No comments yet

“NATAKIYE ALLAH ITEKA RYOSE NGIRA NTI NDASHAKA KWICA ABAKIRISTU N’ABAYAHUDI”

Nitwa Daniel Shayestech Ndi umuntu wahoraga ntakambira Allah iteka ryose ngira nti : “ndashaka kwica abakiristo n’abayahudi ngo mpimbaze izina ryawe” .Nshuti ndagira ngo nkubwire ko muri guverinema ya Iran dupangira imigambi mibisha abakiristo nabigambiriye kera ariko kubw’imbabazi z’Imana ndi hano nshima Izina ryayo.Nageragezaga gusenya urusengero ubu ndi kubaka umurimo w’Imana ngaragariza urukundo rw’Imana abantu bose ntibagiwe abayahudi n’abaislam.

Nkomoka mu gihugu cyitwa Iran navukiye mu muryango wa Kiislam abantu benshi bitwa abaislam ariko siko aribo. Narezwe n’ababyeyi banjye turi abana cumin a babili hanyuma ntoranywa nk’umwe muri bo uzakurikirana iby’idini cyane. Mu buzima bwanjye bwose nibyo nize nkaririmba Korowani,nkayisoma mu cyarabu si ururimi rwo muri Iran ku myaka icyenda gusa nari maze kuba icyamamare abantu bakundaga kumpamagara iyo habaga hari ibirori by’idini nkabaririmbira Korowani umva nawe umwana w’imyaka icyenda!Kuva mu bwana twigishijwe ko Abayahudi n’abakiristo banduye ibyo biva muri korowani ko tutagomba kubakoraho,nimuhura ntukamuhe ikiganza umusuhuza kuko banduye nawe wahinduka nkabo. Nuramuka ugize uwo usuhuza mbere yo kugira ikindi ukora ugomba kubanza gukaraba,kuko nusuhuza umuislam wundi udakarabye uzaba nawe umwanduje. Ibi bivuze kwandura mu buryo bwa roho.Cyane cyane akarere nkomokamo bakunda gukoresha aya magamboabili; iyo babonaga umuislam arwanye n’undi umwe bamwita umukiristo usigaye bakamwita umuyahudi.

Guverinema ya Irani na Irak babigenje ityo imyaka imyaka mirongoinani. Irani yitaga Sadamu umuyahudi na Sadamu akita Irani Abayahudi bivuze ko Atari abantu ikibakwiye ari ukwicwa gusa.Ibyo nabivuyemo Imana yampinduriye kubaho ndetse n’abo mumuryango wanjye. Mfite amateka maremare ,ubwo nari mfite imyaka cumi n’ibili. Aya mbere ni hamwe na Yesu. Igihe kimwe mu gihe cyo gukina ndi ku ishuri twakoze itsinda ry’abahungu barindwi ngo dukine hamwe. Mu gushaka umukino twakinira hamwe twese icyarimwe,umwe muritwe aravuga ati hari agakino nzi;afata ikaye ye acamo udupapuro akagenda yandika kuri buri gapapuro ibintu binyuranye.Nyuma aratubwira ati buri wese arajya ahitamo agapapuro,icyo usanga cyanditse ku gapapuro ni icyo uzaba cyo mu minsi yawe izaza(Your future/Ton avenir).

