No comments yet

IGITABO CYA HENOKI: IGICE CYA KANE: INYANIKO YA MBERE IGICE CYA KANE: IGITABO CY’INDOTO N’AMAYEREKWAIYEREKWA RYANJYE RYA MBERE KU BIJYANYE N’UMWUZURE.

None rero mwana wanjye Metusela, ka nkwereke amayerekwa yanjye yose nabonye, nyagusubiriremo yose uko yakabaye. Amayerekwa abili nabonye mbere y’uko ntunga umugore, kandi buri rimwe ryari ritandukanye cyane n’irindi: irya mbere ubwo nigaga kwandika, irya kabili ubwo nabanaga na nyoko, nibwo nabonye iyerekwa riteye ubwoba. Kubera yo, nasenze Imana. Nari ndyamye mu nzu ya sogokuru Mahalaleli, ubwo nabonaga iyerekwa ry’Uko Ijuru ryasenyutse rikagwira isi.(igipimo cy’imyumvire y’iby’isi) ubwo ryagwaga ku isi,nabonye uburyo isi yamizwe n’umwobo munini cyane (icyobo kitagira indiba cy’ibinyoma n’uburiganya) kandi imisozi (ubwami bwo mu isi) iragwirirana (ubwami bwo mu isi) n’udusozi (ubutegetsi bwo mu isi) n’ibiti birebire (abakomeye/abanyabubasha bo mu isi) byakuwe ku bihimba byabyo, bijugunywa mu cyobo ( ibi bivuga ko abantu bazategeka isi mu bushake butari ubw’Imana, bashingiye kubyo abandi bantu, abategetsi, bavuga babikore kuko babitegetswe. Ubwo Ijambo ry’ubuhanuzi rinza mu kanwa niko kurarungurura iJwi ryanjye ( imigani cyangwa amagambo yumvwa n’abanyabwenge, uburyo bwo kuvuga ikintu ariko ushaka kuvuga ikindi kuburyo byumva gusa n’abazi gushoshoza nko kuvuga intama mu masega aryana) .

Nsakuza cyane nti : “isi irarimbutse!” (Inyigisho z’isi zizakurwaho) nuko sogokuru Mahalaleli arankangura kuko nari ndyamye iruhande rwe, maze arambaza ati ‘kuki usakuza utyo mwana wanjye kandi ni iki kiguteye guhangayika utyo?’ maze murondorera iyerekwa ryose nabonye maze arambwira ati “ mwana wanjye wabonye ibintu bikomeye, kandi ibyo warose biragoye cyane. Ni iyerekwa ry’iby’abatuye isi yose. Isi izarimbuka kandi icubire mu kuzimu itsembweho none rero mwana wanjye haguruka utakambire Imana Nyiricyubahiro, kuko uri umwiringirwa. Kugirango abazasigara abzasigare ku isi” kandi kugirango itazarimbura isi yose. Mwana wanjye ibyo byose bizava mu Ijuru byitikure kuri iyi si, bityo ku isi hazabaho kurimbuka gukomeye.” Nyuma y’ibyo ndabyuka ndasenga ninginga, nandika isengesho ryanjye ku bisekuruza byo mu isi, kandi ndakwereka ibyo bintu byose mwana Wanjye Metusela, ubwo nigiye mu nsi mbona ijuru, n’izuba rirasira mu bburasirazuba, ukwezi nako kurengera iburengerazuba, n’inyenyeri nkeya, n’isi yose, n’ibintu byose byabaye kuva ku itangiriro, nuko mpimbaza Imana Umucamanza ko yashyizeho izuba rituruka mu irembo ry’iburasirazuba, maze rikazamuka rikarasira mu marembo y’ijuru maze rigakomeza kujya rinyura mu nzira ryashyiriweho kunyuramo.

