No comments yet

IBIJYANYE N’AMAFILIME Y’ISI NA TV N’INDIRIMBO Z’ISI N’UKO BIRIMBUJE BENSHI CYANE!!!

BISUBIZO BY’IBIBAZO BYABA BYIBAZWA CYAGWA BYAKOMEJE KUBAZWA KU BIJYANYE N’IYEREKWA RYO MU IJURU N’IKUZIMU. BYERETSWE RACHAEL MUSHALA NDETSE NA MURUMUNA WE ZIPPORAH NAGIYE MBIBAGEZAHO MBICISHIJE AHA KURI FACEBOOK NA WHATSAP HAMWE NA HAMWE. 
MUKURIKIRE MUSHONJE MUHISHIWE!

-Hari ababajije niba ari bibi kureba amafilime y’isi, n’amatangazo yamamaza ibibi aca ku matereviziyo, ama dessins animee/cartoons,indirimbo z’isi n’ibindi nkabyo. Igisubizo ni Yego. Yesu Kristo yambwiye ko indirimbo z’isi udakuyemo n’imwe zizabajyana mu kuzimu. Ndetse hari n’izindi ndirimbo mwibeshya ko ari iza Gikirisitu nyamara Imana itazizi nk’iziyihimbaza urugero nta rap y’Imana ibaho indirimbo zikozwe mu njyana ya lap zozse ni iz’abadayimoni. Ntizinezeza Imana ahubwo zirayibabaza. Birutwa no kwicecekera aho kuririmba ama rap uyita aya gikirisitu. (Rachael) nifuje kubaganiriza ku byo njye na Zipporah Yesu yatweretse ku bijyanye n’indirimbo ndetse n’amateleviziyo/video by’isi. Niba mukibyibazaho mutege amatwi ubutumwa Yesu yaduhaye ubwo twasengaga: Yesu yatubwiye ko televiziyo ari urushundura runini Satani yateze afatiramo abantu ngo abajyane mu irimbukiro. Amapororgaramu mubona aca kuri televiziyo si ayo kubashimisha gusa ahubwo yakorewe kubatwara ubwenge bityo akabajyana mu irimbukiro. Abantu benshi bashiriye mu kuzimu kubera amateleviziyo, filimi nyinshi zandikwa na Satani , zigakinwa n’abakozi be bityo zigakururira abatari bake ikuzimu. Ibyo bimbabaza umutima, ntimukarebe amateleviziyo y’isi kuko agambiriye kubabuza ubugingo.

Yesu yatweretse abadayimoni baba mu ma cartoon/dessins animee hari izigaragara nk’iza gikirisitu nyamara ari iz’abadayimoni. Ibyo byarambabaje cyane, Yesu atubwira ko amaporogramu yose yitwa aya gikristu Atari aya gikristo mu by’ukuri. Amwe abeyereyeho kureshya abakristu ngo bayarebe bityo bakarangiza bamaze kwinjirwamo n’abadayimoni bikarangira barimbutse.

Urugero rwa cartoon ikundwa n’abana cyane

Hari amafilime menshi yatweretse n’ibitabo by’abana. Byanditswe na Satani bikazanwa mu isi n’abakozi be. Yesu arambwira ati urabona uburyo Satani ari umugome? Ashaka kumarira abana mu kuzimu.nabonye kandi umudayimoni usa n’uwo muri cartoon ya AVATAR.

Cartoon yitwa AVATAR

Twari dufite ama CD menshi ya Avatar mu rugo, Yesu aduasaba kuyatwika. Yesu ambwira ko ayo ma cartoons yose akoresha amashusho bwite y’abadayimoni. Ubutumwa Yesu yampaye bidaciye mw’iyerekwa ahubwo imbonankubone ni ubu: ‘NTIMUKAREBE IBIGANIRO BICA KU MATELEVIZIYO Y’ISI, BIZABAJYANA MU KUZIMU”.


Umva ibyo Yesu yeretse Zipporah, yabonye abadayimoni bakurubana umuntu mu kuzimu, yirukaga yerekeza mu byerekezo byose, ubwo n’abadayimoni babaga birukanka ku bantu nk’abo. Yesu ambwirako abo ari abarebaga amateleviziyo y’amadini. Yesu yambwiiye ko yahaye abantu ubushobozi bwo kumenya gutandukanya ikibi n’ikiza bityo abanga kumvira umutimanama wabo bagakomeza kureba izo TV nta kabuza ko bazarimbuka, kubw’iyo mpamvu bagomba kumvira umutimanama wabo kuko Atari buri wese ugira amahirwe y’iyerekwa cyangwa ihishurirwa ry’Umwuka ngo abashe kubimenya. Agira ati nahaye ikiremwamuntu ubushobozi bwo guhitamo icyiza n’ikibi.

Hari benshi biyumvamo ko amafilimi cyangwa ama TV bareba adahesheje Imana icyubahiro, nyamara bagakomeza nk’aho ari ukunshimisha. Amateleviziyo y’isi si meza na gato, kuko yigisha kuba ibyigenge, kugira ingeso mbi, gukoresha ibiyobyabwenge/ibiyayuramutwe n’ibindi bitanshimisha.
Ubuhamya bwanjye bwite kubirebanye na TV nakundaga kureba imyidagaduro idafite aho ihuriye n’ubukristu,Zipporah hamwe nanjye,twari twaratwawe n’amafilimi ya Bollywood.nabyukaga kare cyane ngo ngire amafilimi nteraho akajisho. Nakundaga kureba amaseri y’amanyakoreya. Maze kubatizwa, no mu Mwuka Wera numvaga nta kibazo kuko icyo gihe nigengaga. Najyaga muro salon nkitegereza ayo maseri y’amanyakoreya.

Amenshi muri yo nta bikorwa by’urugomo cyangwa ubusambanyi biyagaragaramo bityo numvaga ko nta kibazo kuyareba.Ariko nayarebaga igihe kirenze iminota icumi. Nuko Yesu ambaza impamvu nayarebaga, ndahaguruka njya mu cyumba nsaba Imana imbabazi. Ubwo ni ubuhamya bwanjye bwite ku bijyanye n’amateleviziyo. Nyuma y’aho Yesu yakomeje kujya ampa ubutumwa bunyuranye anampishurira ibyihishe inyuma y’ibiganiro bica ku matereviziyo y’isi. Mushake Imana kandi muyubahishe mubyo mukora byose. Ntimwanduza amakanzu yanyu.


