No comments yet

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU TARIKI 03-01-2020

Ndabaramukije bene Data dusangiye gucungurwa muri Kristo Yesu.

TURIRIMBANE INDIRIMBO YA 318 MU NDIRIMBO ZO GUHIMBAZA IMANA.

1.Hose habera heza,Inshuti zibana :

{ Zirakundana neza, Zibanye na Yesu. } x 2

2.Nkukw iy’ imvur’ iguye, Ihembur’ imyaka,

{ Ni kw Iman’ ibigenza,Yez’ abakundana. } x 2

3.Kubana kwabo kwiza, Barahugurana,

{ Ngo be kugwa mu cyaha, Babon’ amahoro. } x 2

4.Umwuk’ uhamagara, Abo mw isi yose,

{ Ngo bazab’ ishyo rimwe, Umwunger’ ab’ umwe. } x 2

Iyi ndirimbo dutangiriye iratwibutsa uburyo tugomba kwigana Yesu uburyo yadukunze kandi natwe akadusaba gukundana, iyo umubyeyi abona ko iminsi ye yicuma isatira uwa nyuma hari ubwo agira atya akegeranya abana be akagira icyo abaraga.

Yohana 13:34. Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana. 35. Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”

Uhereye kuwo mukorana umurimo w’Imana, kugirango umenye ko Yesu ahagaze mubyo mukora ni uko gusa, umaze kugenzura ugasanga mukundana ariho uzagira icyizere ko Yesu ari muri mwe.

Ese uwo mwatangiranye umwaka nawe witegereje uko wiyizi n’ibyo tugambirira mu mitima, ko abantu bashobora kubona ko tuba hamwe ibihe byinshi dusenga duseka, twizihiwe, ariko buri wese aba azi ukuri kwe. Uyu mwaka mushya nifuza nawe nkwifuriza kugira imitima yuzuye urukundo, kugira ngo turamire byinshi byangiritse muri ibi bihe.

Hari benshi bagowe, fata akanya niyo yaba isaha imwe mu kwezi, usange ba bandi bataramenya Yesu ubabwire ineza ye, nawe bamumenye. Bizabaha kugubwa neza mu mitima bityo babe abaragwa b’ubugingo kandi nawe ntuzabura ingororano zo kwaka nk’inyenyeri!

Daniyeli 12:3. Kandi abanyabwenge bazarabagirana nk’umucyo wo mu isanzure ry’ijuru, N’ABAHINDURIYE BENSHI KU BUKIRANUTSI BAZAKA NK’INYENYERI ITEKA RYOSE.

Tugirire impuhwe abatwegereye bataramenya umucyo tugendamo, twibabaze kubwabo nk’uko Yesu yatugiriye ineza, nyamara bamwe muri twe hari abafashe igihe cyabo baza kutubwiriza ubutumwa bwiza. Natwe tumenye ko aho twavuye hari abahasigaye, twe gutegereza ko hari abazategura igiterane cy’ivugabutuma, ahubwo tuzamuke imisozi tumanuke indi, kuko igihe kirihuta vuba cyane kandi ariko benshi barimbuka.

Uyu mwaka tuwugire intego yo kuzana benshi kuri Kristo, kuko Umwuka aduhamagara ntaduhamagara ngo tugende twenyine ahubwo abo duhura nabo bose mu nzira tugenda ntitubasige gutyo gusa tubabwira inkuru nziza z’Agakiza ka Yesu.

Hari abamaze kuvirwa n’umucyo, ariko bakagenda basubira inyuma nabo, tubagarukeho tujye tubasengera ubutitsa uko dusenze. Tubaragize Imana nyirimbabazi ibagarure ibongerere imbaraga kuko natwe dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga ntacyo turusha abandi bose bambaye umubili nkatwe.

Abafilipi 4:13. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Mugire umunsi mwiza, uwa gatanu wa mbere w’umwaka. Tuzirirkana aho tuvuye n’uburyo igihe kirusha kudusatira uko ibihe bihaye ibindi.

Post a comment