Nazamuye ibiganza byanjye mu gukiranuka mbimbaza Uwera, Imana Nkuru Rukumbi, maze mvugisha akanwa kanjye n’uruimi rwanjye,ibyo Imana yaremanye abafite imibili bos (abafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hasi cyane). Kugirango bavugishe,yabahaye umwuka wo guhumeka n’indimi ndetse n’umunwa ngo bawuvugishe.Icyubahiro ni icyawe Mana, Uwera, Ukomeye Cyane iri Hejuruyabyose, Imana yarembye byose ,Umwami w’abama Imana Nyirisi n’Ijuru. Gukomera kwawe imbaraga zawe ni iz’iteka ryose ibihe bidashira. Ubwami bwawe Ijuru niho ntebe y’ubwami bwawe, isi nayo ikaba intebe y’ibirenge byawe iteka ryose.Kuko waremye kandi ukaba utegeka byose, kandi nta kintu kikunanira, nta handi ubwenge buturuka atari ku ntebe y’Ubwami bwawe, kandi ntibujya buva imbere yawe. Uzi, ubona kandi ukumva ibintu byose kandi nta kintu na kimwe gihishwe amaso yawe kuko ubona byose.

None abamalayika bavuye mu ijuru ryawe bariyobagije,biyononesheje abagore b’abantu bambaye umubili none barindirijwe umujinya wawe kugeza ku munsi w’urubanza.None Mana Ikomeye Mwami w’Abami, ndagutambiye wumve gusaba kwanjye, undokorere igisekuru ku isi maze nturimbure abatuye isi bose ngo ubamareho, isi igasigara itagira uyituyeho, ntibibe irimbuka ry’iteka ryose. None rero Mana kuva urimbure gusa ibifite imibiri byahagurukije umujinya wawe. Ariko imibili y’abakiranutsi bagendera mu nizra zitunganye, iyigiri nk’urubuto rw’iteka ryose kandi ntubahishe mu maso hawe ni isengesho ry’umugaragu wawe Mana.

IYEREKWA RYA KABILI: AMATEKA Y’ISI KUGEZA IGIHECYA MESIYA.

Nyuma y’ibyo naje kurota izindi nzozi kandi ndakurotorera izo nzozi zose mwana wanjye. Nuko Henoki azamura Ijwi rye abwira umuhungu we Metusela: “ni wowe mbwira mwana wanjye wumve amagambo yanjye untege amatwi inzozi za so, Mbere yo kubana na nyoko Edina, nagize inzozi ndyamye, maze mbona ikimasa (Adamu) giturutse mu isi kandi icyo kimasa cyasaga n’umweru, nyuma yacyo haza kuza inyana ( si Eva ahubwo yari mushiki wa Kayini na Abeli witwa Luluwa. Nyuma y’ibi gatoya haza ibimasa bibili; kimwe cya cyasaga n’umukara (Kayini), ikindi cyaratukuragaga (Abeli) nuko ikimasa cy’umukara(Kayini) gikomeretsa igitukura (Abeli) kiragikurikirana mu isi bigera aho ntari nibona cya kimasa gitukura. Ariko cya kimasa cy’umukara (Kayini) kirakura hamwe nay a nyana umugire wa Kayini akaba na mushiki we, ijyana na cya kimasa hanyuma mbona ibimasa byinshi (urubyaro rwabo) byiteranyiriza hamwe birabakurikira hanyuma ya nka (Eva) imwe ya mbere iva iruhande rwa cya kimasa cya mbere (Adamu) maze ijya gushaka cya kimasa gitukura (Abeli) ariko ntiyakibona maze isagwa n’amaganya n’agahinda.)”Nuko nkomeza kwitegereza kugeza ubwo Adamu (ikimasa cya mbere) yamusanze (Eva) aramuhoza kuva ubwo ntiyongera kurira ukundi. Nyuma y’aho abyara ikindi kimasa cy’umweru (Seti) nyuma y’aho abyara ibindi bimasa by’umweru nk’inka z’umukara( abana benshi, abahungu n’abakobwa).

