No comments yet

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 20-12-2019

Turirimbane indirimbo ya 205 mu Gushimisha Imana.

1.Dor’ ibendera ya Yesu

Iramanitswe !

Nguy’ araj’ ahuruy’ atyo,

Ngw atabare abe

Gusubiramo

Ati: Yemwe, ndaje, ndaje !

Nimukomere !

Ko ndi hamwe namwe ni nde

Wabashobora ?

2.Kokw ingabo za Satani

Zirakomeye

Tudafit’ Umwami Yesu,

Zaduhindura

3.Nshuti mwe, dukurikire

Umucunguzi,

Tumutumbire twizere

Ubutwari bwe!

4.Nubw’intambar’ iturushya,

Twe gucogora !

Umv’ impundu ziravuze ;

Aranesheje !

Ndashima Imana yaturinze ikabana natwe, ikadushobozwa ibyo twabashije gukora byose muri uyu mwama ugeze ku marembo usohoka, ngo ubise undi mushya nawo winjire.

Buri wese ku giti cye mu ruhande rwe afite ibyo yari yarateganyije kuwukoramo, hari abahiriwe babigeraho, hari n’abandi bagikukuza.

Mucyo rero tuganire ku murimo kuko buri wese ibyo ashyira mu migambi ye azageraho ahanini bikomoka ku mirimo y’ubwenge akoresha umutwe we, cyangwa imirimo y’amaboko ye.

Iyo umuntu akora umurimo runaka ageraho agafata izina ryawo, ku buryo hari igihe kigera ugasanga izina rye bwite ryaribagiranye, agasigarana izina ry’umurimo akora. Hari igihe uwo murimo uba mwiza cyangwa se mubi, ariko ntibikuraho ko izina ubundi riba nyiraryo (Izina niryo muntu).

Twangiranye indirimbo ivuga ibendera, twese tuziko ariryo riranga igihugu iki n’iki cyangwa ubwami ubu n’ubu. Iyo ugeze ku mbibi zizwi z’ibihugu uhasanga ibendera. Usibye ayo yandi hari andi mabendera anyuranye nk’ay’amashyirahamwe atagengwa na Leta, urugero nka Croix Rouge n’ayandi. Muri makeya reka tuvuge ko ibendera ari ikirango kirango kiranga ikintu runaka.

1Abatesaloniki 1:7. Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy’abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,8. kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw’ijambo ry’Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,

Nk’uko ibendera iyo rimanitse umuntu abasha kuribona ari kure, ninako tubonye ko aba Batesaloniki, buri wese yamenye ko bafite icyiza cyo kubigira, bityo baba BANDEBEREHO, ndetse bigiweho no KWIZERA IMANA.

Iyo hajemo kwiga cyangwa kwigira/kurebera ku muntu, ni uko uwo ureberaho cyangwa se wigiraho aba afite ikintu akurusha. Muri uyu mwaka ushize nigishije bangahe? Cyangwa se njye nigiye iki ku bandi? Reka tugendane buri wese yibaze iki kibazo nyuma turebe igisubizo. Utarize ntiyabura no kuba yarigishije abandi.

Matayo 5:13. “Muri umunyu w’isi. Mbese umunyu nukayuka uzaryoshywa n’iki? Nta cyo uba ukimaze keretse kujugunywa hanze, abantu bakawukandagira.14.
15.“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.

Ibendera urumuri mu mwijima ni ibintu bigaragarira abandi bakiri kure, niyo mpamvu izi ngero Bibiliya izikoresha cyane yerekana ko ibintu burya bidahwanye. Ukora ibyiza ntaho azahurira nukora ibibi.

Mu mwaka wa 2001 u Rwanda rwahinduye ibendera ryakoreshwaga ndetse n’ibindi birango, aha nshaka kuvuga ko iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, byanze bikunze abona itandukaniro. Hari ibyo asanga atemerewe kubikora nyamara mu gihugu avuyemo byemewe mu mategeko yaho, hari imyitwarire, imirire, n’ibindi biba bishobora kumutandukanya n’abandi. Uwazamura ibendera ryakoreshwaga mbere ya 2001 yahabwa inkenene nk’utazi aho ibintu bigeze. Niyo mpamvu natwe dukwiye kuba maso, ntidusigare inyuma ahubwo twe tukaba icyitegererezo cy’imirimo myiza muri byose.

Hari uwimenyaho gukora neza rwose ndetse akajya asaba Imana kuzabimwibukiraho.

Nehemiya 5:19. Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza.

Wabaye umucyo umurikira abantu muri uyu mwaka, waba se waragendeye mu mucyo umuritswe n’abandi, niba waragiriwe neza n’abandi ubasabire umugisha cyane muri uyu mwaka, Imana izajye ibyibuka. Niba nawe hari igikorwa cyiza wakoreye umurimo w’Imana n’abantu bayo, nawe uterure nka Nehemiya uti: “Mana yanjye ujye ubyibuka, uzabimpere ingororano.”

Mugire umunsi mwiza.

Post a comment