No comments yet

IGITABO CYA HENOKI: IGICE CYA KABILI, INYANDIKO YA GATATUIBYASIGAYE KU GITABO CYA NOWA:UKUNYEGANYEZWA KW’IJURU: IGIHANDA N’ IKINYAMANSWA

60. ibisigazwa by’igitabo cya Nowa mu mwaka wa 500, mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa cumin a kane wo mu gihe cy’ubuzima bwa Henoki muri iyo nshamarenga nabonyemo uko Imbaraga nyinshi cyane zateye Ijuru ry’amajuru kunyeganyega, n’Abakorera Uwera cyane, n’abamalayika, igihumbi cy’ibihumbi ibihumbi icumi ukubye inshuro cumi. Bahungabanyijwe n’akaduruvayo, nuko Nyiribihe yicara ku ntebe ye y’Ubwiza maze abamalayika n’abakiranutsi baramukikiza, maze umushyitsi mwinshi uramfata, ngira ubwoba mfatwa n’umushyitsi mbyumvira mu mpyiko nuko ngwa hasi nubamye. Malayika Mikayile yohereza undi mu malayika mu bamalayika Bera, arampagurutsa, akimara kumapgurutsa umwuka ungarukamo, kuko ntari nabashije kuwihanganira kureba indoro ye, ndetse no kuvurungana n’umutingito wo mu Ijuru. Nuko Mikayile arambaza ati ni kuki uhungabanyijwe n’iryo yerekwa?Kugeza umunsi w’Imbabazi, yakomeje kugirira imbabazi abababarizwa igihe kinini mu isi, ubwo umunsi, imbaraga ndetse n’ibihano bizaza, ibyo Imana Nyirimyuka yateguriye abatumvira amategeko ye, kanid bakigomeka ku butabera bwayo, n’abakoresha izina rye Mu busa cyangwa mu bikino, uwo munsi ntuteguriwe abagendeye mu isezerano ahubwo abanyabyaha bishe amategeko ye.

Ubwo ibihano by’Imana Nyirimyuka bizaba bibagezeho,bizaba biteguye kuburyo bitazazira ubusa, hazicwa abana n’aba nyina n’abana na ba se. Ubwo urubanza ruzacibwa hakurikije imbabazi ze no kwihangana, kuri uwo munsi ibikoko bibili bizagenda, igikoko cy’ikigore cyitwa Gihanda, kizajyanwa mu nyenga yo mu nsi y’inyanja ahari amasoko y’amazi. Ariko ikigabo cyitwa behemosi iganje mu butayu bwitwa Duwideyini, mu burasirazuba bw’ubusitani butuwemo n’abatoranyijwe ndetse n’abakiranutsi aho Sogokuru yajyanywe, uwa Karindwi uvuye kuri Adamu ariwe muntu wa mbere Iman Nyirimyuka yaremye. Nuko mbona undi mumalayika ukwiye kunyereka ubushobozi bw’izo nyamanswa, uburyo zaciriwe ku munsi umwe, hanyuma imwe ikajugunywa mu nyenga, indi ikoherezwa mu butayu butagira amazi. Nuko arambwira ati: “Mwana w’umuntu ibi nibyo bihishwe ushaka kumenya” nuko undi mu malayika twajyanaga anyereka ibihishwe arambwira ibya mbere n’ibya nyuma mu Ijuru mu buhagarike, n’isi mu bujyakuzimu, n’iherezo ry’Ijuru hamwe n’urufatiro rw’Ijuru, ububiko bw’imiyaga n’uko imiyaga yigabanyamo amatsinda, n’uburyo ishyirwa ku gipimo, n’uburyo imirembo yo mu bubiko bw’imiyaga aba ateye, bitewe n’imbaraga za buri muyaga, n’imbaraga z’umucyo w’ukwezi, bifatiye ku mbaraga z’umwezi ugaragara, n’uburyo inyenyeri zigabanyijemo amatsinda bifatiye ku mazina yazo n’uko ayo matsinda agabanyijemo ibyiciro.N’inkuba ukurikije aho zihindira, n’amatsinda yose uko agabanyije, hagati mu mirabyo uko nayo iba igomba kurabya, nuko yose iba igomba kubyubahiriza icyarimwe. Kuko inkuba zifite aho ziruhukira hazishyiriweho, igihe ziba zitegereje igihe cyazo.

