No comments yet

ICYIGISHO CYO KU WA GATANU 11-03-2022

Matayo 28:19. Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, 20. mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

Zaburi 27:10. Ubwo data na mama bazandeka Uwiteka azandarura.

Zaburi 27:4. Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe, nicyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe. 5. Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, mu bwihisho bwo mu ihema rye niho azampisha, azashyira hejuru ampagarike ku gitare.

13. Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu isi y’ababaho.

Matayo 10: 35. Kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe, 36. Abanzi b’umuntu bazaba abo mu rugo rwe.

37. “ukunda se cyangwa nyina kubandutisha ntaba akwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda uhungu we cyangwa umukobwa we kubandutisha, ntaba akwiriye kuba uwanjye.

Ndabasuhuje mu izina rya Yesu Kristo umucunguzi n’Umwami w’ubugingo bwacu.

Aya magambo tumaze gusoma haruguru aratwereka icyo Yesu yasabye abigishwa be ko ari ukubwiriza ubutumwa bwiza abatuye isi yose kandi ko azabana nabo kugeza isi irangiye. Dushingiye kuri aya magambo niyo mpamvu natwe turi kumwe dusoma iri jambo kuko iyo bataza kuryumvira ntitwari kugerwaho n’ubutumwa bwiza. Hari ababwemeye abandi baburwanya bivuye inyuma ndetse bagahiga bukware abamaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwabo.

Bahuye n’imibabaro myinshi ariko bakomezwa n’uko Yesu yari yarabanje kubateguza ibizababaho byose. Iyi minsi duhagazemo, usanga hari uburyo Ijambo ry’Imana rigenda rigorekwa. Ahi usanga abarivuga bagenda babwira ababumva ko mu nzira igana mu Ijuru nta mibabaro, ari ubukire, nta kurwara ko uwamaze kwakira Yesu adashobora kubaho nabi n’ibindi byinshi. Bene ibi bitera benshi kubakurikira bamara kugerayo basanga barabahishe ukuri, bahura n’ibinyuranye n’ibyo babwiwe bagatangira kwivovotera Imana ndetse n’abakozi b’Imana bose.

Ikibica ni kimwe ni ukudasoma Ijambo ry’Imana ngo basobanukirwe, ahubwo bo bagahitamo guhora bateze amatwi abababwira ibijyanye n’ibyo amatwi yabo ashaka kumva. Dawidi rero nawe yari yaramaze kubona neza ko adakwiye kwishingikiriza ku ba byeyi gusa, kuko bari baramutereranye ariko Imana iramutarura. Hari benshi bagenda bangwa na bene wabo, inshuti, kubera gusa ko bakurikiye Yesu nibyo uko niko kwikorera umusarara.

Hari umuririmbyi waririmbye ngo yadutuye imitwaro yaduhetamishaga none tugenda twemye. Biba byiza iyo usanga abantu bayiririmba bishimye, ariko hakaba bakeya batekereza ku magambo ayigize. Birashoboka cyane ko irimbwa n’abakikoreye uruboho rw’ibyaha ndetse n’ibibazo byabarenze kuko bakomeje kugendera mu kigare. Bene aba iyo basitaye gatoya, ntibamenya ko umukiranutsi nubwo yagwa azahita abyuka umwanzi adakwiye kumwishima hejuru.

Hari urugero rw’umuntu umwe rwerekana uko Uwiteka arindisha abakirinutsi kubahisha mu ihema rye ku munsi wabo w’amakuba.

Tega amatwi ukurikire neza.

Mu gihugu cya Tanzania ku ngoma ya perezida Ali Hasani Mwinyi, umuryango umwe wari ubayeho nabi cyane kubera kugirwa abacakara n’imbaraga z’umwijima. Bakoreye Satani igihe kinini ariko aho kubona ibyiza bakabona akaga gusa. Ibintu bari batunze bibashiraho. Muri uwo muryango hari umwana w’umukobwa aza kubwirizwa ubutumwa bwiza yakira Yesu ndetse ahitamo kumukurikira atazuyaje.

Byamuviriyemo akaga yari asanzwe arerwa n’abafatinye isano ya hafi n’umubyeyi we kuko yari imfubyi. Yarakubiswe yuzura ibikomere, nyuma aza kubona umuryango w’abakristo wahise umwakira uramucumbikira. Ariko uwo muryango nawo ntiwari wifashije cyane ku buryo bashoboraga kumubonera ibyo yifuza byose. Yari yaratsindiye amashuri yisumbuye kandi ishuri yagombaga kujya kwigaho ntibyashobokaga kuryinjiramo utarabanje kwishyura amafaranga yose usabwa gutanga.