Nuko mbona mu nzozi zanjye ndyamye ikimasa cy’umweru ( Seti) uko gikura kiba kinini kiza gukomokwaho n’ibindi bimasa byinshiby’umweru. Nuko bikomeza kubyara ibindi bimasa by’umweru bias nabyo. Maze kimwe kikajya gikurikira ikindi, cyangwa se byinshi bigakurikira kimwe. Nanone nsinziriye nabonesheje amaso yanjye , ndeba mu Ijuru mbona inyenyeri (Azazeli) ahanuka ava mu IJuru maze iramanuka ku isi ibana kanid irishanya n’ibimasaa mu rwuri rumwe (urubyaro rwa Seti) nyuma yahoo mbona ikimasa kinini cyane cy’umukara, mbona bitangiye guhindura imirire yabyo maze bitaangira kubana kimwe n’ikindi. Bikajya bigenda byanitse ubwambure bwabyo nk’amafarasi maze bitangira kurira inka (abagore) z’ibimasa, zose zirahaka zibyara inzovu, ingamiya ndetse n’indogobe (ibihanda amazina y’abahungu babyo ni Abanefilini , abuzukuru babyo na Eliyudu.) nuko ibimasa bindi byose bitangira gutinya ibyo bihanda n’urubyaro rwabyo kuko byari biteye ubwoba, nuko bitangira kubirya( ibihanda birya ibimasa) n’amenyo yabyo ndetse no kubyicisha amahembe yabyo.

Nuko abana b’ababntu batingira guhinda umushyitsi kubera ibyo bihanda ndetse batangira no kubihunga. nuko mbona uko byatangiye kuryana hagati yabyo (ibihanda n’urubyaro rwabyo) biricana maze isi itangira gucura umuborogo. Maze nitegereza ku ijuru mu iyerekwa nuko mbona ibmeze nk’abantu byererana biva mu Ijuru (abamalayika) bane(abamalayika bakuru): Rafayile,Uliyeli, Gaburiyeli, Fanuweli bajyanye aho hantu hamwe n’abandi batatu. Nuko abo batatu bandi bari kumwe nabo baramfata ukuboko bangurukana hejuru bankura mu bantu bari ku isi banjyana ahirengeye banyereka umunara muremure ku isi kandi wasumbaga imisozi yose yo ku isi. nuko umwe muri ba bamalayika arambwira ati “guma aha maze witegereze ibigiye kugwirira zizya nzovu, amafarasi hamwe n’indogobe” (ibihanda, Abanefini na Eliyudi) hamwe n’inyenyeri (abarinzi/abamalayika baryamanye n’abana b’abantu) hamwe n’ibimasa (abana b’abantu) bose.

ABAMALAYIKA BAKURU BERA BAHANA ABAMALAYIKA BACUMUYE

Nuko mbona umwe muri abi bane baje mbere (Rafayile) maze afata ya nyenyeri ya mbere (Azazeli) yari yahanutse iva mu Ijuru maze ayiboha amaboko n’amaguru ayijugunya mu Mworera, uwo mwobo wari muto mu bwaguke ariko ukaba muremure cyane mu bujyakuzimu uteye ubwoba kandi wuzuye umwijima.Nuko umwe wundi afata inkota ayihereza za nzovu, amafarasi ndetse n’indogobe. (Ibihanda, abanefilini na Eliyudi) maze bitangira kwicana kimwe kica kigenzi cyacyo. Nuko isi ihinda umushyitsi kubera ibyo ngibyo. Nuko nabireberaga ndi mu iyerekwa ba bamalayika bane batangira kubitera amabuye bari mu Ijuru, nuko biteranyiriza hamwe ngo barebe izo nyenyeri uburyo zari zambaye ubusa nk’ayo mafarasi maze barazifata baziboha amaboko n’amaguru nazo baziroha mu cyobo cyo mu kuzimu.

UKO UMWUZURE WABAYEHO NOWA AKAWUROKOKA

Ba bamalayika bane basanze cya Kimasa cy’Umweru (Nowa) bamuha amabwiriza mu ibanga nta kimutera ubwoba, yavutse ari ikimasa kandi aza kuba umuntu w’Imana nuko yiyubakira aho kuba (inkuge) maze ayibamo hamwe n’ibindi bimasa bitatau (Shemu, Hamu na Yafeti) babana nawe muri iyo nkuge bafungiranwamo. Nongera kubura amaso yanjye mbona igisenge kirekire cyane hamwe n’inkingi enye z’amazi (amazi ari hejuru y’ibicu) iyo mivu y’amazi itemebra ku isi) nongera kubona amasoko yo mu kuzimu atobokeye ku isi, amazi atangira kunyanyagira ku isi kugeza ubwo yaje gupfuka ubuso bwose bw’isi, amazi arengera hose ibudikwaho n’Umwijima, ubwo nitegerezaga ku burebure bw’ayo mazi bwari bwasumbye isi, ubushyo bwose (abakiranirwa bo mu isi)bateraniye hamwe kugeza ubwo nabonye ukuntu barengewe n’ayo mazi akabamira bunguri. Ariko ya nkuge ireremba hejuru ya ya mazi mugihe za nzovu, amafarasi n’indogobe ( abantu, ibihanda, abanefilini na Eliyudi) barengewe bakajya mu ndiba y’amazi hamwe n’inyamanswa zose , kugeza aho ntari nkishoboye kuzibona haba no kugirango haragira ikirokoka ahubwo byose byaracubiye hasi mu mazi birarimbuka.

