No comments yet

ITANGAZO KURI KORONAVIRUSI

Yesu ashimwe.


Ubu butumwa nanjye bwangezeho numva ari byiza ko nabuhidura mu kinyarwanda ngo mbubagezeho namwe kuko numvise ari ingenzi ko mubimenya.
Ubu nibwo busobanuro mu kinyarwanda:
Izina ry’Uwiteka rihabwe icyubahiro.


Nitwa Madame Agathe Banangoyi nkaba ndi umujakazi w’Imana, ntuye muri Karoline y’amajyaruguru muri Amerika.
Nari mu masengesho mu gihe nkiki ndi imbere y’Imana, nirirwa imbere yayo hanyuma nakira ubutumwa buvuye ku Mana.
Imana impishurira binyuze mw’ijwi ryayo ibijyanya na Corona virus.
Imana iravuga ngo”abantu bareke guhunika ibiryo mu nzu ahubwo bahunike amasengesho,bihane,barire baborogere imbere y’Imana,bitwikirize amaraso ya Yesu.
Kwifungirana mu mazu ntabwo aribyo bizazana igisubizo kuko ni indwara inyura mu muyaga,(Ni umuyaga unyura mu muyaga)”
Nyabuneka gusenga,kwihana ibyaha no kubireka no kuririra Imana tuyisaba imbabazi no kwitwikira amaraso ya Yesu ni cyo gisubizo.
Musenge bakozi b’Imana aho muri hose,nimuririre Uwiteka musabire abantu b’Imana bose n’isi yose muri rusange,musabira abantu imbabazi ku Mana,mwiyeze muririre Imana muyisaba imbabazi,mwihana ibyaha ku bwanyu no kubw’abantu bose no kwitwikira amaraso ya Yesu, abantu bitunganye mu mibereho yabo barire baborogere Imana banitwikiriza amaraso ya Yesu.
Uwo niwo muti nyawo ukwiriye kandi w’ukuri ni narwo rukingo rukwiriye kandi rw’ukuri.
Imana iduhe umugisha.
Niwakira ubu butumwa ubwoherereze n’abandi,bukwirakwize Kandi ushobora no kubuhindura mu rundi rurimi,buhindure bukwirakwize ku bantu bose kugirango bubashe kugera no ku bandi.
Bakozi b’Imana aho muri hose mwebwe mwese mwinjire mu masengesho musengere abantu b’Imana mubasabira imbabazi mubatwikiriza amaraso ya Yesu,mubabwiriza kwihana ibyaha no kwitunganya mu mibereho yabo.
Imana yacu iduhishe,idukingire,iturinde iki cyorezo.
Murakoze.
Izina ry’Imana rihabwe icyubahiro.

Post a comment