No comments yet

IYEREKWA RY’AMATORERO ATARIGERA AGIRA UWO AGEZA MU IJURU/ ZIPPORAH MUSHALA, TARIKI 16 UKWA MBERE 2016.

Ibyahishuwe 18:4. Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo.

Yesu yambwiye ko hari amatorero ataragira numwe ukandagira mu Ijuru wayasengeragamo, kubera inyigisho zabo. Yambwiye kuyavuga mu mazina kuko ari byiza ku kumenya ukuri aho kwizera ibinyoma bizabajyana mu kuzimu. Nyuma yo kumva ibyo mwibarize Yesu aho gutsimbarara ku myemerere yanyu y’amadini yanyu.
YESAYA 7:11. “Saba Uwiteka Imana yawe ikimenyetso, usabe icy’ikuzimu cyangwa icyo hejuru mu kirere.”

Kuko agasuzuguro n’ubwibone byose bizajyana nyirabyo muri Gihanamu ndabibabwiye. Iyo Gihanamu iza kuba yonyine nta muriro, nta kubabazwa, nta nyo, aho amarira n’agahinda bidahozwa , ndetse umuntu n’ubwo yaba umwanzi wanyu, ntawakwifuza ko undi ajyayo. Si ibyo gusa ahubwo mwite ku bintu byose namaze kubabwira biriho. Inshuti nziza ni ikubwiza ukuri kabone n’ubwo birakubabaza ariko niwumvira uzabaho mu bwiza butangaje.

1. KWIHANANGIRIZWA KW’ABAHAMYA BA YEHOVA.

Yesu ati: “ baje mu si barangije bigira abahamya banjye. Nta na kimwe bahamya ku byanje. Bigisha inyigisho za antichristo nko kuvuga ko nta Gihanamu ibaho. Kubera ibyo batuma abantu basusurukira kwibera mu byaha byabo. Inyigisho zabo zihabanye n’ibyo nigishije byose. Navuze ko hari Gihanamu bo bakavuga ko ntayo. Navuze ko iyo umuntu apfuye bidashirira aho, bo bigihsa ko biba birangiye. Navuze ko nzagaruka bo bakavuga ko ntazaza. Navuze ko mu minsi y’imperuaka nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose nyamara bo bavuga ko nta Mpano z’umwuka zibaho. Bahakana ko Umwuka Wera wanjye Atari umuntu ko ahubwo ari imbaraga(force). Ntabahisha ko bandwanya. Ninayo mpamvu bakoresha ubwenge bwa kimuntu basobanura ibyanditswe, aho kuyoborwa n’Umwuka Wera. Mu buryo bw’umwuka barasinziriye. Berurire ko nta muntu n’umwe wo mu bahamya ba Yehova uzinjira mu Bwami bwanjye.

2. ABADIVENTISTE B’UMUNSI WA KARINDWI

si abo gusa hari abandi bahinduye imyigishirize bahimba ibyabo. Abadiventiste b’umunsi wa karindwi bose baruhukira muri Gihanamu. Nongeye gusubira kwerekwa muri Gihanamu maze mbona umugabo uzabiranijwe n’umuriro. Inyo nyinshi zari zimwuzuyeho ahantu hose. Yasaga nuwibira mu muriro akongera agapfukama, Yesu amfata ukuboko kuko mu kuzimu ni habi cyane hateye ubwoba. Nabonye umugabo nzi maze kubwirwa uwo ariwe mbere y’ibyo niyumvishaga ko yagiye mu Ijuru. Uwo mugabo atarapfa naramukundaga cyane, kuburyo nibwiraga ko yagiye no mu Ijuru. Nahoraga ntekereza ko yibereye mu busitani bwiza cyane bwo muri paradizo y’Imana nta na rimwe natekerezaga ko yaba ari mu muriro. Uwo mugabo yitwa Marc M. yari umudiventiste w’umunsi wa karindwi kandi yari yarakoze umurimo ukomeye amenesha imbaraga z’umwijima. Maze mbwira Yesu nti uyu mugabo ntiyakagombye kuba ahangaha, kuko yari umuntu mwiza. Ahakora iki? Namubajije ndira. Yesu aransubiza ati Mwana wanjye, havumwe uwizirika ku mategeko , yarangiza agahakana ibyo nakoreye ku musaraba.

Abagalatiya 3:10. Abiringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.”
11.Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.


Bene data munyemerere mbagaragarize impamvu Yesu yambwiye yatumye Marc ajya mu muriro. Amategeko yo mu isezerano rya kera yabuzanyaga kutarya zimwe mu nyamswa, agategeka gukebwa, ntiyari agifite umumaro kuri twe abakristo bo mu Isezerano rishya. Twarabibohowe ntitukibihatirwa kugira ngo tube dukiranutse. Imana itubwira mu isezerano rishya ko idukeneyeho kwera yaba imbere no mu mutima. Ni ukuvuga mu buryo tubayeho, uko tuvuga, uko tugaragarira abandi, n’imitekerereze yacu. Ibyo dusabwa si amategeko cyangwa se imihango runaka. Ndabinginga ntimukagwe mu makosa ka ya Marc yo kwihambira ku bitegetswe n’amategeko. Tugomba gusa kubaha amategeko y’Imana tuyobowe n’Umwuka Wera. Nkimara kubona ibyo amarira yarisutse kuko najyaga mwishimira numva ko yagiye mu Ijuru uburyo yakoreraga Imana.

Musaza wanjye mukuru yari afite ama DVD n’ubwo ntari umudiventiste ayo ma video nayarebye muri 2011. Icyo gihe nari ntaramenya ko uyu marc yavuye mu mubiri muri 2010 natekerezaga ko akiriho. Ninayo mpamvu nakunda kureba video ze cyane. Kubera gukunda video ze nyuma naje kumenya ko yapfuye. Yesu yarambwiye kandi ngo amadini menshi abayakuriye ntibansenga mu kuri no mu Mwuka. Baririmba ko bazajya mu Ijuru kandi ko iryo dini ariyo ryonyine ritunganye. Nyamara bazajya bose muri Gihanamu kuko batanshatse. Ntibanzi namba.

Matayo 7:23. Ni bwo nzaberurira nti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z’ibibi mwe.

Bansenga bishakira impano z’Umwuka gusa kugirango babone uko bishakira icyubahiro imbere y’abantu. Babwire ko bakwiye kwihana. Babwire ko kwambara uniforme z’itorero bitazabakiza, ndetse n’ibyo bakoraga mu Itorero bitazabarokora. Imirimo yo gukiranuka niyo yonyine izabakiza, nubwo wababwira bakagutuka ubabwire bihane.

Ubwo naje kubona inyubako y’urusengero imbere yanjye. Byari byanditse “EGLISE D’ARMEE DU SALUT” mu nyuguti nini. Hasi yabyo hari handitse “ Itorero rya Satani, imana yapfuye” Yesu yambwiye ko uro rusengero ari urwa Satani Atari urw’Abasirikare ba Yesu. Nyuma y’urupfu Satani azaburana abarusengeramo bose kuko aria be. Musohoke ubu nonaha. Niba hari uwo nakomerekeje kubyo navuze yihangane nta kundi nabigenza kuko ni uburyo rukumbi bwo gukiza ubugingo burimbuka. Mureke Yesu abakize. Mwihane uyu munsiwa none agakiza kakiboneka, hari ubwo ejo haba hatari ahawe.
2 Abakorinto 6:2 . Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ngo umurimo wacu utagira umugayo

Post a comment