya bohereza uduto tungana n’ijeri.

Byakomeje uko, gusa uko nabyicaga wa muturanyi wanjye yarahombaga ibintu bigashira mwiduka.

Byageze aho bava kubikeri hakajya haza imiserebanya, ikaza ikarwanira hejuru yaho nicaye, ikandwaza umutwe hafi yo gusara, ni ko nakomeza kwinginga Imana ngo indengere, biva Ku miserebanya  haza  imbeba yo cyakora yaje rimwe nyitera inkweto ngira amahirwe irapfa.

Umunsi iyo mbeba yapfuye uwo muturanyi yaraje  arambwira ngo umuntu arica akica nimbeba! Byumvikane ko rero ariwe wabyoherezaga kuko nari ntaramubwira ko yaje aho cyangwa nayishe!

Umuntu  umwe mubantu  dusengana yarambwiye ati umuntu uyikoherereza iyo miserebanya nibyo byose agiye kuzabyuka asange byapfuye.

Niko byagenze Umunsi umwe yaje kundamutsa mugitondo arambwira ati nabyutse nsanga imiserebanya yose yabaga munzu yapfuye aho nkandagiye ndahasanga imiserebanya yapfuye! Menya uwo ari we gutyo.

Naje kwifuza kubiganiriza umuntu uhagarariye amasengesho muri iryo torero, yari umupapa, ariko mbona ibyiza nabiganira numugore we, akaza bimuganiririza.

Uwo mumama ndamubwira nti hari ibintu Imana yampishuriye nashakaga kubasangiza, arambwira ati ese wowe uracyareba? Benshi baje baza bafite impano ariko bakazima, nawe uzaze mu masengesho yo kuwa gatatu uzime nkuko nabandi bazimye!

Ayo magambo yambwiye nabanje kugira ngo ntago ayavuze …

Byarangiye ntanicyo mubwiye.

Kuko naje guhishurirwa ko ari umwe muri iryo tsinda, iyo yaguraga ikintu hashiraga icyumweru ntawe urongera kukibaza! Nkongera kugurisha ariko nsenze.

Nagize agahinda mu mutima, mfata ni amasengesho ndirira Imana ndayibwira nti ni gute igikeri cyinjira mu masengesho ntihagire umunyamwuka ukibona, ni gute tujya munsengero dushaka gukizwa no guhembuka hubwo impano zikazima, inzangano, amatiku, amarozi,  ugasanga nibyo byuzuye mubantu! 

(Muri ayo masengesho kandi Imana yambujije, kuhasengera, gusabana nabo cyangwa kugira ikindi cyintu cyose mpuriraho niryo torero)

Nyuma y’uwo wo mwitorero naje kumenya undi musore we yaracuraguraga, kandi yarafite ubushobozi bwo kwihinduramo itsinda ry”imbwa nyinshi , iyo natangiraga gusenga, zahazaga itsinda ry’imbwa nyinshi zikarwana no kurira urugi kandi zikarira cyane zikambuza amahoro, uwo musore we yagendaga hejuru yinzu mubicuku byijoro, nkomeza gusenga rimwe Imana imuhanura hejuru y’inzu aza kundeba isura y’uruhande rumwe idoze.

Byageze aho rero, imbaraga z’umwijima zose zitsinzwe bigira inama yo kunyiba nkajya kurangura nkazasanga ntakintu kirangwa munzu. Imana ibimpishurira inshuro 2 zose, nuko ndasenga nyisaba aho kwimukira, numuclient nkagurisha nkimuka.

Imana imaze kumpa umuclient, naragurishije, mfata igihe gito cyo kuruhuka, no gushaka ahandi nzakorera.

Ariko nababajwe nukuntu ntagiraga aho gusengera( itorero).

Bigeze mu kwezi kwa 5 kwa 2020,  nararyamye nibona imbere ya television cyangwa eclan nini mbonamo amashusho y’abantu b’abirabura n’abazungu, mbonamo abasitari cyangwa abaririmbyi bazwi kurwego rw’isi, nkabo ndaganira,nabo nicaye mucyumba giteyemo intebe zo murusengero, mbona ndi kumwe nundi muvandimwe aho. Muri icyo giterevision naboga, nkabona harimo nabavamo bagahura bakaganira, bagasusuhuzanya igihe nabonaga iryo yerekwa numvise ijwi rimbwira ngo abantu bari kuri iyo eclan bize Geographie na Histoire.

