2

IBISEKURUZA-NYOKOMUNTU GUHERA KURI ADAMU N’URUPFU RWE GUKOMEZA Apr 3, 2017

ILIBURIRO

Bibiliya ni igitabo gikubiyemo amateka y’Imana n’abantu bayo uko bagendanye nayo mu buryo bunyuranye. Guhera ku kuremwa kw’Adamu ugakomeza ntawabyandika ngo abone igitabo kimwe byakwiramo. Kubera iyo mpamvu rero hari ibintu byinshi byabayeho, biri mu bitabo bya kera cyane byakoreshwaga n’abantu b’Imana. Bandikaga amateka yabo n’Imana bakabibika mu nyubako zabigenewe nk’amasinagogi.

Kubera ko abantu b’Imana bahoraga mu ntambara n’ababisha babo, hari ibitabo byinshi babikaga ahantu hanyuranye mu buvumo, iyo babaga batewe niho bakundaga kubisha.

Mu gihe abaromani (Empire Romain/ Roman empire) bigaruriga isi yose, cyane cyane uburasirazuba bwo hagati( middle East) ari naho hakubiye igicumbi cy’amateka y’Imana n’abantu, bahakuye ibitabo byinshi cyane basahura ndetse birumvika amu ntambara hari n’ibyangirika. Ibyo byose byashobotse gutwarwa rero, babijyanye I Roma ku Cyicaro gikuru cy’ubwaminyabami.

Nyuma y’igihe runaka rero nibwo baje kuzakusanya bya bitabo bakabishyira mu gitabo kimwe Cyitwa Bibiliya. Ibyo ni nyuma y’uko Umwami w’abami w’icyo gihe Constantin (ahayinga umwaka wa 313) yari amaze kwemera kuba umukristo nyuma y’abandi bami bamubanjirije bagiye bahiga abakristo buhongo bakabica, bityo rero, babonye ko ubukiristu bwemewe na Leta noneho baratinyuka abari barahishe ibitabo bimwe na bimwe barabizana niho bakusanyirije hamwe ibigize Bibiliya.

Bagiye bareba ibihura bakabibumbira hamwe. Kuko hari abahanuzi benshi wasangaga banditse ku kintu kimwe bose mbesenk’uko mubona amavanjiri ya Matayo, Mariko, Luka na Yohana bisa cyane. Bagiye bafata rero nk’ibyo byose bakabikubira mu gitabo kimwe.

Ibyo rero byatumye hari amakuru atabasha kumenyekana, ahubwo handikwa igice gitoya kidasobanura neza ibintu. Byashoboka ko byabayeho ku nyungu za kiriziya y’I Roma kuko niyo yakoze icyo gikorwa. Mu bitarashyizwemo rero, harimo ibijyanye n’uburyo abantu bakorana n’imyuka mibi, cyangwa se uburyo abantu bashobora kubyarwa n’amashitani bakaba mu bantu bisanzwe, basa nabo, bakora byose.

Bene abo bantu kuri ubu iyo urebye nibo bayoboye isi. Nibo bashinzwe gukwirakwizaimigambo ya Satni mu bantu bakayigira amategeko isi yose igombakugenderaho. Ubisomye neza usangamo icyo abantubakunze kwita (Nouvelle Ordre Mondiale/ New World Order). Iby’imirimo y’umwijima uuryo ubuyobozi bwo kw’isi bukora, ibyo byose byanditswemo ko babyigishijwe n’amashitani.

Buhoro buhoro uko Imana izagenda idushoboza, tuzavuga kimwe ku kindi, cyane cyane twitaye kubiteye amatsiko cyane abantu badakunze kumenya, nyamara rimwe nagiye ntangazwa no kumva umuntu utarakandagiye mu ishuri avua ko Imana yamuhishuriye ibintu nk’Ibyo.

Nkuko rero tubisoma mu Gitabo cy’Umubwiriza 1:9. Nta gishya munsi y’izuba byose byahozeho.

Ndabahaurugero rutoya muri ibyo:
Icyo nabashije kubona niuko Imana kugirango irimbure abantu yabanzaga kubinginga ndetse cyane.
Buriya kugirango irimure I Sodomu na Gomora, ibyaha byaho byari bikomeye cyane; hariho itegeko ko umuntu w’umusuhuke ugeze I Sodomu nta uturage waho wemerewe kumucumbikira, kumuhaicyo kurya haba no kumuha amazi yo kunywa. Nubwo yaba afite amafaranga byari bibujijwe kumugurisha ikintu cyo kurya.

Uwahageraga babona ari mugufi, bamushyiraha hasi bakamukwedura abagabo bane bane bakamukurura bamwe umutwe abadi amaguru kugeza ashizemo umwuka. Uwabaga ari muremure baramukunjaga bamutsindagira nawe kugeza ashizemo umwuka.

Rimwe rero, haje kuza umukene abantu bose asabye bakamuha izahabu n’ifeza aho kumuha icyo, uwo agezeho wese bikaba gutyo, nyuma yamara kwicwa n’inzara bakisubiza ya mazahabu n’ifeza ubundi bakamuhamba. Nuko rero rimwe umukene aje umukobwa wa Loti yari yararongowe n’ab’I Sodomu, abonye umukene ugiy kwicwa n’inzara akajya ahisha umugati mu kivomesho yajyanaga kuvoma amazi, akawumuha akarya, hashize igihe kinini bibaza impamvu babona abayeho neza adapfa nk’abandi, baza gukeka ko hari umuntu waba umugaburira byanze bikunze.

