No comments yet

TUVE MU MPUHA TUVUGE YESU TWIBONEYE NEZA!

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo umucunguzi wacu. Nizera ntashidikanya ko uyu mwaka urangiye benshi muri twe mwabonye ukuboko kw’Imana, hari aho muvuye (yaba ahabi cyangwa aheza kuko mu buzima bwo mu isi birashoboka) n’aho mugeze. Byose rero yaba mu bibi no mu byiza tujye dukomeza gushima Imana, kuko yemera ko ibyo byose bibaho kandi ikagenda iha buri kimwe cyose umwanya wacyo.

Tumaze igihe kitari gitoya tuganira, twuzuzanya, duhugurana ku by’iyi nzira ijya mu Ijuru n’ubuzima tugomba kubaho tubusanishije n’Ijambo ry’Imana. Imana ishimwe rero, ko yadushoboje tukagira ayo mahirwe angana atyo hari abandi batayagize. Nuko rero tuzirikane guhamagarwa kwacu kuko ab’ubwenge bahamagawe Atari benshi n’imfura zahamagawe Atari nyinshi. Ahubwo Imana yatoranyijwe abaciye bugufi ngo ikoze isioni abiyita abanyabwenge. Iminsi duhagazemo yakojeje isoni abanyabwenege mu byi’isi babuze ibisobanuro baha abari babibakeneyeho, ariko Imana yacu abayegera abakayiba hafi ibaha amakuru y’ibyahise, ibiriho ndetse n’ibizaza hanyuma.

1Yohana 1:1. Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo

2. kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.

3. Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.

4. Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyu ube mwinshi.

Twongere dusome kandi muri:

Yohana 4:28. Nuko uwo mugore asiga ikibindi cye, aragenda ajya mu mudugudu abwira abantu ati 29. “Nimuze murebe umuntu umbwiye ibyo nakoze byose, murebe ahari ko ari Kristo!”

Uyu munsi ari nawo mutemeri w’uyu mwaka nifuje kubaganiriza ku magambo agira ati: “tuve mu mpuha tuvuge Yesu twiboneye neza”

Aho duhereye havuga neza Yesu, Yohana yamuvugaga nk’umusobanukiwe neza cyane. Nibyo koko barabanye kandi niwe mwigishwa bivuga ko yakundaga yahoraga amwiyegamije mu gituza.

Uyu munsi upfundikira umwaka dushoje wa 2021 rero, wowe nanjye ndagirango dusubize amaso inyuma turebe Yesu tuvuga uwo ariwe.

IBYAKOZWE N’INTUMWA 19:13. Ariko inzererezi zimwe zo mu Bayuda na zo zirukanaga abadayimoni, zihimbira kuvugira izina ry’Umwami Yesu ku batewe n’abadayimoni ziti “Ndabategetse mu izina rya Yesu, uwo Pawulo avuga.”

Aha haratwereka uburyo hari benshi bavuga Yesu bumvana abandi. Yesu ntiyigeze abana nabo, ntatuye muri bo, ntaba mu buzima bwabo nyamara aba ku rurimi gusa, imitima yabo ntacyo ifite. Ukomeje ugasoma hepfo inkuru za bene abangaba, ni uko abadayimoni babahindukirana bati : 15.“Bukeye dayimoni arabasubiza ati “Yesu ndamuzi na Pawulo ndamumenye, ariko mwebweho muri ba nde?” 16. Nuko umuntu warimo dayimoni uwo abasimbukira bombi arababasha, arabanesha bigeza ubwo bahunga muri iyo nzu bambaye ubusa bakomeretse.

Bene Data biragatsindwa kuvuga Yesu twumvanye abandi, imyaka igahita indi igataha, kuko mubonye neza ko amaherezo ari ugukorwa n’isoni nsa! Hari benshi bagiye bakorwa n’isoni kuko biringiye Yesu bumvanye abandi. Hari umubare munini muzumva bavuza induru bati: “twahuye n’uwiyita umukozi w’Imana adusaba amafaranga ngo atugire ku musozi adusengere ibyacu bisubizwe…..” ngirango abenshi mwumvise inkuru ziteye agahinda nk’izingizi.

Benedata bakundwa, nimufate igihe mwishakire Imana ku giti cyanyu kuko iz’ahandi ziteye kuriya mu zumva. Imana Yacu se w’Umwami wacu Yesu abayikorera nta mugayo. Ntibashakira indamu mu bantu bayo ashwi!

Ntibagurisha impano z’Imana abameze batyo ni abakonikoni nka Simoni.

Ibyakozwe n’intumwa 8:9. Hariho umuntu w’umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw’Abasamariya akiyita ukomeye. 18. Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza 19. arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.” 20. Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza. 21. Nta mugabane haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

Niba ufite umutima utunganiye Imana, ushaka Imana koko bikubabaje ntuzigera ubunza ifeza n’izahabu ngo urashaka kugura ineza y’Imana. Imana iduhera ku buntu. Yemwe abarembejwe n’amarira mwasigiwe n’abiyita abakozi b’Imana mwe musigeho kurire nimwe mwizize ahubwo mushakane Imana umutima wanyu wose. Kuko ihora iteye amatwi gusenga kw’abakiranutsi.

Dusoza ngirango mbabwire ko buri wese uvuga izina ry’Imana icya mbere aba agomba kuva mu bidatunganye. Ikindi akavuga Imana azi neza ntabe nka ziriya nzererezi. Bara imyaka waba umaze wumva cyangwa nawe ubwawe uvuga izina ry’Imana. Ese waba ubihagazemo neza nka Yohana na Petero?

Cyangwa waba uri uwo mu ikipe imwe n’inzererezi na Simoni w’umukonikoni. Bene data ndabinginga nkomeje ngo uyu mwaka utaha uhereye none, mwishakire Imana ku giti cyanyu buri wese agirane nayo umubano mwiza.

 Nahumu 3:14. Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry’amatafari.

Mugire amahoro, Umwaka mushya ubarushirizaho kuba bashya mu maso y’Imana.

Post a comment