No comments yet

IBISEKURUZA-NYOKOMUNTU: ADAMU NA EVA APRIL 3, 2017

1:ICYO IMANA YAPFUYE NA SATANI BIGATUMA AHANURWA MW’IJURU AGATABWA MW’ISI.

Iyo dusomye Bibiliya tubona neza uburyo Imana yaremye umuntu. Umuntu asa n’Imana. Tugiye gukomeza turebe amavu n’amavuko y’uburyo umuntu yirukanywe muri Eden( Paradizo). Bibiliya ntiyakwandikwamo buri kintu cyose uko cyagenze ngo bishoboke. Ariko siko bitanditswe ahubwo nta kintu na kimwe cyanayeho cyitanditswe, kuko ubumenyi n’ubwenge buyoboye isi, bushongiye bwose kuri izo nyandiko. Yaba ibyiza bikorwa cyangwa se n’ibibi ubona neza ko nta gishya koko kiri munsi y’zuba.

Kutamenya cyangwa se guhishwa ibintu nk’ibi, bituma abantu babaho bagomera Imana batazi impamvu yabyo, kandi bakabaho batazi agaciro kabo nyakuri.

Kubaho umuntu yibaza aho Adamu yari yagiye Imana ubwo inzoka yashukaga Eva, hari benshi babivuga uko bishakiye batera urwenya, ariko byose biranditswe. Naje gusanga hari inyandiko zahishwe kubera guhisha ukuri kw’ibiriho, kugirango abantu bazahere mu cyeragati. Hari ibyo babamo batabizi Atari uko batakagombye kubomenya, ahubwo bihishwe , ariko nanone igisekeje nuko bidahishwe kure bihishwe mu nyandiko.

Bene izo nyandiko bamwe muri cya gisekuru kigizwe n’abantu bakomoka kuri Satani nabo tuzavugaho neza cyane, ntibifuza na rimwe ko bimenyekana, kuko ibyabo byaba birangiye abantu bamenye ukuri kose.

Impamvu abantu batamenya ukuri kose, ni uko ahanini bishimira kugendera ku bitekerezo by’abantu bakirengagiza Ijambo ry’Imana. Mbaye mbateguje rero nimuzajya mubona mu makomateri abadashaka ko ukuri kumenyekana, babiterwa n’umwuka ubakoreramo. Kandi bene abo bahozeho bazakomeza kubaho. Ubwo tuzagera ku mayeri yabo bakoresha bihisha mu bantu mu buryo bunyuranye, bamwe bigira abavugabutumwa, ndetse abkigisha abantu bagafashwa, cyakora ni byiza ko hari n’abihana. Ariko bene abo bigisha, hari ibyo basigiriza bimwe Bibiliya yise komora uruguma baruca hejuru.

Abantu benshi baracyari imbohe nubwo byashoboka ko basenga, kubera kutagendera mu kuri.
Yohana 8:32. namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Itangiriro 1:26. Imana iravuga iti “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.”

Itangiriro 2:9. Uwiteka Imana imezamo igiti cyose cy’igikundiro cyera imbuto ziribwa, imeza n’igiti cy’ubugingo hagati muri iyo ngobyi, imezamo n’igiti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi.

Itangiriro 3:24. Nuko yirukana uwo muntu, kandi mu ruhande rw’iyo ngobyi yo muri Edeni rwerekeye iburasirazuba, ishyiraho Abakerubi n’inkota yaka umuriro, izenguruka impande zose, ngo ibuze inzira ijya kuri cya giti cy’ubugingo

IBYA ADAMU NA EVA

Imana imaze kubirukana mu busitani bwa Eden( Edeni niyo paradizo), Adamu yagondagonze akazu ko kubamo. Bamaze iminsi irindwi muri iyo nzu, bombi bararira bicuza icyatumye birukanwa muri Eden( Paradizo). Nyuma y’iyo minsi ndwi rero, barashonje bashaka icyo kurya.

Eva yabwiye umugabo we, Adamu ati: “mutware, genda ushake icyo turya ndashonje, ahari mu gihe tugitegereje, Imana izatugirira impuhwe idusubize muri Paradizo. Ubwo Adamu ubwo yashakishaga icyo kurya ntiyigeze abona igihwanye n’ibyo baryaga bakiri muri Eden. Abwira umugore we, ati “Yewe katubayeho, tugiye gupfa urupfu!

