No comments yet

IYEREKWA KU GICUMBI CYA SATANI MU MADINI.

 

Aba bantu aracyasubiza Yezu ku musaraba:
– Abasenga bakoresheje ishapure, Tasbih, abakora ibitangaza byo kwiyamamaza ko bakomeye,nka TB Joshua, n’abandi benshi:
Yeremiya 20:9 Kandi iyo mvuze nti “Sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye”, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike.

Tariki 28/03/2016 Umwuka w’Uwiteka wanjeho cyane kuburyo numvaga umutima wanjye wihaze mk’igipurizo cyangwa se umupira w’amaguru ugiye gusandara kubera kuwuhaga cyane.

Nahise ntwarwa mu Mwuka mbona Yesu amanuka akikijwe n’abamarayika batabarika, arabagirana cyane. Nanezerejwe no kumubona ariko ntacyo yavugaga.
Yarebaga hasi kandi yari afite ishusho igaragaza ko atishimye. Yubuye amaso ndamwitegereza mbona asa n’umuntu ugiye kurira. Asa nutenguwe atangira kurira cyane. Maze aherako arambwira ati: “mukobwa wanjye, ndacyakozwa isoni n’ab’iki gisekuruza nabambwe nabo kuko bakomeje kuntera umugongo. Baravuga bati ‘iyo tuza kubaho mu gihe Yesu yavukaga twari kumwizera ntibari kwanga kunyizera nk’uko abafarisayo bagenje. Ariko banteye umugongo kuko batashatse kumva ibyo nababwiye. Bakomeje gushishimuza inkota umutima wanjye bakoresha amagambo yabo atuka Imana, bakanga imiburo nyuza mu bagaragu banjye.inyigisho zabo zigoramye zirambabaza! Zirambabaza cyane! ‘

Ubwo yakomeje kwikubita ku gituza n’ikiganza gifunze nk’ingumi,yakomeje gukubita ku gituza amarira akomeza gushoka kugeza ubwo yahindutse ikidendezi kirabagirana cy’amarira amuva mu maso.

Amarira ye yararabagiranaga rwose nabona ubwiza bw’Imana muri yo. Ni amarira Yera, Yesu aratangaje cyane n’amarira ye arera.

Aravuga ati; “ nk’uko Yohana umubatiza yasuzugurwaga, n’ubu amateka yisubiramo niko bagenzereza abagaragu banjye. Abantu benshi bahururiye ibigezweho n’inyigisho z’inzaduka bibwira ko mbirimo.barishakira ibitangaza ntibigeze basoma ahubwo se ko njyewe nshiye bugufi, kandi ko ngendana n’abiyoroshya?
Ntibasoma mu byanditswe byera ngo babone uburyo Eliya yari intamenyekana aca bugu, kimwe n’abandi bahanuzi banjye?
Bavuga ko bankorera nyamara iyo mvuga ntababsha no kumenya ijwi ryanjye. Batuka izina ryanjye bita abagaragu banjye ko bavugishwa n’abadayimoni. Bashaka gusenga mu buryo bwo kwihimbaza bihitiyemo binyuranye n’ibyo nabigishije.
Imigani 16:25 Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.

none ko badashaka kunyumva mvuga, uwo bibwira ko basenga wundi ni inde?inzaira ihari ni imwe rukumbi, bibwira ko mboneka mu byisi. Inzira yanjye iragoye kandi kandi irafunganye. Bibwira ko banshakira mu bigiezweho n’iraha, biyibagiza ko navukiye mu kiraro cy’inka. Nabo bakwiye kwicisha bugufi nk’uko nabahaye urugero.
‘ mukobwa wanjye Islam, Hinduism, n’andi madini y’ibinyoma yongeye kunsubiza ku musaraba. Bigisha ko ntafite ububasha bwo kugira uwo nkiza. Bakavuga ngo nzonger nze mbambwe babone kubyemera akaba ariyo mpamvu basenga ibigirwamana.
Abagaragu banjye ntibagishakisha intama zanjye zazimiye, barambamba kabili. Iyo bareka bakarebera abantu muri Islam, muri Hinduism mu byaha byabo, baba bakomeje kuntera imisumali.
Umuntu wiyita ko akijijwe agakomeza kwiruka mu by’isi uwo nawe ansubiza ku musaraba.

ABAHEBURAYO 6: 3 Icyakora Imana nibikunda tuzabikora.
4.Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
5.bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza

6 maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.