 Mugihe nkibyibaza narabutswe umudamu ntamenye igihe yinjiriye mucyumba narindimo, uwo mudamu yasenze amvuga mu mazina ndahindukira ndamwitegereza nsanga ntaho muzi, kandi yarangije kuvuga amen, ibyifuzo byanjye yasengeraga mbona umuntu araje azanye igisubizo, nuko ndakanguka.

Ku itariki 2/06/2020. Nibwo umuntu yampaye address zaho gusengera  itorero ryo gusengeramo kandi nahagiriye ibihe byiza ndahembuka , Nshimira nuwabaye umuyoboro mwiza ngo mbone iryo torero, Imana imumpere imigisha.

Ubwo icyifuzo nari maranye iminsi kiba kirasubijwe.

  Ninabwo byageze Ku itariki 21/06/2020  mpabwa iyerekwa ryabanjirije ubu buhamya.

Muri uko kuruhuka no kubona aho nsengera byangwijemo imbaraga ndongera ndahembuka.

 Naje gushaka  aho nongera gukorera business, nsenga Imana irahanyereka. Impishurira ko bari abasambanyi, abatinganyi n’abanyeshyari! Gusa numva bitazagera kurwego nk’urwa hamwe hambere.

Nariteguye ndimuka, nkigera muri iyo nzu nkajya mbyimba ibirenge,      nkajya mbitega umusego ngiye kuryama, bigenda byoroha bigaruka, ariko hamwe na masengesho yabera ndakira.

Ikindi nuko iyo nzu nayigezemo ikintu cyose ncometse Ku muriro kigashya, kettle, chargeurs 4 zose, na telephone. Mbwira nyirinzu azana umutechnicien agapima akavuga ko nta kibazo umuriro ufite!

Naje gusenga Imana irabihagarika, byimukira kuwabikoraga, inshuro zose ibintu byose byahiye, nizo nshuro nawe bamwibye, yari umuturanyi tubangikanye umuryango. ( bakoraga ibintu by a saloon de coiffure, bakoraga dread, bagurisha ama T-shirt agezweho, kandi bazi inyogosho zose zigezweho zino tubonana aba star b’abanyamerika).

Numvaga mbone ahantu hafi bazajya bantunganiriza imisatsi), bigeze nijoro hubwo umwuka aransura, ambwira ko ngomba kwiyogoshesha ariko atari aho muri iyo saloon.

Nyiri iyo saloon arambaza ati kuki wiyogoshesheje kandi abantu mwese duturanye buri kucyumweru nagombaga kujya mbakorera kubuntu? Mubwira ko umusatsi mwinshi ungora kuko nari niyogoshesheje maraho nk’abagabo.

Ariko nkahohora nibaza impamvu umwuka yambwiye kwiyogoshesha sinyisobanukirwe. Haciye iminsi nkarwara isereri, kansengera bwacya ikagaruka. Nza kubaza Imana nti njye kwivuza nta maraso mfite? Irambwira ngo isereri ni umuntu wantwaye umusatsi!  Nza no gusobanukirwa ko abo bantu bo muri iyo saloon atari abantu basanzwe nubwo naba Freemason, bari bafite mission yo kunsaza, kimwe nabandi basenga Imana, (kogosha umuntu agahorana muzunga, byaba ngombwa akanasara), ikindi, barogaga frws amwe abantu bakunda kwishyira hamwe bagakusanya mubintu bita ibimina( nashatse kubijyamo kuko nari ntarabimenya,  Umwuka arambaza ati nakubwiye ngo iki?)ikindi bari bafite muri mission yabo gukwirakakwiza inyogosho, insokozo, ibisuko byavuye ikuzimu. Kugurisha imipira cyagwa imyambaro ifite aho ihuriye no kwamamaza, imbaraga z’umwijima ndetse no kwamamariza company zikorana n’imbaraga z’umwijima.

