No comments yet

IRARI RY’UBUSAMBANYI, UBUHEHESI, UBUSINZI, N’IBINDI BINTU BISA NABYO

Ubwo narimo nsenga nsoma na Bibiliya, numvaga indirimbo ihimbaza Imana, ubwo Yesu anyereka mu kuzimu itsinda ry’abantu babaye ibisambo(ingundirizi/gourmends/mean) ku isi. Ubuho naherekejwe na malayika. Malayika yansobanuriye ko abantu bo muri iri tsinda ari abakundaga impiya(amafaranga) kuruta Imana. “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye”
Kuva 20:3. “Ntukagire izindi mana mu maso yanjye.
Amafaranga yari ababereye Imana. Bakoresha uburyo bwose ngo amafaranga atabaca mu myanya y’intoki. Bumvaga nta kibazo kuko babashaga no kwiba cyangwa gukora ikindi kibi cyose ngo babone amafaranga. 
Luka 12:15. Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bwinshi bw’ibintu bye.”
Aho hantu nahabonye igisa n’igorofa ndende ihananuka, yasanga niyasandariye impande zose. Ibyo bimaze kuba abari muri icyo cyiciro cy’abanyabugugu bose birukiye mu bihuru. Bari benshi cyane kandi batangira kurwanira muri ibyo bihuru barimo. Ibyo byamaze akanya mbona bageze aho bananirwa ariko niko abandi baza nabo bakomeza kuharwanira ngo buri wese yirwaneho. Ibyo byarantangaje kubona uburyo bananiwe ariko bagakomeza kuharwanira ntibarekere aho. Malayika aransobanurira ati, bakiri ku isi barwaniye kubona amafaranga barinda bayivaho batararorera. Amafaranga niyo yari Imana yabo kuko bayarwaniye cyane ninayo mpamvu na hano bakomeje kuyarwanira. Nta kintu na kimwe kibasha kubahagarika kurwana uko byagenda kose. Bagwaga hasi bakongera kubyuka barwanira amafaranga. 
Abagalatiya 6:7. Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.


Bakomeje kurwana nyuma mbona bose bamizwe n’ubutaka nk’uko malayika yari yambwiye. Imana ivuga ko mudashobora ukorera ubwami bubili icyarimwe. Ntiwakunda Imana n’amafaranga icyarimwe. 
Luka 16:13. “Nta mugaragu ucyeza abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi.”
Imana ishaka kuba iya mbere mu buzima bwanyu, icyo mugira icya mbere kindi kiba kibabereye ikigirwamana. 
Gutegekwa kwa kabili 6:4. Umva wa bwoko bw’Abisirayeli we, Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine.
5.Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.
6.Aya mategeko ngutegeka uyu munsi ahore ku mutima wawe.

Ntimushobora kubona Imana mutaritandukanya n’ibigirwamana byanyu. Mushake amahoro yo mu mutima no kwezwa, kuko utejejwe atazabona Imana.
Abaheburayo 12:14. Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
Yesu arabakunda ababaurira kenshi ku bw’urukundo rwe. Ntashaka ko murimbukira aho muri ubu, ahubwo ashaka ko muza aho ari kugirango muzabone ubugingo buhoraho. 
Yohana 3:16. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Abamaze kugera ikuzimu ntibabasha kugaruka ku isi ngo bihane, nyamara mwe mubasha kwihana kuko mukiri ku isi. Imana ibahe umugisha bene Data na mwe bashiki bacu.

YESU AZA MU MUCYO MWINSHI AJYANA RACHAEL KUMWEREKA IKUZIMU.