Kandi inkuba n’imirabyo nta kibitandukanya ariko rero nubwo atari bimwe, mu mwuka bigendera hamwe kandi ntibitana, kugirango umurabyo nurabya, humvikane Ijwi ry’inkuba nyuma umwuka ushyiramo akaruhuko hagati aho, kandi ukabigabanyamo mu buryo bungana, kuko ububiko bwabyo bunganga n’umusenyi. Kandi uko buri kimwe cyose gikora kiba gishyiriweho urubibi, nuko kikagarurwa iyo kivuye imbaraga z’umwuka zikongera kugisunikira imbere mu bice bine by’isi. kandi Umwuka w’inyanja n’ikigabo kandi gikomeye, kandi kubera imbaraga zayo, isubiza inyuma inkuba n’imirabyo bigasubira ahabyo. Muri ubwo buryo bigahita byumvikana bibomboranira mu misozi yo ku isi. kandi umwuka w’urubura niwo malayika wabyo, kandi umwuka w’amahindu ni malayika mwiza. Nuko umwuka w’urubura uva ahawo ukurikije imbaraga zawo, hari umwuka udasanzwe muri byo. Umanuka umeze nk’umwotsi, kandi izina ryawo ni Kime. Kandi umwuka w’igihu ntuhuzwa nabyo mu bubiko bwabyo kuko igihe cyawo ari cyiza cyane mu mucyo no mu Mwijima.

Mu muhindo no Mucyi mu bubiko bwacyo ni malayika. Kandi umwuka w’ubuhehere uba ku mpera z’Ijuru, kandi ufatanye n’ububiko bw’Imvura, kandi igihe cyawo ni mu Muhindo n’Impeshyi. Kandi ibicu byawo n’ibicu by’urume birafatanye, kimwe giha ikindi. Iyo umwuka w’imvura ugiye mu bubiko bwawo, umumalayika araza agafungura ububiko akayohereza hanze, iyo imaze kunyanyagira ku isi, yihuriza hamwe n’amazi yo ku isi. kuko amazi agenewe abatuye ku isi kuko igaburira abatuye isi yoherejwe n’Irihejuruyabyose utuye mu Ijuru. Kubw’ibyo hariho igipimo cy’imvura, ndetse hari umumalayika ubishinzwe. Kandi ibyo nabibonye mu busitani bw’abakiranutsi. Nuko amalayika w’Amahoro wari kumwe nanjye, arambwira ati bya bikoko bibili wabonye, byateguriwe kwerekana ububasha bw’Imana, bizahindurwamo ibyo kurya.

ABAMALAYIKA BO GUPIMA, PARADIZO, URUBANZA ABAKIRANUTSI BAZACIBWA N’UWATORANYIJWE,GUHIMBAZWA K’UWATORANYIJWE HAMWE NO GUHIMBAZA IMANA.

61. Muri icyo gihe mbona imigozi miremire yahawe abamalayika, barayifata barayigurukana berekeza mu majyaruguru. Mbaza malayika twari kumwe nti”kuki aba bamalayika bafashe iyi migozi bakayigurukana?” aransubiza ati: “bagiye gupima” Malayika twari kumwe arambwira ati: “bagiye gupima , bariya bagiye kuzana ibipimo by’abakiranutsi n’imigozi yo gukiranuka ku bakiranuka, kuko banambye ku izina ry’Imana Nyirimyuka iteke n’iteka” abatoranyijwe bazatangira kubana n’Uwatoranyijwe, iyo migozi n’izahabwa kwizera kandi ikomeze gukiranuka kandi iyo migozi izahishura amabanga y’ubujyakuzimu bw’isi, ndetse n’abaguye mu butayu, n’abazaba baramizwe n’igikoko, n’abazaba baramizwe n’amafi yo mu Nyanja, kugirango bagarurwe babeho ku Munsi w’Uwatoranyijwe. Kuko ntawe uzakurirwaho imbere y’Imana Nyirimyuka, kandi ntawe ubasha kurimburwa. Nuko abari mu ijuru bose bahawe itegeko n’imbaraga, n’Ijwi n’umucyo umwe umeze nk’umuriro, nuko iryo niryo bahimbarishaga, bashima bakoresheje ubwenge, kanid bari abanyabwenge mu byo Kuvuga no no mu by’Umwuka w’Ubugingo.