Yari amaze gukura mu Gakiza ntekereza ko imibabaro yahuraga nayo ariyo yatumye yirundurira mu Mana neza neza, ndetse agira kwizera gukomeye. Bidatinze rero amashuri aba aratangiye, abitekerezaho afata icyemezo cyo kujya ku ishuri. Afata agakapu ashyiramo imyenda ye nta faranga na rimwe yari afite. Bari batuye mu cyari kure cyane y’umuhanda n’abo bategera bus yagombaga kumujyana ku ishuri. Byamusabye guhaguruka saa saba aragenda n’amaguru ajya gufata bus kubera ko yahagurukaga saa kumi n’imwe zo mu rukerera byabaga abantu bava kure cyane ko barara bicayemo kugeza igihe isaha yo kugenda igera.

Yagezemo arasenga akomeza gusenga, ntibyatsinze buracya irahaguruka. Uwishyuza akagenda azenguruka yishyuza abandi yamugeraho ntagire icyo amubaza biba inshuro eshatu zose. Nawe akomeza gusenga araceceka. Yaje kugera aho avuramo n’abandi bavamo, hanyuma ahamagara uwishyuza amushyira iruhande ati sinakwishyuye kuko nta mafaranga mfite, amusubiriramo umubabaro we wose, amwereka uko yakubiswe n’inguma zuzuye ku mubiri we, uko yamubwiraga niko uwo conductor( uwishyuza) amarira yamuzengaga mu maso, arangije amuhereza n’ayo yari afite mu ntoki ati akira uze kugura icyo kurya ku nzira.

Umukobwa agenda ashima Imana. Ngo agree ku ishuri yagombaga kwereka ko yabanje kwishyura hanyuma kuko atari yarishyuye bamwohereje kubonana n’umukuru w’ishuri. Amugeze imbere aramubwira ati: “Nyihanganira mu cyumweru kimwe gusa Yesu azaba yanyishyuriye.” Niko kumubwira ati “ubucucu bw’abarokore nibwo unzaniye aha ngo Yesu, Yesu!” Ati jya mu ishuri nibirenga icyumweru utarishyura nzahita nwkirukana.” Umukobwa ajya mu ishuri akomeza gusenga. Icyumweru kirangira atarabona igisubizo. Yongera guhamagazwa ngo yirukanwe. Yisobanura avuga ati” nyihanganira indi minsi irindwi gusa ho nkwijeje ko azaba yabonetse” Baramureka asubira mu ishuri. Akimara kubona ayo mahirwe yatekereje icyo yakora, ahitamo guhindura uburyo bwo gusenga. Yakomeje gusenga kandi yizeye, abona iminsi itatu irashize, nta gisubizo ahindura umuvuno. …….

Afata urupapuro yanikaho ibibazo bye byose uko byatangiye, uko byakomeje n’aho bigeze. Yarangije asaba Imana ko imuha amafaranga y’ishuri yose angana n’imyaka ine yagombaga kwiga aho. Arangije arushyira mu ibahasha inyuma yandikaho: Ku Mana Data Ituye mugihugu cyo mu Ijuru, agasaduku k’iposita: Binyuze kuri Yesu Kristo n’Umwuka wera.

Arangije afata urupapuro arujyana ku iposita, nta mashilingi yo kugura timbre yari afite apfa kurunagamo yisubirira ku ishuri. Hari muri weeked bigeze ku wa mbere mu gitondo abakozi bo ku iposita baza kuvangura amabaruwa bagenda bayashyira aho agomba koherezwa bagendeye kuri aderesi zatanzwe. Babonye urwandiko rwa wa mukobwa, barasoma Babura aho barushyira barahererekanya birabayobera ariko ntibafungura ngo basome ibyanditsemo. Kera kabaye umuyobozi wabo araza, ahagera akerewe n’uruhago rwuzuye impiya, akimara kwicara ba bakozi barakomanga bamushyira rwa rwandiko baseka kuko bumvaga byakozwe n’umusazi nawe bakeka ko aza kubiseka. Uwo bosi wabo icyo yakoze yararufunguye arusoma yitonze, bagiye kubona babona amarira atangiye gutemba mu maso. Bagira ubwoba bati ibyacu bishobora kuba birangiye dutakaje akazi, bahitamo gusohoka ngo atagira uwo agira icyo abaza.