Abagabo icumi bihisha mu gihuru atabizi, ngo baze kureba umuntu umubagurira. Ntibyatinze rero wa mukobwa wa Loti, nkuko yabimenyereye aza kuzanira wa mukene umuggati baba baramubonye, bahita bamujya ku mucamanza bamucira urubanza rwo gupfa. Baramufashe bamuzangazingira mu bintu baramutwika arashya arakongoka.

Nyuma yahoo nanone umukecuru aza kugirira impuhwe umukene wari uhasuhukiye, baza kumufata bamucira urwo gupfa nawe. Icyo bamukoreye bamwambuye imyambaro yose, baangije bamusiga ubuki bamushyira iruhande rw’imizinga y’inzuki, barigendera. Ziramurya ashira yumva arataka aririra Imana, Imana yumvise gutaka kwe, niho yavuze iti: “ Ndamanuka ndebe” byayiteye kurimbura I Sodomu n’I Gomora.

Ikindi bakoraga, iyo wabaga uje kuhacururiza uri umunyamahanga, barazaga bagafata ibintu byawe ntibakwishyure wajya kubarega bakabizana buri wese akavuga ko ari wowe wabimuhaye ku bucuti mufitanye bityo umucamanza akabura icyo akumarira. Bikarangira bagusunikira hanze y’umudugudu wabo.

Rimwe rero , Eliyezeri (umugaragu wa Aburahamu) aza kuhanyura asanga bari kurenganya umuntu aramutakambira ngo amurengere. Nuko Eliyezeri arahagarara ababaza impamvu barenganya umuntu bamwambura ibye. Uwarenganyaga uwo munyamahanga aramubaza ati ninde wakugize umucamanza wa hano? Abatura ibuye rinini arikubita mu mu gahanga ka Eliyezeri amaraso arisuka. Arangije aramubwira ngo namuhe ibihembo kuko amuvushije amaraso! Maze Eliyezeri aramubaza urankomerekeje none ngo nguhe n’ibihembo? Undi ati yego niko amategeko yacu ameze, iyo umuntu agukomerekeje uramuhemba!

Eliyezeri bimuyobeye ajya kumurega ku mucamanza w’uwo mujyi wa Sodoma. Bahageze rero, umucamanza aramubwira ati nibyo ugomba kuha ikiguzi kuko yagukomereje, niko amategeko y’umujyi wacu avuga.

Ubwo Eliyezeri akora hasi yegura ibuye ryiza , arikomo wa mucamaza mu gahanga arakamena, abonye ko nawe atangiye kuvirirana, aramubiwra ati “ Ubwo rero nawe ugomba kumpa igihembo kuko nkumennye umutwe! Ayo wari kumpa yahereze uwo wankomereje ubwo bihuriyemo asigare akwishyuza, maze Eliyezeri arigendera. Abasiga aho. Ibyo byabayeho, igihe yari atumwe kurambagiriza Isaka umuhungu wa Aburahamu.

Aha mvuzemo, Loti, Aburahamu , haraburamo Sara. Sara, umugore wa Aburahamu yari mushiki wa Loti, basangiye se na Nyina. Loti yari imfura iwabo, Sara akaba umwana wa gatatu kwa Loti, ndetse akaba n’umuhererezi(bucura).

Tuzarebera hamwe kandi aho Aburahamu yakuye ubutunzi bwinshi ndetse n’abagaragu yari afite bnsi bazi kurwana. Ikindi tuzabona uburyo bamutwitse mu itanura yatemaguye ibigirwamana bya se, akamurega ku mwami, bamushyira mu Itanura iminsi itatu ayimaramo ntiyashya.

Andi makuru tuzabona aho izina rya Farawo ryaturutse, Farawo wa mbere ntabwo yari uwo muri Egiputa!

Uwamenyesheje Aburahamu inzira z’uwiteka akabimwigisha, ni Nowa. Bamaranye imyaka mirongo itatau n’icyenda aba munzu ya Nowa adasohokamo. Ibyo byabaye nyuma y’umwuzure. Yari yaragiye kwihishayo Nimrodi wamuhigaga bituma Imana imubwira kujya I Kanani ndetse ko ihamuhaye n’urubyaro rwe.

Muzamenya icyo Imana yapfuye na Satani, agahita amujugunyana kw’isi n’abandi bamalayika bafatanyije kwigomeka. Byose byabaye umunsi Imana irema umuntu, niho Satani yahanuwe mw’Ijuru ajugunywa mw’isi.

Mushonje muhishiwe rero, mu Makuru y’Umwuka n’ubuhanuzi!

Uwiteka abane namwe.

Comments(2)

  1. Reply
    Sombe says

    Bisa nk’ibiri hirya y’ibyo twasomye muri Biblia,ariko ntibihabanye ahubwo biruzuzanya

  2. Reply
    Sombe prince says

    IMANA ijye ibahera umugisha ibyo mukora. Hanyuma ahari se ntibyaba byiza mugiye mushyiraho ibihugu bene amayerekwa bakomokamo?( rachel….)hanyuma akandi harubwo nsoma nk’ipaje nkabura iyayibanjirije ahari wenda nubumenyi buke bwanjye. Gusa ntibitesha agaciro ubwitange mukoresha. Ndahamya ko muzasarura nimutagwa isari.

Post a comment