Nuko Imana Nyirimyuka ishyira abatoranyijwe ku Ntebe y’ubwiza, kandi azacira urubanza imirimo y’abera mu Ijuru, kanid imirimo yabo izapimwa ku munzani maze ashyire hejuru ikizaba kirimo iyo mirimo, apima ibihishwe muri iyo mirimo agendeye ku Ijambo ry’Imana Nyirimyuka, n’inzira zabo agendeye ku rubanza rw’inzira zo gukiranuka kw’Imana Nyirimyuka. Nyuma bose bazazamura Ijwi ryo gushima , kuramya no guhimbaza Imana mu izina ry’Imana Nyirimyuka. Azahamagarira abo mu Ijuru n’abera bose bo Mu Ijuru, abakerubi, abaserafi, abawofanini, n’abamalayika bose bakomeye, n’abamalayika bose b’ingabo, n’Uwatoranyijwe, n’imbaraga zo mu isi, n’izo mu Nyanja,kandi uwo munsi hazazamurwa Ijwi rimwe riramya mu kwizera rihimbaza Imana Nyirimyuka mu Mwuka w’Ubwenge , mu Mwuka wo Kwizera, mu Mwuka wo Kwihangana, mu Mwuka w’Imbabazi, mu Mwuka w’Ubutabera no mu Mwuka w’Amahoro. No mu Mwuka w’ubuganeza, kandi bazavugira rimwe n’Ijwi rimwe ngo “Hasingizwe izina ry’Imana Nyirimyuka, ishimwe kandi ihimbazwe iteka n’iteka” abadasinzira bo mu Ijuru bazayihimbaza, abera bose bo mu Ijuru bazayihimbaza, n’abatoranyijwe bose batuye mu Busitani bw’Ubugingo, n’Umwuka wose w’umucyo ushooye kuramya, no guhimbaza ngo, Izina ryawe rihabwe icyubahiro, ibifite imibili byose bihimbaze izina ryawe, bigusingize iteka n’iteka.

Kuko Imana Nyirimyuka iri hejuru ya byose. Ihoraho iteka, kanid imirimo yakoze yose yerekana gukiranuka kwe,mu Izina ry’Imana Nyirimyuka. Ibyahishuwe 6:1517.

URUBANZA RW’ABAMI N’ABAKOMEYE, HAHIRWA ABAKIRANUTSI.

62. Nuko Imana yahamagaje abami n’abaomeye bo mu isi barabwirwa ngo: “ngaho murambure amaso yanyu, muzamure amahembe yanyu niba mubasha kumenya Uwatoranyijwe.”Nuko Imana imwicaza ku ntebe y’icyubahiro cyayo, nuko Umwuka wo gukiranuka umusukwaho, maze Ijambo ryo mu kanwa ke, ryica abanyabyaha bose, n’abanyabyaha ndetse n’abakiranirwa bose bagwa imbere y’amaso ye. Kandi muri iyo minsi hazahaguruka abami n’abakomeye n’abagwaneza n’abatuye isi, bazareba kanid bamumenye Ubwo azaba yicaye ku Ntebe y’Ubwiza bwe, abakiranutsi bazacirwa urubanza imbere ye, kanid nta jambo ry’ikinyoma rizavugirwa imbere ye.

2Abatesalonike 2:8. Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

1Abatesalonike 5:3. Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.Igice kimwe muri bo kizareba ikindi, bafatwe n’ubwoba bacirweho iteka,umubabaro uzabafata, ubwo bazaba babonye Umwana w’Umuntu yicaye ku Ntebe ye y’Icyubahiro. Kandi abami n’abakomeye bo mu Isi bazamuhimbaza bahe icyubahiro utegeka bose wari warahishwe.Kuko uhereye mu Itangiriro Umwana w’Umuntu yari yarahishwe, kandi Imana Isumbabyose yari yaramwiteguriye kumugaragariza abatoranyijwe.Kandi azagaragarira mu Iteraniro ry’abakiranutsi, kanid abatoranyijwe bose bazahagarara imbere ye kuri uwo munsi. Kandi abami n’abakomeye n’ibikomangoma byo byo mu isi bizamwubarara imbere, bamuramye bamuhimbaze bamutakambira.

Nyamara Imana Nyirimyuka izabirukana imbere yayo, bagende bafashwe n’isoni, kandi bazijima mu maso. Maze boherezwe ku mu malayika ushinzwe guhana, bahorerwa inabi bagiriye abana b’Imana. Kuko hazabaho iteraniro ry’abatoranyijwe n’abakiranutsi , bazabishima hejuru ubwo umujinya w’Imana Nyirimyuka uzabasukwaho, kandi inkota yayo ikanywa amaraso yabo.