Tariki 22 ukwa mbere 2016, icyumaba cyose cyuzuyemo umucyo utangaje. Nasengeragamu Mwuka maze imbaraga z’Imana zinzaho cyane, ziranterura zinyimurira ahandi hantu mu cyumba twasengeragamo mpfukamye. Kuberako nari mfunze amaso sinigeze menya aho ndi naketse ko ndi iruhande rw’idirishya akaba ariyo mpamvu urumuri rwaturukaga hanze runyuze mu idirishya rwangeragaho. Ariko naje gusanga Atari byo kuko nta dirishya ryari rifunguye kubera ko hari nimugoroba izuba ryarenze. Ubwo mpita numvako ari umucyo w’Ijuru. Urumuri rwariyongereye kandi rurushaho kubonesha cyane. Nakomeje gupfukama nsingiza Imana. Ako kanya Yesu aratambuka maze urumuri rwimukira aho nari mpfukamye nsenga. Ankoza ukuboko ku mutwe maze nuzura imbaraga z’Umwuka Wera. Navugaga mu mu rurimi rw’icyongereza maze Yesu arahava. Muri akao kanya sinatekereje ko Yesu yashakaga kugira icyo anyereka. Nyuma y’igihe gito kuri uwo mugoroba nsenga,natangiye kumva ntangiye kubabara sinamenya ikibiteye. Sinari nziko byaterwaga n’uko nari ngiye gusura ikuzimu ubwo nakomeje kumva mbabaye hashize akanya njya kuba ndyamye nkigera ku buriri Yesu atangira kunyereka ikuzimu. Cyari ikibaya gifit ubujyakuzimu burebure cyane, kandi cyagutse mu bugali ubibona ukihagera. Ibihumbi byinshi by’abantu bakomezaga kugwamo. Urukuta rw’ikuzimu rwaratukuraga bitewe n’inyama z’abantu bahababarizwaga. Urwo rukuta rwari runini cyane rusa n’urutagira iherezo kandi bigaragara ko rugabanijemo ibice byinshi. Amaso yanjye yitaye cyane ku kureba abantu babili bari bamaze kugwa mu Kuzimu muri ako kanya. Bakihagera babaga bambaye ubusa,bahise bagwa mu kazu gatukura cyane ako kanya bakimara kukinjiramo gahita kifunga. Ubwinjirio banyuzemo binjira bwahise bwifunga hose harifunga bagumamo.

Abo bantu babili bari umugabo n’umugore bakomeje gushakisha bihebye aho banyura ngo basohoke bavemo muri ako kazu. Bazengurutse impande zose bashakisha ariko ntibigeze babona uburyo bwo gusohokamo. Nabonaga buri umwe wese yirwanaho ashaka aho yasohokera ntawabaga yitaye kuri mugenzi we. Bamaze kubona ko ntahashoboka kunurwa ngo basohoke bahuje inamango barebe ko mu ruhande rwo hejuru hari ahashoboka ko bahanyura bagasohoka. Umugabo yagerageje kurira ngo arebe ko byashoboka kubona inzira agasohoka,maze umugore ahita muhanura ngo nawe agerageze kureba ko yabona aho gusohokera. 
Inyo nini cyane zatangiye kubarya zibinjira mu mubiri ndetse no mu magufa zitangira kubababza nabo bakomeza gushakisha aho gusohokera, nyamara nta hantu hashobokaga kuboneka ngo bahanyure basohoka. Umwuka wo mu kuzimu wari ushyushye cyane kandi wuzuye umunuko w’inyama z’abantu zashiririye n’izindi zaboze. Uwo mugabo yari akiri muto ugereranije n’uwo mugore yari nko mu kigero cy’imyaka makumyabili (20). Numiwe no kubwira ko umugore yari nyina w’uwo musore ko bakoraga ubusambanyi bakiri ku isi.
Abalewi 20:11. Usambana na muka se aba yambitse se ubusa, bombi ntibakabure kwicwa. Urubanza rw’amaraso ye ni we ruzahama

Nubwo bombi bashakishaga uburyo bwo gusohoka mu mu mitima yabo bari baziko bidashoboka ko bahasohoka. Bari basobanukiwe neza ko bageze ikuzimu nyamara n’ubwo nta byiringiro byo kuhava bari bafite, bakomeje kugerageza gusohokamo. Buri wese yari nyamwigendaho, aho yashakaga gusohokamowenyine ariko ntacyo byabamariye. Ntibazasohokamo.
Abaheburayo 13:4. Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka.

