No comments yet

IGITABO CYA HENOKI ( UWA GATANU UHEREYE KURI ADAMU)

Benedata bakundwa, mukunda Ijambo ry’Imana no gusesengura mugwije inyota yo gusobanukirwa ibyanditswe byera, hari byinshi dufite Bibiliya igenda iturangira ikatubwira ibitabo tubisangamo, ariko ibyo bitabo ntibyoroshye kubibona. Uko dushobojwe tuzagenda tubagezaho buhoro buhoro ibyanditswe muri ibyo bitabo, ubu duhereye mu Gitabo cya Henoki wajyanye mu Ijuru adapfuye, kandi niwe Imana yahishuriye uko isi yaremwe, ndetse nuko izarangira. Tuzasangamo ibyo dusanzwe tuzi mu gitabo cy’ibyahishuwe, ndetse nta kabuza ko uwanditse igitabo cy’itangiriro, yendeye ku gitabo cya Henoki.

Harimo amabanga menshi cyane y’ibyo tubona kuri iyi si bikatuyobera nyamara bury anta gishya munsi y’izuba koko! (“Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru.”)Amagambo y’umugisha Henoki yerekeje ku bakiranutsi bubaha Imana bazaba barikiriho mu minsi yo kugeragezwa igihe abakiranirwa bose bazaba bakuweho.Nuko aterura aya magambo aravuga.Henoki umukiranutsi w’Imana yamfunguye amaso njyanwa mu iyerekwa n’Uwiteka Imana Yera. Ibyo abamalayika banyerekaga, ndetse n’ibyo nabumvanye nabashaga gusobanukirwa icyo mbonye nicyo numvise. Si ibyo abo mi gihe cyanjye ahubwo ibyo abo mu gisekuruza kizaza cyera. Nimwimve mvuge ibyerekeye abakiranutsi: Uwiteka Imana ikomeye izahaguruka mu buturo bwayo, maze ikandagire ku musozi wa Sinai kandi imbaraga n’icyibahiro cyayo kizahagaragarira. Bose bazahinda umushyitsi ndetse n’abarinzi bazakangarana kugeza ku mpera z’isi. Imisozi meremire izanyeganyega, udusozi n’impinga bizika bicishwe bugufi, ndetse bizashonga nk’uko ishashi ishongeshwa n’umuriro. Isi yose izamanyagurika n’ibiyirimo byose nta kizayisigaramo.

Kandi hazakurikiraho urubanza ku bantu bose. Ariko abakiranutsi bo, bazaba amahoro masa. Imana izarinda abakiranutsi kandi imbabazi zizaba kuribo. Bazaba ab’Imana bose, bazaba abanyamugisha kandi umucyo uzabavira ndetse bazaba amahoro masa. Dore Uhoraho amanukanye n’abera inzovu ibihumbi aje gucira urubanza abantu bose. Azaciraho itekea abakiranirwa bose, yitura buri wese ibihanye n’ibyo yakoze n’amagambo mabi bagiye bavuga.[Yuda 14. Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,15. kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”]Witegereze ibibera mu Ijuru uko ibintu byaho bidahindagurika biva ku gitereke cyabyo, uko imuri zo mu ijuru zirasa zikarenga, kandi buri kimwe cyose kigakurikiza igihe cyacyo kandi ntibijya bibusanya na gahunda byashyiriweho gukurikiza.

