No comments yet

IGITABO CYA HENOKI (IGICE CYA KABILI INYANDIKO YA KABILI) IKUZO, INSINZI Y’ABAKIRANUTSI NO KWIHANA KW’ABANYAMAHANGA

Muri iyo minsi hazabaho impinduka ku bera n’abatoranyijwe, kandi umucyo w’imisni uzabana nabo, ikuzo n’icyubahiro bizaba iby’Uwera, mu minsi amakuba azaba yarabikiwe abanyabyaha. Abakiranutsi bazaba baranesheje mu izina ry’uwera Nyirimyuka. Kandi azabagira abahamiriza abandi kwihana no kwibagirwa imirimo y’amaboko yabo. Nta cyubahiro bazagira mu izina ry’Imana Nyirimyuka. Mu izina rye nimo bazakirizwa, kandi Imana Nyirimyuka azabagirira impuhwe, kuko imbabazi ze ari nyinshi. Kandi imanza ze ni zo gukiranuka, kandi gukiranirwa ntikuzagumaho, kubw’urubanza abatarihanye bazakurirwaho imbere ye,” kandi kuva ubwo nta mbabazi nzabagirira” Niko Imana Nyirimyuka ivuga.

IZUKA RY’ABAPFUYE HATANDUKANYWA ABAKIRANUTSI N’ABANYABYAHA.

Icyo gihe rero, isi izagarura abayihambwemo , n’ikuzimu kugarure abashyizweyoIbyahishuwe 20:13. Inyanja igarura abapfuye bo muri yo, Urupfu n’Ikuzimu bigarura abapfuye bo muri byo, bacirwa imanza zikwiriye ibyo umuntu wese yakoze.Ubwo abatoranyijwe bazazurwa, hazatoranywa abakiranutsi n’abera muri bo; kuko igihe kiri bugufi cyane ngo bakizwe. Icyo gihe Uwatoranyijwe azicara ku ntebe yanjye y’Ubwami, kandi akanwa ke kazavamo iby’Ubwenge n’amabanga y’inama. Kuko Imana Nyirimyuka yabimuhaye kandi ikamwubahisha.

Luka 21:28. Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.”

Ibyahishuwe 3:21. Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’

Icyo gihe impinga zizasimbuka nk’imparage, n’imisozi isimbagurike nk’umwana w’intama uhaze amata. Kandi uburanga bw’abamalayika bose bo mu Ijuru buzagaragagaramo umucyo w’umunezero. Isi izishima kuko abakiranutsi bazayituramo, kandi abatoranyijwe bayitambagiremo.

Matayo 22:30. Mu izuka ntibarongora kandi ntibashyingirwa, ahubwo bamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

IMISOZI NDWI Y’ICYUMA N’UWATOWE.

Nyuma yay a minsi nari aho naboneye y’amabanga y’ibihishwe, kuko nari natwawe muri serwakira banyerekeza iburengerazuba, nabonesheje amaso yanjye amabanga y’ibyo mu Ijuru ku bizaho, umusozi w’ubutare, umusozi w’ifeza n’umusozi w’umuringa, umusozi wa zahabu n’umusozi w’ibyuma byorohereye. Nuko mbaza malayika twari kumwe nti “ni ayahe mabanga yishije muri ibi mbona?” nuko aransubiza ati “ibyo wabonye bizakorera ubutegetsi bw’abasizwe amavuta azaba abereye umutware” nuko wa mumalayika w’Amahoro arambwira ati “rindira gatoya, ugiye guhishurirwa amabanga yose akikije Imana Nyirimyuka. Iriya misozi amaso yawe yabonye, umusozi w’ubutare, umusozi w’ifeza n’umusozi w’umuringa, umusozi wa zahabu n’umusozi w’ibyuma biriya byose bizahindukira imbere y’Uwatoranyijwe nk’uko igishashara gishongera mu muriro, nkuko amazi amanuka ava hejuru agacogorera ku birenge bye, niyo mpamvu hazabaho igihe ubwo, ntawe uzabasha kurokorwa n’izahabu cyangwa ifeza, kandi ntawe uzabasha guhunga.

Nta byuma by’intambara bizongera kubaho, haba no kubaho ingabo ikingira igituza. Umuringa ntacyo uzaba ukimaze, n’ibindi by’igiciro byose bizahinduka iby’imburamumaro kuko ntawe uzongera kubikenera. Kandi ibyo byose bizirukanwa bikurwe ku isi ubwo Uwatowe azahinguka imbere y’Imana Nyirimyuka. ”

IKIBAYA CYO GUCIRWAMO URUBANZA, ABAMALAYIKA BASHINZWE GUHANA; UBWOKO BW’UWATORANYIJWE.

