No comments yet

“NDAKWANGA KANDI NAWE URABIZI! ARIKO ICYO NGIYE KUGUKORERA KIZAFUNGURA IMIRYANGO YOSE YARI IFUNZE IMBERE YAWE!”

Nongeye kubasuhuza mu izina rya Yesu Kristo rifite ubutware n’ubushobozi bwose. Muzagire umwaka mushya muhire, mugendana n’Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Umwaka ushize, nabandikiye mbabwira uburyo nashakashatse ngamije kumenya niba abakristo n’abaislamu basenga Imana imwe.

Icyo nje kubabwira none si ikinyuranyo, ahubwo tugira imbere turebe neza ibishobora kutuyobya tugendeye ku byanditswe byera kandi byakwifashihswa n’abafite intego yo kurimbuza benshi cyane ndetse n’intore niba bishoboka.

Abakristo tuzi kandi twemera ko Imana ari urukundo ko udakunda atamenye Imana. Ibyo amadini yigisha ahanini usanga buri rimwe ryose rikurura ryishyira. Ariko amahirwe dufite nuko ayo madini afite ibitabo bidashidikanywaho n’abemera ko ari Ijambo ry’Imana. Buri dini ryerekana ko Imana risenga ari iy’ukuri. Ariko biba byiza cyane tugerageresheje ibyo bigereranyo ibyo tubinesha amaso, bidakeneye ihishurirwa.

Muri bibiliya handitse ko idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi:

Yakobo 1:27. Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.

Njye n’anandi batari bake twabonye kenshi ko Abishimayeli bakunda kugaragara mu bikorwa byo gufasha. ( Nasanze mu bubyo nitegereje, umuntu ukunda guhora ashaka gufashwa gusa, atava mu butindi cyangwa se ubukene bwe igihe abona ko abo kumufasha bahari. Nguwo umuruho ibihugu bya Afurika byagushije, byashoboka ko nabivuzeho mu myaka yatambutse ariko Imana ibikunze tuzabigarukaho). Aba bishimayeli rero bagira umutima ufasha ababaye nk’uko bigaragara. Kuri iyi ngingo nasanze barusha cyane abakristu nubwo nabo bakora batabigaragaza ariko urebye ibiboneka nibo umuntu yaha amanota. Nubwo babikora ariko natangajwe no gusanga bitava ku rukundo rw’Imana ahubwo ni ibintu nabonye mu mico ya kimuntu bisanzwe.

Ikinteye kuvuga ko bitava ku rukundo ruva ku Mana nuko bafite abo banga bikabije. Kandi urukundo ruva ku Mana abakristo basenga ntirurobanura ku butoni.

Ntimutangazwe nuko ibo ngiye kwandika bias n’ibivugurza ibya mbere, ni uko nabibonye. Umubare munini w’abaislamu utunzwe n’abakristo. Urugero ruto mbaha ni uko imiryango mpuzamahanga myinshi yita ku babaye ushobora gusanga hejuru ya 80% ishingiye ku madini ya gikirisitu. Nubwo utapfa kubimenya rimwe na rimwe ushingiye ku mazina yayo, ariko niko bimeze. Mu ntangiriro nababwiye ko nize igihe gihagije ubuzima bwa buri munsi bushingiye ku myemerere bwabo. Nakoraga muri ONG ariko ingengo y’imali yacu 100% yavaga mu maturo yo mu itorero ry’abarokore bo mu Budage. Boss we mu gushaka kutagira icyo yemera na kimwe cya gikirisitu akambwira ko atangwa na Leta y’Ubudage. Ntiyibuke ko mfite ibyangombwa byose byo mu kazi birimo amakuru yose.

Icyo nabonye bumva batewe isoni no kuba bafashwa/ batunzwe n’abakristo bo bitako ari abakafiri/ abahakanyi. Kubera ko bitoroshye kugera mu bihugu byabo iyo harimo imivurungano uri umukristo, abakristo babyiyemeje ntibakangwa nibyo mu gufasha ababaye.

Aha nta zina na rimwe ntanga rya ONG ifasha muri ibyo bihugu, ariko uwashaka kubimenya amakuru aroroshye kuyabona. Icyo nshaka kugaragaza ahangaha kuri iyi ngingo nuko umuislamu we adashobora gufasha utari umusilamu! Nakoranye na banki ya kiislamu kuko hari imishinga twakoranye. Nyuma naje gusanga iyo banki ijya itanga amaburuse yo kwiga, ariko ikigenderwaho cya mbere ni ukuba uri umusilamu. Hari ahandi nzi hatanzwe imfashanyo zitanzwe na Leta ya Arabiya Sawudite, itsinda ry’abafashwaga harimo abakristo batageraga kuri 3 mu bihumbi birenga 4500 ariko nta kintu bigeze bahabwa! NIba gufasha ababaye biva ku mutima w’urukundo, ese urukundo ruravangura?

 “ Ndakwanga kandi nawe urabizi! Ariko icyo ngiye kugukorera kizafungura imiryango yose yari ifunze imbere yawe!” aya magambo natangije inyandiko ya none nayabwiwe n’uwo twakoranaga twiriranwaga. Twagize igihe kinini cyo kuganira ku bijyanye n’imyemerere, ariko hari ibyo ntabashaga kuvuga bitewe n’imico ye. Yari ateye nk’umusazi arakaye akaba yahita yica umuntu kanid nta rubanza! Kwica umukristo nta kibazo rwose.

Uyu mwanya nshaka kubereka uburyo Imana ishobora gukoresha uwo udakeka akaguhanurira, kuko aya magambo naje gusanga yari nk’ubuhanuzi. Hari recommendation yagombaga kunkorera abikora atabishaka ariko arabikora, uko yabimbwiye siko nabikekaga. Ariko nta na kimwe kivuye mu byo yavuze byaje gusohora nyuma y’imyaka 9!

Imana ibikunze nzababwira uburyo iyo mu buryo bwo kugushakaho impamvu mu bigaragara bibuze, bakoresha imbaraga z’Umwijima. Iyo nazo zibisubiranye bagaruka bashaka kukurangiza kandi noneho nta mpamvu bafite n’imwe. Ni ah’ubutaha.

1Abakorinto 13.3. Kandi nubwo natanga ibyanjye byose ngo ngaburire abakene, ndetse nkitanga ubwanjye ngo ntwikwe ariko singire urukundo, nta cyo byamarira. 4. Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,5. ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,6. ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,7. rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.

Dusomye aya magambo turabona ko bimwe twari dusanzwe twita imirimo y’urukundo ishobora kujorwa turamutse tuyigenzuje Ijambo ry’Imana.

Post a comment