No comments yet

IGITABO CYA HENOKI IGICE CYA KANE, INYANDIKO YA KABILI UBWAMI BUBILI BUBANGIKANYE BW’ABISIRAYELI (YUDA NA ISRAEL) KUGEZA KU ISENYURWA RYA YERUSALEMU

Nongera kubona intama (abisirayeli) ziyoba zigenda zitatanye, zita umwungeri wazo (Imana) ziva mu rugo. Nuko umwungeri wazo ahamagara zimwe muri izontama (abahanuzi) azituma kuri izo ntama zindi zatannye. Ariko izo ntama (abisirayeli)itangira kwica izo zindi zazitumweho (abahanuzi) nuko imwe muri zo irarokoka ntiyicwa (Eliya) umushumba arayirinda bigeze ubwo ayizamura arayinsangisha/ayizana aho ndi (Henoki) nuko ayituza yo (mu Ijuru). Nuko izindi ntama (abahanuzi) yatumye kuri izo ntama zindi (abisirayeli) kubahamiriza ngo bicuze nyuma nza kubona uko bataye inzu y’umushumba kandi bajya kure y’umunara we (urusengero) bagendera rimwe , bari barahindutse impumyi nuko mbona uko umwungeri yishe nyinshi muri uwo mukumbi kugeza naho izo ntama zavuye mu rwuri rwazo burundu, maze umushumba wazo azitanga mu maboko y’ibirura,intare, amasega, impyisi, ndetse no mu maboko y’izindi nyamanswa z’ishyamba (abanyamahanga) .

Nuko izo nyamanswa zitangira gushishimura izo ntama (abisirayeli) nuko mbona zitaye ahazo (abalewi bafata isanduku y’isezerano) hamwe n’umunara wazo (urusengero) maze abitanga byose mu maboko y’abasiriya ngo zishishimurwe ndetse zimirwe bunguri mu maboko y’ibyo bikoko by’ishyamba (ibihugu by’abanyamanga) .Nuko ntangira kurira cyane n’imbaraga zanjye zose,ninginga umushumba w’intama (Imana) mvuganira izo ntama (abisirayeli) zaribwaga n’ibikoko byo mu ishyamba (abanyamahanga) ariko ntiyagira icyo ambwira(umushumba).

Nubwo yabibona yashimye ko zicwa zamburwa zicurwa bufuni na buhoro, azirekera gutesekera mu maboko y’izo nyamanswa z’ishyamba.Nuko ahamagara abashumba mirongo irindwi (abayobozi) abashing izo ntama ngo baziteho bazuhire baziragire nuko avugana n’abari babungirije hamwe nabo, “nuko buri wese muri mwe, nayobore intama nkuko mbategeka. Nzazishyira mu maboko yanyu mbabwire izigomba kwicwa, ndetse n’izizabica” nuko atanga ubuyobozi bwo gutwara izo ntama. Nuko ahamagara indi (malayika) arayibwira ati “witegereze kandi wandike ikintu cyose aba bashumba (abayobozi) bazakorera izi ntama (abahanuzi) kuko bazica benshi muri bo (abahanuzi) baruta abo nababwiye. Nuko uko gukabya kuzabarwa ku bashumba wandike umubare wizo bazica mbibategetse ndetse n’uwo (abahanuzi) bazica bayobowe n’imitima yabo inangiye.

Wandike ibyo buri wese (abashumba) akora ubwicanyi bwose akora, maze ubisomere imbere yanjye umubare w’intama (abahanuzi) yishe n’umubare w’izo (abahanuzi) yatanze ngo zicwe. Kugira ngo icyo kimbere igihamya ku mirimo ya buri mushumba(abayobozi) kugirango nitegereze ibyo bakora niba bagendera mu mategeko yanjye. Ariko (abashumba) ntibazabimenya nawe ntuzabibabwire, cyangwa ngo ugire icyo ubibabwiraho ahubwo wowe wandike gusa ibyo bakora buri wese mu gihe cye ujye ubyandika, maze ubishyire imbere yanjye” nuko mbona kugeza aho ba bashumba batangira kuragira za ntama (abahanuzi) nyuma yahoo batangira kwicamo nyinshi (abahanuzi) zirenze izo bagomba kwica maze izindi (abahanuzi) bazitanga mu maboko y’intare (abanyababuloni).