Mushobora gusoma;


Zekariya 3:3. Kandi Yosuwa yari yambaye imyenda y’ibizinga, ahagaze imbere ya marayika.
Yohana 5:18. Ni cyo cyatumye Abayuda barushaho gushaka kumwica, kuko uretse kuzirura isabato gusa, ahubwo ahora yita n’Imana ko ari Se bwite, akigereranya na yo.
Abefeso 5:25. Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira
1 Abatesalonike 5:23. Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza
Imana ibahe umugisha mu izina rya Yesu. Mugaruke mu nzira ifunganye , niko Yesu yadusabye.

Ku mugoroba wok u wa 17-09-2015 Njye na murumuna wanjye Zipporah, twarimo dusenga tubona Yesu ari mu nzira ifunganye, aza adusanga adusaba kumusanga aho yari ahagaze. Ubwo iyerekwa rihagararira aho, ariko twakomeje gusenga, mu knya gato cyane twumva Imana ihagaze hagati muri twe. Maze Yesu araza atangira kutuvugisha. Ati “bana banjye, bana banjye bato, igihe ni iki ngiki, singishoboye gutegereza ikindi gihe. Nta kindi gihe gisigaye ngo nze mbatware, igihe ni iki. Rimwe na rimwe ubwo twabaga dusenga, abadayimoni baraturwanyaga. Twababonaga n’amaso y’Umwuka,bagatsindwa n’amasengesho yacu. Yesu aratubwira ati’ ndi Imana yanyu kandi nkaba umugenga wa bbyose. Muzi impamvu ndeka abadayimoni bakabarwanya rimwe na rimwe ubwo muba musenga? Mba ngirango mubone ko nubwo mwaba mwagoswe n’umwanzi impande zose muba murindiwe umutekano mu buryo bwose. Iyo umwanzi wanyu aje, asanga mwihishe muri njye!arabitegereza ariko atabasha kubageraho.

Zipporah yabonye dayimoni ije kumurwanya, maze Yesu aramubwira ati wari wihishe murinjye niyo mpamvu ntacyo bagutwaye. Ubwo twakomeje gusenga, dayimoni yagerageje kwinjira mu nzu yacu anyuze mu rukuta, ntibabashije kuko inzu yacu Yesu yayigoteshe umuriro. Nabonaga abadayimoni bashaka kuyobya amasengesho yacu, Yesu aravuga ati ‘ murahigwa ariko ni ay’ubusa abadayimoni ntibabasha kubageraho. Ubwi nagiye kubona mbona ba badayimoni bafashwe n’ubuhumyi ntibongera kubona. Batangira kuvunaguika bituranaho kuko batabashaga kureba. ”
Yesu akomeza atubwora ati nta muntu ushobora kubakunda nk’uko mbakunda. Urukundo rwanjye ntirugira ihererezo. Munyishyingikirizeho bana banjye,niteuye kubaha ibyo mukeneye byose. Munyizere sinzabatenguha na rimwe. Mushyire ibitekerezo byanyu byose muri njye. Yesu yanyeretse ubusitani bwera bwo Mu Ijuru bwiza cyane. Sinabasha kugeranya ubwiza bwaho, hari indabo nziza cyane kandi zihumura neza impumuro nayo utabona uko ugereranya.

Yesu aravuga ubwami bwo mu Ijuru ni ukuri buriho. Ubyemera utabyemera umunsi buri wese azahura nabyo. Niyo mpamvu abantu bakwiye guhora biteguye, kabone n’ubwo baba batabyemera ntibizababuza kubibona. Zipporah yeretswe tugendera kuri tapi rouge ariko uwo mutuku wari ukozwe n’amarasoya Yesu. Ubwo twagenda yabonye Satani n’abadayimoni babili bagenda baza inyuma yacu. Ako kanya twahise duhabwa mababa turaguruka tugra aho batabasha kwigeza. Yesu aravuga ati: “ Ninjye mugenga wa byose, ububasha n’ubushobozi bwose ni ibyanjye, ntawabasha kungeraho ntamwikururiyeho.” Duhe umwanya wacu Yesu , kuko yiteguye gusubiza amsengesho yacu yose. 
Ko tugomba kumushakira mu kuri no gukiranuka.mu mwamka wa 2011 Yesu hari ibyo yadusezeranije natwe dukomeza kubyibuka. Ariko nyuma hashize igihe tugenda twibagirwa isezerano. Ntibyashimishije Yesu ko twibagiwe ibyo yadusezeranije. Aratubaza ati kuki mwibagiwe ibyo nabasezeranije? Kuki mwibagirwa, Ibyo Imana ibasezeranije aba ari iby’igicio namwe muba mugomba kubirinda nk’ibyigiciro kinini byatinda byanguka izabisohoza. Yesu aradukunda kandi yadusabye kumugirira icyizere mubyo atubwira byose. Ntashaka ko twiganyira ku kintu icyo aricyo cyose. 
Yadubwiye gusenga ubudasiba ko igihe ari kigufi cyane kandiko Satani yohereje abadayimoni benshi ku isi. Ubwonjye na murumuna wanjye Yesu yahise atwereka abakozi ba Sati bari ku isi, kandi ni abantu buntu bambaye umubiri, bari mu byiciro byose by’ubuzima; abakire n’abakene. Bagaragara nk’abantu beza, inshingano yabo ni ukwica abakristo no kubakura mu byizerwa. Ariko nimuguma muri Yesu, Satani nta bushobozi na buke azabagiraho.

Yatubwiye ko tugomba kandi kubwirirza ubutumwa abatakaye, bataramenya ubutumwa bwiza. Araza Vuba.

IYEREKWA RY’IBITERO BY’ABADAYIMONI RYAHAWE ZIPPORAH MUSHALA TARIKI 6/03/2016

Hari nijoro, Yesu anyereka ubwami bwa Satani ku isi. Yanyeretse uburyo Satani atamba abantu ibitambo hanyuma agahindura inyama zabo mo ibiryo.