Iyo quartier kandi yabagamo abantu bacuruza ibyo kurya umuntu arya nabwo mumutwe akarwara iyo muzunga, cyangwa umuntu akarwara amenyo ni ishinya kubera ko babaga bafite ibyo babikoreyeho cyangwa bakaba atari abantu babicuruza hubwo ari abadayimoni ubwabo babicuruza.

Ngeze muri iyo quartier, hari abaturanyi baje kumpa ikaze( muri iyo munsi nakundaga gutega igitambaro Ku mutwe, namajipo maremare).

Umwe yaje kunyegera arambwira ati rwose narakubonye mbona kuri umurokore, muburyo wambara, uko uganira, …

Aranyibwira ampa ubuhamya , anyereka aho  akorera, bigeze kuwa gatanu aranteguza ati kucyumweru uzatubere umushyitsi. Nsenga Imana mbonye nta makuru impaye numva ko ubwo ntakibazo numvaga nkumbuye guterana.

 Dimanche harageze nditegura tujyana guterana, barigisha rwose ndaryoherwa, barasenga , bararirimba  rwose numva ndafashijwe.

Amateraniro ashoje, wa muntu twajyanye ajya kunyereka abashumba be, banshyira muri bureau banzanira fanta, turaganira,bampa ubuhamya bwaho nanjye  mbaha ubuhamya nkubu ndi kubaha mubwira Imbaraga z’Imana no gukomera kwayo, bansezeranya kuzaza kunsura nk’umukiristu mushya, nuko turataha, kandi numvaga nishimiye  kubona ahantu nzajya nteranira, bafite urukundo.

Muri iyo minsi kandi wa mupapa wanjyanye gusenga umudamu we yanyuzagamo akansura, baza no kunyereka undi mu mama winshuti yabo wakoreraga aho hafi, abo bose banyuzagamo bakaza bakampa ubuhamya, bakanganiriza bakagenda.

Muri iyo minsi,  natangiye kujya ndara nsambana mu nzozi, gusenga biranira nanabigerageza bikanga, naje kwifashisha umwe mutambyi bo murusengero. aransengera, birashira.

Byageze kuwa gatanu wikindi cy’umweru ntekereza gusubira gusenga hahandi, Imana iransura mu nzozi, inyereka rya torero mbona Imana ibabona nkabantu bari gukina ikinamico, Imana impishurira itandukaniro y’imyambaro bambaye, inyereka niyo nambaye nsanga ntaho bihuriye( kugira ngo negushidikanya kubw’ibyo yari inyeretse, mu byumweru bibiri abashumba bo muri iryo teroro barwaniye kuruhimbi bapfa imitungo n’amaturo, nkuko uwanzaniye inkuru yambwiye).

Aho naho sinemerewe gusubira  gusengerayo.

Imana yaje kunsobanurira ko umugore wa wamugabo wanjyanye gusenga ashinzwe kuroga abantu b’Imana ubusambanyi, ubutinganyi kwikinisha, kurara umuntu asambana mu nzozi, nibindi bisa bityo

Mushuti wabo banyeretse icyambere Imana yamumpishuriyeho nuko, yavuye mugihugu ari umukobwa, atesha umugabo ufite umugore nabana 2 urugo, araza barashyingiranwa muri iki gihugu turimo.

Kandi Imana impishurira ko nubwo agaragara nk’umurokore siwe, akoresha imbaraga z’umwijima( ni umuhanuzi, arerekwa, asoma amandiko, ahorana abantu asengera iwe bamubonamo Imana rwose!), kdi ashaka abo bazarimbukana kuko we aziko yaciriweho iteka.

( mwabisoma neza mugice cya mbere cy’amayerekwa).

Namaze kumenya abantu duturanye abaribo nasabye Imana kubimura, kandi yahise ibinkorera.

Iyo umuntu ari mwisi koko aba afashe igihe mu ntambara. (Yobu 7:1. “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo?