Kuko byari biteye amatsiko twarwaniraga gufata akanyuma, ninjye wagafashe. Kari aka kalindwi kukonatwe twari balindwi. Uwambere arambuye ake asanga handitseho ngo azaba Mwalimu,tubanza gukina dusakuza ,hari uwasanze azaba Mayor/Maire/Meya, Injeniyeri, abakozi bo mu Biro, ku bwa nyuma ngo ndambure akanjye nsanga handitseho ngo uzaba umukiristo! Gukina byashiriye aho, byanteye ikimwaro kuko muri bo ntawandushaga ibya kiislamu, nakozwe n’isoni nyinshi,birandakaza, mu maso harijima, mfata umugambi wo kugenda nkica wa munyeshuri wanditse twa dupapuro.Ndamusumira aratabaza , mubwira ko ndamwica ngira nti kuki wanyandikiye biriya? Atakamba ati ariko se nanditse nzi ubifata uwo ariwe? Nabanje nadufata ndaducanganya neza,ikibazo si njye ntushyireho ikosa kuko nicyo uzaba cyo.Yari afite ukuri kuko ntiyigeze afata ako gapapur ngo agashyire mu kiganza cyanjye,nicyo cyatumye ntamwica. Ariko sinongeye gukina nabo ukundi.Ndangije amashuri yisumbuye njya muri kaminuza, mba umuislam w’intagondwa. Nari narakurikiye Ayatorah.

Icyo gihe Ayatorah yari muri Irak, ni umushiya na Sadamu akaba umusuni bakazirana nyuma yaje kujya mu bufaransa bamwakira neza kuko bashakaga kumukoresha ngo abacogorereze abarusiya b’abakomunisiti.Ntibamenya ko Islam nta bucuti n’abatari abaislam.Twigishijwe kutagira inshuti y’umukirsto. Kubera uburyo yari akomeye nta mwami wo muburasilazuba bwo hagati utaradutinyaga. Abami barahunga dufata igihugu,Uwo munsi Ayatorah yinjiye mu gihugu njye n’abandi banyeshuri twarishimye,tuvuga tuti tugiye kubona ubwigenge na demukarasi.Yari yaravuze ko naza abantu bazabaho mu bwisanzure ariko yabeshyaga miliyoni mirongo irindwi z’abaturage. Kuko Islam ivuga ko niba bishoboka ubeshye n’ubwo zaba miliyali mirongo irindwi ariko wigarurire isi nzima. Ubwo nkatwe abanyeshuri twari aho , naririmbaga Korowani kuva mu ntangiriro nkayirangiza ntabashije kumvamo ikintu na kimwe. Kuko yanditse mu cyarabu, byaradutunguye cyane. Uwo munsi twamusezeranije gushimangira Islamu ishingiye ku mahame akarishye,kugera ku mpera z’isi. Kuberako ndi ikirangirire nahamagariwe hamwe n’abandi baili utangiza revolisiyo y’igisilikali. Waba warigeze wumva ikitwa Hezbollah?

Iyi ni umutwe w’ingabo za Irani twari Hezbollah. Bisobanuye ishyaka rya Allah.Ubwo intego yacu ya mbere yari ugufata Israel tukayigira umurwa mukuru w’Idini ya Islamu ku isi hose. Ubwo dutangira guhamagarira abaislam aho bari hose ku isi guhaguruka bakarwanya abayahudi n’abakiristo. Kugirango tubigereho twagombaga kugira ibirindiro hafi ya Islael, ubwo Hezzbollah yafashe ikicaro muri Libani(Lebanon)Hezbollah yahabwaga amafaranga n’ibindi byose na Leta ya Irani iyo niyo yari intego ya mbere y’uyu mutwe wa gisilikari.Twigishaga urubyiruko kugendera ku mahame y’ubutagondwa mu gihe kiri munsi y’iminota icumi tukaba tubigezeho. Buri muislam yigishwaga kuba anti-Christians, Anti-Jews/urwanya abaikiristo n’abayahudi.Aho twabatorezaga mu misozi bakahava bumva neza icyo gukora.Wigeze wumva kenshi ngo Osama Bin Laden aba mu karere k’imisozi, hari abahungu bane baturikije ibisasu mu Bwongereza baje baturutse aho. Kubera ko mu misozi na ahantu hisanzuye ushobora kuvuga icyo ushaka cyose ntawe wikanga,wahahisha byose.Naje kuba ushinzwe gukangura urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa intego yanjye ya kabili kwari ugusenya Amerika. Ibyo kubigeraho byadusabaga kubikangurira cyane cyane urubyiruko rwaba bahungu ndetse n’abakobwa. KUKI TWAGOMBAGA GUSENYA AMERIKA? Ni uko Amerika,ari igihugu gikomeye ku isi kandi gituwe n’abakiristo benshi. Icyo ni ikimwaro kuri Islam, Abakiristo baba ibihangange kuki se Atari islam? Igomba kuba iya mbere byanze bikunze. Amerika ifite amamiliyoni y’abayahudi abo ntibaha amahoro Islam, Amerika ifite amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’ibihugu byinshi harimo na Ositaraliya. Nitubanza gusenya Amerika bizaba byoroshye kwigarurira ibindi bihugu bisigaye. Kubwibyo twigishaga urubyiruko uburyo bwose bw’amayeri dushobora kubigeraho mu kambi za gisirikali mu misozi, ko tuzajya tubohereza nk’abanyeshuri,cyangwa se ubundi buryo gusa icyo dupfa ni ukugera ku nshingano zacu. N’umugore wanjye sinamusize inyuma yariumusilikari nk’umuntu uyobora abandi nagombaga kubabera urugero muri byose.

