No comments yet

KUKI ABUZUZA INTEBE ZO MU NSENEGRO, ARI NABO BARI KUZUZA IMYANYA Y’IKUZIMU BASHIRIYEYO.

UBUTUMWA YESU YAHAYE RACHAEL

“Nzaciraho iteka abigisha kudabagira bakamarira ubugingo bwa benshi mu irimbukiro, nta n’umwe uzarokoka.

Amateraniro, mu masengesho y’urudaca, mu biterane by’ivugabutumwa, kuki abitabira ibyo byose ari nabo bakomeje kurimbuka? 
Kuki bake cyane aribo bajya mu Ijuru naho abandi benshi benshi bakajya ikuzimu kandi barahoraga mu nsengero?

Yesu aracyarizwa n’abantu barimbuka ariko mwe bigisha, icyo muzi ni ukubwira abantu uburyo Imana igiye kubaha imigisha, ibikorera ibitangaza. Ntimubigishe kwihana gutinya no gukunda Imana ngo bezwe.

Ni gute umwigisha atangira umwaka yigisha imigisha, akarinda awuraniza yigisha ibitangaza nta yindi nyigisho isohoka mu kanwa ke, abigisha inyigisho zibakururira gukunda iby’isi, nta na rimwe ababwira iby’agakiza no kurimbuka ku bagomeye Imana? Kuki mudafata akanya ngo mwumvire Ijwi ry”imana riba mu mitima yanyu?

Yesu ararizwa n’abantu barimbuwe n’amagambo assize umunyu y’ab’igisha b’iki gihe.
Mwa bigisha mwe kuki muheza abantu mu mudamararao ubajyana kurimbuka? Ntimuziko umuriro ari ukuwubamo iteka ryose?

Imana ni umuriro ukongora kandi biragatsindwa gusumirwa n’ukuboko kwayo. Mukusanyirize hamwe na Yesu, mwe kunyanyagiza musanga Satani.

Post a comment