No comments yet

“NATAKIYE ALLAH ITEKA RYOSE NGIRA NTI NDASHAKA KWICA ABAKIRISTU N’ABAYAHUDI”IGICE CYA KABILINSHAKISHA AMAFARANGA YANJYE NAMBUWE N’UMUSILAMU NKANJYE, NIHO NAHUYE NA YESU.

Hariho isomo ryitwa Kurakara ninjye waryigishaga abanyeshuri bacu. Uburyo wakwishakamo umujinya, urwango, Utekereza ko gufata umutwe w’umuntu ukawukata ari ikintu cyoroshye? Ubyigisha buhoro buhoro, nyuma bakavamo abicanyi ruharwa. Umwana w’umukobwa atangira kwipfuka umutwe agize imyaka irindwi kuko ariyo myaka yo kurongorwa mu idini ya Islam. Muhamad yarongoye Aisha ,afite hagati y’imyaka umunani n’icyenda. Nyuma naje kuba umuyobozi w’ishyaka rya Politiki, ngera muri parilema/parliament ya Kiislam ariko iki gihe sinari ngishyigikiye Ayatollah,kuberako gusa nyuma y’imyaka ibili ategeka twavumbuye ko ibyo yari yarasezeranyije abanya Irani byose byari ibinyoma. Nyuma aravuga ati iri ni ibanga rya Kiislamu. Nanjye nti wavuze ko tuzagira ubwisanzure,none ubwisanzure uzabuha abakiristo n’abayahudi cyangwa abazorostiliyani?

Turi abasilamu abavandimwe bawe. Aha uba ugomba gukurikira buhumyi umuyobozi nubwo waba uri umuislamu. Ku banya Irani ntibyoroshye abanya Irani nibo baislamu bafungutse mu mutwe kurusha abandi ku isi, ibi simbivugiye kuko ndi umunyairani,ahubwo kuko dufite imico inyuranye.Twaravuze tuti Oya turashaka ubwigenge,mugenzi wanjye yabaye perezida w’igihugu n’amajwi mirongo urwenda ku ijana mu matora. Perezida wa mbere nyuma ya revolisiyo ya Kiislam hamwe n’umujinya ariko Ayatorah yari insuti yanjye ya bugufi.

Bagerageje kwica abatavuga rumwe nabo bohereza roketi kugera aho perezida yahunze akava muri Irani guverinema irasenyuka abantu barahunga abandi barapfa nari mu bashimuswe nza kumara amezi atatu mu bwiherero(musarani) hari gereza yanjye ntiwabaga wizeye kubaho kuko ntibashakaga guhita bakwica kubw’amahirwe make baba bakubabaza cyane cyane iyo uri muri opozisiyo uzwi cyane. Iyo noneho uhawe igihano cy’urupfu ni umubababro kuri wowe n’umuryango wawe. Kwica umukobwa ukiri isugi ni icyaha mbere yo kumwica ugomba kubanza kumusambanya ukamwica nyuma.

Isilamu ni idini yo gutera ubwoba ugomba kubanza gutera ubwoba umuryango wawe wose,nyuma ukazabona uko ukanga isi yose. Ngiyo Impamvu abazungu batinya abaislamu. Nyuma yo kwica uwo mukobwa ufata ikanzu ye (ni amategeko y’idini ugomba kubyubahiriza nyuma) ufata iyo kanzu ukajya kureba nyina umubyara,ugakomanga uti ndashaka kuvugana n’uyu mukobwa ,umukobwa wawe yari uwanjye twaryamanye nyuma ndamwica iyi ni ikanzu ye.Twishe abanya Irani benshi nta mukiristo ubayo ni abaislamu gusa. Nshuti ndakubwirako Islamu ari idini iteye ubwoba. Ibaze nawe uri umuislamu wica umuislamu abaislamu benshi ntibabizi ko iyo ugeze kubutegetsi abo ugomba kwica bwa mbere ari inkoramutima zawe.