Nuko nongera kubona irindi yerekwa mbona ya mazi atangira gukurwa ku rusenge (hejuru mu Ijuru) hanyuma isi itangira kugaragara ikuzimu harafunguka. Nuko amazi atangira gucubiramo , kugeza ubwo ku isi hose hagaragaraga ariko inkuge yari ikiri ku isi, maze umwijima ugenda ugabanuka haboneka umucyo, ariko cya kimasa (Nowa) wahindutse umuntu w’Imana, asohokana mu nkuge na bya bimasa bitatu binjiranyemo (Shemu, Hamu, na Yafeti) kimwe muri ibyo bimasa cyari umweru nk’icyo kindi cya mbere (Shemu) ikindi cyatukuraga cyane nk’amaraso (Yafeti) n’ikindi gisa n’umukara (Hamu) Nuko cya kimasa cy’Umweru (Nowa) kiva mu bindi(arapfa).

UHEREYE KU RUPFU RWA NOWA KUGERA ABISIRAYELI BAVANWA MU EGIPUTA

Nuko batangira kuzana ibikoko ngo bibyare ibindi byinshi, intare, imondo, ingwe , impyisi, ibirura,inkima,ingurube, kagoma,sakabaka, injangwe, ibisiga,(abantu banyuranye) Nuko muri bo havukamo ikimasa cy’Umweru (Aburahamu). Nuko batangira kuryana, Ariko cya kimasa cyari cyarabavutsemo (Aburahamu) kibyara inyamanswa y’ishyamba ( Ishimayeli) hamwe n’ikimasa cy’Umweru (Isaka) nuko ingogobe z’ishyamba (Abishimayeli) baragwira, ariko hari ikimasa ( cyavutse cyavutse kuri kimwe cy’Umweru (Isaka) kibyara isatura (Esawu) hamwe n’intama y’umweru ( Yakobo) nuko kimwe kindi (Esawu) kibyara andi masatura naho ya ntama y’umweru ( Yakobo) ibyara izindi ntama cumi n’ebyili.

Nuko izo ntama zimaze gukura zohera imwe muri zo (Yosefu) ziyoherera mu ndogobe (Abamidiyani) nuko izo ndogobe nazo zitanga iyo ntama ku birura (Abanyegiputa) nuko ya ntama (Yosefu) ikurira mu birura (Abanyegiputa) nuko Imana yohereza intama cumi n’imwe ( abana cumi n’umwe ba Yakobo bari barasigaye) kubana nayo kandi bakarishiriza hamwe mu rwuri rumwe n’ibirura (Abanyamisiri) nuko baragwira baza guhinduka umukumbi munini w’intama. Nuko ibirura(Abanyegiputa) bitangira kubatinya(Abisirayeli) birazibabaza kugeza ubwo bitangira kwicamo intoya nuko bikajya bijugunya intoya mu mugezi wa Nili.

Nuko izo ntama zitangira gutabaza ziririra utwana twazo, kurira kwazo kugera ku Mana. Nuko intama ( Mose) yari yarakuwe mu birura (abegiputa) ihungira mu ndogobe (abishimayeli); nuko mbona intama (abisirayeli) uko baririraga batabaza,kurira kwabo kugera kure kugeza ubwo Umushumba w’izo ntama (Imana) amanuwe no kumva gutaka kwazo avuye hejuru cyane mu Ijuru, arazisanga araziragira. Nuko ahamagara iyo ntama (Mose) yari yarahunze ibirura (abegiputa) maze avugana nayo (Mose) ayibwira ibijyanye n’ibirura (abanyegiputa) ko igomba kubahangara (abanyegiputa) ikababuza kongera gukora kuri izo ntama (abisirayeli).

