No comments yet

NUBWO UMUNYABYAHA YAYOBORA IGIHUGU BURYA IMANA NTIMUZI MU GIHUGU AHUBWO IMENYA ABAKIRANUTSE BAYO GUSA


WASENGA UTE UGASUBIZWA?

NUBWO UMUNYABYAHA YAYOBORA IGIHUGU BURYA IMANA NTIMUZI MU GIHUGU AHUBWO IMENYA ABAKIRANUTSE BAYO GUSA. NIYO MPAMVU IYO IGIYE KUGIRA ICYO IKORA CYOSE IBANZA KUKIBWIRA ABAKIRANUTSI. ITANGIRIRO IBICE 18 NA 19

Nuko rero ubwo abantu, (icyo utari uzi kimenye none: ikintu kimanura Imana ikamanuka ikareba ni amarira y’abana b’abantu iyo bayitakiye. Nusenga ubabaye bikagera aho usuka amarira Imana ihita yiyizira ntijya ituma Malayika! Nguhaye umukoro uzasome Bibiiliya wirebere) Ariko rero reka dusome:

Kuva 3:7. Uwiteka aramubwira ati “ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo.

8. kandi manuwe no kubakiza mbakure mu maboko y’abanyegiputa, mbakure muri icyo gihugu mbajyane mu gihugu cyiza kigali, cy’amata n’ubuki, gituwemo n’Abanyakanani n’Abaheti n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi, n’Abayebusi.

9. Nuko dore gutaka kw’Abisirayeli kwangezeho kandi nabonye agahato abanyegiputa babahata.

10. Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa uwboko bwanjye bw’Asirayeri.”

Mwenedata muvandimwe, kugirango Imana igire icyo ikora kw’isi nuko ibanza gukoresha umuntu. Abantu batabyemeye bizaguma gutyo ibihe byose. Ntihazagire ukubeshya ngo Imana izaza igire ibyo igukorera, ahubwo niwowe ugomba gukora kuko yamaze kubishyira mu biganza byawe.

Murabona ko Imana yashatse gukiza abisirayeri kuko yari imaze kumva gutaka kwabo, amaganya yabo ntibayaturaga Mose ahubwo bayaturaga Imana. Ishatse gukiza rero yakoresheje Mose. Kuko Imana ari Umwuka/Roho ntacyo yakorera kw’isi itagikoresheje abantu kuko yamaze kuyiha abantu ngo bayigenzure. Murabona uburyo Imana itangaje. Niyo yabumbye byose hamwe n’Umuntu ariko ntiyagira icyo ikorera mu isi yamuhaye itabanje kubimumenyesha(reka nse nubyita gusaba uruhusa!) Burya Imana iyo iguhaye ntigaruka ngo ikwambure kabone nubwo wakoresha nabi ibyo yaguhaye, irakurindira ikagutegereza kuri wa munsi yateguye. Niyo mpamvu mubona ibyaha n’ibizira byuzuye kandi bikomeje kwiyongera mu bantu bitwaza izina ry’Imana. Abahanuzi b’ibibinyoma bagwiriye, kandi bakayobya abantu b’Imana irebera. Oya, ntacyo izabikoraho kuko yabameneye amabanga yose yo kubaho, izagira icyo ikora gusa, ari uko muyihamagaye ntitindiganya gutabara!

Uyu munsi menya ko ufite imbaraga n’ubutware kuri iyi si. Imana ntiza gutegeka ibiri hano kw’isi, ibanza gushaka umuntu uyemerera ikamukoreramo. Kimwe n’uko Satani atabasha kuza gukora ibintu kw’isi ngo bishoboke kuko ari Roho, yifashisha abafite umubili, abana b’abantu. Ngirango mu minsi ishize mwabonye uburyo abasheikh ari ibikoresho bya Satani mu buryo butaziguye, mwabonye kandi musobanukirwa bimwe biga mu mashuri y’idini ya Kiislam. Byose mwasobanukiwe ko nta muntu Satani nawe atabasha gukora. N’Imana rero idakoresheje umuntu ntacyo ibasha gukorera kw’isi. Kuko yamaze gutanga ububasha n’ubutware byose byo gutegeka isi ikabiha umuntu.