Guverinema ya Irani yishe hagati y’ibihumbi mirongo itandatu na mirongo inani by’abaislamu abasore n’inkumi gusa. Nibwo buroko mba mvuga. Ibikorwa by’urukozasoni bafungura risani y’ipantaro yawe barangiza bakakubwira ngo ni inde uri burarane n’umugore wawe iri joro?Nta muntu uzi uko abanyaiRani bafite ubunyamanswa bugeze aho yarangiza akukubwira ati niwowe najye aho ni muri gereza.Ubwo banjyanye muyindi gereza n’inshuti zanjye twari dutegereje amategeko yo kwicwa. Abo bane bose barishwe njye ndatoroka kubw’Imbabazi z’Imana ni inkuru ndende,ni inkuru ibabaje kandi nanone.

Ibi mbikubwiye bimara isaha n’igice Icyo nakubwira ni kimwe gusa ni uko kubw’imbabazi Yesu yangiriye nashoboye gucika nubwo ntari muzi ariko yari amfitiye umugambi mwiza. Natorotse igihano cy’urupfu mva muri Irani njya muri Turukiya. Muri Turukiya nari inzererezi ntazi uko ejo bizamera. Ntangira kwiga ururimi rwaho,njya muri kaminuza,kugirango mbone icyo mpugiraho.Naje kubona umunya Irani wahakoreraga ubucuruzi nyuma tuba inshuti nuko ansaba ko twafatanya amafaranga tugakora business ikomeye maze kuyamuha ahita atorokera mu Budage nta nshuti nongeye kugira ukundi,ntacyo nashoboraga gukora kuko byose byari bimwanditseho,ntiyari umukiristo ahubwo yari umuislamu nkanjye.

Muri Turukiya,Hariho abakiristu b’abanya Irani ariko batashoboraga gukandagiza ikirenge cyabo muri Irani nyuma ya revolisiyo ya Kiislam yo muri Iran, bakajya bajya gusenga hamwe n’abanyamerika n’abanyaburayi babwiriza abantu ubutumwa bwiza. Noneho bakajya bajya no mu mpunzi z’abanya Irani bagera ubwo bubaka urusengero ibyo byatumye ngera ubwo njyayo ngiye kuhashakira amakuru y’uwo wantwariye amafaranga, byari ubwa mbere mu buzima bwanjye ngiye mu rusengero. Numvaga ndibujye nabo impaka ariko nkumva mfite n’ubwoba kuko mu rusengero kuba islamu ni ahantu handuye. Nari ngifite ubwoba ko natorotse igihano cy’urupfu, none ngiye kwikururira ibindi bibazo cyane umunyapolitiki nkanjye ni kuki najya murusengero? Cyane muri ako gace kari kiganjemo abaislamu ariko kubera amafaranga yanjye yari ambabaje, numvise ngomba kwinjiramo.

Ninjiye mu rusengero numvise bindiye ahantu,abantu baracurangaga kandi bakaririmba mu rusengero!Indirimbo ni ikizira muri Islamu. Muribuka ko hari ubwo umukuru w’abaislamu muri Ositarariya yabwirije abaislamu gukura abana babo mu mashuri yigisha muzika? Ndibwira mu mutima nti aba bantu ngiye guhagarara maze ndirimbane nabo ariko ibyo ntibibaho muri Irani. Ndavuga ariko nti Oya ntitubyumva kimwe reka niyicarire. Nicaye inyuma ya bose hafi y’umuryango munini mvuga nti aha ni heza kuko hagize ikiba nahita nirukira hanze. Abaislamu bibwira ko hari ubumwe bafitanye hagati yabo nyamara ni imigambi runaka gusa iba ibahuje,narategereje mbona nta kintu kibaye mu rusenegro nyuma yo Guhimbaza Imana, baraza banyakirana urugwiro ndababwira nti ubu mfite umubabaro mwinshi cyane, kuko nabuze amafaranga Atari make,yatwawe n’umuntu ushobora kuba rimwe na rimwe yarajyaga mu rusengero. Bansezeranya kumfasha,bati dufite inshuti nyinshi mu BUdage tugiye kubandikira dushake uyu muntu,tumusabe ko yakugaruria amafaranga bati nitubona igisubizo tuzahita tukubwira kuva ubwo nakomeje kujya mu rusengero sinigeze nsiba na rimwe amateraniro yo ku cyumweru,kubera mafaranga yanjye.Uko iminsi igenda yicuma nkabona abo bantu ni beza cyane,aba bantu twita inkozi z’ibibi kuko abaislamu bigishwa ko abakiristu ari inkozi z’ibibi ziruta izindi ku isi, none se ubu nibwo bubi bavugaga ko ahubwo mbona ari beza cyane!Abantu twita abanduye ,ahubwo se ko ntawe mbona umeze neza kubarenza aho nabereye? Twigishwaga ko tutagomba kubakoraho kandi ko nibyo bavunikira byose bizaba ibyacu.