Nuko intare n’ibisamagwe birya kandi byica nyinshi muri za ntama (abahanuzi) maze amasatura (ibihugu by’abanyamahanga) asangira nazo atwika wa munara (urusengero) hanyuma basenya nay a nzu (abayuda n’abisirayeli).Nuko nterwa agahinda kenshin’uwo munara (urusengero) kubera iyo nzu y’intama (iteraniro ry’abisirayeli) kuko ryasenywe nyuma yaho sinaba nkishoboye kubona niba za ntama zaba zarabashije kwinjira muri ya nzu.

IGIHE CYA MBERE CY’AMATEGEKO Y’ABAMALAYIKA KUGEZA BAVA MU BUNYAGE

Nuko abashumba(abayobozi) n’ababungirije bagabiza intama inyamanswa z’inkazi (ibihugu by’abanyamahanga) ngo zizirye kandi buri buri wese mu gihe cye yagize umubare uyu n’uyu wanditswe ugaragaza abahanuzi bagiye bicwa. Kandi buri wese yagiye yica umubare w’abahanuzi urenze uwo yagombaga kwica nuko ntangira kuririra izo ntama (abahanuzi).Mu iyerekwa mbona uwo wandikaga yaranditse buri muhanuzi wagiye yicwa wese. Buri munsi barandikaga igitabo bagiha Umwungeri mukuru w’intama handitsemo imirimo yose bagiye bakorera izo ntama. Maze igitabo gisomerwa imbere y’umwungeri w’intama , afata cya gitabo aragisoma agishyiraho ikimenyetso arangije agishyira hasi.

IGIHE CYA KABILI KUVA KURI SIRASI KUGEZA KURI ALEGIZANDERI MUKURU

Nabonye uko intama zaragiwe amasaha cumi n’abili. Maze eshatu muri izo ntama (umuhanuzi Ezira, Hagayi na Zekaliya) baratahuka (nyuma yo guhungira I Babuloni) baraza batangira kongera kubaka ahari harasenyutse h’iyo nzu (Yerusalemu) ariko inyamnswa z’inkazi (abasamariya) bagerageza kubazitira ariko ntibabigeraho, nuko batangira kuhubaka nkuko hari hubatswe mbere , bongera kubaka umunara (urusengero) maze bawita umunara muremure (urusengero rwa kabili) ariko imigati yose (Ibyanditswe) yari yaranduye itagifite umwimerere wayo. Uko wabonaga izo ntama zose (abisirayeli) zari impumyi ntacyo zabashaga kubona kandi n’amaso y’abashumba bazo (abakuru) nayo yari kimwe ntiyabonaga. Batanga nyinshi cyane mu maboko y’abashumba ngo zicwe.

Maze bakurubana izo ntama (abahanuzi n’abisirayeli) bazimira bunguri. Nuko Umwungeri mukuru w’intama (Imana) ntiyagira icyo abikoraho kugeza ubwo intama zose (abisirayeli) zatataniye mu mirima (mu banyamahanga) maze zivanga n’ibikoko( abanyamahanga) nyamara abashumba (abayobozi) ntibazirengera (abahanuzi n’abisirayeli) bazirekera mu maboko y’inyamanswa z’inkazi. Nuko wa wundi (malayika) wandikaga mu gitabo, arakijyana agisomera imbere y’Umwungeri mukuru w’intama (Imana) maze (malayika) atakambira umwungeri mukuru w’Intama atabariza intama(abisirayeli n’abahanuzi). Nuko mbona kubyo yamweretse byose imirimo y’abashumba nuko atanga ubuhamya bwerekana imirimo mibi y’abashumba nuko (amalayika) afata igitabo akirambika iruhande rw’Umwungeri mukuru(Imana) aragenda.