Biryo rero Imana ifite imbaraga zo gukora ariko yiyambuye ububasha bwo gukora kw’isi! Umuntu afite ububasha bwo gukora icyo ashaka cyose kw’isi, ariko nta mbaraga afite zamushoboza gukora ibyo ashaka byose kw’isi. Niyo mpamvu akeneye Imana niyo imubashisha ikamuha imbara kandi ikamukoreramo umurimo wayo. Niyo mpamvu kugirango utandukanye ibikorwa byakozwe n’Imana, uzumva bavuga ngo Imana yakoresheje kanaka aravuga ibi n’ibi biraba. Bityo icyubahiro ni icy’Imana. Imirimpo ya Satani yo uzumva bavuga ngo kanaka yakoze ikintu iki n’iki, ntaho uzigera wumva bavuga ngo Imana yakoreye muri kanaka kuko icyakozwe kitavuye ku Mana, niyo mpamvu havugwa izina rya Kanaka ngo yamanuye umuriro mw’ijuru. Hakamamara zina ry’umuntu aho kwamamara zina ry’Imana.

Urugero abatari bake bakunda kugwamo cyane cyane abakobwa: hari uburyo abakozi ba Satani baza mu buryo bw’umwuka akakubwira ati Kana igihe cyawe cyo gushaka umugabo kirageze kandi umugabo wawe ni Kanaka! (ushobora kusoma mu buhamya bwa Sheikh Hamis Mubarak wabibona kuri Youtube cyangwa se waba waramwiboneye ubwo yari mu Rwanda). Ijwi ntirishobora kuza ry’Imana kukubwirira ku isi, ibyo ugomba gukora kandi bikureba. Oya, Imana nishaka kukubwira ikintu nk’icyo izakoresha umuntu nkawe wambaye umubili.

Urugero ushobora gusenga uhamagara Imana ngo imanuke( ari ibishoboka) yakubwira iti simanuka kw’isi kuko namaze kuyiha abantu! ushobora kuba uri umwe mu basenga amsengesho nkayo y’imfabusa imyaka n’imyaka kubera ubwenge buke bwo kutamenya Ijambo ry’Imana.

Iyo utakaje umubili uba utakaje ubutware bwawe bwose ku isi ndetse n’ahandi hati kw’isi kuko iby’ubushobozi bw’umuntu biangirira kw’isi.

Ka turebe bimwe mubyo Satani ateza abantu ngo batakaze umubili wabo:- ubusambanyi; iyo usambanye urwara Sida ukarwara ugahita upfa ukaba utakaje ubudahangarwa bwawe. Ukaba ugeze ikuzimu aho imigambi irangirira.

Kuva 14:13. Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.

14. Uwiteka ari bubarwanirire namwe mwicecekere.

Aya magambo Mose yayavuze ubwo abisirayeri bari batangiye kwitotomba babonye abanyegiputa babakurikiye bagira ubwoba bwinshi kuko imbere hari inyanja. Kandi bakabona byanze bikunze bahabicira bakabamara. Mose nawe arabahumuriza. Kuko burya nkuko Ijambo ry’Imana riri, icyo yavuze gihinduka nk’itegeko. Mose yapfuye kubabwira ariya magambo abahumuriza kubwi kwizera gusa!

Ntabwo Imana yari yamubwiye uko biza kugenda ngo yenda agendere kuri icyo cyizere! Ariko aya magambo yababwiye yatumye Imana ihita iza irakora ngo bicecekere gusa, Imana iraza kurwana. Urabona ko yari ayihamagariye kuza kurwana. Iyo ataza kuyiha umwanya ngo yirwanirire bari kuhasiga ubuzima bose kandi ari Imana yabahagurukije. Niba Imana yaguhagurukije rero, reka abe ari nayo ikuyoora mpaka. Niba Imana yarakubwiye icyo izagukorera nubwo wabona gitinze ntiyivuguruza izagikora.