Ariko ubutumwa bwabo bwari bwiza cyane mugenzi,nigishaga filosofiya muri Irani nkakunda cyane ubuvanganzo bwo muri Irani, bugukangurira gushaka Imana muri iyi si.Numvaga nishimiye kugira IMana mu buzima bwanjye. Ariko ubwa mbere gusa nakozweho n’inyigisho zabo, baravugaga bati turi abo ubwami bw’Imana ntitukiri ab’isi ukundi Imana iri hejuru ya byose. Ariko abaislamu bazi ko Imana iri hejuru ya byose. Bati Imana kuko Iri hejuru ya byose ishobora kuvuga ukayumva, ushobora guhamagara ababyeyi babwe nyamara ntibagire icyo bakumarira, kuki Imana yawe ntacyo ikumariye uyu munsi? Kuko ubayeho mu gahinda? Iyo ni Mana nyabaki? Twaracunguwe,turi abo mu bwami bw”Imana, niba Imana iri muruhande rwawe umubisha wawe yaba nde?

Byahise binjya mu mutwe numva ndabyishimiye cyane ariko sinabibabwiye ko nabikunze. Kubera ko hari ibyo bavuga ga ntemera; Yesu ni Imana. Ibyo abaislamu babyanga kubi bavuga ko abakiristo bikoreye Imana bo ubwabo. Ntibazi ko ariko Imana ariyo yigize umuntu , Atari umutu wigize Imana. Barongera Bati Yesu yaraducunguye nti ibyo ni ukwikunda (ba nyamwigendaho) filozofi ya kiislamu bavuga ko Umuntu yigize Imana ariko itandukanye n’iya Gikristo kuko Imana yigize umuntu urumva ko binyuranye rwose . Bavuze ngo Yesu ni Umwana w’Imana mutima wanjye nti mwese mukwiriye kwicwa ubu nonaha bavuze byinshi kandi na none ku bayahudi. Nabangaga urunuka mpita ntangira kuvuga nti aba bantu ko bari beza noneho bibagendekeye bite? Abantu beza ni ibitekerezo by’ubusazi! Ndavuga nti nkwiye gufasha aba bantu kuko ni beza cyane,banyemereye ko bazansubiza amafaranga yanjye reka nanjye mbiture ineza yabo. Ni abantu beza ushobora kubabwira akakuri ku mutima,ntibakwica iyo utemeranya nabo.Ibyo bitandukanye no muri Islamu ibyo ubikoze uhura n’uruva gusenya!

Korowani ivuga ko Ikiganza cyawe kigomba kubanza gucibwa bagakurikizaho umutwe. Korowani 33:37.Ntamuntu ugomba kugira icyo avuga kuri Muhamad Surat 8:13 , rimwe ndi murusengero Mbwira Pasiteri w’umunyamerika nti ariko ibyo uvuze wibeshye; ati iryo ni rimwe ati nakoze amakosa menshi mu buzima numva ndamwaye, ndavuga nti nari nziko ambwira nabi bikomeye, yari umuntu uca bugufi cyane arambwira ati ugize neza kumbwira, arambwira ati ntibyoroshye kwikorera umuzigo wawe muri iyi si nsabye Imana imbabazi, yari ageze muza bukuru muri Irani bubaha abasaza cyane. Kubera ibyo nibyo byatumye mvuga ko ngomba kubafasha mbabwira ko bataye umurongo,Yesu ahabwe icyubahiro bahinduye ubuzima bwanjye,Yesu afite imbaraga z’ikirenga icyo usabwa gusa ni uguca bugufi.