Icyakurikiyeho yahise ahaguruka yatsa imodoka, nay a mafaranga yose uko yakabaye, dore ko wari umushahara w’abakozi yari azanye. Yahitiye ku ishuri wa mukobwa yigaho, akihagera abona undi munyeshuri aramubwira ati ngenda umpamagarire umunyeshuri witwa gutya na gutya. Muri ako kanya ninabwo umuyobozi w’ishuri yari amaze kumutumaho undi munyeshure ngo aze amwirukane kuko amasezerano bari bagiranye ko azaba yamaze kwishyura minerivale atayubahirije. Abo banyeshuri be bari bamutumweho bombi bamugereye rimwe.

Umwe ati” umuyobozi w’ishuri aragushaka” undi nawe ati : ‘umukuru w’iposita aragushaka” atekereza uwo yitaba mbere, aravuga ati ka mbanze ndebe umuyobozi w’iposita numve icyo anshakira. Akimugeraho asanga yicaye aho bakirira abashyitsi bategereje guhura n’umuyobozi w’ishuri. Abanza kumubaza ati ni wowe kanaka? Umukobwa ati ni njyewe. Ati ibaruwa wandikiye Imana yayigezeho, none yantegetse kuguha aya mafaranga. Afungura uruhago yari yitwaje amuhereza imiba y’amashilingi yarimo. Umukobwa arayakira yose agenda ayacigatiye mu gituza ahita yinjira mu biro by’umuyobozi w’ishuri kuko yari amutegereje ngo amwirukane.

Akimukubita amaso n’imiba y’amashilingi bigoye guhita umenya umubare kubera ubwinshi bwayo, aramubaza ati ibyo ni ibiki? Umukobwa ramusubiza ati: “ubushize nakubwiye ko nubwo Yesu yari atinze gusubiza, igisubizo cyari mu nzira, none ngaya kuramo ayawe y’imyaka ine nzamara aha, nanjye unsubize asigaye nyikenuze mu bindi nkeneye. Umuyozi w’ishuri yahise agira ubwoba aramusubiza ati: “ Amafaranga ya Yesu sinayakoraho nahita mfa! Ahubwo mbabarira unsengere nanjye menye uwo Yesu kuko mbonye akomeye cyane.” Umuyobozi w’ishuri yahise apfukama hasi umunyeshuri we aramusengera aramwatuza abona Yesu kuva uwo munsi. Icyakurkiyeho nuko yahise amubwira ati” Minervale yawe yose nzajya nyishyura”.

Ubwo Imana yahise iha ubwenge wa mukobwa nawe akomeza gukorera Imana ntacyo yikanga kuko yahamije imbaraga zayo zikagaragara. Mu gutaga mu biruhuko ya mashilingi ye yarayatahanye, yahise ajya hamwe muri benewabo bari baramwirukanye bamukubise bamuciye inkovu ku mubili we. Ahageze abubakira inzu nziza, kuko yari imiryango ibili yamuhererekanyaga, hose ahubaka inzu. Bose bahise batinya Imana ye, bakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubuginggo bwabo.

Yasubiye ku ishuri akomeza kuba umuhanga cyane, ku buryo arangije iyo myaka ine yayirangizanyije amanota menshi ahita ahabwa buruse naho araharangiza akomereza kuminuza mu mahanga. NYuma yaje kugaruka abantu benshi bamenya Imana kubera guhara amagara kwe, akemera ko Yesu ariwe wenyine ubasha kumuha amahoro.

Mbabwiye kubera ko hari abatekereza ko ibyo dusoma muri Bibiliya ari imigani mpitagiye, ntacyo bibasha kutumarira tubayeho mu buzima bwa buri munsi. Kwizera konyine niko kubashisha umuntu kugira icyo ageraho. Guhamya Imana mu batayizi bizamurira benshi mu bwiza, mushobora kugira ingero muzi ku giti cyanyu ariko dukomeze kuzirikana ko, uko Imana yari kera, niko yari ejo n’uyu munsi ndetse n’iteka ryose.

(Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, mu bwihisho bwo mu ihema rye niho azampisha, azashyira hejuru ampagarike ku gitare.) Mbese wizera ibi?

Imana ibane namwe.

Post a comment