HISHA ISONI Z’UBWAMBURE BWA MUGENZI WAWE!
Benedata dusangiye gucungurwa ndabaramukije mu izina rya Kristo Yesu. None, mucyo tuganire ku bibabaza Imana nyamara tudaha agaciro mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kuva mu itangiriro kugeza mu Byahishuwe, nta na rimwe Imana yihanganira kubona umuntu waremwe mu ishusho yayo yambaye imbunuze cyangwa se ubusa buriburi. Itangiriro 1:26. Imana...