Maze Eva abwira Adamu ati iyaba napfaga Imana ikagusubiza muri Paradizo kuko arinjye wakoze icyaha. Adamu asubiza Eva ati: “kubera icyaha twakoze, ibyaremwe byose byagushije ishyano, sinzi niba ari njyewe byaturutseho cyangwa wowe.
Eva arongera abwira Adamu ati: “ mutware wanjye icyaba cyiza nuko wanyica nkavaho, hanyuma yenda uburakari Imana yakurakariye kubera njye, bugashira hanyuma ikagusubiza muri Eden/paradizo.

Adamu asubiza Eva ati” oya,oya, witekereza utyo, Imana itavaho irushaho kongera ibihano kubera icyaha cyo kukwica! Ni gute naramburira ukuboko kubabaza urugingo rwanjye? Maze Eva asubiza Adamu ati: “reka twembi noneho tujye gushaka ibimera turye’

GUSENGA IMINSI MIRONGO UTARYA UTANYWA BYAKOWE BWA MBERE NA ADAMU!
Ariko ntibigeze babona ibimeze nk’ibyo baryaga muri Eden. Eva yongera kubwira Adamu ati: “ibi ni ibyaremee inyamanswa, ibyacu byari iby’abamalayika none rero, reka dusenge twihane iminsi mirongo ine, ahari yenda Imana yatubabarira, ikadusubiza kurya ibiyo byacu bya mbere. Ntidukomeze kurya ibiryo byagenewe inyamanswa ejo tutazahinduka nkazo “

Adamu abaza Eva ati: “Ngaho nsobanurira kwihana ushaka kwihana; ni iminsi ingahe ushaka kwihana, kugirango dusezerane n’Imana, hato tutaza kwica isezerano unaniwe gusenga iminsi wemeye!
Maze Eva abwira Adamu ati: ‘wowe ahubwo mbwira iyo uzakora, kugirango njyewe nzarenzeho kuko arinjye nyirabayazana w’akaga turimo.

Adamu abwira Eva ati: “nta munsi warenza kuyo nasenze, ahubwo tega amatwi wumve iminsi ngiye kuguha. Njye nzasenga iminsi mirongo ine( 40) wowe uzasenga iminsi mirongo itatu n’ine. Ndekera iyi minsi itandatu kuko wari utararemwa mu minsi itandatu mbere yuko Imana irangiza imirimo yayo yose. None rero, jya mu mugezi wa Tigre, ukandagize ibirnge byawe ku mabuye, amazi akubewe umwambaro kugera mw’Ijosi, wirinde kandi nuba usenga ntubumbure umunwa wawe kuko tudakwiye kugira icyo tuvugira imbere y’Imana kuko imininwa yacu yanduye kubera igiti twariye kandi byari bibujijwe. Ahubwo usengere mu mutima wawe iminsi mirongo itatu n’ine, nanjye ndakora ntyo mu mugezi wa Yorodani, iminsi mirongo ine, kugeza aho Imana izaduhera ibiryo byacu.
Eva yagiye mu mugezi wa Tigre nk’uko Adamu yabimubwiye, naho Adamu we aguma muri Yorudani, umusatsi we wari ushwambaguritse.

Adamu aravuga ati: “yewe Yorudani, namwe nyamanswa ziri hirya no hino mwe, mwese muze mufatanye nanjye kwinginga Imana, suko mwakoze icyaha ahubwo ninjye wagikoze, bituma Imana impindurira ibyo kurya ibyo yabageneye.

Adamu akimara kuvuga ayo magambo inyamanswa zose ziraza aho ari zikora ikimeze nk’urukuta kubera kuzenguruka aho ari, amazi ya Yorudani arahagarara, ako kanya asenga, Ijwi rye, ryikuba inshuro esheshatu amajwi yose y’abamalayika uyateranyirije hamwe.

Hashize iminsi cumi n’ibili Adamu asenga, Satani aratitira cyane agira ubwoba, maze yihindura ishusho maze ajya ku nkombe z’umugezi wa Tigre ahasanga Eva.