1Abatesaloniki 5:3. Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. Kandi abakiranutse n’abatoranyijwe bazarokorwa uri uwo munsi, ntibazongera kubona ukundi abanyabyaha n’abakiranirwa mu maso yabo. Imana Nyirimyuka izabaganza kandi bazasangira n’Uwo Mwana w’Umuntu, bazajya bamuramya iteka n’iteka.

Ibyahishuwe 3:20. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’21. “Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, 22. “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”Kandi abakiranutsi n’abatoranyijwe bazaba barazutse bakuwe mu isi, bakarindwa agacuma k’umujinya w’Imana, bazambikwa imyambaro y’ubwiza, iyo azaba ari imyambaro y’ubugingo ivuye ku Mana Nyirimyuka. Kanid iyo myambaro ntizigera isaza cyangwa ngo icuyuke kuko izaba iriho Ubwiza bw’Imana Nyirimyuka.

ABAMI BO MU ISI N’ABAKOMEYE BAZICUZA BITAGIFITE ICYO BIBAMARIYE

63. Icyo gihe abami n’ibikomangoma n’abakomeye bo mu isi bazamutakambira ngo abakize malayika ushinzwe guhana baza boherejweho, ngo baramye Imana Nyirimyuka bayikubite imbere bihane ibyaha byabo, ngo bayihimbaze bavuga bati ; “Hasingizwe Imana Nyirimyuka, Umwami w’Abami,Imana ikomeye,Imana y’abatunzi,Imana y’Icyubahiro n’Imana y’Ubwenge, kandi uhishe ibanga rikomeye ry’Imbaraga zawe, kuva ku gisekuruza kugeza kubiskuruza byinshi icyubahiro ni icyawe iteka ryose. Amabanga y’ibihishwe byawe ntarondoreka, kandi gukiranuka kwawe kurenze uko kwabarwa,tumaze gusobanukirwa neza ko dukwiye kuramya no guhimbaza Imana ifite Imbaraga,Imana iri hejuru y’abami bose ‘twumushimire kandi twaturira ibyaha byacu imbere ye, kuko ubu twivuza akaruhuko gatoya cyane ariko ntitukabone, umucyo wamaze gukurwa imbere yacu, umwijima w’icuraburindi nibwo buturo bwacu iteka ubuziraherezo. Kuko tutizeye cyangwa twubahe izina ry’Imana Nyirimyuka. Kuko ibyiringiro byacu byari bishingiye ku mbaraga zacu n’ubwami bwacu, none mu minsi yacu yo kugubwa nabi, ntacyo adufashije,nubwo twemera ko Imana yacu ikiranuka mubyo ikora byose, kandi idaca urwa kibera, kuko imanza zayo zitita ku cyubahiro cy’uwo ari we wese. ”

Abakolosayi 3:15. Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.Nuko tumuva imbere bitewe n’imirimo yacu kanid ibyaha byacu byose bivanwa mu gukiranuka. Bazibwira mu mitima bati: “ubugingo bwacu bwuzuye inyungu yo gukiranirwa,ariko ntibitubujije kumanuka mu nyenga hagati” hanyuma y’aho uburanga bwabo buzuzura no gukorwa isoni imbere y’Uwo Mwana w’Umuntu, bazvanwa imbere ye, kandi inkota izabavana mu maso he’. Uko niko Imana Nyirimuka ivuga. ‘uku niko urubanza ruciriwe abanyacyubahiro, abakomeye abami n’abari abatunze mu by’isi imbere y’Imana Nyirimyuka.

IYEREKWA RY’ABAMALAYIKA BACIWE MU IHANIRO

64. Hari ibindi bihishwe nabonye aho hantu. Numvise Ijwi rya Malayika rivuga ngo “abo ni abamalayoka bamanutse ku isi, bahishurira abantu ibihishwe byo mu Ijuru kanid bashukisha abantu gukora ibyaha.”