Abantu batambwa ibitambo n’abakozi ba Satani

Nabonye abadayimoni bafite umubiri w’umuntu bari bamaze gutambaho ibitambo. Abo badayimoni bafataga umubili w’umuntu bakawurindira ukabanza kubora, wamara kubora bakawukoreraho imihango yabo wakawuhinduramo isamake. 
Ubwo naje kujyanwa ahandi mbona umugore wari ufashe umwana we ukuboko, binjira aho bacururiza ibiribwa. Asaba ya fi. Nahise mbyumva mu buryo bw’umwuka ko ari ya Samaki yakuwe mu nyama z’umuntu hakozwe imihango ya kidayimoni bakayihinduramo isamaki. Uwo mugore yarayiguze ayisangirira aho n’umwana we. Yakuyemo n’amagufa atazi ko ari inyama z’umuntu arimo kurya. Byari ibintu bibabaje cyane kubirebesha amaso njye wari uzi neza ibyo aribyo. Nabonye abadayimoni kandi bavoma amaraso mu mubili w’umuntu bayahinduramo isosi ifashe itukura yifashishwa mu guteka. Njyanwa nanone aho bacururiza ubwoko bw’amasosi ashyirwa ku biryo, nitegereza mu ndiba y’icupa nkabona anyeganyega nk’uko umuntu yaba ahumeka amaraso atembera mu mitsi.

Ibyo tubona mu maguriro siko byose byose bikorerwa ikuzimu. Ahubwo Satani akoresha uburyo bwose kugira ngo byose babihumanye.Yesu yanyeretse abadayimoni bazerera mu maguriro manini, yihindura imyuka kugira ngo hatagira uyabona. Mbona bagenda bakora ku bintu byose kugira ngo bibe bihumanye kuzabikoresha wese. N’ibishyimbo byo mu isoko nabyo babikoragaho. Mwitwararike ibyo mbabwira maze mujye musenga kugirango musambure umurimo wa n’imigambi mibi ya Satani. Nta bubasha na buke azabagira, si ukubatera ubwoba , ngo mube mwahagarika kurya ibiryo bimwe na bimwe mwari musanzwe murya , oya.
Abaroma 14:14 . Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.


N’indi mirongo myinshi yerekana ko ibyo kurya byose biba byiza iyo ubanje gusenga ubishimira Imana. Ndabasaba kubyitondera kuko mbibabwira ndi mu butware bw’Umwami Yesu. Iyo musenga ntimukihute musenga mwiruka kugirango isengesho rirangire vuba mwirire. Ahubwo mujye musaba Yesu ahumanure ifungiro akuremo ibihumanya byose byaba biririmo. Ashobora kubihinduramo ibyo kurya byejejwe kuko ntakintu kibaho kimunanira. Yesu yambwiye ko abadayimoni bahumanyije ibiryo kugirango abantu bacike integer mu buryo bw’Umwuka. Niyo mpamvu ku bantu bamwe bibananira gusenga biyirije ubusa, kubera ko no gusengera ibyo kurya batabibasha. Yakomeje ambira ko tutagomba kwirengagiza gusengera amazi mbere yo kuyanywa kuko nayo aranduye. Satani azi ko abantu badasenga mbere yo kunywa amazi kubw’ibyo yarashoboye. Gusnga gusa nibyo bizamudukiza.

IMITEGO YA SATANI NK’UKO YAHISHURIWE ZIPPORAH MUSHALA TARIKI 19/01/2016

Narimo nsenga mu masaha ya saa kumi n’ebyili tariki 19 Mutarama 2016 maze ntangira kumva urusaku rwinshi, nk’aho hari amafarasi menshi ahetse abantu banshi cyane bagenda basakuza bihuta cyane. Narashidutse nk’aho intambara yabayeho mpaguruka ngira ngo nkize amagara yanjye. Nyuma mbona ko ntari nkiri mu mubili bisanzwe, ko ahubwo ari Roho yanjye yari yavanywe mu mubili. Nari nambaye ikanzu yera nitegereje mbona umumalayika. Malayika ahita mbwira n’ijwi rirenga ati reba, ndeba mu cyerekezo yarebagamo. Ati reba aho urusaku wumva rurimo ruraturuka. Mbaze ndareba mbona badayimoni benshi bafite amashusho y’ibintu binyuranye. Amabara, imirimo inyuranye ndetse n’uko bagendaga barutana mu bukuru. Hari abasimbukaga n’ibikeri, abataragiraga ishusho namba, abari amababa gusa,ndetse hari n’abari bafite ishusho y’abantu kandi bambaye imyambaro. Baza ku isi basakuza , hari umugambi mushya Satani yari amaze kubohereza ku isi kuhakorera. Numvise Satani avuga ati hari ikintu ntakunda kiba kuri iyi si. Abantu benshi bamaze kuducikaho kubera ko amayeri yacu bayavumbuye. Amameshi, imyenda ipfuye, amateleviziyo y’isi n’ibindi. Abantu benshi birukira kuri Yesu akabakira. Turi gutakaza abantu, kandi dukeneye ubugingo bwa benshi mu mukuzimu. Nkiri aho, nabonye Satani ameze nk’igikoko gifite inzara cyane. Yari afite amenyo asongoye n’inzara ndende ku ntoki. Nabonaga amaraso asohoka mu kanwa ke kandi yasakuzanyaga umujinya mwinshi. Yagiraga ati: Mujye ku isi mukoreshe uburyo bworoheje mukurure abantu bityo tubone benshi. Bazibwira ko bari mu nzira nziza nyamara nibatabasha kuvumbura amayeri yacu, bazaruhukira mu kuzimu. Bazacirwaho iteka nkatwe nk’uko twaciriweho iteka ubuziraherezo.