Nuko witegereze ibibera ku isi, kuva ku cya mbere kugeza ku cya nyuma uburyo bikurikiranye neza bidahindagurika. Uko Icyi urugaryi, umuhindo n’itumba bibisikana, amazi akuzura ku isi, ibicu mu kirere, igihu kikabudika, n’imvura ikagwa. Urebe uburyo ku muhindo ibiti byose biba binambye, bikokotseho amababi yabyo uretse ibiti cumi na bine gusa bidatakaza amababi yabyo bigumana ashaje hagati y’imyaka n’imyaka itatu yose kugeza haje andi mashya. Itegereze kandi iminsi y’impeshyi izuba rikambye hejuru y’isi, uko ushaka igucucucucu n’aho wikinga kubera ubushyuhe bw’izuba. Isi kandi iba itwikwa n’ukwaka kw’izuba bityo ukaba utabasha gukandagira hasi, cyangwa ku ibuye kubera ubushyuhe bwinshi bw’izuba. Witegereze kandi uko ibiti byitwikira amababi bikera imbuto zabyo. Ubyitegereze ubyiteho umenye ko iyabihanze yabayeho kuva kera. Kandi ibyo yakoze bizakomeza kuva ku mwaka kugeza ibihe byose. Kandi nkuko bikorera Imana imirimo yabiremeye nk’uko biri ntihagire na kimwe kibasha guhindura imikorere y’uko Imana itakiremeye gukora. Itegereze inyanjya n’inzuzi uburyo bitemba nk’uko Imana yabihaye itegeko ry’aho binyura ntibiharenge.

Ariko mwe, ntimwigeze muhama hamwe habe no kubahiriza amategeko Imana yabahaye., nyamara mwasubiye muvugisha iminwa yanyu amagambo y’ubwibone mwishongora ku muremyi wanyu. Mwa bafite imitima imitima inangiye nk’ibuye mwe! Nta mahoro muzigera mubona.Iminis yo kubaho kwanyu iravumwe kandi imyaka yo kurama kwanyu nayo izavaho,kandi imyaka yo kurimbuka kwanyu izakubwa inshuro nyinshi n’umuvumo w’iteka ryose ntimuzagirirwa impuhwe.Muri icyo gihe amazina yanyu azaba ay’igisuzuguriro imbere y’abakiranutsi. Muzaba ibivume bigwije umuvumo, kandi abanyabyaha n’inkozi z’ibibi zose imivumo yose izaba kuri bo.

Nyamara abakiranutsi bazaho mu munezero kandi bazaba babariwe ibyaha byabo,imbabazi no kugirirwa neza bizabana nabo. Mu gakiza ndetse n’umucyo mwinshi cyane. Naho mwe banyabyaha, nta gakiza uretse umuvumo uzabafubika, mugihe abatoranyijwe bazaba amahoro n’umunezero mwinshi n’amahoro kandi bazaragwa isi. [Matayo 5:5.Hahirwa abagwa neza, Kuko ari bo bazahabwa isi.

Zaburi 37.9. Kuko abakora ibyaha bazarimburwa, Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.10. Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho, Ni koko uzitegereza ahe umubure.11. Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu, Bazishimira amahoro menshi.Icyitonderwa: nkuko mu gitabo cya Yuda handitse ko Enoki yari uwa karindwi uvuye kuri Adamu, byashoboka cyane ko aya magambo yo mu Itangiriro,muri Zaburi, ndetse n’ibindi bitabo byo mu isezerano rya kera yatiwe cyangwa se yakuwe mu gitabo cya Enoki.

Nta bundi buryo bugaragara ahandi.]Abatoranyijwe bazagira ubwenge buzira icyaha, bazaho ubuzima buzira gucumura, ha no kugendera mu nzira zo gukiranirwa haba no kwibona kuko abanyabwenge barangwa no kwicisha bugufi.Ntibazongera kuyoba cyangwa gukiranirwa iminsi yabo yose yo kubaho. Ntibazahura n’umujinya w’Imana kuko bazamara imyaka yo kubaho kwabo, kandi bazaba mu mahoro arambye muri iyo myaka yose kandi umunezero wabo uzabaho ibihe bikubwe inshuro nyinshi byuzuye amahoro, ineza mu kubaho kwabo kose.

UGUCUMURA KW’ABAMALAYIKA

[1.Abantu batangiye kugwira mu isi babyara abakobwa,2. abana b’Imana bareba abakobwa b’abantu ari beza, barongoramo abo batoranyije bose.3. Uwiteka aravuga ati “Umwuka wanjye ntazahora aruhanya n’abantu iteka ryose, kuko ari abantu b’umubiri. Nuko rero iminsi yabo izaba imyaka ijana na makumyabiri.”4. Muri iyo minsi abantu barebare banini bari mu isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongora abakobwa b’abantu babyarana na bo abana, ari bo za ntwari za kera zari ibirangirire.