IGIHE CYA GATATU: KUVA KURI ALEGISANDERI MUKURU KUGEZA KU BWAMI BW’ABAGIRIKI N’ABASIRIYA

90. Nuko mbona muri ubwo buryo abami mirongo itatu na batanu (abami b’abayuda n’abayisirayeli) bakomeza kuragira intama (abahanuzi n’abisirayeli) mu gihe cyabo bagiye bakora nk’iby’aba mbere bakoze nkuko bazihabwaga (abahanuzi n’abisirayeli) mu maboko yabo ngo baziragire mu gihe cyabo. Nyuma yabyo mbona muiyerekwa inyoni zose zo mu ijuru ( ubwami n’ubutegetsi bwo mu isi) ziza; ibisiga (abaroma) , kagoma , (abasiriya)ibyana by’injangwe,ibyiyoni,ariko Kagoma (abaroma) bategeka inyoni zose (ubwami bw’isi bwose n’ubutegetsi) zitangira kurya intama (abahanuzi n’abisirayeli) zizinogoramo amaso (y’umwuka) maze intama zikaribwa inyama n’ibisiga, nuko mbyitegereje (Henoki), Ndizwa ndi mu bitotsi n’abashumba baragiraga izo ntama , nkomeza kwitegereza bigera aho izo ntama zamizwe n’imbwa hamwe na za kagoma (abaroma) hamwe n’ibyana by’injangwe ntibyasiga haba umunopfu cyangwa se uruhu uretse amagufwa gusa n’iikanka. Nuko intama ziragabanyuka kugeza ubwo hasigaye makumyabili n’eshatu gusa. (ubwami bw’I Babuloni mu gihe cyo kujyanwaho bunyago) bwigaruriye urwuri kugera ibihe mirongo itanu n’umunani (35 abisirayeli+23 abashumba b’abanyamahanga= 58).

UBUBYUTSE BW’IBITANGAZA BY’IJAMBO RY’ IMANA

Ariko abana b’intama (igisekuruza gishya cy’abisirayeli nyakuri) bavutse kuri za ntama zera (abera/abakiranutsi, abahanuzi) batangira kurambura amaso yabo barabona batangira kuririra intama( kwigisha Ijambo ry’Imana ku mpumyi n’ibipfamatwi aba ni abatoranyijwe mu gihe cya mbere cy’ubukristo, aba bari bategereje ubwami bwa Mesiya).Niko barazibwiye ariko ntizigeze zumva ibyo zabwirwaga, ahubwo baruhijeho kwica amatwi ndetse barushaho no guhuma ubwo nitegereje mu iyerekwa uburyo ibyiyoni( ingabo za Herode) byasimbukiye izo ntama (abatoranyijwe) maze bifata imwe muri za ntama (Yohana umubatiza) bishishimura intama(abayuda) bizicagaguramo ibipande maze birazirya. Ariko mbona amahembe y’intama yarakomeje gukura nuko ibyiyoni (abantu ba Herode) bizica amahembe nuko nkomeza kwitegereza kugeza ubwo bageze ku Ihembe rikomeye (Mesiya) ryo muri izo ntama (Yesu) nuko amaso yabo abona guhumuka. Nuko amaso yazo arahumuka, iborogera izo ntama( Abayuda n’inyokomuntu) , maze intama zirayibona ziyirukiraho nubwo byari bimeze gutyo, za kagoma, inkongoro, n’ibyiyoni(abantu ba Herode) byakomeje gushishimura intama (abayuda) bikomeza guzimira bunguri(bakoresheje imbaraga zabo z’ubutegetsi bakumira inyigisho za Mesiya) kugeza ubwo intama (abayuda) zageze aho ziraceceka, ariko abana b’intama bakomeje kuvuza induru no kuboroga. Nuko bya byiyoni n’ingongoro birwanya ya Ntama (Mesiya) bishaka kuyica ihembe ariko nta bubasha byari biyifiteho.

ISENYUKA Z’INYIGISHO Z’INTUMWA Z’IBINYOMA BINYUJIJWE MU ISEZERANO RISHYA.

Nitegereje kugeza ubwo ba bashumba (abayobozi b’idini) za kagoma zose (abaroma) hamwe na za nkongoro n’ibyiyoni (abantu ba Herode) hamwe n’ibyana by’injangwe bikoranira hamwe , biterana n’intama, yego byaje hamwe nuko biririra ibyiyoni ngo bice ihembe rya wa Mwana w’ Intama (Mesiya). Nuko bifatanyiriza hamwe ngo bikureho ihembe rya wa Mwana w’Intama. Nuko birwana naryo, naryo rirabirwanya kugeza ubwo bishakisha ubufasha.