Muzane benshi cyane mu bwami bwanjye, abasore, n’abasaza, impumyi n’ibipfamatwi, mutibagiwe n’abaremaye. Icyo mfa ni ikriemwamuntu cyose kukibona mu kuzimu bizanshimisha cyane. Mukubirire bose mu kuzimu ntimugire uwo musigaza inyuma. Kuko bamenye Yesu ninako ibihano byabo bizaba byinshi cyane. 
Iyo ibyo bigoryi bigarukiye Yesu wabyo bintesha umutwe. Uko bazajya bumva imiziki bita iyabo mu njyana z’isi nka Lumba, Lap, Raggae n’izindi. Mukore indirimbo zumvikana nk’aho ari izisingiza Imana nyamara nta kintu cy’Umwuka w’ ubugingo kizirangwamo. Mukore izo ndirimbo zibatware mu buyobe bazairwaho n’urubanza kuo abasenga bagomba gusenga mu kuri no Mwuka.
YOHANA 4:24 . ‘Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”

Izo ndirimbo ntacyo zizabungura mu by’Umwuka, ahubwo zizaba izo kubaneza mu mubiri wabo gusa. Bakundwa reka mbabwire imwe mu ndirimbo numvise zivugwa zitagize icyo zimariye abantu mu by’Umwuka usibye kwibyinira imiziki yazo gusa, izo ndirimbo zishobora kunezeza abakristu n’abapagani icayrimwe. urugero: “He Raised me up” hamwe n’indirimbo zigenda buhoro cyane(ingwatiramubili/slow/douce). Satani yakomeje kubivuga cyane ko byitabwaho mu kumarira benshi mu kuzimu ndetse n’amashene ya Televiziyo y’iby’isi. Akomeza agira ati : “ Ibyo bigoryi(niko Satni yitaga abakristu) mushyire ibiteye isoni mu binyamakuru kuburyo bibakurura ku bisoma, bazavuga ko Atari amateleviziyo nyamara ingaruka zabyo zizaba zimwe n’iz’uwarebye TV. Ababikunda bizahita bibanzanira iwanjye. Bazakomeza kwibieshya ko bari mu buntu bw’Imana nyamara bararangije kugwa mu mutego w’ibyaha, ariko mu bundi buryo badahita babitahura. Nibacika ku kureba amateleviziyo y’isi, bagahugukira kureba amateleviziyo avuga Imana gusa, muzabibategereho nabyo, abe aribyo biberamo ku buryo batabona akanya ko gusenga ya Mana yabo, ahubwo bazajye bahora birebera televiziyo gusa.

Bazibwira ko ibyo bakora ari byo kuko bijyanye n’iby’Imana gusa. Buhoro buhoro bazashiduka batagifitanye umubano na Yesu, bityo basanga baratandukanye kera. Nabonaga abadayimoni bafite inkoni ndende cyane. Nabonaga bakubita abakristo ubuzima bwabo bwo gusenga bujegajega, iyo abadayimoni bagukubise uwo munyafu wabo, utangira kumva gusenga Atari ngombwa. Iyo ibyo bivuye utangira kumva no gusoma Bibiliya bigutera ubunebwe. Nyamara mbere bakaba bari bakomeye mu by’Umwuka. Niyo mpamvu Bibiliya itubwira gusenga ubudasiba. Nyuma naje kubona umwe mu badayimoni, wari watumwe kujya gutera inzu zimwe, yagendaga yihuta cyane abadayimoni bahageze basaga n’abataniriwe n’igikuta kitagaragara ku maso kubera ko ababaga muri iyo nzu bari bafite imbaraga mu byo gusenga. Satani yakomeje avuga ati mukore uko mushoboye abantu bose bafite Ijambo ku bandi babe abacu kugirango bazatuzanire n’abo bayobora babe abacu nabo. Nsetse n’abarimu bo mu mashuri y’abana abanza ni ngombwa. Mukore uko mushoboye bangize imitekerere y’abana bakiri bato.


IMIGANI 22:6. Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo.
Mukoreshe uburyo ibishushanyo biri mu bitabo bigishirizamo abana, biba bigaragaza abantu bambaye ubusa, bityo abana bakure bumva ko aribwo buryo buzima bwo kwambara. Mushyiremo abakobwa bambaye amapantalo, kuburyo abana b’abakobwa bazibwira ko ari ibisanzwe kwambara ipantalo ku muntu w’umugore cyangwa umukobwa. Mubatere kwigisha ibintu Imana yanga bica kuri ya Ma TV akora amasaha 24 kuri 24. Mwinjize abatuye isi bose mu bwami bwanjye bankorere bareke Imana. 
Muzafate amashusho nk’ayabantu mukore ibintu bibi, babigane nabo babikore kuko bakunda kwigana ibyo babonye ku bandi. Mukore ibyo Yesu yanga bisa n’ibikururira abantu mu busambanyi, batekereze cyane ku mafilimi babonye ku mateleviziyo bityo bumve ko babonye ibyo bari barabuze mbere. Ntibazigera babitahura. Muzifashishe uburakari mu kubasenya. Ku bakristo bakomeye mushake umntu wo kubakorera ikintu kibarakaza, yaba mu ngo zabo, ku mashuri, ku kazi ndetse no ku isoko. Mushake uwo mukoresha akore ibintu bibi maze amuvugeho nabi, natagira icyo amuvugaho, mumubwire ko ari mubi bimubabaze, mushake uburyo bwose bwo kumucumuza ntitugomba gutakaza amahirwe yose yo kubagusha mu byaha.

Yakobo 1:12. Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo, iryo Imana yasezeranije abayikunda.

Nyuma nabonye Satani ahagaze ku munara muremure cyane yambaye ikanzu y’ubururu. Yitegerezaga ibikorwa byose n’ukuntu ari byiza. Nabona abantu mu byaha byisnhi binyuranye; ubusambanyi,kumva indirimbo z’isi, n’ibindi kuko bari baraguye kandi Satani yarohereje abadayimoni mu mpande zose.
Imana yaduhishuriye ibi byose ngo tadatembanwa n’Imiraba ya Satani.