Nabonesheje amaso yanjye ikibaya kirekire mu bujyakuzimu cyasamishije iminwa yacyo, kandi abatuye isi no mu Nyanja, no ku birwa bazakizanamo impano n’ingemu, ariko icyo kibaya kirekire ntikizuzuzwa n’ibyo bazazanamo. Amaboko yabo yakoze ibyo gukiranirwa, abanyabyaha bamira abo barenganya; niko abanyabyaha bazarimurirwa imbere y’amaso y’Imana Nyirimyuka.

Bazahanagurwa ku buso bw’isi Ye,kandi bazavanwaho iteka n’iteka. Kuko nabonye abamalayika bashinzwe guhana bahaguma kandi bateguraga ibikoresho byose bya Satani. Niko kubaza umuamalayika w’Amahoro twari kumwe impamvu abo bandi batunganya ibikoresho niko kunsubiza ati: “barabitegurira abami n’ibikomangoma byo mu isi , kugirango byangizwe, nyuma y’Ibyo Uwera n”Uwatoranyijwe bazatuma iteraniro rihinguka ntibazaba bagihatwa mu izina ry’Imana Nyirimyuka. Kandi iyi misozi ntizabasha guhagarara nk’isi imbere yo gukiranuka kwe, ariko imisozi izahinduka amasoko y’amazi azahembura abakiranutsi bakaruhuka agahato k’abanyabyaha babarenganyaga”. nitegereje mu kindi gice cy’isi, mbona ikibaya kirekire mu bujyakuzimu cyuzuyemo umuriro ukongora.

Bazana abami n’ibikomangoma batangira kubajugunya muri icyo kibaya. Amaso yanjye yoboneye uko bagenje ibyo bikoresho , iminyururu y’ibyuma ifite uburemere butagira igipimo. Nuko mbaza wa mumalayika w’Amahoro twajyanye mbaza nti: “ ni bande bategurirwa iriya minyururu?” Niko kunsubiza ati ‘irategurirwa abakurikiye Azazeli, kugirango bafatwe bajugunye mu nyenga kubwo gucirwaho iteka rya burundu, kandi bazahapfundikiza amabuye akomeye niko Imana Nyirimyuka yategetse. Nuko Mikayile, Gabuliyeli, Na Rafayile na Fanuweli bazabasumira babajugunye muri iriya nyenga y’umuriro, niko Imana Nyirimyuka izabihoreraho kubwo gukiranirwa kwabo, kuko bakurikiye Satani bakayobya abatuye isi.

Ibyahishuwe 13:14. Iyobesha abari mu isi ibyo bimenyetso yahawe gukorera imbere ya ya nyamaswa, ibabwira kurema igishushanyo cya ya nyamaswa yari ikomerekejwe n’inkota ikabaho.Nkuko Azazeli yabikoze mbere, yayobeje abatuye isi yifashishije ibitangaza yari afite ubushobozi bwo kubikora abikomoye ku bubasha bw’inyamanswa. Abwira abatuye isi gukora igishushanyo cy’inyamanswa, ariyo yakomerekejwe uruguma rwica. (abambari ba Azazel ni abanyamigenzo n’abategetsi bazabanza kuza).Ibisigisigi byo ku bwa Nowa mu rubanza rwa mbere rw’isiMuri icyo gihe hazabaho ibihano biva ku Mana Nyirimyuka, azafungura ibyumba byo mu Ijuru bibitse amazi, afungure amasoko yo mu Ijuru no mu nsi y’Isi, ayo mazi azahurira hamwe ayo munsi y’isi abe nk’ikigabo naho ayo mu Ijuru abe nk’ikigore, azarimbura abatuye ndetse n’abatuye mu nkengero z’Ijuru. Ubwo bazamenya gukiranirwa bazanye ku isi, ni nako bazaba barimbuwe. 55. Nyuma yabyo Nyiribihe azicuza : “Narimbuye isi n’ibiyirimo” nyuma yirahire mu izina : ‘Sinzongera kurimbuza amazi abari mu isi bose nzashyira ikimenyetso ku Ijuru kibe umuhamya hagati yanjye n’abantu, kuko Ijuru riri hejuru y’isi. kandi ibi bishimangirwe n’itegeko ryanjye.

URUBANZA RWA NYUMA RWA AZAZAYELI, ABARINZI, NDETSE N’ABANA BABO.