Nuko mbona inkota nini (Ijambo ry’Imana) ihabwa intama (abantu b’Imana) nuko intama (abantu b’Imana) bakomeza guhangana n’ibikoko byo mu isi. zibyicisha ya nkota (Ijambo ry’Imana) nuko iikoko byose (ubwami n’ubutegetsi bwo mu isi n’abantu) n’inyoni zo mu kirere (Ububasha bwo mu isi n’ubutegetsi) bihunga. Nuko mbona kugeza aho wa muntu (malayika) wandikaga amazina y’abashumba(abayobozi b’idini) nuko atwara ibyo yanditse ku mushumba mukuru w’Intama (Imana) nuko araza arazifasha(Mesiya) nuko azereka ibintu byose (Yesu yakoze byose nkuko Imana Data ibikora) yamanutse gufasha Umwana w’Intama.Nuko mbona wa muntu (malayika) wandikaga mu gitabo nk’uko yari yahawe itegeko n’Imana,kugeza igihe yafunguraga igitabo cy’ibijyanye n’iyicwa ry’abo bashumba ba nyuma cumi na babili. (abakristo bakurikije ingero z’intumwa cumi n’ebyili hamwe n’abagoretse inyigisho na antichristo wigometse ku ntumwa cumi n’ebyili.) yerekana uburyo bangije byinshi mu by’ubuhanuzi kurusha ababanjirije, imbere y’Umushumba Mukuru w’Intama (Imana).

Nuko mbona kugeza igihe Umwana w’Intama agarutse (Kugaruka kwa kabili kwa Yesu) agarukanye umujinya, abamubona bose barahungaga , abandi bakushwa hasi n’igicucu cye imbere ye,akunkura inkoni y’icyuma mu ntoki ze, n’umujinya mwinshi ashwanyaguza isi. maze isi irakomangana. Maze inyoni zose n’ibisiga byo mu kirere birahanuka bigwa mu ntama nuko ubutaka burasamuka burabimira, burifunga.

URUBANZA RW’ABAMALAYIKA BACIWE, ABASHUMBA NDETSE N’ABIGISHA BINYOMA

Nuko mbona intebe y’Ubwami ishyizwe ku butaka bw’igikundiro maze Umwungeri w’Intama ayicaraho, maze mbona ufashe igitabo akibumburira imbere y’Umwungeri Nyintama.Nuko Umwungeri w’Intama ahamagara ba bantu ba mbere barindwi bera, ategeka ko bazana imbere ye ya nyenyeri ya mbere (Azazeli) yayobeje inyenyeri zose (abarinzi) bamwe banikaga ubwambure bwabo nk’amafarasi nuko bazizana zose imbere Ye. Nuko abwira wa muntu wandikaga imbere ye, akaba umwe muri barindwi bera (abamalayika bakuru barindwi, Mikayile, Gaburiyeli, Uriyeli,Fanuweli n’abandi) nuko aramubwira ati ‘Fata abo bashumba mirongo irindwi nahaye intama , maze nkuko babyibwirije bakica nyinshi muri zo” Nuko mbona bose bababoha , kanid mbona bahagaze imbere Ye, nuko urubanza rutangirira ku nyenyeri (abarinzi/abamalayika bacumuye) baciriwe urubanza bahamwa n’ibyaha nuko bajyanwa guhanwa , babajugunya mu mwobo wuzuyemo umuriro, hirya no hino byari ibirimi by’umuriro, kandi n’abo bashumba mirongo irindwi baciriwe urubanza baratsindwa nuko nabo bajugunywa muri uwo muriro. Nuko mbona muri icyo gihe uko muri urwo rwobo hafunguwe, hagati munda y’isi huzuye umuriro nuko bazana za ntama zose zahumye, zitsindwa n’urubanza nazo zijugunywa muri wa muriro, maze zirashya kanid urwo rwobo rwari ruherere iburyo (mu majyepfo/ikuzimu) ha ya nzu. Nuko mbona za ntama zishya n’amagufwa yazo arashya.