URUKUNDO RW’IMANA YO MU IJURU
Tariki 11 Ukwacumi 2015

Hari ku Cyumweru/ ku Wa Mungu ubwo twarimo dusengera mu Rugo njye ( Rachel) Zipporah hamwe na Pesteri Konorade. Tugisenga nahise numva imabara nyinshi n’urukundo rw’Imana binyuzuyemo. Ako kanya ubwenge bwo gutekereza ibyo ku isi nk’uko bisanzwe bwahise bihagarara mbyibairwa byose nk’ibyo ntigeze kumenya. Kuburyo ntibukaga ko ngira ababyeyi ku isi ndetse n’abavandimwe. Ntawigeze ambwirako ndi umwana w’Imana njye ubwanjye niyumvisemo ko Imana ariyo Data kandi ko inkunda cyane. Numvaga igiye kunyohereza ku isi ngo nyikorere umurimo hanyuma nzayigarukeho , numvaga ko ndi umwenegihugu w’Ijuru ko naje ku isi gusa kubera impamvu. Ibi niko bimeze ku mwana w’Imana wese.
Nabonye Ijuru rifungukiye hejuru yanjye, mbona ko nshobora kugirana itumanaho ritaziguye na Data twihereranye nk’abantu b’inshuti magara. Nabonaga ko ampozaho Ijisho igihe cyose nkiri ku isi, acunga ngo nta kimpungabanya. Yesu yanyibukije aya magambo muri :

Matayo 7:9. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye,
10.cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka?
11.Ko muri babi kandi mukaba muzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?


Numvaga nkunzwe cyane na data. Nyuma mbona Umwami Yesu, yari yambaye nk’Umwami ukize cyane nabonye Umwami Yesu ameze nk’umwami ukize cyane. Yari mu nzu ye y’Ubwami nziza cyane hari inkingi nini cyane z’umweru, zisizweho izahabu ku mpera yazo. Hari heza cyane. Kuburyo numvaga aho hantu ariho iwanjye nzahaguma igihe kinini natangiye kwimva meze nk’igikomangoma, umwamikazi , nk’umwana w’umwami ukungahaye cyane. Numvaga nteteshejwe cyane. Nubwo turi benshi buri mwana w’Imana wese aba afitanye ubumwe n’Imana mu rukundo rwayo mu buryo busa nk’aho ariwe wenyine ukundwa nayo. Data wo mu juru yarambwiye ati, uri mu bwami bwo mu Ijuru. Ni Ubwami buri hejuru y’ubundi bwami bwose bubaho.

Ntibwagereranywa n’ubwo ari bwo bwose bwo ku isi kuko ibyo ku isi biri hasi cyaneeee, ntibigereranyika n’iby’Ijuru. Arambwira ati jya wambara nk’uko hano mu bwami bw’Ijuru bambara, ntukambare nk’uko abo mu bwami bw’isi bambara. Jya uvuga nk’uko tuvuga, uri umwambasaderi wanjye ku isi. Murumuna wanjye Zipporah yambwiye ko ubwo yanyitegerezaga yabonaga nambaye imyambari ya zahabu. Ubwo nabitegerezaga, Zipporaha na Pasiteri Konorade nabonaga bambaye n’abana b’ababami. Nabonaga ibendera ry’igihugu cyacu rizamurwa, rikomeza gutumbagizwa hejuru cyane. Ryasaga n’umutukutuku mpita niyumvamo ko bisobanura amaraso ya Yesu Kristo.

Imana Data irambwira iti ntuzigera umvaho, cyangwa ngo ube kure yanjye. Nguhozaho amaso yanjye, ndagufuhira cyane. Ugukozeho ninjye aba akozeho. Arambwira ngo ubu uri uwo mu bwami bw’Ijuru ntukajye urya iby’isi ahubwo uzajya urya ibivuye mu kiganza cyanjye. Arambaza ati witeguye kuzamukana umubiri wawe mu Ijuru? Ndasubiza nti Yego, Nyagasani. Niteguye kucyo uzashaka kunkoresha cyose. Mbona ibisiga bibili biguruka hafi ya za nkingi nari namaze kubona mbere, maze arambwira ati ngiye kukwereka ibintu bikomeye. Unyikomezeho, abe arinjye ushaka gusa ntuzashake impano z’umwuka cyangwa amahishurirwa, ahubwo unshaken njyenyine. Kuko nushaka nushaka impano yo guhanura, gukiza indwara cyangwa guhishurirwa,ntuzigera umbona! Ariko nunshaka, uzambonamo byose, shaka Imana.

Uko twakomeje gusenga, umucyo mwinshi wuzuye mu cyumba twarimo. Uwo mucyo wamanukaga uva hejuru, wuzura mu cyumba hose. Maze Zipporah nawe abona umucyo waturukaga hagati muri twe wuzura icyumba twarimo. Maze Yesu arambwira ati iyo uhindutse ubuzima bwawe bukaba mu Mana uhinduka uhinduka nk’ubana nayo. Uba wunze ubumwe nayo. Maze mbona yesu yuzuye umucyo mwinshi. Umubiri wabonekaga nk’ugize n’ururmuri gusa, ubwo nakomeje gusenga yakomeje kunyuzuza bisa n’aho yari yinjiye neza muri njye nanjye nkaba muri we. Kuko numvaga kandi nkabo umucyo we unyinjira ugasakara mu bice byose by’umuri wanjye. Data wo mu Ijuru arambwira ati ugomba kuzura Yesu agasigara ariwe buzima bwawe. Yesu yeretse murumuna wanjye ibisa n’ibyarimo bimbaho, umukristokazi wagendaga mu kayira, kubera ko kuberako yari yuzuye Yesu muri we abadayimoni bashatse kumwataka, maze babona ari Yesu ugenda muri ako kayira. Bahita bavuza indura ngo Yesu yagarutse! Datwa wo mu Ijuru abwira Zipporah ati “ iyo Yesu yinjiye mu buzima bwawe arabwuzura haba iimbere cyangwa se inyuma.

Uko ugenda wegera Yesu niko ugenda umusobanukirwa kubaha Imana gusakara mu mutima wawe. Ukagira kubaha Imana gusa nk’umwuzure w’amazi menshi atembana ibintu mu mutima wawe. Yesu aravuga ati iyo umenye uranyubaha utabibwirijwe na Bibiliya gusa, ahubwo bitewe n’uko bikuzuye mu mutima. Kubaha bizaba akamenyero muri wowe. Ibyo birangiye nibwo nibutseko mfite abavanndimwe ku isi!