HENOKI YARI YARAHANURIYE NOWA IBY’UMWUZURE N’UBURYO AZAWUROKOKA

65. muri icyo gihe Nowa yabonye ko isi igiye kurimbuka , nuko ava aho ajya ku mpera y’isi, nuko aratabaza ahamagara sekuruza Henoki, amuhamagara inshuro eshatu n’Ijwi ry’umubabaro. “Nyumva, Nyumva, Nyumva, ni iki kigiye kugwirira isi, kubera ibizira byanyeganyeje isi, nibura ku bw’amahirwe ntazarimburanwa nayo?’ ako kanya ku isi habaye impagarara , humvikana Ijwi rivugiye mu Ijuru, nuko ngwa nubamye nuko Sogokuru Henoki araza arampagurutsa maze arambwira ‘ni iki cyatumye ummpamagaza Ijwi riranguruye ry’umumababaro bikaba byagiye bikagera Imbare y’Imana, ko iby’ingeso z’abatuye isi zabaye mbi kubera ko bize bakamaenya amabanga y’ibishwe by’abamalayika, n’urugomo rwa Satani, n’imbaraga zabo zose, amabanga akomeye yose, n’imbaraga z’abakoresha uburozi, n’imbaraga z’abakonikoni, n’imbaraga z’abacura ibishushanyo bakabikwiza isi, n’uburyo umuringa ukurwa mu mukungu wo mu isi, n’andi mabuye y’agaciro.

Byakozwe bwa mbere bivuye mu isi. ni isoko bavanywemo, kandi ibyo byose bari bahagarariwemo n’abamalayika.’ Nyuma y’ibyo sogokuru Henoki amfata ukuboko arampagurutsa arambwira ati “Genda, kuko nabajije Imana Nyirimyuka kubera ka kaduruvayo kari ku isi”. Nuko Irambwira iti: “kubera ibyaha byabo urubanza rwabo rwageze mu maso yanjye kandi ntibazasubizwamo ubuyanja iteka ryose. Kubera uburozi bwabo bize kuroga, isi n’ibiyiriho byose bizarimburwaho.”Kandi ibyo byose nta mwanya wo kwihana iteka ryose, kuko berekanye ibyari bihishwe, none baciriweho iteka: ariko rero wowe mwana wanjye, Imana Nyirimyuka izi ko ukiranuka, wirinda muri byose ukaba utarigeze ukenera kwiga iby’ayo mabanga y’ibihishwe bizira kwiga, izina ryawe yarishyize mu mazina y’Abera, nuko izakurinda mu batuye isi bose, kanid uzakomokwaho n’abami ndetse n’abanyacyubahiro , kandi mu mbuto yawe hazavamo isoko yo gukiranuka Iteka ryose.

ABAMALAYIKA B’ABARINZI BABOHWA, BAFUNGWA

66. nyuma yo kwerekwa wa mumalayika ushinzwe guhana uko azacogoza imbaraga zose z’amazi ari mu nda y’si kugirango acire urubanza no kurimbura abari mu isi, kandi Imana Nyirimyuka yahaye amabwiriza abamalayika bari boherejwe kugirango be kwemerera amazi kuzamuka ahubwo bayagenzure, abo bamalayika nibo bari bashinzwe imbaraga z’amazi. Nuko ntandukana na Henoki.

ISEZERANO RY’IMANA NA NOWA, AHAHANIRWA ABAMALAYIKA BACIWE NDETSE N’ABAMI

67. Maze muri iyo minsi Ijambo ry’Imana rinzaho rirambwira riti :”Nowa isengesho ryawe ryangezeho inshuro nyinshi kandi nta cyaha cyakugaragarayeho, wasanganywe Urukundo no gukiranuka, none abamalayika bari kubaka inyubako, nibayirangiza nzashyiraho ukuboko kwanjya kuko muriyo hazakomoka imbuto y’ubugingo, kandi hazabaho ihinduka kugirango isi itazabaho ituweho n’ubusa, kandi nzagwiza bwangu urubuto rwawe, kandi nzakwiza hose abazaba bari kumwe nawe. Isi ntizabaho idafite abayituye ariko imbuto zawe zizagwira kandi zihabwe umugisha mu izina ry’Imana Nyirimyuka.

Kandi azafungiranira abo bamalayika bigishije ibyo gukiranirwa muri cya kibaya cyaka umuriro icyo sogokuru Henoki yari yanyeretse mbere mu burengerazuba hagati y’imisozi n’umuringa ndetse n’ubutare n’ifeza n’ibyuma byoroheye nabonye muri icyo kibaya ibimeze nk’imiraba y’amazi, ubwo ibyo byose byabaraga aho hantu n’ibyo byuma bikayonga bigahinduka nka’amazi bikaba umuraba haturukagamo umunuko nk’uwa Godoro, byari bifatanye n’ayo mazi yari mu kibaya cyashyizwemo abamalayika bayobeje abatuye isi babaga bashya aho munsi yabyo.

