No comments yet

ICYIGISHO CYO KU WA KANE 06-01-2022 TUGEZWAHO NA DIANE UWAMAHORO

UMUNTU WESE AFITE ICYO YAHAMAGARIWE AZAGIHEMBERWA NEZA

Mwami yesu turagushimye turaguhimbaje tugushimiye uburinzi bwawe wabanye natwe uyumwaka turangije uraturinda turabigushimiye,
Warinze GBI none utwinjije muwundi mwaka wa2022 tugihumeka umwuka wabazima uhabwe icyubahiro.

GBI turagushimiye,abayobozi baragushimiye,abigisha,nabigishwa turagushimiye
Urubyiruko ruragushimiye
Abagabo barambuye amaboko🙌🏽
Nababyeyi baragushimiye.
Tuti mwami mukunzi witorero akirishimwe ryabo waronse mubise by’amaraso yawe. Amen

📖 Luka 12:37-48
Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso.ndababwira ukuri yuko azakenyera akabicaza,akabahereza.

Naza mugicuku cg munkoko agasanga bameze batyo,bazaba bahirwa.

Kandimumenye ibi yuko nyirinzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira,yabaye maso,ntiyakunze ko inzu icukurwa.

Namwe muhore mwiteguye,kuko umwana wumuntu azaza mugihe mudatekereza

Petero aramubaza ati”Databuja uwomugani nitwe twenyine uwuciriye cg n’abantu bose?

Umwami yesu aramusubiza ati”Ninde gisonga gikiranuka cyubwenge,shebuja azasigira abo murugorwe ngo abagerere igerero igihe cyaro?

Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora.ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose

Ariko uwo mugaragu niyibwira ati’Databuja aratinze,agatangira gukubita abagaragu nabaja no kurya nokunywa no gusinda,

Shebuja wuwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje nigihe atazi azamucamo kabiri amuhanane nabakiranirwa

Kandi uwo mugaragu waruzi ibyo shebuja asha,ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka azakubitwa inkoni nyinshi

Ariko uwari utabizi ,agakora ibikwiriye kumuhanisha,azakubitwa nkeya.uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi
Nuweguriwe byinshi niwe bazarushaho kwaka byinshi.

Benedata umuntu wese afite ibikorwa yashinzwe n’Imana gukora kandi natabikora azabihanirwa

Aya namagambo yavuzwe numwami yesu ayabwira abigishwa be ameze nkubacira umugani.
Aharero yesu yarakeneye guha icyigisho ,abigishwa be neza. Aha mbabwireko ,umuntu wese wahamagawe afite icyate Yahawe, kibe gito kibe kinini ugomba kugikora wenyine kandi ukazakimurikira nyirubwite.

41.petero abaza yesu ati uyumugani nitwe twenyine uwuciriye cg nabantu bose?
Ndagirango mbabwire ko arabantu bose bahamagawe. Kdi buriwese afite icyo ashinzwe. Umuntuwese afite uwo gomba kugaburira igerero rye kandi akaribonera igihe

Yesu yabwiye uyumugaragu ko agiye amusigira urugorwe ,amusigira abantu agomba kugaburira kugihe.
Umugaragu arabikora kandi abikoraneza isaha yagera agasenga,isaha yagera akigisha ijambo ry’Imana,isaha yagera akajya muri repetition,isaha yagera agasura abarwayi, isaha yagera agafasha abakene.

ariko ngo abone shebuja atinze atangira kugabanya ibaburo.Imana idutabare

Atangira kujya gusangira nabasinzi 😭
Uko iminsi igenda yicuma atangira guta inshingano shebuja yamusigiye.
Gutinda kwa databuja gutumye abantu benshi bava mumurimo bajya gusangira nabasinzi,bajya gusangira nabasambanyi,
Gutinda kwa databuja gutumye bajya gusangira nabajura .Imana iturengere benedata

Mbere yuko yesu agenda haribyo yasize agushinze : italanto yaguhaye wakagombye kubibyaza umusaruro kandi kugihe cyagenywe
Ijambo ryatubwiye ngo urahirwa databuja naza agasa ubikora.🙌🏽
Ariko👌🏽nutabikora,ukajya gikubita abaharagu,ukajya kunywa ,no gusinda databuja azaza umunsi udatekereza nigihe utazi aguhanane nabakiranirwa.

Ijambo ryatubwiye ngo kandi umugaragu uzi ibyo shebuja ashaka,ntabikore azakubitwa inkoni nyinshi.
Ariko utabizi agakora ibikwiye kumuhanisha uwo azakubitwa nkeya

Nsoza ndabifuriza gukora icyo mwahamagari gukora.nimba arugusenga usenge,niba arukuririmba uririmbe,niba arukwitanga ubikore kandi ntawe urebeyeho,utavuga ngo barakuvunisa.
Urahirwa databuja naza agasanga,ugisengera ubugingo,ugisengera umurimo,ukitanga muribyose.
Nawe azakwegurira ibyo afite byase.

Umunsi mwiza ndabakunda
Mweneso
Uwamahoro Diane

Post a comment