UBUTUMWA BWA ZIPPORAHA MUSHALA YAHAWE NA MALAYIKA GABULIYELI

Kuwa mbere tariki 19/10/2015

Ubwo nari ndyamye nijoro malayika w’Imana Gaburiyeri yarambonekeye. Yari munini kandi agaragara nk’ufite ingufu nyinshi. Arambwira ati Mwana w’Imana isumbabyose! Ako kanya numva turi kumwe , niyumvagamo dusa n’abafite aho bagiye mu Mwuka nyamara twagumye aho mu Cyumba cyanjye. Arambwira ati hari icyo ngiye kukwereka maze akora ki idirishya ryanjye. Hahita hagaragara amazina hari n’ibindi ku mazina, arambwira ati aba nibo bakristo nk’uko ubushake bw’Imana yo mu Ijuru bumeze. Nawe rero witegereze Ibiza gukurikiraho. Ubwo mbonye amazina nkahita mbona na nyirayo. Ubwo niteereje uwo muntu nsanga yarabaswe n’ubusambanyi.

Byarambabaje cyane. Maze malayika arambwira ati reba n’undi, maze ndareba. Nabonaga uwo mukobwa adashaka kugwa mu byaha by’ubusambanyi ariko maherezo abigwamo. Ndasakuza mbaza nti kuki aba bantu bagwa ku buryo bworoshye cyane kandi aei abakristo? Mbona malayika ankozeho nk’uko Yesu ajya akunda kunkoraho. Aravuga ati itegereze. Mbona amazina y’abakope n’abakopine n’uburyo bagwaga mu byaha babitewe nabo. Malayika arambwira ati biriya by’abakope n’abakopine ntibineza Imana. Banatu benshi babijyamo nta na gahunda yo gushyingiranwa bafite ngiko uko ubusambanyi bwinjira mu buzima bwabo. Abantu batangira kuva mu buntu bw’Imana no gutakaza kwera kubera ako gakungu. Ibyo bibabaza Imana. Bishobora mu busambanyi bibwira ko babonye abagabo bazabana, ntibazi ko ibyiza byose biva ku Mana.


Yakobo 1:17. Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.

Matayo 6: 33. Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa

Abantu benshi ubu batakaje icyizere cyo gushaka abagabo cyangwa abagore, hari n’abashakana an’abakozi ba Satani bityo misiyo yabo akaba ari iyo kubatandukanya no kwera kw’Imana bakabajyana mu kuzimu. Bamwe baravuga ngo uriya muabo yavuye mu bye kubera njye, arankunda cyane. Mu by’ukuri ntagukunda ahubwo ashaka kugukura ku Mana ubundi azakujyane mu kuzimu. Malayika ankora ku rutugu maze arambwira ati Imana yahaye abantu umukoro;

Matayo 20:1. “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe.
Yesu ntatwaza igitugu cyangwa ngo ahate umuntu uwo ariwe wese. Maze mbona nyura ahantu ndamubura nonera kumubona maze Gaburiyeli arambwira ati: “ izi ni inzira zo mu Ijuru zitegeze gusurwa n’umuntu uwo ariwe wese mbere, ariko Imana Data yiteguye kuzereka uwo azagirira ubuntu bwe, niba mubimusabye.

Matayo 7:7 . “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa
Yavuga ibyo Imana ko abantu benshi bumva ko guhishurirwa bifite abo bigenewe nyamara Uwiteka Imana ategereje yihanganye ngo nabo baze abibereke. Ni kubimusaba gusa.
Nabonaga amaso yuzuye ubwiza bw’Imana ariko nabashaga kubona amaso ye. Yari yuzuye ubugwaneza, sinzi uburyo nagusobanurira uko amaso yuzuye urukundo aba maeze ariko niko byari bimeze. Arambwira ati abana b’Imana Ishoborabyose bagomba gukomeza ushaka imana biyambura imirimbo yose y’iby’isi.

Ntibagatinye utudayimoni duto ndetse na Satani ubwe. Arambwira ati nanjye bagerageje kunyataka mu nzira ariko Yesu aduha ububasha bwo kurinda abana be aribo ba mwebwe. Ntimugatinye, maze yongera ku nkora ku rutugu ati mukobwa w’isumbabyose gira amahoro, maze ahita agenda. Ni amagambo ya Yesu yazanywe na malayika Gaburiyeli. Ufite amatwi niyumve.