YERUSALEMU NSHYA, KWIHANA KW’ABANYAMAHANGA BAROKOTSE , KUZUKA KW’ABAKIRANUTSI NO KUZA KWA MESIYA

Ndahaguruka mbona bakunja ya nzu ya mbere nk’urupapuro, n’imfatiro zayo zose zikurwaho. (Idini ya Kiyahudi n’Ubukristo). Abagalatiya 2:9.N’amatabaza yo muri iyo nzu yose azingwa nk’urupapuro nabyo bijyanwa mu mamajyepfo( mu bwami bw’Umwijima/ikuzimu). Y’ubutaka nuko mbona Umwungeri Mukuru wIntama azanye indi Nzu Nsya( Yesrusalemu Nshya) ndende kandi nini cyane kurusha iya mbere , ayishyira hejuru mu Mwanya w’ahahoze iya mbere yari yamaze kuzingwa nk’urupapuro, imfatiro zayo zose zari nshyashya. Kanid imitako yayo yari mishya kandi yagutse kurusha iya mbere. Kandi intama zose ziyinjiramo , nuko mbona intama zose zari zarasigaye, hamwe n’ibikoko byose byo ku isi,ibiguruka byose byo byo mu kirere , bimanuka byose byose bisingiza izo ntama kandi bikazuba mu bintu byose. Nyuma ba batatu bari bambaye imyenda year bamfata ukuboko,abari baranzamuye bwa mbere) n’ukuboka kwa wa Mwana w’Intama (Mesiya) aramfata baranzamura banshyira hagati muri za ntama mbere y’uko zicirwa urubanza. Kandi izo ntama zose zasaga n’Umweru. Ubwoya bwazo bwari bwinshi kandi bukeye cyane. N’izari zarishwe n’izatatanyijwe n’ibikoko by’inkazi cyangwa ibisiga,zikoranira muri iyo nzu (Yerusalemu Nshya) , nuko Umwungeri Mukuru w’Intama arazishimira kuko zose zari nziza zigaruka mu nzu ye. Nuko mbona zishyira hasi ya nkota (Ijambo ry’Imana) zari zarahwawe intama , zirarizana(abanze Ijambo ry’Imana n’inyigisho z’Imana) zigaruka mu nzu,kanid ryari rishyizweho ikimenyetso n’Umwungeri Mukuru w’Intama, kandi intama zose zari zatumiwe muri iyo nzu,ariko ntiyazakira. Kandi amaso yazo zose yari afunguye kandi zabonaga ibyiza, nta n’imwe muri zo itarabashaga kubona.

Mbona ya nzu ari nin, ngari, kandi yuzuye, Nuko mbona ikimasa cy’Umweru, kivuka,gifite amahembe manini cyane n’ibikoko byose byo mu isi,(ubutegetsi bwo mu isi) inyoni zose zo mu kirere (abayobozi b’amadini) baragitinya bagahora batakamba kubwacyo. Nuko mbona ko ibisekuruza byose byahinduwe (ubuyobozi, amadini,bakira ukuri bakurikira Imana) nuko bose bahinduka ibimasa by’Umweru (kimwe n’abatoranyijwe). Nuko abambere muri bo bahinduka umwana w’intama, maze uwo mwana w’intama ahinduka inyamanswa ikomeye ifite amahembe y’umukara ku mutwe wayo.

Nuko Umwungeri mukuru w’Intama arayishimira hanyuma ibimasa byose, nziryama hagati ndabyuka mbona buri kimwe cyose . iri ni iyerekwa nabonye ndyamye,nuko ndabyuka mpimbaza Imana ikiranuka nyiha icyubahiro. Maze ndariria kugera ubwo ntashobora kwifata , ubwo nabonaga atemba ku matama kubera ibyo nari nabonye byose. Kuko ibyo byose bizabaho kandi bizasohora. Kandi imirimo yose y’abantu narayetswe. Muri iryo joro nahise nibuka indoto za mbere (Umwuzure) kubera wo, nararize cyane kubera iryo yerekwa nagize.

Igice cya kane kirangiriye aha,…………..harakurikiraho igice cya gatanu………………..Biracyaza……………………..

Post a comment