Mose ntiyari azi icyo gukora, ubwo Imana yamubwiraga gukubita inkoni mu mazi akaganyikamokabili. Abantu batekereza ko ari Mose, wakubise inkoni, yakoze ikimenyetso cyo gukubita inkoni ariko Imbaraga zayakubise zari iz’Imana. Ubwo rero bakimara kwinjira mu mazi nab a farawo nabo bayinjiramo. Abisirayeli bongera kugira ubwoba kuko bari bakurikiwe ariko uburyo Imana yakuye izniga ku magare yabo agakururika bigoranye, ngo abisirayeli babe bacuma urugendo. Mose abonye babasatiriye biramuyobera ariko yibuka kubaza Imana.

Ahangaha, Mose niwe wari ufite igisubizo mu ntoki(inkoni) ariko yagombaga kubaza uko bigenda. Imana imubwira kongera kuyikubita ku mazi yongera kwegerana Farawo n’abe bararohama sinjye wahera!

Murusheho gusobanukirwa n’uburyo mushaka ibibazo arinamwe mufite ibisubizo mu nzira.

Indi nshuro mu butayu, abisirayeri babuze amazi bitotombera Mose, abwira Imana ati “ ko abantu baguye umwuma babuze amazi bigende bite? Imana yamubwiye gukura amazi mu rutare. Imana yonyine ntiyari kubwira urutare ngo wa rutare we zana amazi. Oya ntiyabikora kuko yamaze kubiharira umuntu. Mwibuke Ezekiel ubwo yamubwiraga guhanurira magufa ngo yongere abe mazima. Imana ntiyabikoze ubwayo ahubwo yabwiye Ezekiel gutegeka inyamaza zizaho amagufa yamaze kwegerana n’Umwuka uzamo. Aha ni ingero Imana ikoresha yereka abantu uburyo ikorana nabo ariko ntibabona iyo ibashaka.

Reka nkomeze kwifashisha izi ngero za Mose. Ubwo bahuraga n’Abamaleki imbere yabo baje kubarwanya, Mose yaramburaga amaboko abisirayeli bagatsinda, yayamanura bagatsindwa. Bigera ubwo Aroni ndetse Uri, baza bamuramira amaboko kugeza bugorobye abisirayeri batahukana insinzi. Aha wakiwbaza niba byari binaniye Imana kuvuga gusa ijambo rimwe, abanzi b’ubwoko bwayo bagashira! Aha ni kw’isi yahariye abantu niyo mpamvu abantu aribo bagomba gukora. Imana iri kumwe n’umuntu birakoreka, ariko umuntu wenyine ntacyo ashoboye, kandi Imana nayo ntibasha gukora yonyine idakoresheje umuntu.

Urundi rugero: Ubwo Imana yashakaga kurimbura isi n’Umwuzure, yasabye Nowa kubaz inkuge. Wakwibaza nanone ko Imana yashakaga gukiza Nowa yari inaniwe kuvuga ngo inkuge ibeho byose byinjiremo bigakoreka! Oya ntiyabikoze kuko Imana ari Umwuka/Roho ntiyabasha gukorera kw’isi idakoreye mu muntu. Umuntu arakora ariko imirimo n’imbaraga akaba ari ib’Imana.

NUBONA IGIHUGU CYIGEZE AHAGA NUKO ITORERO RIBA RYARANYEGANYEZE KERA!