IYEREKWA KU MYAMBARIRE Y’UMWANA WAMBAYE IBYISI BIMUJYANA MU KUZIMU BYERETSWE ZIPPORAH MUSHALA TARIKI 30-10-2015

Imyambairire y’ab’isi kanid ijyanye benshi mu muriro

Birangora akenshi guhora ntanga ubu butumwa bwo kwihanangiriza abantu kuva mu bibi mpabwa n’Umwami Yesu. Nagize umwanya wo kwihrerana nawe ampa
Ezekiyeli 33:1. 1.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
2.“Mwana w’umuntu, uvugane n’ab’ubwoko bwawe ubabwire uti ‘Ninteza igihugu inkota, abantu bo mu gihugu bakishakamo umuntu ngo bamugire umurinzi,
3.nabona inkota ije iteye igihugu, akavuza impanda ngo aburire abantu,
4.maze uzumva ijwi ry’impanda wese ntiyite ku mbuzi, inkota yaza ikamurimbura, amaraso ye abe ari we azabazwa.
5.Yumvise ijwi ry’impanda ariko ntiyita ku mbuzi, amaraso ye abe ari we azabazwa, ariko iyo yumvira imbuzi aba yarakijije ubugingo bwe.
6.Ariko umurinzi nabona inkota ije ntavuze impanda, rubanda ntiruburirwe, inkota niza ikagira umuntu irimbura wo muri bo azaba arimburiwe mu bibi bye, ariko amaraso ye nzayabaza uwo murinzi.’
7.“Nuko rero mwana w’umuntu, nagushyiriyeho kuba umurinzi w’umuryango wa Isirayeli, nuko wumve ijambo riva ku kanwa kanjye, ubanyihanangirize.
8.Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye, uwo munyabyaha azapfa azize ibyaha bye, ariko amaraso ye ni wowe nzayabaza.
9.Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.
10.“Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire umuryango wa Isirayeli uti ‘Uku ni ko mvuga ngo: Ibicumuro byacu n’ibyaha byacu ni twe biriho kandi bitwica nabi. None se twabasha dute kubaho?’
11.Ubabwire uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ati: Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira akava mu nzira ye maze akabaho. Nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi. Kuki mwarinda gupfa mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe?’
12.“Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’
13.Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze.
14.Kandi nimbwira umunyabyaha nti ‘Gupfa ko uzapfa’, nahindukira akareka icyaha cye agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko,
15.umunyabyaha nagarura ibyo yahawe ho ingwate, akagarura ibyo yibye, akagendera mu mategeko ahesha ubugingo ntakore ibibi, kubaho azabaho ntabwo azapfa.
16.Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamwibukwaho, yakoze ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko, kubaho azabaho.
17.“Nyamara ab’ubwoko bwawe baravuga bati ‘Imigenzereze y’Umwami ntitunganye, ariko iyabo migenzereze ni yo idatunganye.’
18.Umukiranutsi nahindukira, akareka gukiranuka kwe agakora ibibi, azapfa ari byo azize.
19.Ariko umunyabyaha nahinduka akareka ibyaha bye, agakora ibyo gukiranuka bihwanye n’amategeko azabeshwaho na byo.
20.Nyamara muravuga muti ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe, ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri.”
21.Nuko tumaze imyaka cumi n’ibiri tukiri abanyagano, mu kwezi kwa cumi ku munsi wa gatanu w’uko kwezi, umuntu wacitse ava i Yerusalemu yaransanze arambikira ati “Umurwa warafashwe.”
22.Ukuboko k’Uwiteka kwari kunjeho nimugoroba uwacitse ataraza, kandi yari yabumbuye akanwa kanjye kugeza ubwo uwo yansanze bukeye. Nuko akanwa kanjye karabumbuka, sinongera kuba ikiragi.
23.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti
24.“Mwana w’umuntu, ababa mu matongo yo mu gihugu cya Isirayeli baravuga bati ‘Aburahamu yari umwe ahabwa igihugu ho gakondo, nkanswe twe turi benshi. Iki gihugu tugihawe ho gakondo natwe.’
25.Nuko rero ubabwire uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Muryana inyama n’amaraso, mukuburira amaso yanyu ibigirwamana byanyu, kandi mukavusha amaraso. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?
26.Muhagarariye ku nkota yanyu, murakora ibizira kandi umuntu wese yanduza umugore wa mugenzi we. None se mwahabwa igihugu ho gakondo?’
27.“Uku ni ko uzababwira uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri abari muri ayo matongo bazagushwa n’inkota, na we uri mu gasozi nzamutanga atanyagurwe n’inyamaswa, kandi abari mu bihome no mu mavumo bazicwa n’icyorezo.
28.Kandi igihugu nzagihindura umwirare n’igitangarirwa, ububasha bwacyo bwibonabona buzashira, kandi imisozi ya Isirayeli izaba amatongo bitume hatagira uhanyura.
29.Bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzaba maze guhindura igihugu umwirare n’igitangarirwa, mbahoye ibizira byabo byose bakoze.’
30.“Kandi nawe mwana w’umuntu, ab’ubwoko bwawe bavugira ibyawe ku nkike no mu miryango y’amazu, umwe avugana n’undi, umuntu wese na mugenzi we bati ‘Nimuze tujye kumva ijambo rivuzwe n’Uwiteka iryo ari ryo.’
31.Maze bakagusanga nk’uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk’ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi.
32.Kandi dore ubamereye nk’indirimbo nziza cyane y’ufite ijwi ryiza akamenya no gucuranga neza, kuko bumva amagambo yawe kandi ntibayakurikize.
33.Ariko igihe ibyo bizaboneka (ndetse biraje), ni bwo bazamenya ko bahozwemo n’umuhanuzi.”

Ambwira ko yangize umurinzi we. Ubwo mfite inshingano yo gutangaza ubu butumwa ku batuye isi, bitabaye ibyo amaraso yabo azanjya ku mutwe. Nagiye mu iyerekwa maze mbona umwana w’ukobwa wambaye imyambaro igayitse kandi yimakiye. Yesu arambwira ati mugurisha ubugingo bw’abana banyu kwa Satani. Mushyira abana banyu ku gicaniro cya Satani bakaba ibitambo bye, kandi bakwandika mu gitabo cy’abagomba kurimbuka. Ati babyeyi niba mwifuza kurimbuka, muzarimbuke mwenyine mubikorere ku bugingo bwanyu gusa. Ni kuki mushaka gutanga n’abana banyu? Ntaho mutandukaniye n’abasataniste batanga ibitambo by’abantu bakanywa maraso yabo ngo bibonere amafaranga. Muri babi kubarenza kuko muba mubatanze bw’iteka ryose ntagaruriro. Nk’abafarisayo mubohereza muri Gihanamu kandi namwe mudasigaye. Navuze mu Ijambo ryanjye ko mugomba kurera abana mu buryo nababwiye ariko mwabaye intumva. Niyo mpmvu mvuga ko mukwiye kwitanga mwe ubwanyu mukareka abana bato mu buryo bwubahisha Imanaariko mwanze kuyumvira. Igihano cyanyu kizikuba kabili. 
MARIKO 9:42 . “Umuntu wese uzashuka umwe muri aba bato banyizera akamugusha, ibyiza ni uko yahambirwa urusyo mu ijosi akarohwa mu nyanja.


MUBARERE bakurire mu buntu bw’Imana, mu byo mubambika, ubwoko bw’indirimbo mubareka bakumva, amashusho ya Video mubereka, aho batemberera ndetse n’abo bita baenzi babo mukwiye kuba muzi imyitwarire yabo. Ndababwira ko nk’uko izuba rirasa rikarenga niko n’umwana uzarimbuka azaba ari uzi ikiza n’ikibi, maze agahitamo ikibi. Mukwiye kwiyemeza gushyira abana babnyu mu nzira nziza. Abana benshi ubu bariho urubanza rwo kurimbuka, ariko aka ni akanya ngo muhindure ibintu babashe kurokoka. Maze Yesu aza kumbwira ikintu cyambabaje cyane. Umwana ubona abantu bamwambika ubusa(imyambaro idahesha Imana icyubahiro kandi abona abandi bambara neza) ntabaze Impamvu uwo nta kabuza azarimbuka. Kuko ibyanduye byose nta kizinjira mu bwami bw’Ijuru. Ni amagambo ya Yesu Kristo Alufa na Omega/Itangiriro n’Iherezo umucamanza ukomeye. Ufite ubwenge n’amatwi yumva, yitondere imiburo iburirwa abashaka Ijuru. Bakiundwa mutoze abana banyu gukurira mu migenzo myiza n’imyitwarire ihesha Imana icyubahiro bityo bazarinda basaza batarabivamo. Uburyo tureramo abana bacu bugaragaza niba bazi cyangwa batazi Imana ibyo akaba ari iby’igiciro ku Mana. Imana ibahe umugisha , yo MUcamnaza uri hejuru ya Byose.
Mushiki wanyu, Zipporah Mushala wo muri Zambia.