Kandi icyo kibaya cyavagamo amasoko y’umuriro, aho hari abamalayika bayobeje abatuye isi. ariko muri icyo gihe ayo mazi azakoreshwa ku bami, n’abakomeyemu isi,azaba akiza imibili ariko ari igihano cy’ubugingo, ubugingo bwabo bwuzuye kurarikira, bityo bazahanirwa mu mibili yabo, kanndi abanze kumvira Imana Nyirimyuka bazahabwa ibihano bya buri munsi, kuko batarizera izina rye Kugeza none. Kandi igice cy’imibiri cyabo kibabazwa kizaba kigiwe cyane, kandi ninako mu bigingo bwabo bizaba bingana ubuziraherezo. Kuko imbere y’Imana Nyirimyuka nta Jambo ry’ubupfapfa rizahaba. Bazacirwa urubanza kuko bararikiye iby’imibili yabo bakanga kumvira Umwuka w’Imana. Muri icyo gihe kandi ayo mazi azahinduka ubwo abo bamalayika bazaba bayahanirwamo azahindura ubushyuhe, nuko abamalayika bamanutse ayo mazi arakonja”Nuko numva malayika Mikayile asubiza agira ati: “uru rubanza ruciriwe aba bamalayika ni ubuhamya ku bami n’abakomeye bari batunze iby’isi.

Kuko amazi ashinzwe gukiza imibili y’abami n’irari ry’imibili yabo, bityo ntibazatekereza ko ayo mazi azahinduka umuriro utwika iteka ryose”

MIKAYILE NA GABURIYELI BATANGAZWA N’IGIHANO GIKAKAYE CYATANZWE

68. Nyuma y’uko Sogokuru Henoki yari amaze kunyigisha amabanga y’ibihishwe byari muri cya gitabo cy’imigani nyigisho yahawe, maze abinshyirira hamwe byose mu gitabo cy’imigani maze uwo munsi Mikayile asubiza Rafayile agira ati: “imbaraga z’Umwuka zintwara zintera ubwoba kubera ubukana bw’ibihano ku rubanza rwo guhishura ibihishwe, ibihano abamalayika bahawe aho bahora bashonga?” nuko Mikayole rasubiza nanone “mbese wibwira ko hari uwo umutima we utekanye , ese hari udakangwa n’iri Jmabo ry’ubucamanza kubera uburyo bayobeje abantu?” nuko yongera guhagarara imbere y’Imana Nyirimyuka Mikayile abwira Rafayile, sinzigera mva ku Mana, kubera ko bashatse kwigira nk’Imana.None rero ibihishwe byose bizababaho iteka n’iteka. Yaba abantu cyangwa abamalayika uyu mugabane uzaba uwabo, ariko abamalayika bob amaze gucirwaho iteka ryose.

AMAZINA N’IMIRIMO Y’ABAMALAYIKA BACIWE HAMWE NA SATANI N’INDAHIRO Z’IBANGA.

69. nyuma y’urubanza bazahinda umushyitsi batengurwe kuko bamenyesheje abatuye isi amabanga y’ibihishwe. Kanid aya niyo mazina y’abo bamalayika:-11. uwa mbere muri bon i SEMUYAZA,2. uwa kabili ni ALTAKIFA,3. uwa gatatu ni ARIMENI, 4. uwa kani ni KOKABELI, 5. uwa gatanu ni TURAYELI, 6. uwa gatandatu ni Rumuyali7. Daniyali8. Nekayeli9. Barakeli10. Azazeli11. Arimarosi12. Batarijari13. Busasejali14. Hananeli15. Tureli16. Simapesiyeli17. Yetreli18. Tumayeli19. Tureli20. RumayeliAba nibo bakuru b’abamalayika baciwe abayobora ijana cyangwa mirongo itanu, cyangwa abayobora icumi.Izina ry’uwa mbere ni Yekoni ni nawe wayobeje abana b’Imana abazana ku isi. abayoberesha mu bakobwa b’abantu. Uwa kabili yitwa Asibeyeli, yigishije abana b’Imana ibibi byo kwiyandurisha abagore b’abantu. Uwa gatatu yitwa Gadereyeli niwe wigishije abantu kwicana niwe wayobeje Eva, yigishije abantu gukora intwaro zica kubera ibyo yabigishije abana b’abantu bakomeje kwicana kugeza uyu munsi. Kandi uwa kane yitwaga Penemuwe, yigishije abantu ibiryohereye n’ibirura, yabigishije kanid amabanga y’ubwenge, yigishije abantu kwandikisha impapuro na wino, ku bw’ibyo abantu bakomeje gucumura kugeza none. Kubera ko abantu atari cyo baremewe batangira kwizera iby’inyandiko. Kuko abantu bari baremwe nk’abamalayika, kugirango bazabeho bakiranuka, kuirango urupfu rukuraho ibiirho byose rutazagira aho ruhurira nabo, ariko kubera ubwo bwenge bwabo burabarimbuza. Uwa gatanu ni Kasideja, uyu niwe wigishije abantu gukiranirwa kose gukoresha imyuka n’abadayimoni, gukuramo inda z’ababyeyi batwite no kubazinga bakoreheje abadayimoni, kugomboza inzoka, umwana w’inzoka yitwaga Tabayeti. Uyu niwo wari umurimo wa Kasibeyeli. Uyu niwe wari ukuriye indahiro barahiye ikazamuka ikagera kuri Mushoborabyose ari ahirengeye mu Ijuru mu bwiza bw’Icyubahiro cye.