Igihe nanzuye kubafatisha amaboko y’abamalayika ku munsi wo kubabazwa n’amakuba kubera ibyo, nzarekurira ibihano n’umujinya wanye kubomaho, niko Imana Nyirimyuka ivuga. Abami batuye mu isi muzitondera kureba Uwatoranyijwe, ubwo azaba yicaye ku Ntebe y’Ubwami acira urubanza Azazayeli, n’abafatanyije nawe bose, n’abamukurikiye mu izina ry’Imana Nyirimyuka. 56. mbona abamalayika benshi cyane bashinzwe guhana bagenda, bafite ibiboko n’iminyururu bikoze mu ifeza n’umuringa. Nuko mbaza Malayika w’Amahoro twari ibijyanye n’abo bafite iminyururu n’ibiboko n’aho bagiye. Aransubiza ati “ku bakuwe mu bandi bari bakunzwe, kugirango bacirwe iteka no guhanirwa mu nyenga iri muri cya kibaya, kandi bene abo nibo bazaba buzuye muri icyo kibaya, imisni yo kubaho kwabo izaba ishyizweho iherezo kandi iminsi yabo yo kuyobya abantu bazayiryozwa ”Intambara ya nyuma hagati y’abapagani na IsirayeliIcyo gihe abamalayika bazagaruka bisuke ku ba Medi n’Abaperesi: bazanyeganyeza abami, kugirango umwuka w’akaduruvayo ubatere maze bahaguruke ku ntebe zabo z’ubwami. Bazishwanyaguze nk’intare mu isenga ryayo, bafite inzara nk’iy’ikirura hagati mu beri bene wabo, bazagenda basiribange ubutaka bw’Abatoranijwe ndetse abo batoranyijwe bazaba bari imbere y’imbuga igosorerwaho yo ku nizra nyabagendwa, ariko umurwa w’abakiranutsi uzabera inzitizi amafarasi yabo.

Nibwo bazatangir akwirwanya ubwabo, n’ibyegera byabo bizabahindukira abanzi kuko umuntu ntazamenya umuvandimwe we, umwana ntazamenya se cyangwa nyina, kugeza ubwo intumbi zabo zizaba zitakibasha kubarika kubera kwicana, kanid icyo gihano cyabo ntikizaba kivuye ku busa.Icyo gihe Kuzimu hazasamura akanwa kaho, kabamire bunguri kandi kurimbuka kwabo kuzageza ku iherezo. Kuzimu hazamira bunguri abanyabyaha abakiranutsi babirebesha amaso. Ibyahishuwe 20:14. Urupfu n’Ikuzimu bijugunywa muri ya nyanja yaka umuriro. Iyo nyanja yaka umuriro ni yo rupfu rwa kabiri.15. Kandi umuntu wese utabonetse ko yanditswe muri cya gitabo cy’ubugingo, ajugunywa muri iyo nyanja yaka umuriro.

57. Nyuma yo kubona ibyo nabonye amagare menshi n’abayicayeho, baza ku muyaga baturutse iburasirazuba abandi bava iburngerazuba no mu Majyepfo. Urusaku rw’ayo magare rwarumvikanaga kandi abera bo Mu Ijuru barabyitegereje nuko imfatiro z’isi zikurwa ahazo, kandi urwo rusaku rwumvikana mukuva mfuruka imwe y’Ijuru kugeza mu yindi mu munsi umwe. Bazubarara bose hasi icyarimwe bahimbaze Imana Nyirimyuka. Iyi niyo ndunduro y’imigani mfashanyigisho ya kabili.

GUHABWA UMUGISHA KW’ABAKIRANUTSI

58. Nuko ntangira kuvuga ku ibanga rya Gatatu rijyanye n’abakiranutsi ndetse n’Abatoranyijwe. Murahirwa mwe batoranyijwe kuko ubwiza no kugubwa neza bizababaho byinshi. Kuko abakiranutsi bazaba mu mucyo w’Izuba n’abatoranyijwe bakaba mu mucyow’ubugingo bw’Iteka ryose.iminsi yo kubaho kwabo ntizagira iherezo, kanid iminsi y’abera ntizagira umubare. Bazashaka umucyo kanid bashake gukiranuka kw’Imana Nyirimyuka. Abakiranutsi bazagira amahoro masa mu izina ry’Uhoraho.Nyuma y’ibi abera bo mu Ijuru bazabwirwa ko bakwiye gushaka amabanga yo gukiranuka umurage wo Kwizera. Kuko hazabaho umucyo mu Isi kanid Umwijima ntuzongera kubaho ukundi. Hazabaho umucyo uhoraho iteka kandi n’iminsi ntizagira iherezo. Kuko umwijima uzabanza gukurwaho, umucyo ushyirweho imbere y’Imana Nyirimyuka. Hazabaho umucyo ugororotse iteka ryose imbere y’Imana Nyirimyuka.

IMIRABYO N’INKUBA.

Muri icyo gihe amaso yanjye yabonye amabanga y’umucyo n’imirabyo n’urubanza rwabyo. Bibonesha kubw’umugisha cyangwa umuvumo, bivuye ku gushaka kw’Imana Nyirimyuka. Aho kanid nahabonye amabanga y’inkuba, uburyo ikubitira mu Ijuru n’uko urusaku rwayo rwumvikana, nuko intera kubona uko urubanza rwo mu isi rumeze, niba ari umugisha cyangwa umuvumo bivuye ku Ijambo ry’Imana Nyirimyuka. Nyuma yabyo nabonye amabanga y’imicyo n’imirabyo, nuko bimurikira gutanga umugisha n’Ituze.

Post a comment