
Turirimbe indirimbo ya 38 mu ndirimbo z’Agakiza.
1.Nowa ku ki wubak’ iyo nkuge?
Urakor’ iby’ umupfapfa rwose
Dor’ utuy’ imusozi,
kandi nta maz’ ahari
Iby’ ukora biratuyobeye
2.Uwiteka ni we wabivuze,
Yukw abagizi ba nabi bose
Abujuj’ is’ ibyaha
bazamarwa n’ amazi
Ayo maz’ azabar’ umwuzure
3.Bagir’ inama yo kubazanya
None Nowa yab’ avug’ ukuri
Bati: Habe na gato,
ntidukwiye kwemera,
Twi komeze mu byo kwinezeza
4.Igihe na cyo gihita vuba
Nowa yubakan’ umwete rwose
Bose bamurebaga
ni ko bamusekaga
Bati: Noneho Noa yasaze
5.Nowa yumvir’ Iman’ Ihoraho
Yi njira muri ya nkuge vuba
Yinjirana n’ abandi
bagiriw’ imbabazi
Ubw’ Iman’ ibakingir’ urugi
6.Nukw abantu baraseka cyane
Bakomanga ku rugi bavuga
Bati: Nowa, sohoka
Iyi mvur’ irahita
Wi tubeshya ng’ uri mu rugendo
7.Ijuru risa n’ iritobotse
Ubwo ha gw’ imvur’ itey’ ubwoba
Bati: Turarimbutse
nk’ uko Nowa yavuze
Dor’ urupfu ruratuzengutse
8.Umv’ ukw Imana yabashubije:
Nowa yajyag’ abigisha rwose
Mubi gir’ ibikino,
mwanga kwumvir’ intumwa
Ni ryo teka muciriwe none
9.Nukw amaz’ aterura ya nkuge
Ireremba kuri wa mwuzure
Abicaye mu nkuge
bafitemw amahoro,
Kugez’ ubwo bazasohokamo
10.None natwe dufit’ iyo nkuge:
N’ agakiza twahawe na Yesu
Nib’ ushak’ amahoro,
ngwino wihitiremo,
Agakiz’ ureke kurimbuka
Benedata ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo, Mugire amahoro akwiye abana b’isumbabyose.
Dutangije iyi ndirimbo dusubiramo ibyabaye ku bwa Nowa kandi bigikomeje kubaho kugeza uyu munsi nk’uko tubisoma mu byanditswe byera: Umubwiriza 1:9. Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y’ijuru. 10. Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.
Uko abantu bagiye babwirwa ubutumwa bwiza bakinangira cyangwa kubera ko ibyahanuwe babonye ko byatinze abagashinga amajosi, niko natwe uyu munsi bimeze mu rwego rwo gusohoza iri Jambo dusomye hejuru ko nta gishya mu nsi y’izuba.
Amosi 3:7. Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.
Muri buri gisekuruza, abacyo Imana ibahagurukiriza abahanuzi bayo ngo baburire ab’icyo gihe. Ntibibaho kenshi ko abantu bihana urugero rumwe dufite ni urw’I Ninewe ku bwa Yona gusa. Kubera ko Satani azi agaciro k’ubuhanuzi, nawe ahagurukirizamo abahanuzi be bagasiba mu matwi y’abantu iby’Imana iba yababwiye bityo bakarushaho kugoma no gukabya ingeso.
Dusome Imigani 22:3. umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.
Utabona ibibi byugarije ahacu aracyari mu bitotsi nasabe Imana imukangure abashe kubona no gusobanukirwa. Abamedi n’abaperesi bamaze kugota I Yerusalemu hasigaye ifirimbi gusa ngo bayubike nyamara abayirimo bakomeje kugereka akaguru ku kandi baririmba nta kazaba nta kazaba, abenshi kubera umurengwe ndetse bakaba badashaka kugira icyo bigomwa bakiyibagiza ko byose byaje mu kanya gatoya, ndetse bishobora kongera kugenda mu kanya nk’ako guhumbya bigasuira aho byavuye.
Itangiriro 18:17. Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?
Itangiriro 19:17. Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”
26. Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu.
Umurinzi aravuza ikondera dore ijwi ryasaraye kubera kuburira intumva, none igihe kirageze ngo ijwe rye kongera kumvikana mu murwa, risimburwe n’inkuba zesa, kandi uzabyumva wese azifuza kuba ataravutse kanid ntacyo bizaba bivuze.
Matayo 2:13. Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”
Matayo 24:16. icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi, 17. n’uzaba ari hejuru y’inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,18. n’uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.
Bitari rimwe cyangwa se kabili twumvise inkubi y’umuyaga uhora, uzabanziriza Uwiteka amanutse kwirebera, Igihe cyo guhunga abazi Imana nayo ikabamenya yabashyizeho ikimenyetso kuko bidashobka ko Imana irimburana abanyabyaha n’abakiranutsi! Abazi Imana yabo, bafite icyo babitse nk’uko twabibonye ko idashobora kugira icyo ikora itabanje kukimenyesha abagaragu bayo. None ko igihe cyo guhunga cyashyizweho iherezo neza, waba uhagaze ute mu mwanya wawe? Ese waba waramaze gushyirwaho ikimenyetso nk’intore y’Imana? Abwirwa benshi ubundi akumva beneyo.
Ibyahishuwe 14:15. Marayika wundi ava mu rusengero arangurura ijwi rirenga, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati “Ahuramo umuhoro wawe, usarure kuko isarura risohoye, kandi ibisarurwa byo mu isi byeze cyane.”
Yesaya 1:19. Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. 20. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.
Uwiteka abane na buri wese, mugire ibihe byiza.