No comments yet

INGABO ZIGOSE AHANTU HOSE NUBWO BENSHI BATARABIMENYA.

Yesu ashimwe bwoko bw’Imana.

Birakwiye ko dushima Imana muri byose nk’uko tubibwirizwa n’Ijambo ryayo. Ntidukwiye gushima mu byiza gusa, ngo ibibi nibiza twumve ko Imana itagikwiye ishimwe. Yobu abyitegereje abisobanurira umugore we, kanid kuri we byarangiye neza, amashimwe menshi agaruka mu mutima we.

Uyu munsi mucyo turebere hamwe uburyo Uwiteka afite ingabo nyinshi zitabarika, ndetse ngo habe hari uwabasha kuzibarura. Ni Uwiteka Nyiringabo niryo Zina rye, ntawawitirirwa ingabo atagira murabyumva mwese.

Turarebera hamwe nkeya cyane tubasha gusobanukirwa urugamba zarwaaniye ubwoko bw’Imana.

Amavubi:

Yosuwa 24: 12. Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukane abami bombi b’Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n’inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu.

AMABUYE Y’URUBURA

Yosuwa 10:11. Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukira i Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y’urubura avuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n’urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota.

ABAZWI NK’ABANYANTEGE NKE BAHINDUKA INTWARI KU RUGAMBA.

Abacamanza 5:24. “Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore,

Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni, kuruta abandi bagore baba mu mahema.

25. Yamusabye amazi amuha amata, amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.

26. Arambura ukuboko asingira urubambo, arambura n’ukw’iburyo asingira inyundo y’abakozi, arukubita Sisera arushimangira mu mutwe, rutobora muri nyiramivumbi.

27Aripfunya yikubita hasi agaramye, nuko amugwa ku birenge, aho yaguye ni ho yapfiriye.

IBUYE:

1Samweli 17:19. Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.

URUPFU

Kuva 12: 29. Mu gicuku Uwiteka yica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, uhereye ku mpfura ya Farawo wicara ku ntebe y’ubwami ukageza ku mpfura y’imbohe mu kazu k’ibwina, n’uburiza bw’amatungo bwose. 30Farawo yibambura nijoro, n’abagaragu be bose n’Abanyegiputa bose barabyuka. Muri Egiputa bacura umuborogo mwinshi, kuko ari nta nzu n’imwe itapfuyemo umuntu.

Tuvuze ingabo Uwiteka akoresha kurengera ubwoko bwe, ntitwabasha kumenya umubare nkuko buri wese abyiyumvisha. Nta na rimwe rero Imana itajya irwanirira abantu bayo, kabone nubwo batabibona cyangwa ngo babyiteho, kuko isanzwe itanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu. Tubashije gusoma ingero nkeya, ndetse buri wese abasha kugira n’izindi yibuka yazongeraho.

Uwiteka abasha gukoresha ingabo ze ngo ateze ikigeragezo iyo yemeye ko kikugeraho, kuko n’ubundi tukiri mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara. Intambara yacu dusabwa kunesha gusa, kuko ibyiringiro byacu bigomba guhora ku Mana gusa.

Twibukiranye uburyo Imana yakoresheje abagaragara nk’abanyantege nke, muri uru rugamba rwayobowe n’umugore, umugore wundi ninawe watanze insinzi yarwo! Yayeli twasomye uburyo yishe umwami wari warazengereje ubwoko bwa Isiraheli.

Mwibuke ibyo kwa Gidiyoni n’ahandi henshi. Hari ingabo nyinshi zibaho kukurwanirira iyo ubona usohotse mu kiragezo wemye, ntugatekereze ko ari imbaraga zawe cyangwa kumenya gusenga cyane, ahubwo haba habonetse ubutabazi.

Ibi ni ukwibukiranya kugirango tubashe kugarura ibyiringiro, turi mu bihe bigoye benshi kuko isi ntikiri iyo kwifuzwa, nk’uko byahoze ngiranga amaso n’amatwi ya buriwese, ndetse n’umutima byagezweho n’ayo makuru ko isi ari mu masaha ya nyuma mbyise ibihe mwakumva ari byinshi.

Umuririmbyi umwe ati : “koko ingabo za Satani zirakomeye, tudafite Umwami Yesu yaduhindura…” Kuba ngihagaze ndetse nawe nuko dufite abarwana urugamba twakagombye kuba turwana, nk’uko twabisomye ingabo z’Uwiteka ziratugose mu bice byose. Tugume muri Yesu kuko igihe cyose tumuteye umugongo ntituba tugifite uburinzi bwagenewe abana b’Imana.

Mugire umunsi mwiza, gusa mukomeze kuzirikana amahirwe twahawe yo kwitwa abana mu rugo rw’Imana, twirinde kuyatakaza.

Post a comment