Itangiriro 6:1-4]Abana b’abantu babyaye abakobwa bafite uburanga buhebuje, abana b’Ijuru aribo bamalayika barabararikira niko kubwirana bati: “mureke twiashikire abagore mu bantu tubyarane nabo abana.Nuko umuyobozi wabo witwa Semuyaza arababwira ati: ‘mfite ubwoba ko muza guhindura ibyo twasezeranye hanyuma icyo cyaha gikomeye cyane akaba arinjye kibarwaho njyenyine.’ Nuko abandi baramusubiza bati: ‘reka tugirane indahiro, kubwibyo iraba isa n’ituboheye hamwe bityo ntawe uza kuva muri uyu mugambi twese turawusohoza nk’uko twabyumvikanye.’ Nuko bose bose bararahira bahuzwa n’igihango cy’indahiro bagiranye. Bose hamwe bari Magana abiri bamanutse mugihe cya Yaredi, ku gasongero ku musozi wa Herimoni niko kuwita Herimoni kuko bawurahiriyeho indahiro bombi bakawugiriraho igihango.

Aya niyo mazina y’abari abayobozi babo Magana abili (200): Umuyobozi mukuru yari Semuyaza;- Arakiba- Rameyeli – Kokabiyeli- Tamiyeli – Ramiyeli – Tamiyeli – Daniyeli – Ezekeli – Barakiyali – Asayeli- Arimarosi – Batareli – Ananeli – Zakiyeli – Samusapiyeli – Satareli – Tureli – Yomuyayeli- SariyeliHamwe n’abandi bagenzi babo, bose hamwe bafata abagore b’abantu. Nuko buri umwe ahitamo umugore umwe. Nuko batangira kubasanga barabiyandurisha. Niko kubigisha gukora insaratsi, kuroga,kuragura, maze banabigisha gukoresha imizi y’ibimera. Bamaze gutwara inda,babyara abantu banini cyane uburebure bwabo bwari metero ibihumbi bitatu Magana ane makumyabili n’icyenda (3429metres)/ 3000 Ells.(uru rubyaro rw’abamalayika n’abakobwa b’ababantu, ruzwi ku mazina anyuranye harimo ibihanda, reka nze gukomeza kubita ibihanda kugirango mutaza kujijwa mubitiranya n’abantu basanzwe)Bariye ibyo abantu bari batunze byosee, abantu ntibaba bagishoboye kubihanganira(ibihanda) kuko nabo byatangiye kubarya.

Nuko bitangira gukorana ibyaha n’inyoni zo mu kirere, ibikoko binyuranye,ibikururuka ku butaka,amafi, bitangira kujya biryani nabyo ubwabyo, bikanywana amaraso,maze isi igibwaho urubanza imbere y’Imana. 8. Nuko AZAZEL yigisha abantu gukora inkota,ibyuma bikeba ibintu, ingabo zikingira igituza, yigisha abantu ibijyanye n’amabuye y’agaciro no kuyabyaza umusaruro, bakayakoramo ibikoresho bashaka, abigisha gukora imirimbo abagore Bambara,n’indi mirimbo, abigisha kurimbisha ingohe, no gukoresha amabuye yose y’igiciro anyuranye. Hatangira kubaho imirimo yo gukiranirwa, ubusambanyi, barayoba bakora ibyangwa n’amaso y’Uwiteka mu nzira zabo zose barangwa no gukiranirwa.- SEMUYAZA; yigishijea abantu ubukonikoni, no gukoresha imizi y’ibiti.- Arimarosi; yigisha gusesengura ubukonikoni- Barakiyali : gusoma inyenyeri(astrology)- Kokabeli : gutondekanya ibintu urukurikirane rw’imuli zo mu kirere- Ezekiyeli :ubumenyi bw’ibicu- Arakiyeli ibimenyetso byo ku isi.\- Shamusiyeli : ibimenyetso byo ku zuba- Sariyeli : imigendekere y’Ukwezi.Ubwo abantu batangiye kugorwa, barataka gutaka kwabo kugera mu Ijuru.Nuko Mikayile, Rafayile,Uliyeli, na Gabuliyeli bitegereje hasi ku isi, babona huzuye amaraso ameneka, babona n’ibizira byose byakorerwa ku isi. Niko kubwirana bati: “isi yaremwe idatuwe, none gutaka kwabo kugeze ku marembo y’Ijuru. None uko gutaka kukugezeho Yewe Uwera cyane, wo Mu Ijuru.