“ USENGERA MURI Gaturika uwo aba amvundereza amacandwe mu maso,basenga abadayimoni amanywa n’ijoro. Ni idini ya Satani. Abantu benshi bajya kuramya no gupfukamira PaPA nk’aho ari njyewe. Mbega ikizira! Nzabajugunya bose mu kuzimu.

Yesaya 5:14 Ikuzimu habaye ikirura, hasamishije akanwa kaho bitagira akagero, maze abantu banjye uko bangana bahamanukana icyubahiro cyabo, ndetse n’uwo muri bo binezereye bagwanamo.

Ntibigeze bamenya ko abahanuzi b’Imana bataba ibyamamare kuri iyi si? Irembo rigari ni inzira ijyana abantu kurimbuka. Umuntu wese ukurikira inyigisho z’ibyaduka aba antanyaguriraho imyambaro,ansubiza ikamba ry’amahwa ku mutwe akongera kunsubiza ku musaraba.

“Idini y’abangilikani sinyizi, muyisohokemo muhunge uburiganya bwa Satani, mumpungireho nzabaha ubuturo budashira ahategera uburiganya bwa Satani. Munyishyingikirizeho, ndabinginze munyishyingikirizeho niteguye kubaramira.
Umuntu wese wambara ishapule agasenga ayikoresheje, aba asenga abadayimoni sinjye!”

“ Sinzi abahamya ba Yehova, ni abahamya ba Satani si abanjye! Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi simbazi! Bahakanye urupfu rwanjye bahitamo kwihambira ku mategeko. Baracyansubiza ku musaraba………………bavuga ko amagambo yanjye ari nk’urupapuro rwokwisukura nyamara ntibazi amategeko yanjye ari
ABAHEBURAYO 8:10 Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, Nyandike mu mitima yabo, Kandi nzaba Imana yabo, Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
Bigisha amahame babwirwa n’abadayimoni, sinzi Salvation Army. Abo nzi ni abaguma mubyo bigishijwe n’umwuka wera, Atari inyigisho zahimbwe n’abantu cyangwa iz’abadayimoni.”

“Mwirinde abahanuzi b’ibinyoma bashaka kubarya amafaranga kugirango bibonera ibyubahiro biyakomotsemo. Ibitangaza byose byo muri Bibiliya bigiye bigira impamvu byabayeho n’icyo byashakaga kwigisha. Ntibyabayeho mu buryo bupfuye kubaho gusa,Inyanja itukura yabonetsemo inzira kuko abaisraeli bari babuze aho banyura kandi bari mu kaga. Manu yabayeho mu butayu kuko abantu bari bashinje kandi bakeneye ibyo kurya.

Mugendere kure abahanuzi bashaka gukuza amazina yabo bakora ibitangaza kandi bitanakenewe.Abo waba uzi bose bakora ibitangaza ndetse batana n’amafaranga mu babayoboka, ayo mafaranga bayakura mu kanwa ka Baphomet (Dayimoni). Uyu Baphomet atanga amafaranga akoreshwa mu bihugu byose. Mwirinde abo bose ni abakozi ba Satani. Mwirinde cyane TB Joshua na Chris Oyakilome nta muntu n’uyu rutoki bigeze bageza mu bwami bw’Ijuru bivuye ku nyigisho zabo. Imbaraga bakoresha si iziva kuri njye, insengero zabo zuzuye amaraso y’ibitambo batambira abadayimoni. Barabayobora mu cyerekezo gihabanye n’inzira ijya mu Ijuru. “

Dore ikizababwira abahanuzi b’ukuri: bazabigisha ibyanditswe neza muri Bibiliya nta bindi bindi bavangavanzemo. Bazakora ibitangaza aho bikenewe kugira ngo bashimangire ubutumwa bwiza bamaze kwigisha buhindura imitima y’abantu. Ntibazagira ubwo bakora ibitangaza byo kwiyogeza biyamamaza ku mateleviziyo ngo bamenyekane. Bazabikorera kubahisha izina ry’Imana. N’ubwo baba makumyabili banyuranye bazahuza mu magambo bazavuga bose azaba yuzuzanya azaba neza ari 100% bihura n’Ijambo ry’Imana. Kuko Umwuka Wera ari Umwe, azabigisha ukuri kose.”

Benedata dusenge ubudasiba, dushake kubatizwa mu Mwuka Wera, dusabe dushishikaye nta kabuza tuzabihabwa, kugirango tubashe guhagarara tudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.
Ijambo ry’Imana ni nk’inyundo ijanjagura urutare;
Yeremiya 23:29 Kandi Uwiteka arabaza ati ‘Mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro, cyangwa nk’inyundo imenagura urutare?’”

ZIPPORAH MUSHALA

Post a comment