No comments yet

IYEREKWA KU ITOTEZWA RIZAZANWA N’UBUTEGETSI BUMWE BUHURIWEHO N’ISI YOSE/ RACHAEL MUSHALA. Tariki 25 ukwa cumi na kumwe 2015

Yesu yanyeretse uburyo isi izaba imaze kwinjizwa muri gahunda ya “ nouveau ordre mondial/ new world order”.
Niba mwarigeze mwumva bavuga ibya “ nouveau ordre mondial/ new world order” byavuzwe kera ariko mumenye noneho ko ari ikintu kigiye ushyirwa mu bikorwa ubu byihuse cyane. Muri iryo yerekwa nta mahoro yari mu isi, abantu bose bari bafite ikimenyetso ku ruhanga rwabo, aricyo cyari ikimenyetso cya “ nouveau ordre mondial/ new world order”. Nabonaga abasirikare ba ONU baturutse mu bihugu byose byo ku isi,bakoraga nk’umuntu umwe. Bavugaga ko buri muntu wese agomba kugira icyo kimenyetso kimwemerera gukorera mu ri “ nouveau ordre mondial/ new world order”. Icyo ni ikimenyetso cy’inyamanswa. Abasirikare boherejwe ahari abantu bose babaga banze gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamanswa. Ibyo ntibyari byoroshye kuburyo hagira ubacika atagifite kuko abasirikare bashakishaga n’umuntu wese utagifite kandi bose bafite intwaro. Byabonekaga ko nta hantu na hamwe hariho ho kwihisha. Nabonye umukobwa umwe bashatse kwihisha abo basirikare yinjira mu nzu, maze mu buryo bworoshye yane bahita babona aho yihishe. Sinzi uko babigenje ngo bamubone gusa nta mahoro cyangwa akaruhuko umuntu wese utaremeye gushyirwaho icyo kimenyetsoyashoboraga kugira.

Twitegure uyu munsi kugaruka kwa Kristo. Ntibikwiye ko byazagusanga ukiri mu isi, kuko ubwo bizabaho azaba ari ibintu bikomeye ku bakristo bose.hazaba ubutegetsi buhuriweho n’isi yose aho umuntu wese agomba kuzagira ikimenyetso cy’inyamanswa yabyanga akababazwa ndetse no kwicwa. Biragoye kugirango haboneke abatazabyemera kubera umubabaro uzaba ukabije kuba mwinshi. Icyemezo gikwiye ni ukwitegura guhera none kugirango mubashe kuzahunga ibizabaho nyuma. Mwegere Imana muyisabe ibafashe kwitegura kugaruka kwa Yesu kandi mwumve icyo ibashakaho. 
Imigani 1:20. “Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari? Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, N’abapfu mukanga kumenya ubwenge?
23.Nimuhindurwe n’imiburo yanjye, Dore nzabasukaho umwuka wanjye, Nzabamenyesha amagambo yanjye

Post a comment