Satani kugirango agire ubutegetsi nuko abanza gukuraho abakozi b’Imana akabangaza, kuko ntibyakunda ko agira icyo akora bagihagaze ngo bikunde. Muze ntya mushobora kubyumva vuba mwumva induru zihora mu madini n’amatorero barwanya abagaragaraho kugira Umwuka w’Imana n’Ukuri, bakabangaza. Kugirango babashe gukorera Satani ntawe ubahagaze hejuru ubabuza amahoro. Ingaruka zivamo muzumva buri munsi. Ariko ku bwa bake cyane bakoze gusenga, niyo mpamvu n’amanegeka asigaye akiriho. Kuko Imana ntizamanuka ngo ije kurengera umurimo wayo itabonye umwana w’umuntu wambaye umubili ikoresha.

Urugero nubona leta yamaze kwemera ubutinganyi ngo ntacyaha kirimo, uzamenye ko itoerero ryarwaye kera. Abantu b’Imana baramunzwe bayoberwa ko aribo byose bishingiraho ariko ugasanga bajya gupfukamira abo bari bagakwiye kuba bahatse!

NIBA UMWAMI W’IGIHUGU ARI INKOZI Y’IBIBI, IMANA NTIMUZI NIYO MPAMVU IMANA NIZA KUNYURA MU GIHUGU IZABANZA KUBWIRA ABAKIRANUTSI BAYO KUKO NIBO BONYINE IZI. ITANGIRIRO 18 (IGICE CYOSE)

Ibiriho byose abakristo gito nibo bemeye ko bibaho. Kubera gukunda iby’iki gihe. Imana rero ntacyo izajya gukora ntawe uyihamagaye. CYakora abo bakeya bayitakira amanywa n’Ijoro kubwabo niho izaza igakiza igihugu. Iramanuka irebe ko ibihavugwa ari ukuri. Nkuko byagenze I Sodomu n’I Gomora abaharega babaye benshi. Iramanutse irebe ko Icyubahiro cyayo bacyihaye, ariko ntacyo izakora idakoresheje abantu. niyo mpamvu abanyabwenge buke batabasha gutahura imikorere y’Imana. Bavuga Imana bakibwira ko izamanuka mw’Ijuru ikaza gukora ibyo abantu bakwiye gukora. Oya!

Ibanza kubwira abantu imigambi yabo; yabanje kunyura kuri BAurahmu mbere yo kujya kurimbura I Sodomu, ndetse Aburahamu ayibaza niba ihasanze abakiranutsi mirongo itanu itaharimbura barabura, baramanuka mu mibare nabo barabura. None se ko Imana yari isanzwe izi ko abo bose ntabo yari inaniwe uhita igenda ikaharimbura? Bury aniba uri umukiranutsi mu maso y’Imana ni wowe uzwi nka Chef de Zone cyangwa umukuru w’igihugu. Ntacyo Imana izakora muri icyo gihugu itabanje kukubwira. Niba Perezida w’igihug akora imirimo yo gukiranirwa ntashobora kuzamneya imigambi Imana ifite ku gihugu kuko itamuzi muri icyo gihugu. Uwo Imana izi izina ni umukiranutse wayo gusa. Ntijya imenyana n’inkozi z’ibibi. Niyo mpamvu kugira icyo ikora I Sodomu n’I Gomora itanyuze ku bami baho kuko bari inkozi z’ibibi nk’abaturage babo.

Aha muraza kubona ko Imana itapfuye gukiza no guhitamo Aburahamu gusa icyo yabikoreye ni ukugirango azategeke abazamukomokaho bose kubaha izina ry’Uwiteka. Imana ntijya mu bitayifitiye inyungu namba! Uraririra Imana ngo igukure mu bukene kandi usanzwe uziko uri ingundirizi ntawe ubasha gufasha agukeneyeho ubufasha, urumva kugusubiza biyimariye iki?

