No comments yet

ICYOREZO CY’INZARA KU MAREMBO Y’UMURWAKANDI NAMWE MURINGANIZA IMBYARO MUTIHAYE, MWARI MUZI KO IMANA IBISHATSE UMUNTU YAJYA ABYARA ABANA 10 INSHURO IMWE?

ICYOREZO CY’INZARA KU MAREMBO Y’UMURWAKANDI NAMWE MURINGANIZA  IMBYARO MUTIHAYE, MWARI MUZI KO IMANA IBISHATSE UMUNTU YAJYA ABYARA ABANA 10 INSHURO IMWE?

Yobu 33:14. Imana ivuga rimwe, Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.15. Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri yabo. 16. Ni ho yumvisha amatwi y’abantu, Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha.

Ubutumwa ngiye kubagezaho, nabuhawe na mushiki wacu umwe mubo dusengana. Mukurikire buri wese yakuramo ibimureba.

“Inzozi zanjye zatangiye mbona umuvugabutumwa umwe tuziranye wo kuri ADEPR agenda abwiriza mu muhanda atitaye Kubamwumva n’abatamwumva niko kumwegera ngo numve ibyo yahanuraga.

Ngibi ibyo nabashije kumva mubyo yahanuraga:

1. Uwahanuraga yanyeretse  abantu benshi cyane bambaye umukara bari ibumoso bwe,

basa n’abagose aho uwahanuraga yari ari ansobanurira ko (ari abamarayika babi cyangwa se abadayimoni baje bafite mission yo kurimbura isi )

Arongera anyereka  abambaye ibyera bari iburyo bwe

 Ntibari benshi nka babandi bambaye umukara kuko bo  nabashaga kubabara bari

hagati ya 4 na barindwi( bari abamarayika beza bazanywe na mission yo kurokora isi)

2. Arongera arahanura aravuga ati mubintu bikomeye bigiye kuza gutsemba isi, harimo n’inzara ikomeye cyane, yungamo aravuga ati iraje byihuse ntitinze.

Mugihe yavugaga ibyo mbona abagabo b’amakoti, abadiplomate cyangwa se abantu bakomeye biyubashye nakita nk’abanyabiro, baje bambaye cositime namasuka, batangira guhinga ahantu kumusozi hamwe haba hakomeye huzuye ibyatsi biboneka ko ari ubwambere hahinzwe,

Kurundi ruhande

mbona murugo rwawa muhanuzi uri guhanura abana be bafite ibyo kurya, barya baguwe neza babyibushye kandi rwose basa neza kuburyo utamenya ko hanze hari inzara.

3.Arongera arahanura aravuga ati hari abantu bagiye guhura nakaga gakomeye cyane, abo ni abantu baringanije imbyaro, bagiye kugira ibibazo bikomeye,

Mugihe yavugaga iby’imbyaro aravuga ati ariko buriya Imana ibishatse umuntu yajya abyara abana 10,

Abivuze mbona umugore arasamye,aratwise, abyara abana 10.

4. Igihe nari nicaranye n’uwo muhanuzi ngo nsome ubuhanuzi bwe kuko yahanuraga abukuye aho yabwanditse mu ikaye ye,mugihe nari ntarasoma,

Haje abagore babiri bafata ya kaye, basoma page ya1, bageze kuya 2, umwe abwira undi ati: ibyo uyu muhanuzi avuga, nibyo umwe w’ejo yavuze, twamenya iby’ukuri ari ibihe? Bati twigendere, ba bagore mbona baragiye! Nyuma mpabwa aya magambo yo muri Yeremiya.

Yeremiya 19:1. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi,2. maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti 3. ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa bami b’u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi. 4. Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro 5. kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’ 6. Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo.7. Kandi imigambi y’u Buyuda n’i Yerusalemu nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y’ababisha babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z’ibisiga byo mu kirere, n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba. 8. Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n’igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw’ibyago byaho byose.9. Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’inyama z’abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw’ababisha babo babateye n’abahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.’ 10. “Maze urwo rweso uzarumenere imbere y’abagabo mujyanye,11. ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu umurwa nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’ 12. Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n’abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk’i Tofeti. 13. Kandi amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda yandujwe azamera nk’ahantu h’i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.’ ” 14. Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw’inzu y’Uwiteka abwira abantu bose ati 15. “Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n’imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ ”

Imana ibahe umugisha”

Post a comment