Nuko ya ntama(Mose) ijya mu birura (abanyegiputa) nkuko Ijambo ry’Imana ryari ryayibwiye ijyanye n’indi ntama (Aroni) zirahura nuko zirajyana nuko izo zombie( Mose na Aroni) zirajyana mu iteraniro ry’ibirura (abanyegiputa) zivugana nabyo zibibwira ko bigomba kureka intama(abisirayeli) uhereye ubwo.Nuko nza kubona uburyo ibirura (abegiputa) birushaho kubabaza intama (abisirayeli) n’imbaraga zabyo zose maze intama zirushaho gutaka, maze zitangira kwica ibirura ibirura birataka ariko intama ziricecekera. Nuko mbona intama (abisirayeli) kugeza igihe zasohokeye mu birura(abegiputa) kuko amaso y’ibyo birura yasaga n’ayahumye intama zisohoka, byaje kuzikurikira n’imbaraga zabyo zose nuko umushumba w’intama(abisirayeli) ajyana nazo aziyoboye maze intama (abisirayeli) zose ziramukurikira. Mu maso h’umushumba hararabagiranaga, maze ibirura bikurikira intama kugeza ubwo byageze ku kidendezi cy’amazi( Inyanja Itukura) maze ayo mazi arigabanya amwe ajya ku ruhande andi nayo ajya ku rundi ruhande.

Maze umushumba araziyobora azinyuza hagati y’ayo mazi maze ibirura(abegiputa) byari bitarafata intama(abisirayeli), maze birakomeza byinjira rwa gati mu mazi (Inyanja Itukura) maze ibirura bikurikira intama. Maze ibirura bikomeza gukurirkira izo ntama mu mazi,nuko ibirura bibonye mu maso h’umushumba, bigira ubwoba bishaka gusubira inyuma bihunga, nuko amazi arongera asubirana nk’uko yari asanzwe, arenga hejuru y’ibirura byose(abanyagiputa). Nitegereje nsanga bya birura byose byari byakurikiye intama byarohamye.

ABISIRAYELI MU BUTAYU, BAHABWA AMATEGEKO BINJIRA MURI PALESTINA

Za ntama (abisirayeli) zari zimaze kurokoka mu mazi zinjira mu butayu butagiraga amazi, nta byatsi, ndambuye amaso mbona umushumba wazo azihaye ubwatsi n’amazi nuko zikomeza kugenda aziyoboye. Nuko ya Ntama (Mose) imanuka ku gasongero k’Umusozi (Sinayi) maze umushumba wazo azoherereza amazi n’ubwatsi. Nuko nyuma mbona umushumba wari uzihagaze imbere, kuboneka kwe kwari Guteye ubwoba maze intama zose (abisirayeli) zimubonye zirakangarana batangira guhindishwa umushyitsi nawe, maze zitangira gutakira ya ntama, yari kumwe nazo (Mose) ziti “twe ntitwabasha guhagarara imbere y’umushumba’ nuko ya ntama yari iziyoboye imanuka kuri wa Musozi ( umusozi Sinayi) ariko za ntama zitangira kwiyobagiza zita inzira ya ntama yaziyoboraga yazerekaga, ariko ya ntama yayoboraga ntiyari ihari, maze wa mushumba ararakara nay a ntama yagendaga imbere y’izindi irabikeka ihita imanuka kuri wa musozi isanga izindi ntama. Nuko isanga inyinshi muri ngenzi zayo, zahumye zatannye ziva mu nzira burundu.

