No comments yet

SAINT VALENTIN , UMUNSI W’ABADAYIMONI. WIZIHIZWA N’ABAPAGANI UWIZIHIZA, NTAHO ABA ATANIYE N’ABARAMYA SATANI N’UBWO WE ABIKORA ATABIZI

Umunsi mukuru wa Saint Valentine abantu benshi bizihiza ariko nta bwo bazi uwo munsi icyo uvuze kuko abantu baziko ari munsi mukuru wabakundana ku isi yose! Reka tubanze turebe uwo munsi ninde wawutangije,uwo munsi mukuru watangijwe n’umu Padiri wa kiliziya Gatulika akaba yarawutangije avugako ari umunsi w’abakundana ariko mu byukuri siko bimeze ahubwo wabaye umunsi witirirwa Nimrodos wabaye Umwami w’IBABULONI ariko kubera kiliziya gatolika yakundaga ubwami cyane baje gufata Nimrodos bamugira urwibutso rw’umunsi w’abakundana ariko inyuma y’urwo rukundo hihishe ibigirwamana by’abaroma(Itangiriro 10:8. Kandi Kushi yabyaye Nimurodi, atangira kuba umunyamaboko mu isi.)byumvikane neza yuko umunsi wabakundana witiriwe abatagatifu,ari umunsi w’abadayimoni. None abagabo, abakobwa,abagore, abasore baraba babukereye bidagadura bavuyarare mu byaha nubwo bari basanzwe babikora ariko noneho biraba arakarusho.

Ikindi mwari mukwiye kwibaza ni kumabara aranga uwo munsi umukara n’umutuku(umutuku bisobanura Danger) cyangwa kumena amaraso tekereza abazatwara inda uko bangana noneho wongereho ko izo nda zishobora kuzakurwamo kuko zatwawe nta gahunda yazo bari barateganije ikizakurikiraho ni ryabara ry’umukara risobanura umwijima ibikorwa byose none bizakorwa biraba bishingiye k’umwijima kuko n’inkurikizi zabyo zizaba kurimbuka. Abizihiza uwo munsi muwizihize muzi ibyo mukora kuko uwo munsi mumenye yuko uzagira ingaruka nyinshi zidasanzwe kuko ari umunsi wo guhimbaza Satani kubera ibikorwa byiza bibujijwe kuri uwo munsi kuko badahimbaza Uwiteka Imana ahubwo bahimbaza abadayimoni kandi bikaba byemewe n’amategeko ndetse bigashyigikirwa na Kiliziya Gatolika dore ko uwo munsi bawita umunsi wabatagatifujwe.

Post a comment