Nashakaga kubahindura bampindura aribo. Rimwe ndyamye nabonye umutingito ukase n’umuyaga w’ishyuheri nabonaga ari murugo rwa data, abantu barapfa, ndavuga nti Mana ntunsige njyenyine, ngirira ubuntu, ako kanya mbona umucyo uje kuri njye ndabwirwa ngo ninjye Yesu ndagutabara.Va munzu ya So maze ndasohoka nihuta, ubwo nsanga nari munzozi sinongeye gusinzira hari mu Ijoro hagati. Ku cyumweru cyakurikiyeho njya mu rusengero natunguwe n’uko umwigisha yigishije Inzu itabamo Yesu. Ibyakurikiyeho yavuze ibyo nabonye byose mu nzozi. Sohoka va mu nzu yaso, va mu nzu yawe ishaje, ngwino ube munzu Yesu yakubakiye. Munzu ya so ni mumigenzo ya gipagani wakurikiye,ni mumubabaro ni mu byaha, mu nzu y’ubujiji, y’umwiryane, ubwigunge, umubabaro wose uje kuri iyo nzu sohokamo. Ngwino mu nzu Yesu yakubakiwe y’umunezero n’ibyishimo bidashira, mu mahoro, aha ni mu nzu y’Imana Satani ntashobora kuhakandagira ngwino munzu ntumwime amatwi. Naratangaye kandi ndababara.

Nti uyu mugabo ibyo avuga nibyo narose nta na kimwe akuyeho, kuva uwo munsi numvise nshatse gusoma ibitabo byabo bampaye igitabo Isezerano rishya.Ngisoma icyo gitabo naratangaye, Bibiliya ni igitabo gitangaje, simbivugishwa nuko ubu ndi umukiristo ahubwo nasomye byinsi ndabizi rero yaba Korowani. Bibiiya ni igitabo gihebuje Cyahinduye icyerekezo cy’ubuzima bwanjye, cyasenye filozofiya ya kiislamu kimpa filozofiya nzima. Nasanze mu Ivanjiri Yesu harimo isano hagati ye n’abantu avuga ko Ubwami bw’Imana bwegereje, niba nta sano mufitanye ibyo ntiyabikubwira, muri filozofi hari ibyo bita Imana bwite,sinigeze menya ko Iyi Mana ibaho nkiri muri Islamu. Niyo mpamvu Muhamad atigeze ayimenya kuko iyo avuga ntisobanutse.

Naratangaye kuko Ubutumwa bwiza bwamfunguye amaso niba Imana idasa n’abantu ni gute yarema abantu basa nayo. Niba Imana itigaragaza ni gute wayivuga? Muhamad yapfiriye mu gihirahiro, Muhamad umuhanuzi wiyitako niba idini rye riva ku Mana nigute yapfiriye mu gihirahiro nasomye inkuru za Pawulo mu gitabo cy’Abaroma aho avuga ti umuntu umwe yazanye icyaha ku isi, ahandi ho ngo nta dini ryemewe usibye Islam Imana yazanye ku isi! Adamu akoze icyaha cyahise kijya mu bantu.Umukiranutsi umwe araza abakiza icyaha burundu. Ibyo byankoze ku mutimi mu rindi dini niba wararemye Icyaha uba utakiri Imana kuko udashobora gukora ku cyaha.

Niba muri wowe nta cyaha kibamo ni gute warema icyaha ubworero ntukiranuka urakiranirwa. Nyuma naje gusenga nshobora gukunda umugore wanjye! Muri Islam abagore ni inyamaswa zitagira ijwi (ibiragi) ntiwakunda inyamanswa, abazungu ntibabyumva kuko bo ubusanzwe bakunda inyamanswa. Ivanjiri ivuga ko ugomba gukunda umugore wawe nkuko ukunda umubiri wawe. Umugore wa kabili ntiyemewe urukundo ni umuntu umwe gusa si babili. Abayisilamu bibwira ko ari intangarugero mu mico myiza ku isi, niba utaracunguwe ukaba nta juru utagereje ni gute waba urugero ku bandi bantu?Umugore wanjye yaje kunsanga muri Turukiya,nari nishimye nshimira Yesu,mvuga nti ngiye kongera kubona umugore wanjye n’abana mu rugo. Umugore ntiyari azi ko ndi umukiristo, iyo mbimubwira ntiyari kuza. Nibagiwe ko ari umuislamu,mu gihe njye nari nishimye ngiye kumusanganira arakaye ndibwira mu mutima nti simbimubwira uyu munsi.