Naje rero gufata umwanya ndakinga nirirwa nsenga nibereyemo imbere. Nsoje amasengesho, umuturanyi tubangikanye , aza yihuta arambwira ati ndakwanga, kandi nturi mugenzi wanjye. Ndamubaza nti ese kubera iki? Aransubiza ngo iyo ngufitiye umwenda uhora unyishyuza!

Ntago kwari ko kuri kuko ahubwo nsenga Imana yampishuriye ko inzu nkoreramo ari iy’umuntu ufite imbaraga z’aba Freemason, ikindi naje gusanga uwo umukobwa yari muri iryo itsinda, ari umutinganyi uryamana n’abandi bakobwa, akanaryamana nabahungu, uwogoshaga muri iyo saloon de coiffure, yari umudayimon wambaye ishusho y’abantu.

Kubera icyo, bagerageje uburyo bwo kunyica biranga, banteza leta bakishyura, bakajya bakinga aho nkorera, nkamara iminsi ntakora, ibintu bimwe na bimwe bikabora ngahomba, banankingurira, bagahora bancisha frws y’ubusa, cyangwa bagatwara ibicuruzwa bihenze, ngahomba pe.

Nasenga Imana nkayibwira nti ko mbona mpombye ntakintu nsigaranye, ikambwira ngo ubutunzi bwitera amababa bukaguruka, ahubwo nshake ubwenge bw’Imana. (Imigani 23:5. Mbese wahanga amaso ku bitariho?Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa,Bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi.)

Ikambwira kandi icyatumye inzana aho ari ukugira ngo njye nsenga, nirukane abadaimoni mwizina RYA Yesu( najyaga numva abarokore, babirukana, bakabanetralisa, bakabashwanyaguza), ibyo rero nanjye nibyo byonyine nasengaga mvuga.

Imana yarabikoraga, ariko harigihe bamvunaguraga, umutwe nkenda gusara, ariko Imana igakomeza ikandinda.

Nagezaho mbaza Imana nti ese nimuke? Nongeraho nti niba ubishaka dore ibimenyetse 4 nubikora nzamenya ko unyemereye kwimuka.

Irambwira ngo mpagarare gusa ndebe agakiza Uwiteka aribunzanire uwo munsi.

Byageze aho babona ko kuncuruza muri Leta ntacyo bivuze bahitamo gushaka uko bansaza, cyangwa bakanyica.

Umugore rero yaraje bwije yitegura kunsaza yicara hafi y’umuryango ategereje ko nsoza akazi.

Naragashoje maze gukinga, natangiye gusenga iry’ijoro, numva induru ziravuze hanze, ndakingura ngo ndebe ibibaye.

Ngeze hanze nsanga wa mudamu wari wicaye aho yasaze, ari kurwana mu muhanda, imyenda arimo arakuramo abantu barwana no kumwambika, abantu bahuruye bamwuzuyeho!

Kuko ari itsinda rinini amasengesho yabangamiraga bamaze kumugeza munzu, haje umutype umwe mubo duturanye anyishyura frws yarandimo arangije arambaza ati harya witwa nde? Ndamubwira, ati ndavuga izina ritari iri christo, ndarimubwira mufasha no kuryandika.

Agapapuro aragatwara, hashize nk’iminota 30 aca aho agaruka, kuko abaturage bari bakiri aho nanjye sinahise ndyama.

Amaze kunyura aho aragaruka, numva abagore baraho begeranye imiryango bararira, ndababaza nti ese niki?  Baransubiza, ngo …. Yakiriye telephone imubwira ko se anyereye akikubita hasi agapfa. Uwo nawe yabyutse ajya gushyingura.

Umunsi ukurikiye haje nyiramazu twari ducumbitsemo, araza yicara mumuryango avuga amagambo mugitondo saa 6:00, ndamubwira nti ko wicaye mumuryango, aba clients baranyura he, ati mbanje kuguhesha umugisha. Aza kuva aho agiye guhaha, agaruka arira, ndamubaza nti Niki? Arambwira ati njye bampamagaye kuri telephone barambura batuma wa mu mama wa hamwe duhahira, ati mama arapfuye.

Uwo nawe azinduka ajya mukiriyo kuko hari kure yaho.

