No comments yet

KWITWA UMUKRISTO BIHURIWEHO N’ABAVUGA YESU KRISTO BOSE.

Bibiliya ni igitabo kidashingiye ku idini iyo ariyo yose, ubukristo kandi nanone si idini, ahubwo ni izina abapagani bahaye abakuriye Yesu, batangiye kubita ko muri Antiyokiya.

Kubera ko bagendaga bamamaza inkuru Nziza ya Kristo. Niyo mpamvu uzasanga umukristu ajya kuraguza, umukristo yiba, umukristu apfumakira ibigirwama, ugasanga harimo abarozi, abakora ibyiza, n’abakora ibyiza, abatekamutwe byose bikitwa ko ari abakristo.Ibyakozwe n’Intumwa 11:26.amubonye amujyana mu Antiyokiya. Bamarayo umwaka wose baterana n’ab’Itorero, bigisha abantu benshi, kandi muri Antiyokiya ni ho abigishwa batangiriye kwitwa Abakristo.

Yesu nta bukristu yasize cyangwa se ngo atangize ubukristu, ahubwo icyo yazanye ni uguha abantu ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana. Abantu batari bake bareba imbuto z’abafite amazina y’abakristu, bagahitamo kutagira aho basengera kuko bavuga bati: kanaka uriya si umukristu?Hari utazi ububi bwe?

Bityo rero abantu benshi bazakubwira ko ari abakristu, ariko uzakubwira ko ari umwana w’Imana nibo bake cyane, kandi bene abo nibo Imana ishima!

Yohana 1:12.Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.

Ubushobozi Yesu yatanze ni ubwo kuba si ukwitwa!Uwizeye Yesu anamwemera ni Umwana w’Imana ugaragarira mu bikorwa, atari ku mazina n’imihango y’idini.

Post a comment