Nari mfite ubwoba bwo kumuvugisha, nahise nibuka ubuzima bwose bwo muri gereza n’ukuntu natorotse ibyo bituma ngira ubwoba. Ariko nk’umukiristo ntukwiye kugira ubwoba. Ariko ni uko nari nkiri muto muri Yesu (Umwana mu gakiza).Yaje kumbaza ti kuki umfashe neza gutya? Byaranshimishije kubyumva arambaza ati warahindutse? Iyonayo yari interuro nziza mu matwi yanjye. Ndasimbuka nzana Bibiliya ndamubwira nti narangije guha ubuzima bwanjye Yesu.Twavuganaga kuritelefone ari muri Irani ndi Istanburg arambaza ngo ukora iki? Ndamubwira nti nahabonye inshuti. Sinari kumubwira ko iyo nshuti ari Yesu. Arambwira ati ukwiye kwitondera izi nshuti, wabonye iya mbere igutwara amafaranga yose, uzaba ureba icyo uwo wa kabiri azagukorera!

Ndamubwira nti iyo nshuti ni Yesu,namuhaye ubuzima bwanjye arabuhindura. Yarikanze ni ukuri biteye ubwoba k’umuislamu ubaye umukiristo. Ariko Imana yambereye Nziza. Mushishikariza kujyana nanjye gusenga arabyanga.Mbwira abategarugori bo kurusengero ngo bazamutumire nabo arabananira barambwira ngo ni umugore wawe uzagerageze umubwire. Ndabasubiza ntibisanzwe ko ubundi tuvugana sinigeze nganira nawe haba na rimwe mu buzima. Ubwo yahise ahinduka ingare mu rugo. Abonye naraciye bugufi kubera Yesu yishyira mu birere! Nongera kubwira abategarugori bo ku rusengero baramusanga noneho rimwe ajya mu nama yabo. Ariko yagiye atari uko abikunze yaravuze ati barandambiye guhora baza hano ngo barambwiriza, ngiye kubihanangiriza bwa nyuma ntawe uzongera guhinguka hano. Ariko Yesu ni umunyamayeri kurusha abantu. Agezeyo agiye kumva yumva umwe avuga ngo Imana yavuganya nanjye mu gitondo,undi yavuganye nanjye nijoro,bityo bityo, Ati Iyi Mana ivugana n’abagore ni Mana ki? Byaramutangaje abagore bavugana n’Imana! Burya bwose hano Imana ivugana n’abagore hano!? Akomeza kujya ajyayo hashize amezi abiri mbyutse arambwira ati nabonye Yesu mu ndoto. Ati nabonye Yesu ari kumwe n’abagore ahantu h’imisozi tugera ahantu hacuramye cyane, bose bamukurikiye ariko ngira ubwoba bwo kujyana nabo. Maze Yesu arambwira ati ngwino hano ndasubiza nti ninza ndagwa hasi. Ati ntutinye tera intambwe uze maze aratambuka ahari hacuramye higira hejuru aratambuka neza.

Imisozi yose irika ihinduka ikibaya ,maze numva ndanezerewe mfata Bibiliya ndamubwira nti ibi byanditswe muri Bibiliya. Nti ubu ni ubutumwa bwa Isaie/Isaiah/Yesaya/Izayasi maze ndamusomera nti iyo Imana iri imbere yawe ibyari imisozi bihindukaibibaya. Maze asesa amarira icyo cyari igitondo cyiza cyane yararize ndarira,Uwo munsi nihannye ibyaha ibyaha byose namukoreye mu izina rya Islam,niwo munsi wa mbere nari mubwiye nti mukundwa! Yesu ni mwiza cyane yahaye agaciro abagore mugihe muri Islamu hari bamwe babita inyamanswa.Yesu ni mwiza nta na rimwe azigera akubwira ngo genda wice umuntu. Muri Korowani harimo aho ibwiriza ariko Yesu mu ivanjiri nta hantu na hamwe yigeze avuga ngo genda wice umuntu. Ntukagire ubwoba umuntu ukubwira ngo ukunde abaislamu , ukunde abahindu, ukunde abayahudi , n’abandi bose! Ugomba gukorera Imana utitaye ko akazi karahagarara, umuislamu yarambwiye ati ubuzima bwawe bigiye kurangira mu gahe gato cyane uraba utakiriho ndamubwira ayo ni ayawe. Nti ubibwiwe n’iki uri Imana? Ndamubwira nti nkorera Imana Isumbabyose nidashaka ko mfa wowe ntiwabasha kunyica.IHEREZO …………………….

Post a comment