Noneho umukobwa we, yaje kunyiba urufunguzo rumwe kugirango bazobone uko banyiba nagiye ahantu, aza kuza kujya kwishyuza  umuntu umurimo umwenda, yanga kumwishyura ahubwo aramuhondagura, agiye no kumuregera nyina nawe aramutimbagura, bajya kuri police! Yaraje arwara izo nkoni iminsi myinshi.

Baje kugurira umuntu wari umuclient wanjye, rimwe aza arya ibyondo nkabimwe aba mama batwite barya, ariko bisa umweru, araza agura ibyo yagomba kugura, ambwira ko ibyo bitaka ari byiza byongera amaraso vuba, ambwira nubundi bwiza bwabyo, ngira amatsiko yo kumva uko bimeze, nafashe duke dushoboka.  Namaze kuturya numva ingingo zose ntizigifata, amaguru numva aratitira, ndakonja cyane, mbura imbaraga. Nahise nkinga ndasenga mbwira Imana nti ubugingo ubweze, nsaba n’inkunga y’amasengesho yo kwezwa.

Gukonja byavuyeho ndashyuha, mera nkaho amaraso atagera mungingo. Uwo Umunsi nagumye ndyamye, numunsi ukurikiyeho nanirwa kubyuka, byanze bikunze bari baziko napfuye, nyuma y’iminsi ibiri babona ndicaye ndi gucuruza ntacyo nabaye.

Uwo munsi mbyutse nyiri ukundoga umwana we yahise avunika amara amezi 6 ariho sima, nkeka ko yagize nkumujinya ashaka kugerageza kunyicisha ibitandukanye n’ibyambere, noneho umunsi yagerageje kuroga frws ayampaye mera nabi cyane, asubiye murugo, musaza we bamuzana avirirana bamaze kumumena ijisho.

Wa nyiramazu yaje kuza kugaruka agaruka azanye uburozi, atuma abantu bacuruza amafi kuza kungurishaho amafi, ariko Imana yari yarabimbwiye kera, nsa nuwabyibagiwe, ifi narayiguze. Ariko ngiye kuyitegura ngo nyiteke umwuka arongera arabinyibutsa. Nuko ndayita. Ategereza ko mfa araheba,

Imana yahise yongera imukubita ikirimo, umugore w’umuhungu we wari wagiye kubyara, yapfuye abyara n’umwana bose.

Abo bose ntawigeze yongera gukinisha kundoga.

Munyuma rero hari umuhungu wari umaze iminsi amfasha, anatereta, ariko yari uwo muri aya matsinda nakomeje kugarukaho, yaje kunsaba urukundo mubwira ko mfite uwo nkunda twemeranyijwe kubana.

Nawe rero ashaka  gukoresha kwa kuroga nk’uko umwe wambere yabigenje.

We rero yakoresheje uburyo butatu kugira ngo anyice.

Uburyo bwo mbere, yaraje ari kumugoroba mpishije icyayi, aransaba, ndamuha aranywa aragenda, uko yanywaga icyo cyayi, wagira ngo yanywaga amaraso ari mumubili wanjye, byageze nijoro ntabasha  kweguka, nkizwa n’ubuntu bw’Imana

Inshuro ya 2, yafashe frws yanjye ayakoreraho imihango ya gipagani,(Imana yari yansuye irabinyereka mu nzozi) yashakaga kunyica nitumye kugeza n’inyama zo munda zinshiramo. Ikimenyetso narakibonye, kuko iryo joro umwanda wose nari mfite munda nawitumye igicuku cyose ngeza mugitondo. Ariko abantu bagiye kubyuka Imana yabishyizeho iherezo.

Icya 4. yashatse kunsambanya, ndetse no kuntera inda.

Yakoresheje za imbaraga  z’umwijima nkiza wa musore wambere natangiranye mubuhamya. Hano itandukaniro rihari, nuko wa musore twasenganaga ntari nkifite uburyo bwo kumuvugisha nasaga naho nari njyenyine sinari mfite nuburyo bwo kubwira abo mwitorero rindi ngo bansengere.

Umusore twaraganira ibisanzwe, ariko iteka akambwira ngo nimubabarire mubyarire, dushakane nk’umugore n’umugabo n’ibindi.

