No comments yet

TWIYAMBURE TWAMBARA

Abaheburayo 12:1. Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, TWIYAMBURE IBITUREMERERA BYOSE N’ICYAHA KIBASHA KUTWIZINGIRAHO VUBA, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye 2. dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.

Itangiriro 39:10. Akajya abibwira Yosefu uko bukeye ntamwumvire, ngo aryamane na we cyangwa abane na we.

11.Bukeye yinjira mu nzu gukora umurimo we, ari nta bandi bagabo bo mu nzu barimo. 12Uwo mugore afata umwenda we aramubwira ati “Turyamane.” Amusigira umwenda we arahunga, arasohoka. 

Ibyahishuwe 3:18. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo umucunguzi wacu.

Nkuko tumaze gusoma hejuru aha tugiye kuganira ku kwiyambura no kwambara.

Twabanje dusoma ko dukwiye cyangwa se tugomba kwiyambura ibituremerera n’ibyaha bibasha kutwizingiraho bikaba nk’umurunga. Twifashishije urugero rwiza cyane rwa Yosefu ubwo yabonye icyaha cyamwizingiyeho kikamubuza amahwemo, hari umukozi w’Imana uherutse gutambutsa inyigisho igira iti :”ICYAHA GIHETSE INYUNGU” mu bigaragara iki cyaha Yosefu yikuyeho cyari gihetse inyungu kuwarebesha amaso y’umubili wese, ariko ntiyigeze yibagirwa uwo ariwe. Kutibagirwa ikibitsanyo kikurimo ni inyungu ikomeye cyane ku muntu wese wamaze kubishyikira akabigendamo neza amaramaje.

Umuntu wese wagize icyo ashora nk’umucuruzi, ahora abungabunga ibye akarinda aho icyabasha kumusubiza inyuma cyose cyaturuka. Niwo muvuno Yosefu yaciye, nubwo hakurikiyeho gereza akahababarira nyiyigeze ahusha indoto yarose akiri mutoya. Kuko kwihangana kwe kwabiteye gusohora.

Yaba njye ndetse n’undi wese tugira ibitwizingiraho, bikadukururukaho, ariko amahirwe dufite nuko Imana yaduhamagariye umurimo ikadushyira mu nzira, yaduhaye ibyitegererezo byinshi turebaho, iyo twaba tugize ikibazo cyose. Byaba ibigeragezo,, dufite abaciye mu birenze ibyo tunyuramo. Igikuru ni ukudaca umubano wacu n’Imana, kugirango tubashe  guhora tugwije amakuru y’ibidutegereje. Mu Ijambo ryayo tuboneramo gukora no gukomera tukunguka imbaraga zidufasha gukomeza urugendo. Mu Ijambo ryayo niho tubasha kuyisura tukayisanga, bigatuma riba ryinshi rigwiriye muri twe, Kuko yatwibwiriye ko NITUGUMA MURIYO, amagambo yayo akaguma muri twe aricyo gihe cyizewe cyo gusaba icyo dushaka cyose tukagihabwa.

Twebwe twese ( nawe ubayemo ni agahebuzo) abamaze kugira ibyo twiyambura, ikidutegereje ni ukwegera Yesu tukamuguraho izahabu nziza yatunganyirijwe mu ruganda.

Iyi si igwije byinshi bibasha kutwambika ubusa, kuko habayeho igihe cyo kubaho tutakibona, akaba ari yo mpamvu Yesu yashatse kuduha umuti waduhumura amaso ku buntu. Ikibazo kiragaragara cyane muri iyi minsi uwaba agifite amaso mazima wese, abona ko benshi bavuga ko bari mu rugendo bambaye ubusa rwose ku buryo bukabije. Yesu akomeje guhamagara yinginga, ngo tumwegere aduhe umuti dusiga ku maso. Umunyamahirwe wese agira umwinginga, kuko ahatari ukwinginga haba agahato cyangwa itegeko. Kwinginga bizagira iherezo. Impumyi n’abambaye ubusa bazabona ishyano kuko batabashije gukoresha igihe cyabo cyose cyo kwegera Yesu ngo abahe umuti wo gusiga ku maso ndetse ngo babashe guhisha isoni z’ubwambure bwabo.

Mugire ibihe byiza.

Post a comment