Mu kwiyoberanya kwe (Satani atangira kurira amarira mahimbano) akiterura akijugunya hasi, maze abwira Eva ati: “sigaho kwihora ubusa, kuko Imana yamaze kumva isengshoryawe n’umugabowawe Adamu. Kandi natwe twafatanyije namwe kwinginga Imana.

None rero Imana inyohereje kubagaburira kuko Yumvise masengesho yanyu. Zamuka uve mu mazi kukonabanje kujya kubwira Adamu umugabo wawe, niwe unyohereje ngo nze nkubwire uze, njye kukwereka aho ari, ai naho ibiryo byanyu biherereye. Maze Eva ava mu mazi uruu rwe rumeze nk’ibyatsi byaboze kubera kuba mu mazi igihe kinini. Ubwiza bwe bwe bwise bwari butakiriho. Akimara kuva mu mazi agwa hasi ahamara iminsi ibili kubera integer nkeya. Iyo minsi ibili ishize arahaguruka maze Satani amujyana ao Adamu yari ari.

Adamu akibona Eva ayobowe na Satani arababara cyane araboroga avuga ati “amategeko yo kubahiriza ubwouba uri gusenga wayashyize hehe? Byagenze gutekugirango wongere gushukwa na Satani wadukuye aho twari twibereye?

Eva akimara kumenya ko ariSatani wamushutse yikubita hasi maze Adamu amubonye yituye hasi nawe umubababro we uriyongeranya, kuko yabonaga asa n’ahoapfuye.
Maze aravuga ati: “uzabona ishyano wowe uduhiga? Harya ni kubwacu wirukanye mw’Ijuru ukagwa kw’isi? Kubera ubushukanyi bwawe tukaba twaratawe hanze ya Eden? Nuko twe aritwe twatumye utakaza icyubahiro cyawe? Nyamara sitwe ahubow ni imirimo yawe ubwawe yatumye ucibwa. Niki gituma aritwe biremwa byonyine by’Imana ushaka kugirira nabi?

Maze mu marira yo kwikanira, Satani abwira Adamu ati: “Ni kubwawe natakaje ubutware n’intebe yanjye, amababa yanjye yarutaga kure ay’abakerubi kubra wowe najugunywe ku isi aho ngenza ibirenge nambuwe amababa, ibintu ntigeze ntekereza ko bishoboka igihe byari bitarabaho.
Adamu asubiza Satani ati “None ibyo undega byose hari ikosa nagukoreye ngo ngi ibyo byose bikugereho kubera ryo? “
Satani aramusubiza ati : “ Nta kosa wankoreye ariko ni wowe watumye ntabwa hasi. Umunsi Imana yakuremye ikaguhuhamo Umwuka wayo wahise uba nk’Imana. Maze Imana ibwira Mikayeli iti : “naramye Adamu mw’ishusho y’ubumana bwanjye”
Maze Mikayeli akoranya abamalayika bose bo mw’Ijuru ngo baze bapfukamire Umuntu Imana yaremye usa nayo.
Ubwo Mikayeli amaze kubahamagara baraza barakubararira nanjye aza kumbwira, musubiza kumva imbere. Ko uri mutoya cyane kuri njye, kandi ari wowe wagakwiye kumfukamira. Imitwe itandatu y’abandi bamalayika bumva ibyo mbwiye Mikayile birabashimisha maze nabo banga kukubararira. Ubwo Imana yahise irakara itegeka ko njyewe n’abo bamalayika bandi banze kugupfumakira tujugunywa mw’isi, maze wowe ukajya kuba muri Paradizo.

Maze kubona rero ko kubera imbaraga zawe, najugunywe nkaba merewe nabi, wowe ukaba wibereye mu munezero, narababaye cyane. Ubwo nanjye nahigiye kuzagukura muri paradizo ukajugunywa hanze nk’uko nanjye nirukanywe mw’Ijuru ngatabwa ku isi.

Adamu akimara kumva ibyo ngibyo araboroga ati : “Mana ubugingobwanjye buri mu biganza byawe. Nkiza kure uyu mugome ushaka kundimbura n’abazankomokaho. Niwe watumye Eva acumura. Ako kanya Satani ahita azimira ntiyongera kuboneka. Ubwo Adamu aguma mu mazi akomeza gusenga, ariko Eva we yari yaguye hasi asa n’uwapfuye. Hanyuma aza guhaguruka arabyuka.

Biracyazaaaaaaa…………….

Post a comment