Umurinzi w’abana

IMANA NTIREBA UBUNINI BW’URUSENGERO, N’UBWINSHI CYANGWA UBUKE BW’ARUSENGERAMO. TARIKI 2 UKWAMBERE 2016

Ubwo narimo nsenga ku gicamunsi mu saa kumi n’imwe na sa kumi n’ebyili Yesu yanyihishuriye mu buryo bw’Umwuka. Yanyeretse urusengero ruto,rwari rw’ubukishije ibyondo rusakaje amashahi ndetse rwasaga n’urugiye kugwa hasi. Ubwo imvura yabaga iguye yinjiragamo hose. Nyuma mbona abantu bikinze imvura ahashobokaga hose, maze nerekwa ko rwose bakundaga Imana. Basengeraga mu kuri no mu Mwuka nk’uko Imana ibishaka. Kubera iyo mpamvu nabonye bamwe mu bamalayika buzuye muri urwo rusengero. Buzuye ahantu hose ndetse bicara no ku ntebe. Iyo abantu baza kubasha kubabona bari kunezerwa cyane kuko abamalayika bari buzuye hose. Abamalayika bamwe batemberaga hanze, abandi bahagaze ku gisenge. Yesu maze arambwira ati ni kuriya mbana n’abanezeza. Nuko nrekwa urundi rusengero: Rwari runini cyane kandi rwagutse kuburyo hagati ya range n’indi harimo umwanya munini. Nabonaga umwigisha waho akize, ariko mbona abari muri urwo rusengero ari abatwawe n’ibyisi. N’indirimbo zaririmbwaga bakoreshaga injyana ya LUMBA. Abari muri urwo rusengero imyambarire yabo yari iyab’isi. Nabonagamo abandi bagabo b’ibigango bahagaze mu rusengero hagati. Bagaragazaga umunezero mu maso bamwenyura,ntibagiraga n’ubwoba bwo kujya imbere ku ruhimbi, maze yesu arambwira ati amasoyanjye yibonera gusa abasengera mu kuri no mu Mwuka. Sindeba nk’abantu birebera ubutunzi bw’umuntu. Icyo nitaho ni Ijambo ryanjye n’uko rikurikizwa. Umbwirire abari mu isi basengere mu Kuri no Mwuka. Umbwirireabantu banjye ko ntakinishwa, ko nta mabbazi ziba zisigaye nyuma yo gupfa. Babwire kandi ko binashoboka gucibwaho iteka bakiri ku isi, ntibabe bigishoboka ko bababarirwa. Babwire bareke kumnyera, nikenshi bumva imiburo nyamara ntibajya bahinduka. Yesu yanyeretse umugabo wari mu itorero ryezwa ariko ntiyakundaga kubwirirwa gukiranuka. Yaje guhitamo gusohoka muri iryo torero kubera imiburo myinshi namutumagaho abantu ngo bamubwire ahindukire. Uwo mugabo agisohoka mu rusengero nabonye inkoni ndende imbere ye. Mbona azengurutswe n’umuriro , nabonaga ashaka gusimbuka iyo nkoni ariko ntibimukundire. Hagahita haza ikibaya kimanuka hasi cyane mu ruhande ashaka guhungiramo.

Nyuma nabonye mayika mwiza w’ibigango yambaye imyambaro yera baza bakurikiye wa mugabo aturutse mu muryango wa rwa rusengero yavuyemo. Malayika yari mwiza kandi afite uburanga bw’umusore. Naboanaga yishimye aseka, nkimwitegereza numvise umutima wanjye wuzuye ibyishimo. Malayika yari afite inkota mu biganza bye. Nabonaga yoherejwe gufasha uwo mugabo kumubuza gusimbuka ahubwo akamurinda. Mbaza Yesu izina ry’uwo mu malayika arambwira ngo yitwa AZAR, ambwira ko hari abamalayika benshi ntarabona boherejwe kurinda itorero ryanjye. Nubwo bwari bimeze bityo, wa mugabo yakomeje kugerageza gushaka gusimbuka ya Nkoni. Maze mbona 2 inzoka zirabura. Zaraje zizingira kuri wa mugabo zimurenza ya nkoni zimuhanura muri rwobo runini cyane kubera kutumvira Imana. 


ABAHEBURAYO 6:4. Kuko bidashoboka ko abamaze kuvirwa n’umucyo, bagasogongera impano iva mu ijuru, bakagabana ku Mwuka Wera,
5.bakanasogongera ijambo ryiza ry’Imana, n’imbaraga z’igihe kizaza
6.maze bakagwa bakavamo, ntibishoboka kongera kubahindura bashya ngo bihane, kuko baba bongeye kwibambira Umwana w’Imana, bakamukoreza isoni ku mugaragaro.
7.Kuko dore iyo ubutaka bwanyoye imvura yabuguyeho kenshi, bukameramo imyaka igirira akamaro ababuhingirwa, buhabwa n’Imana umugisha.
8.Ariko niba bumeramo amahwa n’ibitovu, buba buhinyutse bugeze hafi yo kuvumwa kandi amaherezo yabwo ni ugutwikwa.

Twitondere kuba tutarenga umurongo wo kuva mu buntu bw’Imana nk’uko uwo mugabo yabigenje. Yesu yamwinginze amuguyaguya kenshi, nyamara yaje kwanga igihe cy’ubuntu bw’Imana kirarangira. Ngaho ufite amatwi niyumve

Post a comment