Izina rye yitwa Bika, uyu mumalayika yinginze Mikayile amazina ahishwe ngo nayo ayashyire mu ndahiro kugirango abakomeye bazanyeganyerezwe imbere y’iryo zinan’indahiro yahishuriye abana b’abantu ibyari mu ibanga batagombaga kumenya. Izi nizo mbaraga z’iyo ndahiro, kuko iyo ndahiro ikomeye cyane kuko yashyize iyo ndahiro Akaye, mu biganza bya Mikayile. Nuko aya niyo mabanga y’iyo ndahiro….kandi arakomeye kubw’iyo ndahiro, kandi Ijuru ryashyizweho isi itararemwa, n’ibihe byose.Kandi muriyo isi yaremwe hejuru y’amazi, n’amabanga y’imisozi aturukamo amazi meza kuva isi yaremwa kugeza iteka ryose. Kubw’iyo ndahiro inyanja yararemwe, kandi hashyizweho ubutaka n’igihe cy’uburakari ngo kitagera hirya yo kuremwa kw’isi kugera iteka ryose. Kubw’iyo ndahiro ubujyakuzimu bwashyizweho, byose birahama biguma ahabyo kugeza iteka ryose.

Kubw’iyo ndahiro ukwezi n’izuba birangiza ingendo zabyo. Kanid ntizeranga ku mategeko zashyiriweho n’Imana. Kugeza iteka ryose. Kubw’iyo ndahiro inyenyeri zikora imirimo yazo. Kandi azihamagara mu mazina yazo zikamwitaba ibihe byose iteka ryose. Muri ubwo buryo, Umwuka w’amazi n’uw’umuyaga,kandi hateganyijwe guhinda kw’inkuba n’umucyo w’imirabyo kandi hariho ububiko bw’urubura na shelegi, ububiko bw’ibicu, ububiko bw’ikime, kandi ibyo byose bihimbaza Imana Nyirimyuka, bikayishimana imbaraga zabyo zose, kandi ibiryo byabyo biva muri buri shimwe bishima Imana. Bishima biramya izina ry’Imana Nyirimyuka.

Ibihe n’ibihe. Kandi kubw’indahiro yayo ibyo yashyizeho birahama ntibibasha kuvaho.Kandi hari umunezero muri byo, byarahimbazaga bishima, kubera izina ry’Imana Nyirimyuka. Wa Mwana w’Umuntu yabihishuriye. Kandi yicaye ku ntebe ye y’Ubwiza,Kandi ububasha bwo guca imanza bwahawe uwo Mwana w’Umuntu. Kandi yateye kurimbuka kw’abanyabyaha bahanagurwa mu isi ndetse n’abayobeje abari mu isi. Yohana 5:22. Kuko ari nta n’umwe Data aciraho iteka, ahubwo yabihaye Umwana ngo abe ari we uca amateka yose,Bazaba baboheshejwe iminyururu bakoranyirizwe mu magereza ndetse n’imirimo yabo yose ihanagurwa mu isi. kuva ubwo nta cyanduye cyose kizongera kbaho mubyo abo bantu bari barakoze, kanid Yicaye ku ntebe ye y’Icyubahiro, ibyo gukiranirwa byose bizakurirwaho imbere y’amaso ye, kandi Ijambo ry’Umwana w’Umuntu rizakomezwa imbere y’Imana Nyirimyuka.