Izi neza uburyo umutima wawe warenzwe n’Ubwibone iraguha icyubahiro biyungure iki? Niba ntacyo uzamarira Imana ntikerezwa no kwita ku maganya yawe. Icya mbere nuko yaguhaye ububasha bwose nawe umenye icyo ukora kuko utunze Ijambo ry’ubutunzi buhambaye. Usabiye umuntu umugisha arawubona, nta muvumo ushobora kugeraho kuko Imana itivuguruza ngo icyo muzaboha mw’isi no mwijuru kizaba kiboshye, Ariko byose Imana ikora ni ibyo gukiranuka kuko nta muvumo w’ubusa ushobora gufata umuntu. Ntijya irenganya.

Mwibuke Eliya ubwo yavugaga ko imvura itazongera kugwa, akoresheje ubutware bw’Ijambo rye gusa biraba. Nuwari gusenga yiyiriza ubusa imyaka itatu asaba imvura ntiyashoboraga kugwa kuko icyo umukiranutsi afunze mw’isi no mw’Ijuru kiba gifunzwe. Ubwo rero yamaze imyaka itatu n’igice yarigendeye bamushakishaahantu hose. Ibaze ariko imvura imaze imyaka itatu n’igice itagwa uko abantu baba bamerewe. Ibyo byose Imana yarabibanaga abantu bagataka ariko ntiyabasha kwivuguruza kuko umuntu wayo icyo avuze gihinduka itegeko.

Imana ishaka gukora ikintu ubona nk’ikibazo kimaze igihe kinini cyananiranye, yaba mu gihugu cyawe, mu ntara , mu karere ndets eno kw’isi. Wowe banza gusobanukirwa n’ibyo yaguhaye ubikoreshe neza uyibaze ibyo udasobanukiwe ikuyobore.

Niba ufite abakujujubije bakoresheje imyuka mibi, ntub indangare wowe utegeke iyo myuka ibasubireho kandi ibagirire ibyo bagambiriye kukugirira niba byiza bizababaho byiza nibiba bibi bizabe ibyabo. Ubasha gutgeka abagutwaye impano zawe twabonye ko bishoboka ndetse n’ubutunzi mu buryo bw’umwuka, bakugarurire ibyawe byose aho kubibaza Imana buri munsi kandi yarabiguhaye.

Ibuka ko Imana iyo itanze itagaruka ngo ikwmbure Impano yaguhaye. Niyo mpamvu na Samusoni yarimbukanye n’abafilisitiya kandi yari yaramuhaye imbaraga ariko ntiyirinda amena ibanga. Aha ndagirango nkumenyeshe duhereye kuri uru rugero ko Imana idakoresha cyangwa ngo yuzure n’abanyamazimwe batabasha kubika ibanga! Byakozeho Samusoni. Hari ibyo yakubwiye kuvuga bivuge, ibyo yakubjije nabyo ntukabivuge. Mwibuka ubwo yabwiraga Yohana ngo aya magambo y’ubuhanuzi ntuyagire ubwiru, akabwirizwa kwandikra amatorero ndwi yo mw’Asia. Nyamara Ezekiyeli we yabwiwe kubyihorere kuko byari iby’igihe gishyize kera.

Mbabaze!

None murebye ingero z’abantu bagendanye n’Imana ikabakoresha ibikomeye mubona hari icyiza nko gukorana n’Imana?

None ko ari byiza, wemera kuyiha umwanya ngo ikorere imirimo myiza muri wowe?

Ushobora gutegeka ikintu cyose kigashoboka. Ushobora kunura ahatanyurwa na bose, ushobora gukora ibitamenyerewe, kuko gusa wunahaImana ukamenya gukurikza Ijambo ryayo. Uyu munsi ubashije kumenya imbaraga ufite none rero, igihe ni icyawe. Ngo uve mu magambo adafite umumaro witaga gusenga. Ubashe kumenya gusenga mu gihe gikwiye ndetse umenye no gutegeka ibintu bikoreke.

Uwiteka akomeze kubagirira neza,

Mukanguke igihe kirashize, hato mutazasangwa mu bitotsi.

Post a comment