Kenshi twaganira akambwira ati ubu ndi kwihata ibiryo bizatuma ntera inda umwana akaza abyibushye.  Sinigeze mbyitaho cyane.

Narakomeje ndasenga, uko twavuganaga buri munsi niko ibihe byo gusenga byanshiragamo, naniyiriza nkarinda nsoza amasengesho ntasenze., kuko rero yari yateguye ko itariki ya 1/02/2022  azaba yanteye inda, habura nk’icyumweru, yatangiye kujya amvugisha kenshi, ari nako gusenga binshiramo, nkumva nkumbuye nko kumubona, kandi uko yazaga aho niko ataburaga imbaraga mbi ahasiga, ansaba ku musoma ndanga, kumuhobera ndabyanga, uretse ko we yarantunguraga akaba yakurangaza akansoma Ku itama cyagwa kumunwa tutabivuganye, cyangwa ukajya nko kumva ukumva akubise urushyi nko kukibuno bitunguranye.

Nabonye rero ateye atyo nkajya nshyiramo umwanya hagati yanjye nawe.

Abibonye atyo rero sinzi uko yabigenje, aho kugira Wenda mugirire irari mwifuze, ingingo z’umubiri wanjye zaragiye zihinduka nk’igisebe, umutwe ukababara, amaboko umubiri wose. Byagera Ku myanya y’ibanga ho byabaga ari nko gushyira urusenda mu maso,ntakwicara, ntaguhagarara, sinaryamaga nta kwambara umwenda w’imbere wapi, niyo naryamaga sinasinziraga.

Narababaraga, ngezaho nsenga Imana ngo ntahe nduhuke ntiyabimpa, nsigara nyibwira nti nyica kuko uri Imana yica ikanakiza, nabwo iricecekera.

Ndayibwira nti rero, niba utankijije, ukaba utananyishe , nizere ko nimbikora rimwe uzambabarira.

Itariki ya 1/02 yarageze , byanze bikunze  uburozi bwari bwarakoze, ndamwihamagarira nti urihe ko ngushaka, atindaje, yaragiye yitegura nkumuntu ugiye gutera inda , nanjye mba nkinze urugi rwa grillage, murindiriramo imbere.

Yaraje ava mu imodoka akambwira ati kingura, umwuka atangira kunyibutsa intambara zose Imana yandwaniye, byose arabingarurira, gukingura ngo yinjire birananira no gukingura ngo musange hanze birananira.

Yamaze nkisaha irenga anyinginga ngo nkingure, nkamubwira nti bwije, naguhamagaye utinda kuza.

Ati ubuse wampamagariye iki? Nti nuko numvaga ngukumbuye

Ati rurashize ngende, nti yego agenda.

Nubwa mbere namubonye arakaye kuva namumenya.

Iryo joro nararyamye mbona marayika araje ampereje imbuto nyinshi (macedoine), ndayakira, ntararya arambwira ngo kubw’urugamba unesheje, mbona anyeretse n’ibindi bihembo ampaye.

Nuko nkanguka mfite ibyishimo byinshi cyane byo kunesha,   na yandwara, iryo joro naraye nyikize.

Imana rero yahise insohoreza na byabimenyetso byo kwimuka.

Kuva icyo gihe yanyuraga   iwange ntahagarike imodoka ngo ansuhuze, cyangwa akahanyura yihuta cyane.

Kubera ko yari yarantije karasharamye yo kubankoresha kuko phone yanjye yari yaramenetse,

Yaje kuyifata, bwa bukubaganyi nababwiye yagiraga, mukuyimuhereza ankora ku umwanya w’ibanga. Nubwo guhera uwo munsi njya mu mihango idakama, kandi imbabaza, Imana yarankijije.

 Ndashima Imana rero ikomeje kubana nanjye, ndashimira inshuti z’umusaraba Ku mpande enye z’isi zidahwema kunsengera, itorero mpembukiramo buri munsi.

 Imana ihemba abagizi ba neza ibampere imigisha, kandi izabampere iherezo ryiza.

 Amen.

Post a comment