Namushatse gusa kugirango tuzagere kuri iyi gahunda yacu.Ubukwe bwacu bwabereye mu musigiti ni ibidasanzwe mu burasirazuba bwo hagati,twashakaga kugarura umuco wa Muhamad ko umusigiti ugomba kuba umutima wa buri kimwe cyose.Twagombaga kubyisha abaturi inyuma bose. Byagombaga kubera mu musigiti byose akaba ariho bitangirira na Djihad turwanya abatari abaislam,ni ahantu hizewe umutekano ku baislamu si abaislamu benshi bajya mu musigiti kubera iyo mpamvu, ariko abayobozi burya baba babizi. Gahunda y’abaislamu b’imyemerere ikakaye ni ukwica abantu banze kuba abaislam, ndumva ntabivugaho byinshi murabizi muri Iraq abashiya n’abashiyite bahora bicana byose bitangirira mu musigiti.

Biciye abantu mu musigiti muri Indonesia,bashatse kwica abakiristu batatu babili barabacika, ibyo byose bihera mu musigiti.Icyari gukurikiraho ni ibihugu bitari ibya Kiislamu,muri Kowani haranditse ngo Isi niya abaislam. Surat 33:27. Muri islam kugirango igihugu ukite icy’abaislam ni uko ubanza kuhubaka umusigiti mu maahame ya Kiislam igihugu cyose cyubatsemo umusigiti kiba gihindutse icya Kiislam. Niba muri Ostraliya harimo umusigiti icyo gihugu cyose ubwo ni icy’abaislamu,ikindi kandi utari umuislamu si umunyagihugu wemewe wo muri icyo gihugu.Mu mategeko ya Kiislamu icyo gihugu nikiba kigendera ku mahame ya kiislamu,uba ugomba kugura uburenganzira bwokukibamo,n’umuryango wawe n’ibyawe byose. Korowani Surat 9. Sinshaka kubatera ubwoba. Ahubwo ndashaka kubabwira ngo niba wizera Yesu Kristo igihugu cyawe giharire we wenyine. Kuko ari mwiza byose ubimwegurire. Ni by’igiciro guha igihugu cyawe Yesu Kuruta uko wacyegurira Muhamad. Islam ni Idini ry’umubabaro n’agahinda. Ntivuge ko navuze kuba Islam ahubwo musome Korowani ubu bisigaye byoroshye ugende kuri internet wandikemo kwica/killing verses cyangwa urwango/hatrate.Urabibona ku bwinshi muri Korowani ,Ikimenyetso kiranga abaislamu ni umujinya , n’aho abakiristo bakarangwa n’umunezero n’urukundo. Niyo mpamvu twashakaga kwigisha tutajenjetse abadukurikiraga.

Post a comment