Nuko zikiyibona zigira ubwo zitangira gushaka gusubira mu mikumbi yazo (imiryango/amoko y’abisirayeli) nuko ya ntama ifata izindi ntama(abisirayeli) maze begera za ntama (abisirayeli) zaguye , zitangira kuzica, nuko izindi ntama (abisirayeli) zigirira ubwoba ya ntama iziyobora. Maze ya ntama igarura mu rwuri(imiryango yabo) za ntama zindi zari zatannye, mbona ya ntama kugeza aho yandinutse umuntu w’Imana akubaka igicaniro, acyubakira umushumba w’intama maze ashyira intama zose mu nzu.Nuko nza kubona aho ya ntama (Aroni) yari yaraje guhura n’iyaziboraga isinzira, mbona na ya ntama nayo izimira havumbuka indi ntama ntoya mu mwanya wa za zindi nuko ziza mu rwuri zegera amazi (Yorodani) nuko mbona ya ntama yari yaje kuba umuntu w’Imana (Mose) izivamo maze irasinzira nuko intama zose (abisirayeli ) zirayiririra, nuko mbona aho zarekeye aho kuyiririra zambuka amazi (Yorodani) nuko havumbukamo intama ebyili (Yosuwa na Karebu) ziyobora izisigaye mu mwanya wa zimwe zasinziye(Aroni na Mose).

Nuko mbona za ntama zigera ahantu heza, aho zari zarasezeranyijwe mu gihugu cy’igikundiro.mbona ko zihishimiye kanid rya hema riguma hagati muri bo.[NB: aho nanditse igicaniro nagombaga kwandika ihema muri iki gice]Igihe kimwe amaso yazo yararoraga , ikindi zigahuma kugez aubwo hazamukaga indi ntama (Samweli) ikazigarura mu nzira amaso yazo yongera kubona. Maze imbwa, ibirura n’amasatura bitangira kurya za ntama (abisirayeli) kugeza ubwo umushumba wa za ntama (Imana) ahagurukije indi ntama (Sawuli) ayikuye hagati muri zo. Nuko ya ntama (Umwami Sawuli) atangira kwirukana ibirura , imbwa n’amasega yose yari azikikije hamwe n’amasatura (abafilisitiya) kugeza ubwo yayarimbuye yose. Nuko ya ntama(Samweli) irambuye amaso ibona umwana w’intama (Sawuli) yari iri mu zindi ntama (abisirayeli) kugeza ubwo yaje kubona iyo ntama inyanyagiza izindi (abisirayeli) kugeza ubwo yari itagikwiriye , nuko umushumba w’intama yoherere izo ntama indi ntama (Dawidi) maze ayohereza kuba umuyobozi wazo, mu kimbo cya yayindi yair yari yataye umurongo wayo.

Nuko irayishyira yonyine (Dawidi) nuko iyirera nk’umwana w’intama (umwami Dawidi) nuko iyigira igikomangoma n’umuyobozi w’intama zindi (abisirayeli) ariko muri ibyo bihe za mbwa (abafilisitiya) zakomeje kubabaza intama (abisirayeli) nuko wa mwana w’intama wa mbere (Sawuli)akurikirana wa mwana w’intama wa kabili (Dawidi),nuko urahunga, nuko mbona kugeza ubwo za mbwa (abafilisitiya) zakurubanye wa mwana w’intama wa mbere (Sawuli) nuko wa mwana w’intama wa kabili urahaguruka uyobora izindi ntama (abisirayeli) nuko za ntama ziragwira. Nuko za mbwa zose, amasega , n’ibirura biratinya bihunga wa mwana w’intama wa kabili(Dawidi) nuko wa mwana w’intama (Dawidi) ahiga kanid yica ibirura byose n’imbwa(abafilisitiya) zari ahamukikije hose, ntibyaba bigifite imbaraga namba kun tama ntibyongera kugira iyo bishikuzamo ukundi.

Maze wa mwana w’intama ubyara intama nyinshi, nyuma urasinzira (arapfa) nuko intama ntoya( Salomoni) ihinduka umwana w’Intama. Nuko ahinduka igikomangoma n’umuyobozi w’intama (abisirayeli) nuko iyo nzu iraguka kanid iragwira kuko yari yarubakiwe izo ntama(abisirayeli) kandi n’umunara (Urusengero) kandi wari wubatse kunzu y’umushumba w’intama (Imana) kandi iyo nzu yari ngufi, ariko umunara wari muremure cyane,kandi umushumba w’intama (Imana) yahagararaga kuri uwo munara (urusengero) maze intama zikamwuzuriza ameza.

Post a comment