ABANYESHURI MU KUZIMU

Nabonye ingimbi n’abangavu mu kuzimu mpita menya ko ari abanyeshuri kuko bari bambaye uniforme z’ishuri. Maze nerekwa ubuzima babayemo ku isi ,uburyo bari barinjiye mu bikorwa by’ubusambanyi, kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge ndetse no gukopera mu bizamini.

Abalewi 19:11. “Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyane

Nicyo cyabajyanye mu kuzimu. Nabonaga uburyo bakoragamo ibizami bisoza amashuri yisimbuye ubundi barangiza bagakora ama fetes. Nabonaga n’uburyo barebaga ku mpapuro z’abandi banyeshuri batakoraga nk’ibyo abo bandi bakoraga. Nabonaga ubusinzi n’ubusambanyi byarii ibintu bisanzwe kuri bo, bakibwira ko bazarama imyaka myinshi ku isi.

1 Abakolinto 6:18. Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we.

1 Abakolinto 6:9. Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana

Abagalatiya 5:21. no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana

Bakoze impanuka bakimara gukora fetes/ibirori maze bapfa bose bahita bajya ikuzimu. Abanyeshuri nabonaga bose bavaga ku ishuri rimwe. Bari mu mubabaro ukomeye kandi babyicuza. Ibirimi by’umuriro byarabafubitse birabahisha bakomeza kuboroga kubera ububabare. Ikindi cyaha ngirango mvuge hano cyabajyanye mu kuzimu ni ugukorea mu bizamini(tricher). 
Abefeso 4:28. Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.
Luka 16:10. Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye

Niba mwaba mugendera muri ibyo byaha mwihane musabe Imana imbabazi. 
Luka 3:8. Ngaho nimwere imbuto zikwiriye abihannye, kandi ntimutangire kwibwira muti ‘Ko dufite Aburahamu akaba ari we sogokuruza!’ Ndababwira yuko ndetse Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana muri aya mabuye.
Mutangire gushaka Imana ubu ikuzimu ni ahantu habaho by’ukuri. Ntibishobokako wabona aho uhungira igihe cyose uhageze. Ikuzimu ni ah’iteka ryose. 
Ibyahishuwe 14:11. Umwotsi wo kubabazwa kwabo ucumba iteka ryose, ntibaruhuka ku manywa na nijoro abaramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, umuntu wese ushyirwaho ikimenyetso cy’izina ryayo.”
Mariko 9:43. Ukuboko kwawe nikugucumuza uguce. Ibyiza ni uko wakwinjira mu bugingo usigaranye ukuboko kumwe, biruta ko wajya muri Gehinomu y’umuriro utazima ufite amaboko yombi, [
44.aho ‘urunyo rwabo rudapfa kandi n’umuriro ntuzime.’]

Ntimwemere kubeshywa n’abababwira ko ikuzimu hatabaho. Hariho wabyemera utabyemera hariho. Niyo mpamvu mwahunga iyi nzira ijyana mu irimbukiro uyu munsi wa none. Imana yaciye icyanzu ngo tubone uko dukira umujinya w’Imana. 
Yohana 3: 16. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Mwihane Yesu ababere Umwami. Atari ku munwa gusa ahubwo no mu bikorwa. Yesu abaha ubu butumwa kuko abakunda tiyifuza ko mwajya mu muriro. Mumenye ko nta cyaha gito n’ikinini ibyaha byose bijyana mu mu kuzimu. 
Abaroma 6:23. kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
Gutegeka kwa kabili 30:15. Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi,
Amahitamo ni ayanyu uyu munsi Yesu abatumirana ubugwaneza, muzaza? Imana ibahe umugisha mu izina rya Yesu Kristo.

Post a comment