ESE ABAKRISTO N’ABAYISILAMU BABA BASENGA IMANA IMWE, UMUREMYI WA BYOSE?
Ndabaramukije mwese mu izina rya Yesu Kristo. Uyu munsi nifuje kubaganirira ku bushakashatsi nakoze nitonze imyaka itari mike, ku bijyanye n’ibyo abizeramana bahuriraho n’ibyo batandukaniyeho. Uyu munsi reka tuvuge hagati y’umukristo n’umusilamu. Aha mbanje kwisegura nimvuga umukristu ndavuga umukristo wemera Imana yaremye ibiriho byose, ifite amatwi yumva kandi ibasha kuvugana n’abayo....