1

ISHYANO RYAGUYE MU ISI NI UKO ABATEMERA IMANA BADASIBA KWIVANGA N’ABAYISENGA!

Ndabasuhuje mu izina ry’Umwami Yesu Kristo mwe dusangiye gucurwa mwese. Uyu mwanya turebere hamwe ibiteye agahinda byadutse hagati muri twe, nyamara benshi batajya baha agaciro bakabifata nk’ibigezweho, kandi bury anta kigezweho kiriho na mba nk’uko tubisanga. (umubwiriza 1:10. Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.)  nitegereje umubare utari mutoya w’igitsinagore nsanga batemera Imana. Usibye no kwemera Imana nabo ubwabo nta cyizere bigirira nk’ibiremwa bifite agaciro gakomeye kuri iyi si. Nibyo koko Yobu yagize ati : “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo? (7:1)

Ndashaka kwibariza igitsinagore cyabashije kugera mu nzu y’Imana, haba mu nsengero no mu misigiti n’ahandi basengera. Niba usenga Imana yaremye Ijuru n’isi, nawe ubwawe ukaba ubyemera koko. Twiganirire.

Mubyo nabonye biteye isoni bikorerwa mu isi n’amabara yose( abasenga n’abadasenga) ni uko abagore batari bakeya ari ingayi, batanyurwa n’iyo wabakorera iki badatuza.

Igitsinagore benshi, usanga bagira irari ryo kwifuza ako babonye kose bibwira ko ari keza. Abi mvugaho dore uko bateye: 1. Abatemera Imana na mba; bene aba ni babandi usanga niba umuzi ari umuyumbu, nyuma y’iminsi mike ugasanga yarabaye musheru. Si ibyo gusa areba uko Imana yamuremye, akumva we ubwe uwamuha ubushoozi bwo kwirema yakwirema uko yigira. Niko gufata imisatsi akayibabura, si ukuyibabura gusa ahubwo akayizirikaho ibiziriko bigenda binagana, igiteye intimba kurusha ibindi ni ukusanga mu rusengero aririmba ngo “yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye”!

Biteye indi ntimba kubaho wiyizi ko nta zyiza na mba kigukomokaho, ugahitamo kwiyemeza gushaka abo ukeka ko ari beza cyangwa bagira ibyiza, ngo use nabo, byanze bikunze.

Imigani 10: 17. Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y’ubugingo, Ariko uwanga gucyahwa arayoba.

Hari ababwirwa ko bakwiye kuva muri izo ngeso mbi, bakakuwbira ko ukwemera kw’amadini yabo kutabibabuza. Ikibazo ni ikingiki: Ese muri ayo madini mwazirikiwemo, ninde muriyo uzagufasha kwiregura ku munsi w’urubanza?

Nyamara waba warumvise korali y’abatwaramucyo bagira bati “buri muntu azajya yivugira ibye nitugera imbere ya rwa rukiko” nyamara ntanze urugero rutoya mpereye no kuri abo, mwareba igitsinagore barimo ko nabo bemera bagaze ku maguru yabo yombi ko Imana yibeshye ku misatsi yabo bagahitamo kuyibabura ngo base uko bumva bari bakwiye kuremwa.

kwihindura ibara ry’uruhu ni ugutera Imana agahinda

Umubwiriza 7:29. Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremye umuntu utunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”

Mubashije kureba ibyo abantu bihimbiye ni byinshi, mbese buri wese yatangira kugenzura akareba niba koko rya Juru aririmbira abandi, azaryinjira, aho ntiwazacyura indirimbo, ntiwazacyura kubaka insengero, ntiwazatahira kuziririza imboneko z’amezi n’amasabato gusa, ukazaba uwo gukorwa n’isoni ku munsi w’amateka?

Ibyahishuwe 3:1. “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti “Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.

Wowe wanze gukurikira Imana ugakurikira abayobozi b’amasinagogi, batagize icyo batwe no kurimbuka kwawe icyo bapfa ari uko bakubara mu bayoboke babo gusa, ni iki washinja Imana itakoze wowe Wabasha kwikorera, none niba warakosoye Imana ukababura umusatsi, ibitsike urabiharura, inzara witeraho nk’iza kagoma, amarangi wisiga ku minwa nk’aho ari wowe mukobwa cyangwa muvukanyi wa Yezebeli.

Hari abandi bagerageza kwitwararika kuri ibyo navuze haruguru, ariko bakagira ikibazo cyo kumva ko ari bashiki ba Zakayo. Si ugufata ibisa n’inkweto zishinze bakagenda bihanitse kuburyo hari bamwe na bamwe bakurizamo kuvunika ibirenge ariko bakanga bagapfira ifiyeli.

Mukristokazi waba wambara utya iyo nzira urimo yerekeza mu irimbukiro, garukira aho.

Iyo wamaze kwivanaho ubwiza bw’Imana, niko gupfa burya ni nka bene abo Imana yabonaga nk’inyumbi nyamara bafite amazina y’uko bariho.

Ngaruke ku bakuru b’amasinagogi, bashimishwa no kubona igitsinagore kitubaha Imana, ariko ntibagire icyo babivugaho, ni uko nabo baba ari abahamya ba sekibi bemeza badashidikanya ko Imana yari yaribeshye kurema ababa babagaragiye.

Niba warahakanya Imana ariko ukaba udasiba kujya kuyitera agahinda ahitirirwa mu nzu yayo, ukabona n’abakakubwije ukuri batakugira muribo, burya ni intumbi iba iyoboka iyindi.

Ibyahishuwe 3: 17. Kuko uvuga uti “Ndi umukire, ndatunze kandi ndatunganiwe nta cyo nkennye”, utazi yuko uri umutindi wo kubabarirwa, kandi uri umukene n’impumyi ndetse wambaye ubusa.18. Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. 19. Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. 20. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’

Turangije tugirwa inama nziza yo kwegera Yesu no kwihana mbere y’uko haza ibihano. Mugire ibihe byiza duharanira kwegera Imana tutayetera agahinda ko twamaze kuyirukana mu buzima bwacu twihimbira ibyacu. Nayo iratubabarira igendane natwe kugeza ku ndunduro y’isi. Mugire amahoro.

Comment(1)

  1. Reply
    Jacques says

    Ini iyo an Bantu bazajya mu irimbukiro

Post a comment