Amaraso y’abana b’abantu aratabaza agira ati: “Turengere Imbere y’Ushoborabyose”. Nuko babwira Imana bati: “Nyagasani Uwiteka,MWami w’abami, Mana ikomeye,Uwiteka Nyiringoma,wicaye ku ntebe yawe y’icyubahiro ibihe byose, izina ryawe ni Uwera ukiranuka muri byose,Uhabwe Icyubahiro iteka ryose. Waremye ibintu byose, kandi ufite ubushobozi n’ububasha ku bintu byose, imbere y’amaso yawe byose bias n’ibyambaye ubusa. Ubona ibintu byose kandi nta kibasha kukwihisha. Wabonye ibyo Azazeli yakoze, yigishije mu isi gukiranirwa kose, ahishura amabanga y’ibikwiye kumenywa n’abo mu ijuru gusa. None abantu bashishikariye kubyiga no kubimenya, na Semuyaza wahaye ubutware bwo gutwara abo bari kumwe. None bagiye ku isi kuryamana n’abakobwa b’abantu,barihumanya kandi bigisha abantu uburyo bwose bwo gukora ibyaha.none abagore babyaye ibihanda kuri ubu isi yose yuzeye amaraso no gukiranirwa. None Nyagasani amaraso y’abishwi arimo aratabaza gutabaza kwayo kwageze ku marembo y’Ijuru.

Gutaka no kurira kwabo ntikwahagarara mu gihe ku isi hakomeje kubaho gukiranirwa kwinshi. Kandi umenya ibintu bitarabaho, urabareka bakababara ntugire icyo utubwira ngo tube twabakorera.Maze Uwiteka Imana ikomeye iravuga niko kohereza Uliyeli ku rubyaro rwa Lameki niko kumubwira ati” Sanga Nowa, umubwire mu izina ryanjye uti ‘ihishe’ umumenyeshe ko iherezo ryegereje, ko isi yose izarimburwa, ko imvura izagwa ikarimbuza isi yose umwuzure, ndetse n’ibiyirimo byose. Mubwire ko agomba guhungana n’umuryango we kugirango hazagire inyoko muntu ihonoka ayo makuba agiye kugwa. Uwiteka yongera kubwira Rafayire, ati: ‘ Boha Azazeli amaboko n’amaguru, umujugunye mu mwijima. Usige akenge mu butayu,ariho muri Dudayeli abe ariho umujugunya.kandi hejuru ye ushyireho urutare rw’inganzamarumbo.Umworose umwijima azagumeyo iteka ryose. Umupfuke mu maso kugirango ye kubona umucyo ukundi. Kandi ku munsi w’urubanza azatabwa mu muriro.

[2Petero 2:4. Kuko ubwo Imana itababariye abamarayika bakoze icyaha ahubwo ikabajugunya mu mworera, ikababohesha iminyururu y’umwijima ngo barindirwe gucirwa ho iteka,5. kandi ubwo itababariye isi ya kera, ahubwo ikarokorana Nowa umubwiriza wo gukiranuka n’abandi barindwi gusa, ubwo yatezaga isi y’abatubaha Imana umwuzure,]

[Yuda:4. Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu.]Nuko tabara isi abamalayika bangije,kandi utangaze gukira kwayo.kugirango uyikize ibyorezo, kugirango abana b’abantu badashiraho. Kubera ya mabanga ibihanda byamennye bikayigisha abahungu babyo. None isi yose irindimutse izira ibyo bigishijwe na Azazeli.

Biracyaza…………………………………..

Post a comment