Iherezo ry’ubusobanuro bwa Henoki: Iyerekwa ry’abakuru70.

gihe cyaje kugera ubwo izina rye mu kubaho kwe ryazamuwe kugera ku Mwana w’Umuntu no ku Mana Nyirimyuka hagati mu batuye isi. Nuko azamurwa mu magare y’Umwuka avanwa muri bo. Kuva icyo gihe sinongeye kubarirwa muri bo: Nuko anshyira hagati y’imiyaga ibili, hagati y’amajyaruguru n’iburengerazuba, aho abamalayika bagiye kumpimishiriza umugozi ah’abatoranyijwe n’abakiranutsi. Aho nahabonye abakurambere bo kuva mu Itangiriro batuye aho hantu.

AMAYEREKWA ABILI YA HENOKI YABANJE: INZU IKOZWE MU MURIRO N’UMUKURU NYIRIBIHE

71. byageze igihe Umwuka wanjye yahinduwe maze azamurwa mu Ijuru: Mbona abana b’Imana mu bwiza. Batambagiraga ku birimi by’umuriro, imyambaro yabo yareraga, kanid mu maso habo hasaga n’urubura. Nuko mbona amasoko abiri y’umuriro kanid gushashagirana kwawo kwasaga na Yasenta, nuko ngwa imbere y’Imana Nyirimyuka nubamye.

Abaheburayo 11:5. Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana.

Nuko Mikayile umwe mu bamalayika Bera amfatisha ukuboko kwe kw’iburyo,arampagurutsa njyana muri aya mabanga, nuko anyereka amabanga yose yo gukiranuka. Anyereka amabanga yose y’impera z’Ijuru, n’ububiko bwose bw’inyenyeri, n’ibimurika byose aho bibanza kunyura mbere yo kuza kwiyereka imbere y’Uwera. Nuko antwara mu Mwuka anjyana mu Ijuru ry’amajuru, nabonye hameze nk’ahubakoshijwe ibirahure, kandi hagati y’ibyo birahure hari ibirimi by’umuriro waka, kandi umwuka wanjye wabonye uruziga rwikaraga muri iyo nzu y’umuriro kanid impande zayo enye zari nk’amariba y’umuriro ukongora, kandi wazengurukaga iyo nzu. Iruhande rwawo hari amakerubi,abaserafi, na Ofanini, abo nibo batajya basinzira bahora iteka bagaragiye intebe y’Imana Nyirimyuka. Nyuma mbona abamalayika batabarika, ighumbi cy’ibihumbi n’ibihumbi icumi inshuro cumi,bazenguruka iyo nzu. Nuko Mikayile, Rafayile, Gabuliyeli, na Fanuweli, n’abamalayika Bera bari mu Ijuru hejuru,binjiraga kandi basohoka muri iyo nzu. Abavaga muri iyo nzu ni Gabuliyeli, Mikayile, Rafayile, Fanuweli n’abandi benshi batabarika. Hamwe n’Umukuru w’ibihe, umutwe weraga nk’ubwoya kanid imyambaro ye ntiyagira icyo igereranywa nayo mu mabara. Nuko ngwa hasi nubamye umubili wanjye uruaruhuka mu maso yanjye hahinduka ukundi, nuko ndasakuza mu ijwi rirenga, n’umwuka w’imbaraga, mpimbaza Imana. Kandi amashimwe yavaga mu kanwa kanjye yari ayo kuramya no guhimbaza Umwami Nyiribihe.

Abaheburayo 11:5. Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana,Nuko Nyiribihe azana na Mikayole, Gaburiyeli, Rafayile, Fanuweli, ibihumbi n’ibihumbi cumi n’abamalayika batagira ingano,[ Umwana w’Umuntu yari kumwe na Nyiribihe, nuko Henoki abaza malayika uwo Mwana w’Umuntu uwo ariwe]. Nuko malayika aza aho ndi arambwira ati: “uyu ni Umwana w’Umuntu wavutse ku mukiranutsi, kandi gukiranuka kumugendaho, kandi gukiranuka kwa Nyiribihe ntikwamuvuyeho” nuko aramwbira ati “avuga amahoro kuri wowe mu isi izaza kuko yabanjirije amahoro isi itarabaho kandi uzaba amahoro iteka n’iteka, kanid bose bazagendera mu gukiranuka kwe, kuko gukiranuka kudatana nawe: muri we niho buturo,muri we niwe murage, kandi ntibazatandukanywa nawe iteka ryose. Hazabaho uburebure bw’iminsi mu Mwana w’Umuntu, kandi abakiranutsi bazaba amahoro mu izina ry’Imana Nyirimyuka iteka ryose.”Igice cya kabiri kirangiriye aha, hasigaye icya gatatu,….

Biracyaza…………………………….

Post a comment